Gutegereza Nyagasani
kwizera bisobanura kwiringira Imana mu bihe byiza n’ibibi, ndetse n’ubwo byaba bikubiyemo imibabaro imwe n’imwe kugeza tubonye ukuboko kwe guhishuwe ku bwacu.
Bavandimwe na Bashiki banjye bakundwa, twese dufite amashyushyu—Nta undusha—yo kwumva amagambo asoza ava ku muhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson. Iki cyabaye igiterane gihebuje, ariko ni incuro ya kabiri icyago cya COVID-19 cyaduhatiye kudakora umuco wacu wo gukora uko bisanzwe. Turambiwe cyane iki cyorezo, twumva dutaye umutwe. Kandi uko bigaragara ni uko bamwe mu Bavandimwe banjye bamaze gufata ibikorwa by’iyo nzira Nyamuneka mumenye ko dusengera buri gihe abagezweho n’ingaruka mu buryo ubwo aribwo bwose, by’umwihariko ku bantu bose babuze ababo bakunda. Buri wese yemeranya ko ibi bimaze kurambirana
Mbese dutegereza bingana iki ihumure ry’ingorane zituzaho? Bigenda bite k’ukwihanganira ibigeragezo by’umuntu ku giti cye mu gihe dutegereza tugategereza nuko ubufasha bukagaragara gahora mu kuza? Kubera iki habaho gukererwa ubwo imizigo igaragara kurusha uko twabasha kuyikorera?
Mu gihe tubaza ibibazo nk’ibyo, dushobora, niba tugerageje, kwumva ugutakamba kw’undi kurangirira mu mbeho, icyumba cya gereza y’umwijima mu gihe cy’umwe mu mihindo ikonje iri ku rutonde muri ako gace.
“O Mana, uri hehe?” turumvira mu ndiba za Gereza ya Liberty. “Kandi riri hehe ihema ritwikira ubwihisho bwawe? Mbese ikiganza cyawe kizihina kugeza ryari?”1 Kugeza ryari, O Nyagasani, kugeza ryari?
Bityo, ntabwo turi abambere cyangwa tuzaba abanyuma kubaza ibibazo nk’ibyo igihe agahinda katumanukiye cyangwa ishavu ku mutima wacu rikomeje. Ntabwo ubu ndi kuvuga ku byorezo cyangwa za gereza ahubwo kuri mwebwe, imiryango yanyu, n’abaturanyi banyu bahura n’umubare w’ibigeragezo nk’ibyo. Ndavuga ku gushaka kwa benshi bifuza gushyingirwa nuko bakaba batarabikoze cyangwa abashyingiwe nuko bakifuza ko umubano wakabaye selestiyeli ho gato. Ndavuga kuri abo bafite guhangana n’ukugerwaho kudakenewe kw’imiterere y’uburwayi bukomeye—wenda bumwe butanavurwa—cyangwa abahura mu buzima bwose n’intambara y’ubumuga bw’umubiri itagira umuti. Ndavuga ku gukomeza kw’intambara y’ibyiyumvo n’ingorane z’ibibazo byo mu mutwe ziremerera cyane roho za benshi bababazwa nazo, ndetse no ku mitima yabo dukunda kandi tukababarana nabo. Ndavuga ku bakene, abo umukiza yatubwiye kutazibagirwa, kandi ndavuga kuri wowe utegereje ukugaruka kw’umwana, hatitawe ku myaka, wahisemo inzira itandukanye n’iyo wamusengeye ngo azafate.
Byongeye, nemera ko ndetse n’uru rutonde rurerure rw’ibintu dushobora gutegereza ku giti cyacu rutagerageza gukemura ibibazo by’ingutu by’ubukungu, politiki, n’imibereho duhura nabyo biduhuriyeho. Data wa twese wo mu Ijuru mu buryo bugaragara atwitezeho gukemura ibi bibazo rusange bigoye ndetse n’ibyacu bwite, ariko hazabaho ibihe mu buzima bwacu ubwo ndetse n’ingufu zose z’ibya roho no kwicisha bugufi, amasengesho yo kwinginga adatanga instinzi ku byo twifuje, nubwo ibyo byaba byerekeye ibibazo by’ingutu by’isi yose cyangwa ibito ku giti cyacu. Bityo mu gihe dukora kandi dutegerereje hamwe ibisubizo by’amwe mu masengesho yacu, ndabaha isezerano ryanjye rya Gitumwa ko yumvishwe kandi yasubijwe, nubwo nyamara atari igihe cyangwa mu buryo twabishakaga Ariko buri gihe arasubizwa mu gihe no mu buryo umenya byose kandi umubyeyi w’ibambe ayasubizamo. Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, nyamuneka musobanukirwe ko udasinzira ntahunikire2 yita ku munezero n’ikuzwa rihebuje ry’abana be hejuru y’ibindi byose uwo mu ijuru agomba gukora. Ni we rukundu nyarwo, rw’ikuzo ryihariye, kandi Data w’Impuhwe niryo zina rye.
“Byiza cyane, niba ari gutya bimeze,” ushobora kuvuga uti, “Mbese urukundo n’impuhwe bye muri make nti byagatandukanije inyanja zitukura zacu bwite nuko bikatwemerera gutambuka mu bibazo byacu ku butaka bwumye? Mbese ntiyakohereje inyoni zikinyejana cya 21 zikaguruka zivuye ahantu zigaconcomera injereri zacu zikinyejana cya 21?”
Igisubizo kuri ibi bibazo ni “Yego, Imana ishobora kwerekana ibitangaza by’ako kanya, ariko vuba cyangwa bitinze twiga ko ibihe n’ibyiciro by’urugendo rw’ubuzima bwacu bupfa ari Ibye kandi We wenyine wo kubiyobora.” Ikoresha iyo ndangaminsi kuri buri wese muri twe ku giti cye. Kuri buri muntu ufite ubumuga wakijijwe ako kanya ubwo yari ategereje kwinjira mu kidendezi cy’ i Betesida,3 undi muntu runaka azategereza imyaka 40 mu butayu ategereje kwinjira ku butaka bwisezerano.4 Kuri buri wese Nefi na Lehi mu buryo bw’ijuru barinzwe n’ibirimi by’umuriro bizenguruka kubera ukwizera kwabo,5 dufite Abinadi watwikiwe ku rumambo rw’ibirimi by’umuriro kubera ukwizera kwe.6 Kandi twibuka ko Eliya umwe wamanuye umuriro ako kanya uvuye mu ijuru guhamiriza abatambyi ba Bayali7 ni umwe Eliya wihanganiye igihe ubwo hatariho imvura imyaka myinshi kandi we, mu gihe runaka, wagaburiwe gusa ibimutunga bikeya byashoboraga gutwarwa mu nzara zigikona.8 Nkurikije igenekereza ryanjye, icyo ntabwo cyaba cyarabaye ikintu twakwita “igaburo ryiza.”
Ingingo? Ingingo ni uko kwizera bisobanura kwiringira Imana mu bihe byiza n’ibibi, ndetse nubwo byaba bikubiyemo imibabaro imwe n’imwe kugeza tubonye ukuboko kwe guhishuwe ku bwacu.9 Ibyo byaba ibigoye mu isi yacu ya none ubwo benshi baje kwemera ko ikiza gisumba byose mu buzima ari ukwirinda imibabaro yose, ko nta n’umwe ugomba gushavuzwa n’icyo ari cyo cyose.10 Ariko iyo myemerere ntizigera iganisha ku ”gipimo cy’imiterere y’ubwuzure bwa Kristo.”11
Hamwe n’ugusaba imbabazi k’Umukuru Neal A. Maxwell kubwo guhangara guhinduraho nkagura icyo rimwe yavuze, ndetse nanjye ndatanga igitekerezo ko “ubuzima bw’umuntu … butabasha kugira icyarimwe ukuzura kwizera n’ukutagira imihangayiko.” Muri make ntibizakunda “kunyerera mu buzima mu buryo bworoshye,” bivuze ko iyo tunywa icyo kirahuri cy’indimu, “Nyagasani umpe imico yawe yose y’indobanure, ariko umenye neza ko utampa intimba, cyangwa umubabaro, cyangwa ububabare, cyangwa ibindwanya. Nyamuneka ntukemere ko hagira umuntu utankunda cyangwa ngo angambanire, kandi hejuru ya byose, ntuzatume numva ko natereranywe Nawe cyangwa abo nkunda Mu by’ukuri, Nyagasani, witondere ku ndinda ubunararibonye bwose bwakugize umutagatifu. Maze bityo, igihe gukonkobagurika kw’abandi bose kurangiye, nyamuneka reka nze nibanire nawe, aho nshobora kwirata uburyo imbaraga zacu n’imiterere yacu imeze kimwe uko nderemba nezerewe ku gicu cyanjye cy’ubukristo bwiza.”12
Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, Ubukristo burahumuriza, ariko akenshi ntabwo bworoshye. Inzira y’ubutagatifu n’ibyishimo hano na nyuma ni ndende kandi rimwe na rimwe ni iy’urutare. Bifata igihe no gukomera kugirango ubinyuremo. Ariko, birumvikana, ingororano yo kubikora irahambaye Uku kuri kwigishwa neza kandi bijijura mu gice cya 32 cya Aluma mu gitabo cya Morumoni. Ahongaho uyu mutambyi mukuru ukomeye yigisha ko niba ijambo ry’Imana ritewe mu mitima yacu nkurubuto rusa, kandi niba turwitayeho bihagije tukarwuhira, tukarubagarira, nuko tukarushyigikira, ruzagira urubuto mu gihe kizaza “ruryohera bihambaye, … ruryohereye kuruta izindi zose ziryohera,” ukuryohera kuganisha ku miterere itazagira inyota cyangwa inzara ukundi.13
Amasomo menshi yigishwa muri iki gice kidasanzwe, ariko icy’ingenzi muri yose ni imvugo ko urubuto rugomba kugaburirwa kandi tugomba gutegereza kugirango rwere, “guhanga amaso imbere n’ijisho ry’ukwizera ku rubuto rwacyo14 Umusaruro wacu, Aluma avuga ko, uza “buhoro buhoro.”15 Bidatangaje cyane ko asoza amabwiriza ye y’umwihariko asubiramo inshuro eshatu umuhamagaro w’ umwete no kwihangana mu kugabura ijambo ry’Imana mu mitima yacu, “dutegerezanyije” ukwihangana kudacogora,” ubwo avuga ati, “hamwe n’ukwihangana kugirango igiti kiberere urubuto,”16
COVID na kanseri, gushidikanya no guhagarika umutima, ikibazo cy’ubukungu n’ibigeragezo byo mu muryango. Ni ryari iyi mitwaro izadohorwa? Igisubizo ni “buhoro buhoro.”17 Kandi ibyo byaba umwanya muto cyangwa mureremure ntabwo iteka ari ibyacu kubivuga, ariko ku bw’ubuntu bw’Imana, imigisha izaza ku bashikama ku nkuru nziza ya Yesu Kristo. Icyo kibazo cyakemukiye mu murima wiherereye no ku gasozi ku karubanda muri Yerusalemu cyera cyane.
Nk’uko ubu twumva umuhanuzi wacu dukunda asoza iki giterane, dushobore kwibuka, nk’uko Russell Nelson yabigaragaje ubuzima bwe bwose, ko “abategereza Nyagasani bazongera imbaraga zabo [kandi] bazaguruka nka za kagoma; baziruka, kandi ntibazacika intege; … bazagenda, kandi ntibazagwa isari.”18 Ndasenga ko “buhoro buhoro”—vuba cyangwa bitinze—iyo migisha izaza kuri buri wese muri mwe ushakira ihumure mu gahinda n’umudenzezo mu ntimba. Ndahamya iby’urukundo rw’Imana n’Igarurwa ry’inkuru nziza yayo y’ikuzo, ari yo gisubizo cy’ibibazo duhura na byo. Mu izina ricungura rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.