Igiterane Rusange
Ububasha Bukiza bw’Impongano
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Ububasha Bukiza bw’Impongano

Uko tuza tugana Yesu Kristo tugira ukwizera muri we, twihana, tugira tukanakomeza ibihango, ugushenjagurwa kwacu—icyabutera cyose—gushobora gukizwa.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, twahuye n’ibintu byinshi tutigeguye. Gutakaza ubuzima n’amafaranga twinjiza kubera icyorezo ku isi hose byagize ingaruka ku buryo bukomeye ku muryango w’isi no ku bukungu.

Imitingito, imiriro, n’imyuzure mu bice bitandukanye by’isi, n’ibindi biza bituruka ku kirere, byasize abantu bumva ntako bakwirwanaho, nta byiringiro, banashenjaguwe imitima, bibaza niba ubuzima bwabo buzigera kongera kuba uko bwahoze.

Reka mbabwire inkuru yanjye bwite ijyanye no gushenjagurwa.

Abana bacu bakiri bato, bafashe icyemezo cyo gukurikira amasomo ya piyano. Umugabo wanjye, Rudy, nanjye twashakaga guha abana bacu ano mahirwe, ariko nta piyano twagiraga. Ntitwashoboraga kugura piyano nshya, nuko Rudy atangira gushaka iyakoreshejwe.

Uwo mwaka kuri Noheli, yadutungurishije twese piyano, muri iyo myaka, abana bacu bize kuyikina.

Ishusho
Piyano ishaje

Ubwo abahungu bacu bakuze bakanava mu rugo, ya piyano ishaje yuzuyeho ivumbi, nuko turayigurisha. Imyaka mike yanyuzeho, ndetse twari twarazigamye amafaranga make. Umunsi umwe Rudy yaravuze ati, “Ntekereza ko ari igihe cyo kugura piyano nshya.”

Narabajije nti, “Kubera iki twagura piyano nshya, kandi nta n’umwe muri twe uyicuranga?”

Yaravuze ati, “O, ariko dushobora kubona piyano yicuranga! Ukoresheje iPad, ushobora gushyira kuri gahunda piyano igakina indirimbo zirenze 4,000, harimo indirimbo z’Itorero, indirimbo za Korali Tabernacle, indirimbo zose z’Ishuri ry’Ibanze, n’izindi nyinshi.”

Rudy ni umucuruzi mwiza muvuzeho gake.

Ishusho
Piyano nshya

Twaguze piyano nshya yicuranga, nyuma y’iminsi mike, abagabo babiri banini, bafite imbaraga, bayizanye mu rugo rwacu.

Naberetse aho nayishakaga, ubundi mva mu nzira.

Ishusho
Kwimura piyano

Yari nini kandi iremereye, kandi kugira ngo bayinyuze mu rugi, bavanyeho amaguru maze bashobora kuyihengeka mu mpande bayishyira hejuru y’akagare kayitwara bari bazanye nabo.

Inzu yacu yari iri ahantu haberamye, kandi ku bw’amahirwe make uwo munsi hari haguye urubura, bisiga ibintu bitose hananyerera. Mushobora kubona aho ibi biri kugana?

Ubwo abagabo barimo bazamura piyano aho hantu haberamye, yaranyereye, numva ikintu kimenetse cyane. Piyano yari yahubutse ku kagare kayitwara, yikubita hasi ku butaka cyane ku buryo yasize icyobo kinini mu busitani bwacu.

Naravuze nti, “Yego ko, Mana yanjye. Mumeze neza?”

Igishimishije ni uko, abagabo bombi bari bameze neza.

Bakanuye amaso yabo cyane ubwo barebanaga, ubundi barandeba maze baravuga bati, “Tubiseguyeho cyane. Turayisubiza mu mangazini ubundi umuyobozi wacu abahamagare.

Nyuma gato, umuyobozi yari ari kuvugana na Rudy ku gutunganya uko bazana indi piyano nshya. Rudy ni umugwaneza ndetse aranababarira kandi yanabwiye umuyobozi ko nta kibazo niba bayisana aho yangiritse akaba ari yo bagarura, ariko umuyobozi yakomeje gushimangira ko bazana inshya.

Rudy yamusubije, avuga ati, “Ntabwo yangiritse bigeze aho. Muyisane gusa maze muyigarure.”

Umuyobozi yaravuze ati, “Urubaho rwaravunitse, kandi iyo urubaho ruvunitse, ntiyakongera kuvuga nka mbere. Uzabona piyano nshya.”

Bavandimwe na basaza banjye, ntabwo twese tumeze nk’iyi piyano, dushenjaguwe gake, dukomeretse, tunangijwe, twumva tutazongera kuba nk’uko twahoze? Ariko, uko tuza kuri Yesu Kristo tugira kwizera muri We, kandi tugira tukanakomeza ibihango, ugushenjagurwa kwacu—icyabutera cyose—gushobora gukizwa. Uru ruhererekane, rutumira ububasha bukiza bw’Umukiza mu buzima bwacu, ntirugarura gusa ibyo twari byo mbere ahubwo rutugira beza kurusha uko twigeze kuba. Nzi ko binyuze mu Mukiza wacu, Yesu Kristo, twese dushobora komorwa, kuzuzwa no kuzuza intego yacu, nka piyano nshyashya ivuga neza.

Umuyobozi Russel M. Nelson yigishije: “Iyo ibigeraragezo bikomeye bitujeho, ni cyo gihe cyo gukomeza ukwizera mu Mana, gukora cyane, no gukorera abandi. Ni bwo azadukiza imitima yacu imenetse. Azaduha amahoro n’ihumure buri muntu ku giti cye. Izi mpano zihebuje ntizizarimburwa, habe n’urupfu.”1

Yesu yaravuze ati:

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

“Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.

“Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” (Matayo, 11:28-30

Ishusho
Umukiza Wacu, Yesu Kristo

Gukiza gushenjagurwa tuza kuri We, dukeneye kugira ukwizera muri Yesu Kristo. “Kugira ukwizera muri Yesu Kristo bivuga kumwiringira byimazeyo—kwizera mu bubasha Bwe butagira iherezo … n’urukundo. Birimo no kwemera inyigisho Ze. Bivuga kwemera ko n’ubwo tutumva ibintu byose, We abyumva. Kuko Yanyuze mu bubabare, imibabaro, n’ubumuga byacu byose, Azi uko yadufasha kurenga ingorane zacu za buri munsi.”2

Uko tumusanganira, “Twakuzuzwa umunezero, amahoro, n’ihumure. Ibyo byose [bikomeye kandi bigoranye] mu buzima byagirwa neza binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo.”3 Yatugiriye inama ngo, Mundebereho muri buri gitekerezo; ntimushidikanye, ntimugire ubwoba (Inyigisho n’Ibihango, 6:36).

Mu Gitabo cya Morumoni ubwo Aluma n’abantu be bari bagiye gushegeshwa n’imitwaro bashyizweho, abantu basabye ubutabazi. Nyagasani ntiyabaruhuye imitwaro yabo; ahubwo yabasezeranije:

“Ndetse nzoroshya imitwaro yashyizwe ku ntugu zanyu, ku buryo ndetse mudashobora kuyumva ku migongo yanyu, ndetse no mu gihe muri mu buretwa; kandi ibi nzabikora kugirango muzashobore kumbera abahamya nyuma y’aha, kandi kugira ngo mushobore kumenya by’ukuri ko njyewe, Nyagasani Imana, ngenderera abantu banjye mu mibabaro yabo.

“Noneho ubwo habayeho ko imitwaro yari yarashyizwe kuri Aluma n’abavandimwe be yorohejwe; koko Ngasani yarabakomeje kugira ngo bashobore kwikorera imitwaro yabo biboroheye, kandi biyeguriye bishimye kandi bihanganiye ubushake bwose bwa Nyagasani” (Mosaya 24:14–15).

Umukuru Tad R. Callister yigishije: Ku bushobozi bw’Umukiza mu gukiza no kuruhura imitwaro,

“Umwe mu migisha y’Impogano ni uko tubona ububasha bunahumuriza bw’Umukiza. Yesaya yavuze asubiramo kenshi iby’ugukiza, n’urugero rwiza rw’ituze rwa Nyagasani. Yatanze ubuhamya ko Umukiza yari ‘ku bakene n’abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu’ (Yesaya 25:4). Noneho kubafite agahinda, Yesaya yavuze ko Umukiza afite ubushobozi bwo ‘guhoza abarira bose’ (Yesaya 61:2), ‘izahanagura amarira ku maso yose’ (Yesaya 25:8; reba n’ Ibyahishuwe 7:17); ‘mpembure roho z’abicisha bugufi’ (Yesaya 57:15); no ‘kuvura abafite imvune mu mutima’ (Yesaya 61:1; reba na Luka 4:18; Zaburi 147:3). Ububasha bwe bufasha bunahumuriza bwari bwinshi ku buryo yashoboye kugurana ‘ikamba mu cyimbo cy’ivu, amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye’ (Yesaya 61:3).

“O, mbega ibyiringiro byuzuye muri ano masezerano! … Roho Ye irakiza; iranonosora; irahumuriza; ihumeka ubuzima bushya mu mitima idafite ibyiringiro. Ifite ububasha bwo guhindura icyo cyose kibi kandi cy’ubugome kitanafite agaciro mu buzima mu gifite ubwiza buhebuje kandi bw’akataraboneka. Afite ububasha bwo guhindura ivu ry’ugupfa mu bwiza bw’iteka ryose.”4

Ndahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza wacu udukunda, Umucunguzi wacu, Umuvuzi Mukuru n’inshuti yacu y’indahemuka. Nitumuhindukirira, Azadukiza atwuzuze na none. Ndahamya ko iri ari Itorero Rye, kandi ari gutegura kugaruka na none kugira ngo yime ingoma mu bubasha n’ikuzo. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Jesus Christ—the Master Healer,” Liahona, Nov. 2005, 87.

  2. Faith in Jesus Christ,” Gospel Topics, topics.ChurchofJesusChrist.org.

  3. Preach My Gospel: A Guide to Missionary Service, rev. ed. (2018), 52, ChurchofJesusChrist.org.

  4. Tad R. Callister, The Infinite Atonement (2000), 206–7.

Capa