Igiterane Rusange
Imbaraga z’Uwihangana
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Imbaraga zo Kwihangana

Ukwizera gusa n’ijambo ry’Imana byuzuza ubugingo bwacu birahagije mu gukomeza ubugingo bwacu—no kutwemerera kugera ku bubasha Bwe.

Mu isubiramo ry’inyigisho z’umuhanuzi wacu, Umuyobozi Russell M.Nelson, nasanzemo ijambo yakunze gukoresha cyane mu biganiro byinshi. Iri jambo ni ububasha.

Mu giterane rusange cya mbere nyuma amaze gushyigikirwa nk’intumwa, Umuyobozi Nelson yavuze ku bijyanye n’ububasha.1 Yakomeje kwigisha ku bijyanye n’ububasha imyaka myinshi. Kuva twashyigikira Umuyobozi Nelson nk’umuhanuzi wacu, yigishije ku ihame ry’ububasha—by’umwihariko, ububasha bw’Imana—n’uburyo twabugeraho. Yigishije uburyo twakwegera ububasha bw’Imana dufasha n’abandi,2 uburyo kwihana bitumira ububasha bwa Yesu Kristo n’Impongano ye mu buzima bwacu,3 n’uburyo ubutambyi—ububasha n’ubushobozi by’Imana—biha umugisha abantu bose bagirana kandi bakarinda ibihango nawe.4 Umuyobozi Nelson yahamije ko ububasha bw’Imana butemba kuri bose bahawe ingabire mu ngoro uko bakomeza kurinda ibihango byabo.5

Njye ubwanjye nakozwe ku mutima n’umukoro Umuyobozi Nelson yatanze mu giterane rusange cyo muri Mata 2020. Yatwigishije ko “kwiga no gusaba kumenya byinshi byerekeye ububasha n’ubumenyi bw’ingabire mwahawe—cyangwa muzahabwa.”6

Mu gusubiza uyu mukoro, narize nuko ndasenga kandi namenya bimwe mu bintu by’inyungu byerekeye ububasha n’ubumenyi bw’ingabire nahawe—cyangwa nzahabwa.

Kumva icyo tugomba gukora kugirango twegere ububasha bw’Imana mu buzima bwacu ntibyoroshye, ariko nasanze bishoboka mu gihe tubyiga mu ntekerezo zacu tunasenga ngo Roho Mutagatifu atwigishe.7 Umukuru Richard G. Scott yatanze igisobanuro cyimbitse cy’icyo ububasha bw’Imana ari cyo: ati “ni ububasha bwo gukora iberenze ibyo twe twakwishoboza.”8

Kuzuza imitima yacu ndetse n’ubugingo bwacu ijambo ry’Imana n’urufatiro rw’ukwizera muri Yesu Kristo ni ingenzi mu kwegera ububasha bw’Imana bidufasha muri ibi bihe bigoye. Tudafite ijambo ry’Imana n’ukwizera muri Yesu Kristo bishikamye mu mitima yacu, ubuhamya bwacu n’ukwizera byagwa, tukabura uburyo bwo kwegera ububasha Imana ishaka kuduha. Ukwizera kureremba ntiguhagije Ukwizera gusa n’ijambo ry’Imana byuzuza ubugingo bwacu birahagije mu gukomeza ubugingo bwacu—no kutwemerera kugera ku bubasha Bwe.

Ubwo Mushiki Johnson nanjye twareraga abana bacu, twabashishikarizaga kwiga gukoresha igikoresho kimwe cy’umuziki. Ariko twemereraga abana bacu kwiga amasomo ajyanye n’umuziki gusa iyo babaga bakoze uruhare rwabo bakanitoza ibikoresho byabo by’umuziki buri munsi. Kuwa Gatandatu umwe, umukobwa wacu Jalynn yari yishimiye cyane kujya gucurangana n’inshuti ze, ariko ntiyari yitoje gucuranga piano. kuko yari azi ko yagombaga kwitoza iminota 30, yashatse gushyiraho gihe, kubera ko atashakaga kwitoza ngo arenzeho n’umunota n’umwe ku yo yasabwaga.

Ubwo yatambukaga iruhande rw’igishyushya biryo ajya kuri piano, yarahagaze akanda utu buto tumwe. Ariko aho gushyiraho imbaragihe, yashyize igishyushya ibiryo mu guteka iminota 30 nuko akanda gutangira. Nyuma y’iminota nka 20 ari kwitoza, yasubiye mu gikoni kureba igihe gisigaye asanga igishyushya biryo cyafashwe n’umuriro.

Maze aza yiruka inyuma y’inzu aho nakoraga imirimo yo gutunganya imbuga, asakuza ngo inzu iri gushya. Nirutse njya mu nzu, kandi mu by’ukuri, nsanga igishyushya biryo cyafashwe n’inkongi.

Mu gukiza inzu yacu ngo idashya, nakoze inyuma y’igishyushya ibiryo, ndagicomokora, nuko nkoresha urutsinga rw’umuriro nterura cya gishyushya biryo cyahiye nkikura aho cyari giteretse. Niringiye kuba intwari no kurengera umunsi hamwe n’urugo rwacu, najunguje cya gishyushya biryo cyaka umuriro nkoresheje rwa rutsinga rw’umuriro nirinda ko cyanyegera n’uko ngeze inyuma y’inzu, nongera nkizunguza rimwe nkijugunya mu murima. Aho twabashije kuzimisha ibirimi by’umuriro umupira w’amazi.

Ese ni iki cyari cyagenze nabi? Igishyushya biryo cyari gikeneye ikintu cyakira umuriro wacyo, iyo rero ntakintu kirimo imbere cyacyira umuriro, ifuru yo ubwayo yiyinjizamo umuriro, noneho igashyuha, kandi ikaba yakwaka umuriro, ikacyangiza yo ubwayo n’ikibatsi cy’umuriro cyigahinduka ivu.9 Igishyushya biryo cyacu cyose cyafashwe n’ikibatsi cy’umuriro, kirashya kubera ko nta kintu cyari kirimo imbere.

Hamwe n’ibyo, abafite ukwizera n’ijambo ry’Imana byimbitse mu mitima yabo bazabasha kurwanya no gutsinda ikibatsi cy’imyambi, sekibi mu by’ukuri azohereza ngo biturimbure.10 Naho ubundi, ukwizera kwacu, ibyiringiro, n’imyemerere byacu ntibyaramba, nka cya gishyushya biryo cyarimo ubusa, natwe twahinduka abanyantege nke.

Nize ko kugira ijambo ry’Imana mu bugingo bwanjye hamwe n’ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo n’impongano ye, bimfasha kwegera ububasha bw’Imana ngatsinda sekibi ndetse nicyo aricyo cyose yanyoherezaho. Nkuko duhura n’ingorane, dushobora kwiringira isezerano rya Nyagasani nk’uko byigishijwe na Pawulo: “kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba; ahubwo yaduhaye uw’imbaraga, n’urukundo, no kwirinda.”11

Tuzi ko nk’uko umwana Umukiza “yakuze, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we.”12 Tuzi ko uko yakuraga,“ Yesu yakomezaga kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.”13 Kandi tuzi ko igihe cyo gutangira umurimo We, abamwumvishe “batangazwaga n’inigisho ye kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi.”14

Mu kwitegura, Umukiza yakuze mu bushobozi kandi yabashije gutsinda ibigeragezo byose bya Satani.15 Uko dukurikiza urugero rw’Umukiza kandi tukanitegura binyuze mu kwiga ijambo ry’Imana nuko tukwongera ukwizera kwacu, natwe twabasha kwegera ububasha bw’Imana kugirango dutsinde ibigeragezo.

Muri iki gihe guterana bibujijwe bituma kujya mu ngoro bisanzwe bidashoboka, nafashe umwanzuro wo gukomeza kwiga no kumenya ibyerekeye ububasha bw’Imana butugeraho mu gihe tugize kandi twubaha ibihango byo mu ngoro. Nk’uko byasezeranijwe mu isengesho ryo kwegurira ingoro ya Kirtland, tuva mu ngoro twambaye intwaro y’ububasha bw’Imana.16 Nta tariki yo kurangira ijyanye n’imbaraga Imana iha abakora kandi bagakomeza amasezerano y’ingoro, nta nubwo bibujijwe kugera kuri ubwo bubasha mu gihe cy’icyorezo. Imbaraga Zayo zigabanyuka mu buzima bwacu gusa iyo tunaniwe kubahiriza ibihango byacu kandi ntitubeho mu buryo butuma duhora twujuje ibisabwa kugirango twakire imbaraga Zayo.

Mu gihe njyewe n’umugore wanjye nkunda twakoraga nk’abayobozi b’ivugabutumwa muri Thailand, Laos, na Myanmar, twiboneye ubwacu imbaraga z’Imana ziza ku bakora kandi bakubahiriza amasezerano matagatifu mu ngoro. Ikigega gifasha cy’abakozi bo mu ngoro cyorohereje Abera benshi muri ibi bihugu bitatu kujya mu ngoro nyuma yo gukora ibyo bashoboye byose binyuze mu kwitanga kwa buri wese no kwitegura. Ndibuka duhura n’itsinda ry’Abera b’abizera 20 baturutse Laos ku kibuga cy’indege Bangkok,Thailand, tubafasha kubohereza ku kindi kibuga cy’indege muri Bangkok kugirango bafate indege ibajyana Hong Kong. Abo banyamuryango bari basabitswe n’ibyishimo ko bwa nyuma na nyuma babashije kujya mu nzu ya Nyagasani.

Abanyamuryango muri Laos

Igihe twahuraga nabo Bera beza mu kugaruka kwabo, kwiyongera kw’ubutumwa bwiza n’imbaraga bifitanye isano no guhabwa ingabire z’ingoro zabo no kugirana amasezerano n’Imana byaragaragaye. Aba Bera bavuye mu ngoro “bambaye intwaro z’ububasha [Bwayo].”17 Ubu bubasha bwo gukora ibirenze ibyo bakwikorera bwabahaye imbaraga zo kwihanganira ingorane zo kuba abanyamuryango b’Itorero mu gihugu cyabo no gukomeza “kwera imbuto nziza cyane, mu kuri,”18 bakomeza no kubaka ubwami bwa Nyagasani muri Laos.

Mu gihe tutabashije kujya mu ngoro, mbese twaba twese twarabashije kwishingikiriza ibihango twagiriye mu ngoro mu gushyiraho icyerekezo kigaragara, kidahinduka mu buzima bwacu? Ibi bihango iyo birinzwe biduha icyerekezo n’ibyifuzo by’ahazaza no kwiyemeza guhamya kudufasha kwakira ibyo Nyagasani yasezeranyije byose binyuze mu kwizera kwacu.

Ndabahamagarira gushaka ububasha Imana ishaka kubaha. Ndahamya ko nidukomeza gushakisha ubu bubasha, tuzahabwa umugisha no gusobanukirwa urukundo Data wa twese wo mu Ijuru adufitiye.

Ndahamya ko kubera ko data wa twese wo mu Ijuru akunda mwebwe nanjye, yohereje umwana we Yesu Kristo, ngo atubere Umukiza n’Umucunguzi. Ndahamya ko Yesu Kristo ari we ufite ububasha bwose,19 mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See Russell M. Nelson, “Rinda Umurongo w’Ububasha bwa Roho,” Ensign, Nzeri. 1984, 30–32.

  2. See Russell M. Nelson, “Ministering with the Power and Authority of God,” Liahona, May 2018, 68–75.

  3. See Russell M. Nelson, “Closing Remarks,” Liahona, May 2019, 112.

  4. See Russell M. Nelson, “Ministering with the Power and Authority of God,” 68–69.

  5. See Russell M. Nelson, “Go Forward in Faith,” Liahona, May 2020, 115.

  6. Russell M. Nelson, “Go Forward in Faith,” 115.

  7. See Doctrine and Covenants 9:7–9.

  8. Richard G. Scott, “For Peace at Home,” Liahona, May 2013, 30.

  9. “Microwaves use microwave sound energy waves to heat up food or liquids. There has to be something inside the microwave to absorb these waves. Otherwise, the microwave will absorb the waves instead. The waves will heat up the microwave’s cooking chamber, trying to find something to be absorbed by. The waves will eventually reach the microwave’s magnetron, which is the source for the microwaves. The magnetron cannot handle a huge amount of power, so it continues to send it to other parts of the microwave. Running a microwave with nothing in it will damage the magnetron and other parts of the microwave as well. In a worst case scenario, the microwave parts will overheat and possibly catch fire” (Abacus Appliance Service Corporation, “Will I Destroy My Microwave If It Runs Empty?” Aug. 16, 2012, abacusappliance.com; see also Julie R. Thomson, “13 Things You Should Never Put in the Microwave,” June 13, 2014, huffpost.com).

  10. See 1 Nephi 15:24.

  11. 2 Timothy 1:7.

  12. Luke 2:40.

  13. Luke 2:52.

  14. Luke 4:32.

  15. See Matthew 4:1–11; Luke 4:1–14; Doctrine and Covenants 20:22.

  16. See Doctrine and Covenants 109:22.

  17. Doctrine and Covenants 109:22.

  18. Doctrine and Covenants 109:23.

  19. See Matthew 28:18.