Igiterane Rusange
Nemera Abamarayika
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Nemera Abamarayika

Nyagasani azi imbogamizi uhura nazo. Arakuzi, Aragukunda, ndetse nsezeranije ko, Azohereza abamarayika kugufasha.

Bavandimwe na bashiki bacu, Nemera abamarayika, kandi ndifuza kubasangiza ubunararibonye bwanjye nabo. Mu gukora ibyo, ndiringira kandi ndasenga ngo tuze kumenya akamaro k’abamarayika mu buzima bwacu.

Dore hano amagambo y’Umukuru Jeffrey R. Holland kuva mu giterane rusange cyahise: “Iyo tuvuga abo b’ibikoresho mu maboko y’Imana, twibutswa ko abamarayika bose batava mu rundi ruhande rw’igitambaro. Bamwe muri bo tugendana nabo kandi tuvugana nabo—hano, ubu , buri munsi. Bamwe muri bo baba mu nsisiro dutuyemo. … Nibyo koko, ijuru ntirijya risa nk’iri hafi kurusha iyo tubonye urukundo rw’Imana rugaragaye mu neza n’ubwitange bw’abantu beza bihagije kandi b’abaziranenge ku buryo ubumarayika ari ryo jambo ryonyine riza mu mitekerereze” (“The Ministry of AngelsLiyahona, Ugushyingo 2008, 30).

Ni kubyerekeye abamarayika bo kuri uru ruhande rw’igitambaro nshaka kuvuga. Abamarayika bagenda muri twe mu buzima bwacu bwa buri munsi ni inzibutso zikomeye z’urukundo rw’Imana kuri twe.

Abamarayika ba mbere ndi bukomozeho ni abakobwa b’abavugabutumwa babiri banyigishije inkuru nziza igihe nari umusore: Mushiki wacu Vilma Molina na Mushiki wacu Ivonete Rivitti. Mushiki wanjye muto nanjye twatumiwe mu gikorwa cy’itorero aho twahuriye n’abo bamarayika babiri. Sinigeze ntekereza ko icyo gikorwa cyoroheje cyahindura ubuzima bwanjye.

Ababyeyi banjye n’abo tuvukana ntibari bashishikajwe no kwiga birushijeho ibijyanye n’Itorero icyo gihe. Ntibanashakaga abavugabutumwa mu rugo rwacu, bityo nafashe amasomo y’ivugabutumwa mu nyubako y’Itorero. Icyo cyumba gito mu rusengero cyahindutse “agashyamba gatagatifu” kanjye.

Ishusho
Umukuru Godoy akiri umusore hamwe na mushiki we

Ukwezi kumwe nyuma y’uko abo bamarayika banyinjije mu nkuru nziza, narabatijwe. Nari mfite imyaka 16 y’amavuko. Kubw’amahirwe make, nta foto mfite y’icyo kintu gitagatifu cyabaye, ariko mfite ifoto ya mushiki wanjye hamwe nanjye y’igihe twari muri icyo gikorwa. Nshobora gukenera gusobanura abantu bari kuri iyi foto. Nijye muremure uherereye iburyo.

Nk’uko mwabitekereza, kuguma uhamye mu Itorero byari bigoye ku ngimbi ifite imibereho yari imaze guhindurwa kandi umuryango uterekeza muri iyo nzira.

Ubwo nageragezaga kumenyera ubuzima bwanjye bushya, umuco mushya, n’inshuti nshya, numvaga ntari mu mwanya wanjye. Numvise ndi njyenyine kandi ncitse intege inshuro nyinshi. Nari nzi ko Itorero ari ukuri, ariko byarangoye ngo ndyiyumvemo. Mu gihe ntari ntekanye kandi nshidikanya ariko ngerageza kuba mu idini ryanjye rishya, nabonye akanyabugabo ko kujya mu giterane cy’urubyiruko cy’iminsi itatu, natekerezaga ko kizamfasha kubona inshuti nshya. Ubu ni bwo nahuye n’undi mumarayika ukiza witwa Mônica Brandão.

Ishusho
Mushiki wacu Godoy

Yari mushya muri ako gace, yari aturutse mu kindi gice cya Burezili. Yahise ankurura kandi, kubw’amahirwe kuri jye, yanyemeye nk’inshuti. Ndacyeka yarandebye imbere kurusha inyuma.

Kubera ko yangize incuti, yanyerekanye ku nshuti ze, baje kuba inshuti zanjye uko twahuriraga mu bikorwa by’urubyiruko bitandukanye naje kujyamo. Ibyo bikorwa byari ingenzi mu kumenyera ubu buzima bushya.

Ishusho
inshuti z’umukuru Godoy

Izi nshuti nziza zakoze ikinyuranyo, ariko kutigishirizwa inkuru nziza mu rugo n’umuryango utanshyigikiye byari bikomeje gushyira uguhindurwa kwanjye mu ngorane. Ibiganiro byerekeye inkuru nziza mu Itorero byabaye ingenzi kurushaho mu gukura mu guhinduka. Noneho, abamarayika babiri biyongereyeho bari batumwe na Nyagasani kugira ngo bafashe.

Umwe muri bo yari Leda Vettori, umwarimu wanjye wa seminari ya mugitondo cya kare. Binyuze mu rukundo rwuzuye urugwiro n’amasomo acengera, yampaye impamba ya buri munsi y’ijambo ryiza ry’Imana (Moroni 6:4), ryari rikenewe cyane mu munsi wanjye wose. Ibi byamfashije kunguka imbaraga za roho zo gukomeza kujya mbere.

Undi mumarayika woherejwe kumfasha yari umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abahungu, Marco Antônio Fusco. Nawe yari yashinzwe kuba umukuru dufatanya kwigisha mu ngo. N’ubwo nta burambe nari mfite hamwe n’uko twagaragaraga bitandukanye, yampaye imikoro yo kwigisha mu nama z’ihuriro ry’abatambyi no mu nyigisho twasuye ingo. Yampaye amahirwe yo kugira icyo nkora no kwiga bitari gusa kuba indorerezi y’inkuru nziza. Yaranyizeye, kurusha uko niyizeraga ubwanjye.

Mbikesheje aba bamarayika bose, n’abandi benshi nahuye na bo muri iyo myaka ya mbere y’ingirakamaro, nungutse imbaraga nyinshi zo kuguma mu nzira y’igihango uko nabonaga ubuhamya bwa roho bw’ukuri.

Ariko harya, wa mwana w’umukobwa w’umumarayika, Mônica? Nyuma y’aho twembi turangije gukora ivugabutumwa, yabaye umugore wanjye.

Sintekereza ko byahuriranye ngo inshuti nziza, inshingano mu Itorero, ndetse no kurerwa n’ijambo ryiza ry’Imana byari igice cy’urwo urugendo. Umuyobozi Gordon B. Hinckley yigishije mu bushishozi: “Ntabwo ari ikintu cyoroshye gukora impinduka bitewe no kwinjira muri iri Torero. Bivuze kureka ingeso za cyera. Bivuze gutana n’inshuti. Bishobora kuba bivuze gushyira ku ruhande ibyo wizeraga cyane. Bishobora gusaba impinduka mu mico no kuvanaho irari. Kenshi na kenshi, bivuze ubwigunge ndetse n’ubwoba by’ibyo utarabona. Hagomba kubaho kurerwa no gukomezwa muri icyo gihe kigoye mu buzima bw’umunyamuryango mushya” (“There Must Be Messengers,” Ensign, Ukwakira 1987, 5).

Nyuma yanigishije ko, “Buri umwe wese muri bo akenera ibintu bitatu: inshuti, inshingano, no kurerwa n’‘ijambo ryiza ry’Imana’” (“Converts and Young Men,” Ensign, Gicurasi 1997, 47).

Kuki ndiho mbasangiza ubu bunararibonye?

Icya mbere, ni ukohereza ubutumwa ku bari guca mu nzira isa n’iyi ubu ngubu. Wenda uri umunyamuryango mushya, cyangwa ugarutse mu Itorero nyuma yo kuzunguruka ku ruhande mu gihe runaka, cyangwa se uri umuntu urwana no kwiyumvamo neza. Nyamuneka, nyamuneka, ntuzacike intege mu mihati yawe yo kuba umwe muri uyu muryango mugari. Niryo Torero ry’ukuri rya Yesu Kristo!

Iyo byerekeye ku byishimo byawe n’agakiza, umuhati wo gukomeza kugerageza nta na rimwe uba upfuye ubusa. Bikwiye umuhati kugirango uhindure imibereho yawe n’imico. Nyagasani azi imbogamizi uhura na zo. Arakuzi, Aragukunda, ndetse nsezeranije ko, Azohereza abamarayika kugufasha.

Mu magambo Ye bwite Umukiza yaravuze ati: Nzagenda imbere yawe. Nzaba mu kuboko kwawe kw’iburyo n’ukw’ibumoso, ndetse na Roho yanjye izaba mu mutima wawe, kandi abamarayika banjye bazagukikiza, kugira ngo bagushyigikire (Inyigisho n’Ibihango 84:88).

Impamvu yanjye ya kabiri yo kubasangiza ibi byambayeho ni ukohereza ubutumwa ku banyamuryango bose b’Itorero—kuri twese. Dukwiye kwibuka ko bitoroshye mu banyamuryango bashya, inshuti zigarutse, ndetse n’abafite imyitwarire itandukanye guhita babyiyumvamo. Nyagasani azi imbogamizi bahura nazo, ndetse ariho aranashaka abamarayika bafite ubushake bwo gufasha. Nyagasani ahora ashaka abakorerabushake bo kuba abamarayika mu buzima bw’abandi.

Bavandimwe na bashiki bacu, washobora kugira ubushake bwo kuba igikoresho mu maboko ya Nyagasani? washobora kugira ubushake bwo kuba umwe muri bariya bamarayika? Kuba intumwa, yoherejwe n’Imana, uturutse muri uru ruhande rw’igitambaro, ku muntu runaka Afitiye impungenge? Aragukeneye. Baragukeneye.

Birumvikana ko, dushobora buri gihe kwishingikiriza abavugabutumwa bacu. Bahora bahari, aba mbere kwiyandikisha kuri uyu murimo w’ubumarayika. Ariko ntibahagije.

Nuramuka witegereje neza, uzabona benshi bakeneye ubufasha bw’umumarayika. Abo bantu bashobora kuba batambaye amashati y’umweru, amakanzu, cyangwa imyambaro ikwiriye ku Cyumweru. Bashobora kuba bicaye bonyine, ahagana inyuma mu rusengero cyangwa mu ishuri, rimwe na rimwe biyumvamo nk’aho batagaragara. Wenda imisokoreze yabo yenda gukabya cyangwa imvugo yabo iratandukanye, ariko barahari, kandi bari kugerageza.

Bamwe bashobora kuba bari kwibaza bati, “Ese nkwiye gukomeza kugaruka? Ese ngomba gukomeza kugerageza?” Abandi wenda baribaza niba umunsi umwe bazumva bemerwa kandi bakunzwe. Abamarayika barakenewe, none aha; abamarayika bafite ubushake bwo kuva mu biboroheye kugira ngo babakire; “[Abantu] beza bihagije kandi b’abaziranenge bihagije ku buryo ubumarayika ari ryo jambo ryonyine riza mu mitekerereze [kugira ngo babavugeho]” (Jeffrey R. Holland, “The Ministry of Angels,” 30).

Bavandimwe, Nemera Abamarayika! Twese turi hano uyu munsi, ingabo zikomeye zashyizwe mu muhamagaro ku’bw’iyi minsi ya nyuma, kugira ngo zifashe abandi nk’inyunganizi y’amaboko y’Umuremyi udukunda. Mbasezeranije ko niba tugize ubushake bwo gukorera, Nyagasani azaduha uburyo bwo kuba abamarayika bafasha. Azi ukeneye ubufasha bw’abamarayika, kandi azabashyira mu nzira yacu. Nyagasani ashyira abo bakeneye ubufasha bw’abamarayika mu nzira yacu buri munsi.

Nshimiye cyane kubw’abamarayika benshi Nyagasani yashyize mu nzira yanjye mu buzima bwanjye. Bari bakenewe. Nshimiye cyane na none kubw’inkuru nziza Ye idufasha guhinduka kandi iduha amahirwe yo kuba beza kurushaho.

Iyi ni inkuru nziza y’urukundo, inkuru nziza y’ugufasha. Ibi Ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa