Igiterane Rusange
Shakisha Kristo muri buri Gitekerezo
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Shakisha Kristo muri buri Gitekerezo

Kurwanya igishuko bifata ubuzima bwose bw’umwete n’ubudahemuka. Ariko nyamuneka mumenye ko Nyagasani yiteguye kudufasha.

Mu ndirimbo ye isiga y’igisingizo, Umwanditsi wa Zaburi yaratangaje ati:

“O Nyagasani warandondoye uramenya.

“Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira.

“Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose.”1

Muri iki gisigo kibangikanye n’ibisobanuro, umwanditsi wa zaburi asingiza imiterere iva ku Mana ya Nyagasani yo kumenya byose kubera ko mu by’ukuri Azi buri nguni y’ubugingo bwacu.2 Kuba azi ibyo dukeneye byose muri ubu buzima, Umukiza aduhamagarira kumushakisha muri buri gitekerezo no kumukurikira n’umutima wacu wose.3 Ibi biduha isezerano ko dushobora kugendera mu rumuri Rwe kandi ko ubujyanama Bwe buturinda ingaruka mbi z’umwijima mu buzima bwacu.4

Gushakisha Kristo muri buri gitekerezo no kumukurikira n’umutima wacu wose bisaba ko tujyanisha imitekerereze yacu n’ibyifuzo byacu hamwe n’Ibye.5 Ibyanditswe bitagatifu bikomoza kuri iri jyanisha nko “guhagarara ushikamye muri Nyagasani.”6 Ibi bivuga ko dukomeza gutwara ubuzima bwacu mu murongo w’inkuru nziza ya Kristo ndetse buri munsi twibanda buri munsi ku kintu cyose cyiza.7 Ubwo nibwo bwonyine twagera ku “amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya” kandi “azarindira imitima [yacu] n’imitekerereze muri Kristo Yesu.”8 Umukiza Ubwe yabwiye abakuru b’Itorero muri Gashyantare mu 1831 ati, ibi bintu mubigire ubutunzi buhambaye mu mitima yanyu, kandi mureke ukuri kutagira iherezo kubone icyicaro mu mitekerereze yanyu.9

Nubwo dukomeje imihati yacu yo gushaka Nyagasani, ibitekerezo bidakwiye bishobora gucengera mu mitekerereze yacu. Iyo ibitekerezo nk’ibi byemerewe ndetse bikanatumirwa kuhaguma, bishobora guhindura ibyifuzo by’umutima wacu bikatugeza ku bo tuzahinduka bo muri ubu buzima kandi amaherezo kubyo tuzaragwa iteka ryose.10 Umukuru Neal A. Maxwell rimwe yashimangiye iri hame avuga ati, Ibyifuzo nabyo bigena amanota mu bisubizo, harimo impamvu ‘abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.’11

Abahanuzi bacu ba kera n’ab’iki gihe batwibukije ubudasiba guhangana n’igishuko kugira ngo twirinde gutakaza imbaraga zacu za roho no kuba mu rujijo, nta kerekezo, no kuzinukwa mu buzima.

Mu mvugo yo kugereranya, kwiyegurira igishuko ni nko kwegereza rukuruzi ikintu cy’icyuma. Imbaraga zitagaragara za rukuruzi zikurura ikintu cy’icyuma kandi zikagifata zigikomeje. Rukuruzi itakaza imbaraga zayo kuri cyo iyo ikintu cy’icyuma gishyizwe kure yayo gusa. Bityo rero, nk’uko rukuruzi itabasha gukoresha imbaraga ku kintu cy’icyuma kiri kure, uko duhangana n’igishuko, kirashira kandi kigatakaza ububasha mu mitekerereze yacu no ku mutima, bityo, ndetse no ku bikorwa byacu.

Iki kigereranyo kinyibutsa ikintu umunyamuryango w’Itorero w’indahemuka yaciyemo yansangije mu gihe cyashize. Uyu munyamuryango yambwiye ko igihe yakangutse mu gitondo kimwe cyihariye, igitekerezo kidakwiye atigeze agira mbere mu buryo atari yiteze cyamwinjiye mu mitekerereze ye. Nubwo byamugwiririye bimutunguye rwose, yarwanyije icyo kintu mu gice cy’isegonda, yibwira anabwira icyo gitekerezo ati: “Oya!” nuko agisimbuza ikintu cyiza cyo kuyobya icyo gitekerezo kidafite ikaze mu mitekerereze ye. Yambwiye ko nk’uko yakoresheje amahitamo mbwirizamuco ye, cya gitekerezo kibi cyahise kizimira atari kubw’ubushake bwacyo.

Ubwo Moroni yahamagariraga abantu kwemera Kristo no kwihana, yabasabye kuza ku Mukiza n’imitima yabo yose, bakiyambura ubuhumane bwose. Birenzeho, Moroni yabahamagariye gusaba Imana, hamwe n’ukwiyemeza kutajegajega, ko batazigera bagwa mu gishuko.12 Gushyira mu bikorwa aya mahame mu buzima bwacu bisaba ikiruta kuyemera gusa; bisaba gusanisha imitekerereze yacu n’imitima yacu kuri aya mahame ava ku Mana. Isanisha nk’iryo risaba umuhati wa buri munsi kandi uhoraho w’umuntu ku giti cye, bikiyongera ku kwishingikiriza ku Mukiza, kubera ko imyifatire mibi yo mu buzima bwo mu isi yacu itazijyana ubwayo. Kurwanya igishuko bifata ubuzima bwose bw’umwete n’ubudahemuka. Ariko nyamuneka mumenye ko Nyagasani yiteguye kudufasha mu mihati yacu kandi adusezeranya imigisha idasanzwe niba twihanganye kugeza ku ndunduro.

Mu gihe kihariye kigoye cyane ubwo Joseph Smith na bagenzi be b’infungwa muri Gereza ya Liberty nta bwisanzure bari bafite mu kintu na kimwe uretse ku bitekerezo byabo, Nyagasani yabahaye inama y’ingirakamaro ndetse n’isezerano bitugeraho twese:

Reka ubura bwawe na bwo bwuzuremo urukundo ku bagabo bose n’abagore, no ku rugo rw’abizera, kandi ureke ingeso nziza ziganze ibitekerezo byawe ubudasiba; bityo icyizere cyawe kizakomera imbere y’Imana; …

Roho Mutagatifu azakubera mugenzi wawe uhoraho, n’inkoni y’ubwami yawe inkoni y’ubwami idahinduka yo gukiranuka n’ukuri.13

Mu gukora ibyo, imitekerereze mitagatifu izahora itatse imitekerereze yacu ubutitsa kandi ibyifuzo bitunganye bizatuyobora mu bikorwa bikiranuka.

Ndetse Moroni yibukije ubwoko bwe kutamirwa n’irari ryabo.14 Ijambo irari riganisha ku kwifuza gukabije n’icyifuzo kidakwiye ku kintu runaka.15 Rikubiyemo ibitekerezo byose by’umwijima cyangwa ibyifuzo bibi bitera umuntu kwibanda ku bikorwa byo kwikunda cyangwa ubutunzi bw’isi kuruta gukora ibyiza, kuba umugwa neza, no kubahiriza amategeko y’Imana, n’ibindi. Rigaragarira akenshi mu byiyumviro bya kamere y’ubugingo cyane. Intumwa Pawulo yerekanye bimwe muri ibi byiyumviro, nk’“ubuhumane, ubuhabara, … urwango, … uburakari, amakimbirane, … ishyari, … n’ibindi nk’ibyo.”16 Uretse ibintu byose bibi by’irari, ntidushobora kwibagirwa ko umwanzi arikoresha nk’intwaro y’ibanga ye kandi atwohesha iyo adushuka ngo dukore ikintu kibi.

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, ndahamya ko uko twishingikiriza ku rutare rw’agakiza, Umukiza w’ubugingo bwacu, kandi tugakurikiza inama za Moroni, ubushobozi bwacu bwo kugenzura ibitekerezo byacu buziyongera bigaragara cyane. Nshobora kubizeza ko gukomera kwa roho zacu kuzakura ku muvuduko uruseho, bigahindura umutima wacu, bigatuma turushaho kuba nka Yesu Kristo. Byongeye kandi, ingaruka nziza za Roho Mutagatifu zizarushaho kugira ingufu ndetse zigume mu buzima bwacu. Bityo ibishuko by’umwanzi, buhoro buhoro, bizatakaza ububasha kuri twe, bivemo ubuzima bushimishije kandi butunganye biruseho kandi butagatifu.

Ku bantu, kubw’impamvu iyo ari yo yose, bagwa mu gishuko kandi bari kuba mu bikorwa bidakiranuka, ndabizeza ko hariho inzira yo gusubira inyuma, ko hariho ibyiringiro muri Kristo. Mu myaka mike ishize, nagize amahirwe yo gusura umunyamuryango nkunda wo mu Itorero rya Yesu kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma wanyuze mu bihe bigoye mu buzima bwe nyuma yo gukora igicumuro gikomeye. Ubwo namubonaga bwa mbere, nashoboraga kubona akababaro mu maso he, gaherekejwe n’umucyo w’ibyiringiro mu maso he. Imvugo ye yagaragazaga umutima wicisha bugufi kandi wahindutse. Yahoze ari Umukristo witanze kandi yari yarahawe imigisha myinshi na Nyagasani. Ariko, yari yararetse igitekerezo kimwe kidakwiye cyinjira mu mitekerereze ye, bityo nyuma cyaganishije ku bindi. Ubwo yagendaga arushaho kwemerera ibi bitekerezo, bidatinze byashinze imizi mu mitekerereze ye bitangira gukura byimbitse mu mutima we. Amaherezo yaje gukurikiza ibyo byifuzo bidakwiye, byamuganishije ku gufata ibyemezo birwanya ikintu cyose cyari gifite agaciro mu buzima bwe. Yambwiye ko iyo ataza guha umwanya icyo gitekerezo cy’ubupfapfa mbere ya hose, ntabwo yari kuba umunyantege nke kandi ushobora gutwarwa n’ibishuko by’umwanzi—ibishuko byazanye akababaro kenshi mu buzima bwe, byibuze mu gihe runaka.

Kubw’amahirwe, kimwe nk’umwana w’ikirara mu mugani uzwi cyane dusanga mu nkuru nziza ya Luka, “yisubiyemo” arabyuka ava muri izo nzozi ziteye ubwoba.17 Yavuguruye icyizere cye muri Nyagasani nuko yiyumvamo intimba y’ukuri ndetse amaherezo yagize icyifuzo cyo gusubira mu mukumbi wa Nyagasani. Uwo munsi twembi twiyumvishemo urukundo rucungura rw’Umukiza kuri twe. Ku mpera z’uruzinduko rwacu rugufi, twembi twatsinzwe n’amarangamutima, kandi kugeza na n’uyu munsi, nibuka umunezero w’agahebuzo mu maso he ubwo yavaga mu biro byanjye.

Nshuti zanjye nkunda, iyo turwanyije ibishuko bito, kenshi biza mu buryo butunguranye mu buzima bwacu, tuba twiteguye neza kugirango twirinde ibicumuro bikomeye. Nk’uko Umuyobozi Mukuru Spencer W. Kimball yavuze: Ni gacye umuntu yinjira mu bicumuro byimbitse atabanje kwemerera ibito, bigakingurira umuryango ibinini. … Umurima wahinzwe neza ntabwo uhita wuzura urumamfu.18

Mu gihe yiteguraga gusohoza ubutumwa bwe buva ku Mana ku isi, Umukiza Yesu Kristo yatanze urugero ku kamaro ko kurwanya ubutitsa ikintu cyose cyatuzitira mu kubona neza intumbero yacu y’iteka ryose. Nyuma y’ibitero byinshi umwanzi yatsinzwe, wagerageje kumuyobya mu butumwa bwe, Umukiza yirukanye satani mu magambo ye agira ati: “Genda, Satani. … Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramufasha.”19

Mbese bavandimwe na bashiki banjye mushobora kwiyumvisha uko byagenda niba turamutse dukuye imbaraga n’akanyabugabo mu Mukiza tukavuga duti “Oya!” na “Genda” ku bitekerezo bidahwitse mu gihe bije bwa mbere mu mitekerereze yacu? Ni izihe ngaruka byagira ku byifuzo by’imitima yacu? Ni gute ibiva mu bikorwa byacu byatugumisha hafi y’Umukiza kandi bikatwemerera urugero rwiza rwa Roho Mutagatifu gukomeza mu buzima bwacu? Nzi ko mu gukurikiza urugero rwa Yesu, tuzirinda ibyago byinshi n’imyitwarire itifuzwa ishobora gutera ibibazo umuryango no kutumvikana, amarangamutima mabi n’imyifatire, kwimakaza kubogama kurenganya no guhohotera, kubatwa n’ibibi byabaye akamenyero, n’ikindi cyose gitandukanye n’amategeko ya Nyagasani.

Mu butumwa bwe bw’amateka kandi bukora ku mutima bwo muri Mata uyu mwaka, umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Mukuru Nelson yasezeranije ko abantu bose bafite ubushake bwo “Kumwumvira”—kumvira Yesu Kristo—no kumvira amategeko Ye “bazahabwa umugisha w’ububasha bw’inyongera bwo guhangana n’igishuko, intambara, n’intege nke” kandi ko ubushobozi bwacu bwo kwiyumvamo umunezero buziyongera, ndetse no mu gihe cya none imidugararo yiyongera.20

Ndabahamiriza ko amasezerano yatanzwe n’umuhanuzi dukunda ari amasezerano yatanzwe n’Umukiza Ubwe. Ndahamagarira twese ku “Mwumvira” muri buri gitekerezo nuko tukamukurikira n’umutima wacu wose kugirango turonke imbaraga n’akanyabugabo ko kuvuga “Oya” hamwe na “Genda” ku bintu byose bishobora gushyira umubabaro mu buzima bwacu. Nitubikora dutyo, mbasezeranije ko Nyagasani azohereza igipimo cy’inyongera cya Roho Mutagatifu We kudukomeza no kuduhumuriza, kandi dushobora kuzahinduka abantu bafite umutima umeze nk’uwa Nyagasani.21

Ndatanga ubuhamya bwanjye ko Yesu Kristo ariho kandi ko binyuze muri We, dushobora gutsinda ingaruka mbi z’umwanzi nuko maze tukuzuza ibisabwa kugirango tubane na Nyagasani iteka ryose ndetse no mu maso ya Data wo mu Ijuru dukunda. Ndahamya iby’uku kuri hamwe n’urukundo rwanjye rwose kuri mwe no k’Umukiza wacu mwiza, ari we mpera ikuzo, icyubahiro, n’igisingizo izina rye igihe cyose. Mvuze ibi bintu mu izina ritagatifu rya Yesu kristo, amena.

Capa