Igiterane Rusange
Gumana Asigaye
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Gumana Asigaye

Binyuze muri Yesu Kristo, duhabwa imbaraga kugira ngo dukore impinduka zirambye. Uko tumugarukira twiyoroheje, Azongera ubushobozi bwacu bwo guhinduka.

Bavandimwe, ni umunezero koko kubana namwe.

Ishusho
Kwishyura mu isoko

Tekereza umuntu uri kujya mu isoko kugura ikintu. Niba yishyuye uwishyuza menshi kurusha ayo icyo kintu kigura, uwishyuza aramugarurira.

Ishusho
Kwakira ayagaruwe

Umwami Benyamini yigishije abantu be bo muri Amerika ya kera ibijyanye n’imigisha itangaje twakira ivuye ku Mukiza wacu,Yesu Kristo. Yaremye amajuru, isi, n’ubwiza bwose tunezererwa.1 Binyuze mu Mpongano Ye y’urukundo, Yadushyiriyeho inzira yo kuducungura icyaha n’urupfu.2 Uko tumwereka ishimwe twubahariza amategeko Ye dushyizeho umwete, Ahita aduha imigisha, agahora adusiga tumurimo umwenda.

Aduha byinshi, byinshi cyane birenze agaciro k’ibyo dushobora kuzigera tumusubiza. None, ni iki twamuha, uwishyuye ikiguzi kitabarika cy’ibyaha byacu? Dushobora kumuha impinduka. Dushobora kumuha impindukayacu. Bishobora kuba impinduka mu bitekerezo, impinduka mu myitwarire, cyangwa impinduka mu cyerekezo tuganamo. Natwe, kubw’ubwishyu butabonerwa ikiguzi, Nyagasani adusaba impinduka mu mutima. Impinduka adusaba ntabwo iri mu nyungu Ze, ahubwo iri mu zacu. Nuko rero, bitandukanye n’umuguzi ku isoko wakwakira asigaye tumuha, Umukiza wacu wuje ineza aduhamagarira kugumana asigaye.

Bamaze kumva amagambo yavuzwe n’Umwami Benyamini, abantu be baratakambye cyane, bahamyako imitima yabo yahindutse, bati, “Kubera Roho ya Nyagasani Nyiringoma, yakoze impinduka ikomeye muri twe, … kugira ngo tutagira ubundi buryo bwo gukora ikibi, ahubwo bwo gukora icyiza ubudahwema.”3 Ibyanditswe bitagatifu ntibivuga ko bahise baba intungane ako kanya, ahubwo icyifuzo cyabo cyo guhinduka cyabahase gukora. Impinduka yabo y’umutima yavuze gushyira umugabo cyangwa umugore kamere hasi no kwiyegurira Roho uko baharaniye kuba nka Yesu Kristo kurushaho.

Umuyobozi Mukuru Henry B. Erying yigisha ko uguhinduka nyako guterwa no gushakana ukwizera ku bushake, n’umuhati ukomeye ndetse n’ububabare bumwe. Hanyuma ni Nyagasani ushobora kugena … igitanganza cyo guhumanurwa n’impinduka.4 Duhuje hamwe umuhati wacu n’ubushobozi bw’Umukiza afite bwo kuduhindura, duhinduka ibiremwa bishya.

Nkiri muto kurusha ubu, nibonye ngendagenda ngana haruguru, mu kayira kagororotse nerekeza ku ntego yanjye y’ubuzima buhoraho. Igihe cyose nakoraga cyangwa navugaga ikintu kibi, nisangaga ndimo kunyerera nsubira inyuma muri ako kayira, ngomba kongera gutangira urugendo rwanjye bundi bushya. Byari nko kugenda kuri ya mpandenye imwe mu mukino w’abana w’Inzoka n’Inzego ikumanura hejuru ku gasongero ikagusubiza hasi ku itangiriro ry’umukino! Byacaga intege! Ariko ubwo natangiraga gusobanukirwa inyigisho za Kristo5 n’uko nazishyira mu bikorwa mu buzima bwanjye bwa buri munsi, nabonye ibyiringiro.

Ishusho
Urugendo rw’impinduka rurimo kwihangana

Yesu Kristo yaduhaye urugero ruhoraho rwo guhinduka. Aduhamagarira kumwizera, aribyo biduhumekamo kwihana—ukwizera n’ukwihana bizana impinduka y’umutima.6 Uko twihana tugahindukiza imitima yacu kuri We, twunguka icyifuzo cyinshi kurushaho cyo gukora no kubaho mu bihango bitagatifu. Turihangana kugeza ku ndunduro dukomeza gushyira ano mahame mu bikorwa mu buzima bwacu bwose ndetse tunatumira Nyagasani kuduhindura. Kwihangana kugeza ku ndunduro bisobanura guhinduka kugeza ku ndunduro. Ubu rero ndabyumva neza ko ntari gutangira bundi bushya kuri buri gerageza ryose nkoze rikanga, ariko buri uko ngerageje kose, mba nkomeza urugendo rwanjye rwo guhinduka.

Hari interuro yahumetswe mu kirango cy’Urubyiruko rw’Abakobwa ivuga iti, mpa agaciro impano y’ukwihana kandi nshaka no gutera imbere buri munsi.7 Ndasenga ngo duhe agaciro iyi mpano nziza ngo tunagambire gushaka impinduka. Rimwe na rimwe impinduka dukeneye gukora ziba zihujwe n’icyaha gikomeye. Ariko kenshi na kenshi, duharanira kunonosora kamere yacu kugirango duhuze n’imiterere ya Yesu Kristo. Amahitamo yacu ya buri munsi azafasha cyangwa abangamire iterambere ryacu. Impinduka nto ariko zihamye zo ku bushake zizadufasha gutera imbere. Mwicika intege. Impinduka ni urugendo rurerure rw’ubuzima bwose. Nshima ko mu rugamba rwacu rwo guhinduka, Nyagasani atwihanganira.

Binyuze muri Yesu Kristo, duhabwa imbaraga kugira ngo dukore impinduka zirambye. Uko tumugarukira twiyoroheje, azongera ubushobozi bwacu bwo guhinduka.

Byiyongeye k’ububasha buhindura bw’Impongano y’Umukiza, Roho Mutagatifu azadushyigikira kandi anatuyobore nidushyiramo umuhati wacu. Yanadufasha no kumenya impinduka dukeneye gukora izo arizo. Dushobora no kubona ubufasha n’ingabo mu bitugu binyuze mu migisha y’ubutambyi, isengesho, kwiyiriza, no kujya mu ngoro y’Imana.

Mu buryo nk’ubwo, abagize umuryango bizewe, abayobozi, n’inshuti bashobora kudufasha mu mihati yacu yo guhinduka. Mfite imyaka umunani, musaza wanjye mukuru, Lee, najye twamaraga umwanya munini n’inshuti zacu dukinira mu mashami y’igiti kiri mu rusisiro rw’iwacu. Twakundaga kuba turi kumwe mu busabane n’inshuti zacu mu gicucu cy’icyo giti. Umunsi umwe, Lee yahanutse mu giti avunika ukuboko. Kuba afite ukuboko kuvunitse byaramukomereye kongera kurira igiti ari wenyine. Ariko ubuzima mu giti ntibwari bumeze kimwe na busa adahari. Nuko, bamwe muri twe bamufashaga banyuze inyuma mu gihe abandi bakururaga ukuboko kwe kumeze neza, ndetse adashyizemo umuhati mwinshi, Lee yagarutse mu giti. Gusa ukuboko kwe kwari kukivunitse, ariko yari yagarutse kumwe natwe anezererwa ubucuti bwacu uko yagendaga akira.

Nakunze gutekereza ku bunararibonye bwanjye bwo gukina mu giti nk’ubwoko bw’igikorwa cyacu mu nkuru nziza ya Yesu Kristo. Mu gicucu cy’amashami y’inkuru nziza, tunezererwa imigisha myinshi ihuzwa n’ibihango byacu. Bamwe bashobora kuba barahanutse mu mutekano w’ibihango byabo ndetse bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo babashe kongera kurira mu mutekano w’inkuru nziza. Bishobora kubagora kongera kugaruka k’ubwabo. Ese dushobora gukurura hano gato tukanazamura gake hirya tubafasha gukira mu gihe banezererwa ubucuti bwacu?

Niba ufite imvune wakuye mu kugwa, nyamuneka emerera abandi kugufasha gusubira mu bihango byawe n’imigisha bitanga. Umukiza ashobora kugufasha gukira no guhinduka mu gihe ukikijwe n’abo bagukunda.

Njya mpura gake na gake n’inshuti ntabonye mu myaka myinshi. Rimwe na rimwe zivuga ziti, “Ntabwo urahinduka na gato!” Buri nshuro numvishe ibyo, nubika umutwe gato, kubera niringira ko Nahindutse muri iyo myaka yose. Ndiringira ko nahindutse guhera ejo hashize! Ndiringira ko ngwa neza kurushaho, ncira imanza abandi gake, kandi ngira ibambe kurushaho. Ndiringira ko nihutira kumva ibyo abandi bakeneye, kandi ndiringira ko nihangana gato kurushaho.

Nkunda guterera imisozi hafi y’iwanjye. Akenshi, ibuye rijya mu rukweto rwanjye uko nkomeza guterera. Amaherezo, ndahagarara nkanyeganyeza urukweto rwanjye. Ariko birantangaza cyane iyo ndebye igihe maze nterera kandi ndikubabara mbere yuko mpagarara kugira ngo nikize ako kabuye.

Uko tugenda mu nzira y’igihango, rimwe na rimwe dukura amabuye mu nkweto zacu mu ishusho y’ingeso mbi, ibyaha, cyangwa imyitwarire mibi. Uko twihutira kubisohora mu buzima bwacu, ni nako urugendo rwacu rwo muri ubu buzima ruzuzura umunezero kurushaho.

Kugumana impinduka bisaba umuhati. Siniyumvisha uburyo nakongera guhagarika guterera kugira ngo nongere nsubize rya buye ribabaza mu nkweto zanjye nari maze gukuramo. Sinakwifuza kubikora na gato nkuko ikinyugunyugu cyiza kitasubira mu gishara cyacyo.

Ndahamya ko kubera Yesu Kristo, twebwe dushobora guhinduka. Twahindura ingeso zacu, tugahindura ibitekerezo byacu, tukanonosora kamere yacu kugira ngo duhinduke nka We. Kandi hamwe n’ubufasha Bwe, dushobora kugumana impinduka. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa