Igiterane Rusange
Musabe, Mushake, kandi Mukomange
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Musabe, Mushake, kandi Mukomange

Igice cy’ingenzi cy’umugambi wa Data wo mu Ijuru ni amahirwe yo gusabana na We igihe cyose dushakiye,

Mu mezi ane ashize, mu ukwiga kwanjye kw’ibyanditswe bitagatifu, nasomaga ibyerekeye ubutumwa bwa Aluma muri Amoniha ubwo nahuraga n’iki gitekerezo muri Ngwino, Unkurikire: “Uko musoma ibyerekeranye n’imigisha ikomeye Imana yahaye abantu ba Nefi (reba Alma 9:19–23), mutekereze byimbitse ku migisha ikomeye Yabahaye.”1 Niyemeje gukora urutonde rw’imigisha Imana yampaye kandi nkandika icyegeranyo cyanjye mu buryo bw’ikoranabuhanga cy’ibyo nari nandikishije intoki. Mu gihe cy’iminota mike, nari maze kwandika imigisha 16.

Mbere ya byose muri yo harimo imigisha ikomeye y’impuhwe z’Umukiza n’igitambo cy’impongano yatanze ku bwanjye. Nanditse na none iby’umugisha nagize wo guhagararira Umukiza nk’umuvugabutumwa muto muri Porutigali kandi, nyuma, hamwe n’umufasha wanjye unkunda w’iteka ryose, Patricia, mu gice cy’Ivugabutumwa cya Brezile Porto Alegre, aho twafashije hamwe n’abavugabutumwa 522 bakomeye kandi batangaje. Nkivuga Patricia, imyinshi mu migisha nanditse uwo munsi ni imigisha yatunejereje hamwe mu myaka 40 yacu y’ugushyingirwa—irimo ukomekanywa kwacu mu Ngoro ya Sao Paulo Brazil, abana bacu batatu batangaje, abo bashakanye, n’abuzukuru bacu 13.

Ibitekerezo byanjye byerekeye na none ku babyeyi banjye b’abakiranutsi, bandereye mu mahame y’inkuru nziza. Nibukijwe, by’umwihariko, igihe kimwe ubwo mama unkunda yapfukamanye nanjye kugira ngo dusengere iruhande rw’uburiri bwanjye mu gihe nari mfite hafi y’imyaka 10 y’amavuko. Agomba kuba yarumvise ko niba amasengesho yanjye ari agera kuri Data wo mu Ijuru, agomba kunononsorwa. Bityo yaravuze ati, “Ndasenga mbere, nuko nyuma y’isengesho ryanjye, usenge.” Yakomeje ubwo buryo amajoro menshi, kugeza ubwo yagize icyizere ko nari namenye kubw’ihame n’imigenzereze uko mvugisha Data wo mu ijuru, Nzamushimira iteka ryose kuko yanyigishije gusenga, kubera ko namenye ko Data wo mu Ijuru yumva amasengesho yanjye kandi akayasubiza,

Koko rero, ibyo byari undi mugisha nashyize mu rutonde—impano yo kugira ngo nshobore kumva no kumenya ugushaka kwa Nyagasani. Igice cy’ingenzi cy’umugambi wa Data wo mu Ijuru ni amahirwe yo gusabana na We igihe cyose dushakiye,

Ubutumire bwa Nyagasani

Ubwo Umukiza yasuraga Americas nyuma y’Umuzuko We, Yasubiyemo ubutumire Yari yarahaye abigishwa be muri Galilaya. Yaravuze ati:

“Musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomange, muzakingurirwa.

“Kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n’ukomanga agakingurirwa” (3 Nefi 14:7–8; reba na none Matayo 7:7–8).

Umuhanuzi wacu, Umuyobozi Mukuru Russell M.Nelson, yatanze ubutumire busa n’ubu muri iki gihe. Yaravuze ati: “Mu izina rya Yesu Kristo nimusengere ibibateye impungenge, ubwoba, intege nke —yego, ibyifuzo byimbitse mu mutima wanyu. Maze noneho mwumve! Mwandike ibitekerezo bije mu bwenge bwanyu, Mwiyibutse ibyiyumviro byanyu kandi mubikurikire n’ibyemezo musabwa gufata. Uko musubiramo iki gikorwa umunsi ku wundi, ukwezi ku kundi, umwaka ku wundi, muzakurira mu ihame ry’uguhishuriwa.’”2

Umuyobozi Mukuru Nelson yongeyeho ati: “Mu minsi iri imbere, ntibizashoboka kurokora roho nta bujyanama, ubuyobozi,uguhumurizwa, n’imbaraga zitavaho za Roho Mutagatifu.”3

Kuki se uguhishurirwa ari ukw’ ingenzi ku ukurokorwa kwa roho yacu? Kubera ko isi ishobora kuba iy’urujijo n’urusaku, yuzuye ibinyoma n’ibirangaza. Ikiganiro na Data wo mu Ijuru kidushoboza gushungura ikiri ukuri n’igifutamye, igifiye akamaro umugambi wa Nyagasani kuri twe n’ikitawufite, Isi ishobora na none kubabaza kandi igatera agahinda. Ariko uko dufungura imitima yacu mu isengesho, twumva ihumure rivuye kuri Data wo mu Ijuru n’icyizere ko Adukunda kandi aduha agaciro.

Mubaze

Nyagasani yaravuze ati: “buri wese usaba, arahabwa.” Gusaba bisa nk’aho byoroshye, kandi nyamara birakomeye kuko bihishura ibyifuzo byacu n’ukwizera kwacu. Ariko, bifata igihe n’ukwihangana kumenya gusobanukirwa ijwi rya Nyagasani, Twitondera ibitekerezo n’ibyiyumviro biza mu bwenge bwacu n’imitima, maze tukabyandika, uko umuhanuzi wacu yatugiriye inama gukora, Kwandika ibyiyumviro byacu ni igice cy’ingenzi cy’ukwakira. Bidufasha kwibuka, gusubiramo, no kwongera kumva ibyo Nyagasani arimo kutwigisha.

Vuba aha umuntu nkunda yarambwiye ati: “Nemera ko uguhishurirwa bwite ari iby’ukuri. Nemera ko Roho Mutagatifu azanyereka ibintu byose ngomba gukora4 Biroroshye kwemera iyo numvise igituza cyanjye cyotswa n’ibyo nzi neza ntashidikanyaho.5 Ariko nashobora gute kugira Roho Mutagatifu uhora amvugisha kuri uru rwego?

Ku wo nkunda, kandi no kuri mwebwe mwese, navuga ko nanjye nifuza kwiyumvira bitavaho ibyo byivumviro bikomeye biva kuri Roho no guhora mbona mu buryo busobanutse inzira yo gukurikira. Ariko ntibinkundira, Nyamara, icyo dushobora kwumva kenshi ni ijwi ritoya rituje rya Nyagasani ryongorerera ubwenge bwacu n’umutima riti, “ Ndi hano. Ndagukunda! Komeza, kora uko ushoboye. Ndagufasha.” Ntiduhora dukeneye kumenya buri kintu cyangwa kureba buri kintu.

Ijwi, ritoya rituje riba rishimangira, rishyigikira, kandi rihumuriza—kandi ibihe byinshi riba ari ryo dukeneye uwo munsi. Roho Mutagatifu ni nyakuri, kandi ibyiyumviro Bye ni nyakuri—ibikomeye n’ibyoroshye.

Mushake

Nyagasani yakomeje gusezerana, “Usaba, arabona.” Gushaka byumvikanisha umwete wa roho n’ubwenge—gutekereza byimbitse, gusuzuma, kugerageza, no kwiga. Dushaka kubera ko dufite icyizere cy’amasezerano ya Nyagasani. “Kuko uwegera Imana agomba kwizera ko iriho, kandi igororera abayishaka.” (Abaheburayo 11:6). Iyo dushaka, tuba turimo kumenyesha twiyoroheje ko tugifite byinshi byo kwiga, kandi Nyagasani azagura imyumvire yacu, adutegurira guhabwa ibiruseho. “Kuko dore, niko Nyagasani Imana avuga: Nzaha abana b’abantu umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko, hano bikeya na hariya bikeya … kuko uwakiriye nzamuha ibiruseho.” (2 Nefi 28:30).

Nimukomange

Arangiza Nyagasani yaravuze ati: “Ukomanga, azakingurirwa.” Gukomanga ni ugukorera mu ukwizera. Iyo tumukurikiye dushishikaye, Nyagasani akingura inzira imbere yacu, Hariho indirimbo nziza cyane itwigisha “gukanguka maze tugakora ikintu kirenze inzozi z’inzu yacu mu ijuru. Gukora ibyiza ni ibyishimo, umunezero urenze urugero, umugisha w’inshingano n’urukundo.”6 Umukuru Gerrit W. Gong wo mu Ihuriro ry’Abacumi na babiri vuba aha yasobanuye ko uguhishurirwa akenshi kubaho iyo turi mu gikorwa cyo gukora ibyiza. Yaravuze ati: “Uko tugerageza kugeza umurimo ku badukikije, ntekereza ko Nyagasani aduha urugero rurenzeho rw’Urukundo kuri bo kandi kubera iyo mpamvu no kuri twebwe. Ntekereza ko twumva ijwi Rye—tumwumva mu buryo butandukanye— uko dusenga kugira ngo dufashe abadukikije kubera iryo ni rimwe mu masengesho Yifuza cyane gusubiza.”7

Urugero rwa Aluma

Iriya nama yoroshye muri Ngwino, Unkurikire yo gutekereza ibyerekeye imigisha yanjye byazanye umwuka mwiza n’ubumenyi mu bya roho butari byFitezwe. Uko nakomeje gusoma ibyerekeye Aluma n’ugufasha kwe muri Amoniha, navumbuye ko Aluma atanga urugero rwiza rw’icyo bisobanura gusaba, gushaka no gukomanga. Dusoma ko “Aluma yakoreshejwe cyane na roho, akirana n’Imana mu isengesho rikomeye, kugira ngo isuke Roho wayo ku bantu.” Iryo sengesho, nyamara, ntiryasubijwe mu buryo yiringiraga, ahubwo Aluma yaciriwe hanze y’umurwa, “Aremerewe n’ishavu,” Aluma yari agiye kubireka ubwo umumarayika yamushyikirizaga ubu butumwa: “Urahirwa, Aluma; kubera iyo mpamvu, ubura umutwe wawe maze unezerwe, kuko ufite impamvu ikomeye yo kunezerwa.” Umumarayika noneho amubwira gusubira Amoniha nuko akwongera kugerageza, maze Aluma “asubirayo bwangu.”8

Mbese turigira iki kuri Aluma kubyerekeye gusaba, gushaka, no gukomanga. Turiga ko isengesho rigomba igikorwa cya roho, kandi ntirivamo iteka ibyo twari twiringiye. Ariko iyo twumva twacitse intege cyangwa turemerewe n’ishavu, Nyagasani aduha ihumure n’imbaraga mu buryo butandukanye. Ashobora kudasubiza ibibazo byacu byose cyangwa ngo atange ibisubizo ku ngorane zose ako kanya; ahubwo Aradushyigikira ngo dukomeze kugerageza. Niba noneho twihutiye kujyanisha umugambi wacu n’umugambi Wayo, azadukingurira inzira, nk’uko Yabikoreye Alma,

Ni ubuhamya bwanjye ko ibi ari ubusonga bw’ubwuzure bw’inkuru nziza. Dushobora kunezererwa imigisha y’Impongano ya Yesu Kristo mu buzima bwacu. Dufite ibyanditswe bitagatifu twabona mu buryo bwagutse Tuyobowe n’abahanuzi batwigisha ugushaka kwa Nyagasani mu bihe bikomeye turimo. Byongeyeho, dufite uburenganzira ku uguhishurirwa kwacu bwite bityo Nyagasani agashobora kuduhumuriza no kutwereka inzira ku giti cyacu. Uko umumarayika yabwiye Aluma, dufite “impamvu ikomeye yo kunezerwa.” (Aluma 8:15). Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Come, Follow Me—For Individuals and Families: Book of Mormon 2020 (2019), 91.

  2. Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liahona, May 2018, 95; quoting Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 132.

  3. Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” 96.

  4. See 2 Nephi 32:5.

  5. See Doctrine and Covenants 9:8.

  6. “Have I Done Any Good?” Indirimbo, no. 223.

  7. How I #HearHim: Elder Gerrit W. Gong” (video), ChurchofJesusChrist.org/media.

  8. See Alma 8:10–18.

Capa