Igiterane Rusange
Nimuhumure
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Nimuhumure

Ukwizera kwacu kutajegajega mu inyigisho z’inkuru nziza yagaruwe iyobora intambwe zacu, ikaduha ibyishimo.

Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe ku isi, Yesu Kristo yabwiye abigishwa be iby’ugutotezwa n’ingorane bari kuzagira.1 Yashoje abaha ibyiringiro ati: “Mu isi, mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yohana 16:33) Ubu ni bwo butumwa bw’Umukiza ku bana bose ba Data wo mu Ijuru. Aya ni yo makuru meza cyane kuri buri wese muri ubu buzima ku isi.

“Nimuhumure” yari nayo byiringiro bikenewe mu isi Kristo yazukiyemo yoherejemo Intumwa ze. “Dufite amakuba impande zose,” Intumwa Pawulo yabwiye Abakorinto nyuma ati, “Ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turatereranywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.” (2 Abakorinto 4:8-9).

Ishusho
Yesu afasha umwe kuri umwe

Imyaka ibihumbi bibiri nyuma, natwe “dufite amakuba impande zose,”kandi dukeneye ubu butumwa bwo kutiheba ahubwo niduhumure. Nyagasani afite urukundo rudasanzwe n’impungenge ku bakobwa b’agaciro kenshi be. Azi iby’ushaka, iby’ukeneye, n’ubwoba bawe. Nyagasani ni umunyengufu. Mwizere.

Umuhanuzi Joseph Smith yigishije ko “imirimo, n’ibiremano, n’umugambi w’Imana ntibyabangamirwa, kandi bigira akamaro.” (Inyigisho n’Ibihango 3:1). Ku bana be bafite ingorane, Nyagasani yabahaye ibi byizere bikomeye:

“Murebe, iri ni isezerano rya Nyagasani kuri mwe, O mwebwe bagaragu banjye.

“Nuko rero, nimuhumure, ntimutinye, kuko njye Nyagasani ndi kumwe namwe, kandi nzahagarana namwe, kandi muzampamya, ndetse Yesu Kristo, ko ndi umwana w’Imana iriho” (Inyigisho n’Ibihango 68:5–6).

Nyagasani ahagaze hafi yacu, kandi aravuga ati:

“Icyo mbwiye umwe nkibwiye mwese, nimuhumure, bana bato; kuko ndi hagati muri mwe, kandi sinabatereranye” (Inyigisho n’Ibihango 61:36).

“Kuko nyuma y’amakuba haza imigisha” (Inyigisho n’Ibihango 58:4).

Bashiki banjye, Ndahamya ko ano masezerano, yatanzwe hagati mu itotezwa n’ibyago bwite, yerekeye buri wese muri mwe mu bihe bikomeye uyu munsi. Afite agaciro kenshi ko kwibutsa buri wese muri twe kugira ihumure no kugira ibyishimo mu bwuzure bw’inkuru nziza uko tujya imbere mu mbogamizi z’isi.

Amakuba n’imbogamizi birasanzwe ku isi. Icyirwanya ni igice cy’ingenzi mu mugambi w’Imana wo kudufasha gukura,2 kandi hagati muri iyo mikorere, dufite ibyiringiro by’Imana ko mu minsi izaza, icyirwanya kitazarekwa ngo kidutsinde. Hamwe n’ubufasha bwe n’ubudahemuka bwacu n’ukwigahangana, tuzatsinda. Nko mu buzima busanzwe bwo ku isi kandi butandukanye, amakuba yose ni ay’igihe gito. Mu mpaka zabanjirije intambara y’ingaruka zibabaje, Perezida wa Leta zunze Ubumwe, Abraham Lincoln mu bushishozi yibukije abamwumvaga iby’ubumenyi bwa kera ko “n’ibi bizashira.”3

Nk’uko mubizi, ingorane zo ku isi ndi kuvugaho—zituma bigora kugira ihumure—rimwe ziza kuri twe nk’ibindi, nk’amamiliyoni y’abantu ubu ari kurwana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Bisa n’ibyo, muri Leta zunze Ubumwe amamiliyoni arababaye muri icyi gihe cy’urwango n’amakimbirane biza bikurikira amatora y’umukuru w’igihugu, ariko icyi gihe kirakomeye cyane abakuze muri twe dushobora kwibuka iteka.

Ku bwanjye, buri wese muri twe aba arwana ukwe n’ingorane z’isi, nk’ubukene, ivangura ruhu, ubuzima bubi, kubura akazi cyangwa ugutenguhwa, abana bafata inzira mbi, ugushyingirwa kubi cyangwa nta no gushyingirwa, n’ingaruka z’icyaha—ibyacu n’iby’abandi.

Ariko, hagati muri ibi byose, dufite ya nama yo mu ijuru yo kugira ihumure no kubona ibyishimo mu mahame n’amasezerano y’inkuru nziza n’imbuto z’imirimo yacu.4 Iyo nama yahozeho ityo, ku bahanuzi no kuri twese. Tuzi ibi tubivanye mu byo abatubanjirije banyuzemo n’ibyo Nyagasani yababwiye.

Ishusho
Umuvandimwe Joseph

Mwibuke iby’Umuhanuzi Joseph Smith. Tubirebeye mu ndorerwamo y’ingorane, ubuzima bwe bwari ubw’ubukene, ugutotezwa, ukubangamirwa, imibabaro y’imiryango, n’ubutwari burenze. Ubwo yababaraga mu nzu y’imbohe, umufasha n’abana be n’abandi Bera barababaye cyane ubwo babasohoraga muri Missouri.

Ubwo Joseph yatakambiraga ubutabazi, Nyagasani yaramusubije ati:

“Mwana wanjye, amahoro abe kuri roho yawe, ingorane zawe n’imibabaro yawe izabaho ariko by’akanya gato;

“Bityo, nubinyuramo neza, Imana izakuzamura hejuru, uzatsinda abanzi bose” (inyigisho n’Ibihango 121:7–8).

Ibi byari inama ye bwite kandi y’iteka yafashije umuhanuzi Joseph yo kugumana kamere ye y’ibyishimo n’urukundo n’ubudahemuka bw’abantu be. Iyi mico nk’iyi yafashije abayobozi n’abapayoniya bakurikiyeho kandi namwe byabakomeza.

Ishusho
Tekereza kuri bariya banyamuryango b’aha mbere!

Tekereza ku banyamuryango b’iminsi ya mbere. Inshuro nyinshi, birukannywe hamwe na hamwe. Ubwa nyuma, bahuye n’imbogamizi zo kubaka ingo zabo n’Itorero mu gasi.5 Imyaka ibiri nyuma y’iri tsinda ry’abapayoniya bageze mu kibaya cya Great Salt Lake, abapayoniya bari bakomeye k’ukurokoka aho hantu hakomeye byari bigoye. Abanyamuryango benshi bari mu nzira mu bibazo cyangwa bahura n’ingorane zo kubona ibintu nkenerwa. Ariko, abayobozi n’abanyamuryango bari bagifite icyizere n’ihumure.

Nubwo Abera batari bagatekanye mu ngo zabo, mu Ugushyingo 1849 mu giterano rusange, itsinda rishya ry’abavugabutumwa boherejwe mu Bihugu bya Ruguru by’I Burayi, Ubufransa, Ubudage, Ubutaliyani na Pacifike yo hepfo.6 Ku cyatekerezwa nk’urugero ruri hasi cyane kuri bo, abapayoniya barazamutse cyane. Imyaka itatu neza, nyuma yaho, abandi 98 boherejwe gutangira gukusanya Isirayeli yatatanye. Umwe mu bayobozi y’Itorero basobanuye ko ubu butumwa “butari burebure, hagati y’imyaka 3 kugeza kuri 7 izaba ariyo myinshi umugabo ashobora kuba kure y’umuryango we.”7

Bavandimwe, Ubuyobozi Bwa mbere buhangayikishijwe n’imbogamizi zanyu. Turabakunda kandi turabasengera. Mu gihe kimwe, dukunze gushimira ko imbogamizi z’umubiri —uretse imitingito, imiriro, imiyaga n’imyuzure—ziba ari nke ku zo abatubanjirije babonye.

Mu makuba, icyizere kiva mu ijuru gihora ari “Nimuhumure, kuko nzabayobora. Ubwami ni ubwayu n’imigisha yabwo ni iyanyu, n’ubutuzi bw’iteka ni ubwanyu” (Inyigisho n’Ibihango 78:18). Ni gute ibi biba? Ni gute byabaye ku bapayoniya? Ni gute bizaba ku bakobwa b’Imana ubu? Dukurikiye ubuyobozi bw’ubuhanuzi, “amarembo y’i kuzimu ntazadutsinda [twe],” Niko Nyagasani yabihishuye muri Mata 1830. “Yego,” Yaravuze ati, “… Nyagasani azatandukanya ububasha bw’umwijima imbere yanyu, atume ijuru rinyeganyega ku nyungu zanyu, n’ikuzo ry’Izina rye” (Inyigisho n’Ibihango 21:6). “Ntimutinye, mukumbi muto; mukore neza; niyo isi n’ikuzimu byakwifatanyiriza kubarwanya, mwubakiye ku rutare rwanjye, ntibyabatsinda” (Inyigisho n’Ibihango 6:34).

Hamwe n’amasezerano ya Nyagasani, “tuzazamura umutima[imi] [yacu] twishime” (Inyigisho n’Ibihango 25:13), kandi “hamwe n’umutima wishimye n’isura inezerewe” (Inyigisho n’Ibihango 59:15), tuzakomeza mu nzira yacu y’isezerano. Benshi muri twe duhura n’ibyemezo binini, nko kuva mu ngo zacu tukajya ku bimburira abandi kubutaka butazwi. Ibyemezo byacu biba akenshi ari iby’ubuzima busanzwe, ariko Nyagasani yaratubwiye ati “Ntimunanirwe mu gukora neza, kuko muri kurambura ifatiro ry’akazi gakomeye. Kandi mu bintu bito, havamo ibikomeye”(Inyigisho n’Ibihango 64:33).

Ubu ni ububasha butagira imipaka mu nyigisho z’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo. Ukwizera kwacu kutajegajega muri iyo nyigisho iyobora intambwe zacu, ikaduha ibyishimo. bimurikira imitekerereze yacu kandi bikaduha imbaraga n’icyizere mu bikorwa bwacu. Ubu buyobozi n’urumuri n’ububasha ni impano zadusezeranyijwe twakuye kuri Data wo mu Ijuru. Mu gusobanukirwa no kwemeza mu buzima bwacu iyo nyigisho, harimo n’impano yo kwicuza, dushobora kubona ihumure uko dukomeza muri iyo nzira tugana ahazaza hacu—uguhuzwa no gukuzwa na Data wa twese wo mu Ijuru udukunda.

Umukuru Richard G. Scott yigishije ati “Ushobora kuba uri guhura n’imbogamizi zikomeye,” “Rimwe na rimwe biba bikomeye cyane, bitaguha agahenge ku buryo ushobora kwumva birenze ubushobozi bwawe. Ntugahangane n’isi wenyine. ‘Wiringire Nyagasani n’umutima wawe wose, wikwishingikiriza ku buhanga bwawe’ [Proverbs 3:5]. … Byari bigamijwe ko ubuzima buba imbogamizi, atari ukugira ngo utsindwe, ahubwo kugirango utsinde.”8

Ni igice kimwe mu mugambi w’Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, mpamya, uko nsenze ko tuzarangamira ku iherezo ry’urugendo rwacu rwo mu ijuru, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See John 13–16.

  2. See 2 Nephi 2:11.

  3. Abraham Lincoln, address to the Wisconsin State Agricultural Society, Milwaukee, Sept. 30, 1859, in John Bartlett, Bartlett’s Familiar Quotations, 18th ed. (2012), 444.

  4. See Doctrine and Covenants 6:31.

  5. See Lawrence E. Corbridge, “Surviving and Thriving like the Pioneers,” Ensign, July 2020, 23–24.

  6. See “Minutes of the General Conference of 6 October 1849,” General Church Minutes Collection, Church History Library, Salt Lake City.

  7. George A. Smith, in Journal History of The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, Aug. 28, 1852, 1, Church History Library, Salt Lake City.

  8. Richard G. Scott, Finding Peace, Happiness, and Joy (2007), 248–49.

Capa