Igiterane Rusange
Abagore muri Siyoni
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Abagore muri Siyoni

Muzaba imbaraga z’ingezi mu ihuzwa rya Isirayeli no mu ukuremwa kw’ubwoko bwa Siyoni buzatura mu mahoro muri Yerusalemu Nshya.

Bashiki banjye nkunda, Mfite umugisha wo kuvuga muri iki gihe cy’igitangaza mu mateka y’isi. Buri munsi, twegera kurushaho umwanya w’ikuzo igihe Umukiza, Yesu Kristo, azagaruka kw’isi nanone. Hari icyo tuzi ku bintu biteye ubwoba bizabanziriza ukuza kwe, ariko imitima yacu yuzura umunezero n’icyizere kuko tunazi amasezerano y’ikuzo azuzuzwa mbere y’uko agaruka.

Nk’abakobwa bakundwa ba Data wo mu Ijuru, kandi nk’abakobwa ba Nyagasani mu bwami bwe,1 muzagira uruhare rukomeye mu bihe bikuru biri imbere. Tuzi ko Umukiza azaza mu bantu bashyizwe hamwe kandi biteguye kubaho nk’uko abantu bo mu mujyi wa Enoki bari barabikoze Abantu b’aho bari bunze ubumwe mu kwizera muri Yesu Kristo kandi bari barahindutse burundu abaziranenge ku buryo batwawe mu ijuru.

Iki ni igisobanuro cya Nyagasani cyahishuwe cy’uko bishobora kuzagendekera abantu ba Enoki ndetse n’uko bizaba muri ubu busonga bw’ubwuzure bw’ibihe:

“Kandi umunsi uzaza ubwo isi izaruhuka, ariko mbere y’uwo munsi ijuru rizaba icuraburindi, ndetse urusika rw’icuraburindi ruzatwikira isi; kandi ijuru rizatigita, ndetse n’isi; kandi amakuba akomeye azabaho mu bana b’abantu, ariko abantu banjye nzabakiza;

“Kandi nzohereza ubukiranutsi bw’ijuru; kandi nzohereza ukuri ku isi, gutanga ubuhamya bw’umwana wanjye w’ikinege; umuzuko we mu bapfuye; yego, ndetse n’umuzuko w’abantu bose; ndetse ubukiranutsi n’ukuri bizatera gukubura isi nk’umwuzure, guhuriza hamwe intore zanjye baturutse mu nguni enye z’isi, ahantu nzategura , Umurwa Mutagatifu, abantu banjye bazabashe gukenyera, noneho barindire igihe cyo kuza kwanjye; kuko aho hazaba ubuturo bwanjye, kandi hazitwa Siyoni, Yerusalemu Nshya

“Kandi Nyagasani abwira Enoki ati: Noneho wowe n’umurwa wawe muzahurirayo, kandi tuzabakira mu gituza cyacu, ndetse bazatubona; kandi tuzagwa ku majosi yabo, kandi bazagwa ku majosi yacu ndetse tuzahoberana.

“Kandi aho hazaba indaro yanjye, kandi hazaba Siyoni, izasohoka mu irema ryose nakoze; kandi mu gihe cy’imyaka igihumbi isi izaruhuka.”2

Mwebwe bagore, abakobwa banyu, abuzukuru banyu b’abakobwa, abagore mwareze bazaba izingiro ryo kurema umuryango w’abantu bazihuza mu ishyirahamwe ry’ikuzo n’umukiza. Muzaba imbaraga z’ingezi mu ihuzwa rya Isirayeli no gushyiraho ubwoko bwa Siyoni buzatura mu mahoro muri Yerusalemu Nshya.

Nyagasani, abinyujije ku bahanuzi be, yabahaye isezerano kuri wowe. Mu minsi ya mbere y’Umuryango w’Ihumure, Umuhanuzi Joseph Smith yabwiye abagore ati, “Mubayeho mu uburenganzira , abamarayika ntibakwibuza kuba abafatanyabikorwa banyu.”3

Ubwo bubasha buhebuje mubwifitemo, kandi mwarabiteguriwe

Umuyobozi Gordon B. Hinckley yaravuze ati:

“Mwebwe bagore … ntabwo mufite umwanya wa kabiri mu mugambi wa Data w’ibyishimo no kugubwa neza kw’abana be. Muri igice cy’ingenzi cy’uyu mugambi.

“Mudahari umugambi ntiwakora. Mudahari gahunda yose yari kuba yaratengushwe. …

“Buri umwe muri mwe ni umukobwa w’Imana, wahawe ingabire z’uburenganzira bw’imfura.”4

Umuyobozi Wacu w’ubu, Russell M. Nelson, yatanze iki gisobanuro ku ruhare mufite mu gutegura ukuza k’Umukiza:

“Byari kuba bidashoboka gupima uruhare rwanyu ko … abagore bafite, ku miryango no ku Itorero ry’Imana, nk’abagore, ababyeyi, ababyeyi buzukuruje; nka bashiki b’abahungu bavukana ndetse nka ba nyirasenge; nk’abarimukazi n’abayobozi; kandi cyane cyane nk’abatanga urugero n’impirimbanyi zitangira ukwizera.

Ibi byahoze ari ukuri mu busonga bwose kuva mu minsi ya Adamu na Eva. Nyamara abagore b’ ubu busonga batandukanye n’abagore b’ ubundi bwose kuko ubu busonga ni umwihariko ku bundi bwose. Uyu mwihariko uzanira hamwe uburenganzira n’inshingano.”5

Ubu busonga buratandukanye mu buryo bw’uko Nyagasani azatuyobora mu kwitegura kuba nk’Umurwa wa Enoki. Yasobanuye binyuze mu Ntumwa ze n’abahanuzi ikizaba gikubiye muri iryo hindurwa ryo kuba abantu za Siyoni.

Umukuru Bruce R. McConkie yarigishije ati:

“[Igihe cya Enoki] cyari igihe cy’ubugome n’ikibi, igihe cy’icuraburindi n’ubwigomeke, igihe cy’intambara n’agahinda, igihe kiganisha ku kozwa kw’isi n’amazi.

“Enoki, nyamara, yari umwizera. ‘Yabonye Nyagasani,’ kandi yavuganye nawe ‘imbona nkubone’ nk’uko umuntu avugana n’undi.. (Moses 7:4.) Nyagasani yamutumye kwigisha ukwihana kuri isi, kandi yamushinze ‘kubatiza mu izina rya Data n’irya Mwana, ryuzuye ubuntu n’ukuri, kandi n’irya Roho Mutagatifu, utanga ubuhamya bwa Data na Mwana.’’ (Moses 7:11.) Enoki yakoze ibihango kandi akoranya iteraniro ry’abizera nyabo, bose bahindutse abizera ku buryo ‘Nyagasani yaje kandi abana n’abantu be, kandi babaye mu bukiranutsi,’ kandi bahawe umugisha uturutse hejuru. ‘Kandi Nyagasani yise abantu be Siyoni, kuko bari bafite umutima umwe n’imyumvire imwe, ndetse babaye mu bukiranutsi; kandi nta mukene wari muri bo.’ (Mose 7:18.) …

“Nyuma y’uko Nyagasani yise abantu be Siyoni, ibyanditswe bivuga ko Enoki ‘yubatse umurwa wiswe umurwa w’Ubutungane, cyangwa Siyoni;’ iyo Siyoni ‘yazamuwe mu ijuru’ aho ‘Imana yayakiriye mu gituza cyayo; kuva ubwo hadutse imvugo ngo, Siyoni yarahunze.’ (Moses 7:19, 21, 69.) …

“Iyi Siyoni nyine yazamuwe mu ijuru izagaruka … igihe Nyagasani azongera kugarura Siyoni, kandi abaturage bayo bazifatanya na Yerusalemu nshya, izashingwa ubwo ngubwo.”6

Niba ibyahise ari umusogongero, igihe cyo kugaruka kw’Umukiza, abakobwa bashikamye ku bihango byabo n’Imana bazaba baruta icya kabiri cy’abazaba bariteguye kumuha ikaze naza. Ariko uko imibare yaba iteye kose, inkunga yanyu mu kubaka ubumwe mu bantu biteguye iyo Siyoni izaba iruta cyane icya kabiri.

Ngiye kubabwira impamvu nemera ko bizagenda gutyo. Igitabo cya Morumoni gitanga inkuru y’abantu ba Siyoni. Muribuka ko hari nyuma y’uko bari bamaze kwigishwa, gukundwa, no guhabwa umugisha n’Umukiza wazutse: “Nta makimbirane yari muri icyo gihugu, kubera urukundo rw’Imana rwabaye mu mitima y’abantu.”7

Ubunararibonye bwanjye bwanyigishije ko abakobwa ba Data wo mu Ijuru bafite impano yo guhosha amakimbirane no guteza imbere ubukiranutsi bifashishije urukundo rw’Imana batera mubo bakorera.

Nabibonye mu buto bwanjye igihe ishami ryacu rito ryateraniraga mu rugo rwo mu bwana bwanjye Umuvandimwe wanjye hamwe nanjye nitwe twenyine twari dufite ubutambyi bwa Aroni, data niwe wenyine wari ubutambyi bwa Melikisedeki. Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure w’ishami yari umunyamuryango winjiye vuba wari ufite umugabo utari wishimiye umurimo we mu Itorero. Abanyamuryango bose bari abagore bakuru badafite ubutambyi mu ngo zabo. Narebye urukundo rwa mama n’abo bagore bakuze, bazamura kandi banitanaho badateshuka. Ubu nsanga ko nari nararabukijwe Siyoni mbere y’igihe.

Isomo ryanjye ku ruhare rw’abagore b’abizera ryakomereje mu ishami rito rya ry’Itorero muri Albuquerque, New Mexico. Narebye umugore w’Umuyobozi w’Ishami, umugore w’Umuyobozi w’Ishami, hamwe n’umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure bashyuhije umutima wa buri muntu mushya n’ukimara kubatizwa. Icyumweru navuye i Albuquerque, nyuma y’imyaka ibiri nitegereza uruhare rw’abagore aho ngaho, Urumambo rwa mbere rwarashinzwe. Ubu Nyagasani yahashyize ingoro.

Nimukiye hafi ya Boston, aho nakoze mu buyobozi bw’akarere karebereraga amashami mato atatanye muri leta ebyiri. Hari amakimbirane ku buryo birenze rimwe yakemuwe n’abagore bafite urukundo kandi bafite imbabazi bafashije koroshya imitima. Icyumweru navuye i Boston, umwe mu bagize Ubuyobozi bwa Mbere yateguye Urumambo rwa mbere i Massachusetts. Ubu hari ingoro, ahegereye aho umuyobozi w’akarere yigeze gutura. Yazanywe mu bikorwa by’Itorero kandi nyuma yahamagariwe gukora nk’umuyobozi w’urumambo. kandi nyuma ahamagarirwa kuba umuyobozi w’ivugabutumwa, afashijwe n’umugore we w’umwizera kandi ufite urukundo.

Bagore, mwahawe umugisha wo kuba abakobwa b’Imana bafite impano nyinshi. Mwazanye mu buzima bupfa ubushobozi bwa roho bwo kurera abandi no ku bazamura hejuru biganisha ku rukundo no ku buziranenge buzabatera kubana hamwe muri muryango wa Siyoni. Si impanuka ko Umuryango w’Ihumure, umuryango wa mbere w’itorero wihariye ku bakobwa ba Data wo mu Ijuru, ufite indangantego ngo “Urukundo Nyakuri ntirutsindwa na rimwe.”

Urukundo nyakuri ni urukundo ruzira inenge rwa Kristo. Kandi ni ukwizera muri We no mu byiza bizanwa n’Impongano Ye idashira izatuma mubona mwebwe, abo mukunda n’abo mukorera, impano ndangakamere kuba mu busabane bw’iyo Siyoni yijejwe kandi yategerejwe igihe kirekire. Aho ngaho muzaba abagore bavandimwe muri Siyoni, bakunzwe na Nyagasani buri umwe ku giti cye banakunzwe n’abo bahesheje umugisha.

Ndahamya ko muri abaturage b’ubwami bwa Nyagasani ku isi. Muri abakobwa ba Data wo mu Ijuru ubakunda, wabohereje mu isi n’impano zihariye mwasezeranye gukoresha muhesha abandi umugisha. Mbasezeranije ko Nyagasani azabayobora n’ikiganza, binyuze muri Roho Mutagatifu. Azagenda imbere yanyu uko muzamufasha gutegura abantu be kuba Siyoni yasezeranijwe. Ndabihamya mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See Doctrine and Covenants 25:1.

  2. Moses 7:61–64; emphasis added.

  3. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 454; emphasis added.

  4. Gordon B. Hinckley, “Women of the Church,” Ensign, Nov. 1996, 67.

  5. Russell M. Nelson, “A Plea to My Sisters,” Liahona, Nov. 2015, 95–96; emphasis added.

  6. Bruce R. McConkie, “Building Zion,” Tambuli, Sept. 1977, 13; emphasis added.

  7. 4 Nephi 1:15.

Capa