Igiterane Rusange
Byarasuzumwe, Byaremewe, kandi Byaranononsowe
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Byarasuzumwe, Byaremewe, kandi Byaranononsowe

Umugisha usumba iyindi uzaza igihe twiyemeje ubudahemuka ku bihango byacu mu gihe cy’ibigeragezo uzaba uguhinduka muri kamere zacu.

Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, nshimishijwe no kuvugana namwe uyu munsi Ibyiringiro byanjye ni ukubakomeza mu gihe ubuzima busa byumwihariko n’ubugoranye kandi nta cyizere. Kuri bamwe muri mwebwe, icyo gihe ni ubu. Kitabaye iki, igihe nk’icyo kizaza.

Ibyo si imibonere y’urujijo. Biriho—kandi birashoboka—kubera umugambi w’Imana mu Iremwa ry’iyi si. Uwo mugambi wari uwo guha abana Bayo amahirwe yo kwiyerekana ko bashoboye kandi bashaka guhitamo igikwiye mu gihe kigoranye. Mu gukora batyo, kamere zabo zari guhindurwa nuko zikarushaho guhinduka nka Yo. Yari izi ko byari gusaba ukwizera kutajegajega muri Yo.

Ibyinshi by’ibyo nzi byaturutse mu muryango wanjye. igihe nari mfite hafi imyaka umunani y’amavuko, mama w’umushishozi yasabye mukuru wanjye na njye kurandura ibyatsi bibi hamwe na we mu busitani bw’inyuma bw’urugo rwacu. Ubu, ibyo birasa nk’umurimo woroshye, ariko twabaga muri New Jersey. Hagwaga imvura kenshi. Ubutaka bwari ibumba riremereye. Ibyatsi bibi byakuraga vuba cyane kurusha imboga.

Ndibuka ugucika intege nagize ubwo ibyatsi bibi byacikiraga mu biganza byanjye, imizi yabyo yafashwe bikomeye mu cyondo kiremereye. Mama na mukuru wanjye babaga bari kure cyane mu mirongo yabo. Uko narushagaho kugerageza, niko narushagaho gusigara inyuma.

“Ibi biragoranye cyane!” Niko naranguruye ijwi .

Aho kungirira impuhwe, mama yaramwenyuye maze aravuga ati: “Oh, Hal, nibyo rwose, biragoranye. Bigomba kugorana. Ubuzima ni isuzumwa.”

Muri ako kanya, namenye ko amagambo ye yari ay’ukuri kandi azakomeza kuba ay’ukuri mu bihe bizaza.

Impamvu y’ukumwenyura kw’urukundo kwa Mama narayisobanukiwe mu myaka yakurikiyeho ubwo nasomaga ibya Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda bivuga iby’umugambi Wabo mu kurema iyi si no guha abana ba roho amahirwe yo kugira ubuzima bwo ku isi.

“Kandi bityo tuzabemerera, kugira ngo turebe niba bazakora ibintu ibyo aribyo byose Nyagasani Imana yabo izabategeka;

“Nuko abazahamana imiterere yabo ya mbere bazongererwe; naho abatazahamana imiterere yabo ya mbere ntibazabona ikuzo mu bwami bumwe n’abahamanye imiterere yabo ya mbere; maze abazahamana imiterere yabo ya kabiri bazabone ikuzo ryongerewe ku mitwe yabo ubuziraherezo n’iteka ryose.”1

Mwebwe na njye twemeye ubwo butumire bwo gusuzumwa no kwemeza ko tuzahitamo kubahiriza amategeko y’Imana igihe tuzaba tutakiri mu maso ya Data wo mu Ijuru.

Nyamara hamwe n’ubutumire bw’urukundo bwa Data wo mu Ijuru, Lusiferi yemeje kimwe cya gatatu cy’abana ba roho kumukurikira no kwanga umugambi wa Data w’imikurire n’ibyishimo bihoraho. Kubera ukwigomeka kwa Satani, yarajugunywe hamwe n’abayoboke be. Ubu, agerageza gutera abenshi yashobora bose gutera umugongo Imana muri ubu buzima bwo ku isi.

Abo muri twe bameye uwo mugambi babikoze kubera ukwizera kwacu muri Yesu Kristo, witanze kugira ngo abe Umukiza wacu n’Umucunguzi wacu. Tugomba kuba twaremeye icyo gihe intege nke izo arizo zose twagira, n’imbaraga mbisha izo arizo zose zaturwanya, imbaraga z’icyiza zizaganza bikomeye.

Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo barakuzi kandi baragukunda. Bakwifuriza kugaruka kuri Bo no guhinduka nka Bo. Intsinzi yanyu niyo ntsinzi Yabo. Mwiyumvishemo urwo rukundo rwemejwe na Roho Mutagatifu ubwo mwasomaga cyangwa mwumvaga aya magambo: “Kuko dore, uyu ni umurimo wanjye n’ikuzo ryanjye—Gutuma habaho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bw’umuntu.”2

Imana ifite ububasha bwo gutuma inzira yacu irushaho kworoha. Yagaburiye manu abana ba Isirayeli mu ruzerero rwabo bajya mu gihugu cy’isezerano. Nyagasani mu murimo We ku isi yakijije abarwayi, azura abapfuye, kandi yaturishije inyanja. Nyuma y’Umuzuko We, Yakinguriye “inzu y’imbohe abari baboshye.”3

Nyamara Umuhanuzi Joseph Smith, umwe mu bakomeye mu bahanuzi Be, yababariye mu nzu y’imbohe kandi yigishijwe isomo twebwe twese twungukiramo kandi dukeneye mu masuzumwa yacu ahoraho y’ukwizera: “Kandi n’iyo wajugunywa mu mwobo, cyangwa mu maboko y’abicanyi, kandi igihano cy’urupfu cyaragukatiwe; niyo wajugunywa mu kuzimu; n’iyo umuvumba wakugambanira; n’iyo imiyaga y’inkubi yahinduka umwanzi wawe; niyo amajuru yakoranya umwijima, nuko bintu byose bikihuriza hamwe kugirango bifunge inzira kandi hejuru ya byose, n’iyo inzasaya zityaye z’ikuzimu zakwasamira cyane, umenye, mwana wanjye, ko ibi bintu byose bizaguha ubunararibonye, kandi bizabaho kubw’icyiza cyawe.”4

Ushobora byumvikana kwibaza impamvu Imana y’urukundo kandi y’ububasha bwose yemera ko isuzumwa ryo ku isi rigorana gutyo. Ni ukubera ko Izi ko tugomba gukomera ku isuku ya roho no mu gihagararo kugira ngo dushobore kubaho mu maso Yayo mu miryango ubuziraherezo. Kugira ngo ibyo bishoboke, Data wo mu ijuru yaduhaye Umukiza n’ububasha bwo kwihitiramo kubw’ukwizera kugira ngo twubahirize amategeko Ye kandi twihane maze bityo tugere kuri We.

Umugambi wa Data w’ibyishimo ufite ku izingiro ryawo uguhinduka kwacu kurushijeho dusa n’Umwana We Akunda, Yesu Kristo. Mu bintu byose, urugero rw’Umukiza nirwo rutuyobora gusumba ibindi. Ntiyasonewe icyifuzo cyo kwiyemeza Ubwe. Yihanganiye abana bose ba Data wo mu Ijuru, yishyura ikiguzi cy’ibyaha byacu byose. Yumvise umubabaro w’abageze bose n’abazagera mu buzima bwo ku isi.

Igihe wibaza uko umubabaro ushobora kwihanganira ungana neza, ujye umwibuka. Yababajwe n’ibikubabaza kugira ngo amenye uko akuzamura. Ashobora kudakuraho umutwaro, ariko Azaguha imbaraga, ihumure, n’ibyiringiro. Azi inzira. Yanyweye ku nkongoro isharira. Yihanganiye umubabaro wa bose.

Ugaburirwa kandi ugahumurizwa n’Umukiza w’urukundo, uzi uko yagutabara mu masuzumwa ayo ariyo yose uhura nayo. Aluma yarigishije ati:

Kandi azakomeza, kubabazwa n’ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko; kandi ibi kugira ngo ijambo rishobore kuzuzwa ryavuze ko azikorera kuri we ububabare n’indwara z’abantu be,

“Kandi azikorera urupfu, kugira ngo ashobore guhambura iminyururu y’urupfu iboshye abantu be; nuko azikorere ubumuga bwabo, kugira ngo ubura bwe bushobore kuzura impuhwe, bijyanye n’umubiri, kugira ngo ashobore kumenya hakurikijwe umubiri uko atabara abantu be hakurikijwe ubumuga bwabo.”5

Inzira imwe azagutabaramo izaba kukurarika igihe cyose kumwibuka no kumusanga. Yaradukomeje:

“Nimunsange, mwebwe mwese mukora kandi mukaba muremerewe, maze nzabaha uburuhukiro.

“Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi munyigireho; kuko ngwa neza kandi nkiyoroshya mu mutima: nuko muzabone uburuhukiro bwa roho zanyu.”6

Inzira yo kumusanga ni ugusangira amagambo Ye, kwimenyereza ukwizera ngo mwihane, guhitamo kubatizwa no kwemezwa n’umugaragu We wemewe, nuko mukubahiriza ibihango mwagiranye n’Imana. Yohereza Roho Mutagatifu kugira ngo abe umufasha wanyu, umuhumuriza, kandi abayobore.

Nimubanira bikwiye impano ya Roho Mutagatifu, Nyagasani ashobora kubayobora ahatunganye ndetse n’igihe mudashobora kubona inzira, Kuri njye, Yanyeretse kenshi cyane intambwe ikurikira cyangwa ebyiri zo gutera. Ni gakeya Yampaye kurabukwa igihe kizaza cya kure, ariko ndetse uko kurabukwa kutari kenshi kwayoboye ibyo mpitamo gukora mu buzima bwanjye bwa buri munsi.

Nyagasani yasobanuye ko:

Ntimushobora kubona n’amaso yanyu kamere, kuko igihe turimo, ibyateguwe n’Imana yanyu byerekeye ibyo bintu bizaza nyuma y’aha, n’ikuzo rizakurikiraho … imidugararo myinshi.

“Kuko nyuma y’imidugararo myinshi haza imigisha.”7

Umugisha usumba iyindi uzaza igihe twiyemeje ubudahemuka ku bihango byacu mu gihe cy’ibigeragezo uzaba uguhinduka muri kamere zacu. Kubwo guhitamo kubahiriza ibihango byacu, ububasha bwa Yesu Kristo n’imigisha y’Impongano Ye bishobora gukorera muri twe. Imitima yacu ishobora kworoshywa kugira ngo dukunde, tubabarire, kandi turarikire abandi gusanga Umukiza. Icyizere cyacu muri Nyagasani kiriyongera. Ubwoba bwacu bukagabanuka.

Ubu, ndetse hamwe n’imigisha nk’iyadusezeranyijwe mu midugararo, ntidushakisha imidugararo. Mu byo tuzi kuri ino si, tuzagira amahirwe menshi yo kwiyerekena, gutsinda ibigeragezo bikomeye cyane kugirango duhinduke kurushaho nk’Umukiza na Data wo mu Ijuru.

Byongeye, tugomba kubona imidugararo y’abandi kandi tukagerageza gufasha. Ibyo bizaba by’umwihariko bigoranye mu gihe tuzaba mu mubabaro dusuzumwa ubwacu. Ariko tuzavumbura mu gihe duterura umutwaro w’undi, ndetse gake, ko imigongo yacu yahawe imbaraga maze twumve urumuri mu mwijima.

Muri ibi, Nyagasani niwe Ntangarugero kuri twe. Ku musaraba w’i Gologota, kubera ko yari yababajwe ububabare bukomeye cyane ku buryo yari kuba yapfuye iyo Ataba Umwana w’Ikinege w’Imana, Yarebye ku bamunyongaga maze abwira Se ati, “Bababarire kuko batazi ibyo bakora.”8 Mu gihe yababarizwaga abazabaho bose, yarebeye ku musaraba Yohani nanyina wari ushavuye maze amwigishiriza muri icyo kigeragezo cye:

“Ubwo Yesu yabonaga nyina, n’umwigisha we, umwigisha yakundaga, yabwiye nyina ati: Mugore, dore umwana wawe!

“Noneho abwira umwigisha ati, Dore nyoko! Kandi uhereye kuri iyo saha uwo mwigisha yamujyanye mu rugo rwe bwite.”9

Kubw’ibikorwa bye kuri uwo munsi urusha iyindi gutagatifuzwa, Yatanze ku bushake ubugingo Bwe kubwa buri wese muri twe, abutanga atari gusa ugutabara muri ubu buzima ahubwo ubuzima buhoraho mu gihe kizaza.

Nabonye abantu bagera ku bintu bikomeye binyuze mu kwiyemeza ubudahemuka mu bigeragezo biteye ubwoba. Hirya no hino mu itorero uyu munsi harimo ingero. Abantu bapfukamishwa n’ibibazo Kubw’ukwihanganira ubudahemuka n’umuhate, bahinduka nk’Umukiza na Data wo mu Ijuru.

Nigiye irindi somo kuri mama. Ubwo yari akiri umukobwa, yarwaye ubutembwe kandi agera hafi yo gupfa. Nyuma yarwaye mugiga. Se yapfuye akiri mutoya, nuko bityo mama n’abasaza be bafasha nyina.

Ubuzima bwe bwose, yumvishe ingaruka z’ibigeragezo by’uburwayi. Mu myaka 10 ye ya nyuma y’ubuzima, yagombye kubagwa kenshi. Ariko muri ibyo byose, yiyemeje ududahemuka kuri Nyagasani, ndetse n’ubwo yari yaraheze mu buriri. Ifoto yonyine yabaga mu cyumba cye yari iy’Umukiza. Amagambo ye ya nyuma ku buriri yari arembeyeho yari ati:“Hal, uravuga nk’ugiye kurwara ibicurane. Ugomba kwifata neza.”

Mu gushyingurwa kwe, uwafashe ijambo bwa nyuma yari Umukuru Spencer W. Kimball. Nyuma yo kugira icyo avuga cy’ibigeragezo bye n’ubudahemuka bwe, yavuze iki cy’ingenzi: “Bamwe muri mwe bashobora kwibaza impamvu Mildred yagombye kubabara cyane gutyo kandi igihe kirekire. Ndababwira impamvu. Byari ukubera ko Nyagasani yashakaga kumunononsora gato biruseho.“

Ndashimira abanyamuryango benshi b’indahemuka b’Itorero rya Yesu Kristo bikorerana imitwaro ukwizera kutajegajega kandi bafasha abandi kwikorera iyabo nk’uko Nyagasani ashaka kubanononsora gato biruseho. Ndagaragariza na none urukundo n’ukwishimira abatwitaho n’abayobozi ku isi hose bafasha abandi mu gihe bo n’imiryango yabo bahanganiye iryo nononsorwa.

Ndahamya ko turi abana ba Data wo mu Ijuru, udukunda, Niyumvamo urukundo rw’ Umuyobozi Russell M. Nelson kuri twese. Ni umuhanuzi wa Nyagasani mu isi uyu munsi. Ndabihamya mu izina ritagatifu rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.

Capa