Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 43


Igice cya 43

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, muri Gashyantare 1831. Iki gihe abanyamuryango bamwe b’Itorero babujijwe amahwemo n’abantu biyitaga by’ikinyoma ko ari abahishurirwa. Umuhanuzi yabajije Nyagasani, kandi yahawe ubu butumwa bwagenewe abakuru b’Itorero. Igice cya mbere kirarebana n’ibibazo by’imiyoborere y’itorero, igice cya nyuma gikubiyemo umuburo abakuru bagomba guha amahanga y’isi.

1–7, Amahishurirwa n’amategeko amenyekana binyuze gusa mu watoranyijwe; 8–14, Abera bejejwe mu butagatifu bwose imbere ya Nyagasani; 15–22, Abakuru boherejwe gutangariza ukwihana no gutegurira abantu umunsi ukomeye wa Nyagasani; 23–28, Nyagasani ahamagara abantu akoresheje ijwi Rye bwite kandi binyuze mu mbaraga za kamere; 29–35, igihe cy’Imyaka igihumbi n’uguhambirwa kwa Satani bizabaho.

1 O nimwumve, mwa bakuru mwe b’itorero ryanjye, kandi mutege ugutwi amagambo mbabwira.

2 Kuko dore, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko mwahawe itegeko ngo ribere inshingano itorero ryanjye, binyujijwe muwo nabatoranyirije kugira ngo yakire amategeko n’amahishurirwa bivuye mu kuboko kwanjye.

3 Kandi ibi muzabyumva mu by’ukuri—ko nta wundi n’umwe wabatoranyirijwe kugira ngo yakire amategeko n’amahishurirwa kugeza atwawe, naguma muri njye.

4 Ariko ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko nta wundi n’umwe uzatoranyirizwa iyi mpano keretse binyuze muri we, kuko nibibaho ko ayamburwa ntazagira ubundi bushobozi uretse gutoranya undi mu kigwi cye.

5 Kandi iyi izababera inshingano, kugira ngo mudahabwa inyigisho z’uwo ariwe wese uzabaza imbere nk’amahishurirwa cyangwa amategeko;

6 Kandi ibi mbibahaye kugira ngo mudashobora gushukwa, kugira ngo mushobore kumenya ko bitari ibyanjye.

7 Kuko ni ukuri ndababwira, ko uwimitswe nanjye azinjirira mu irembo kandi yimikwe nk’uko nabibabwiye mbere, kugira ngo higishwe ayo mahishurirwa mwahawe kandi muzahabwa binyuze muwo natoranyije.

8 Kandi ubu, dore, mbahaye itegeko, kugira ngo igihe muteraniye hamwe muzabwirizanye kandi mwungurane, kugira ngo mushobore kumenya uko mwitwara kandi muyobora itorero ryanye, uko mwitwara ku ngingo z’inshingano zanjye n’amategeko natanze.

9 Kandi bityo muzahinduke abigishijwe mu nshingano z’itorero ryanjye, kandi mutagatifuzwe kubw’ibyo mwahawe, kandi muziyemeze kwitwara neza mu butagatifu imbere yanjye—

10 Kugira ngo igihe cyose mukora ibi, ikuzo rizongerwe ku bwami mwahawe. Igihe cyose mutabikora, rizakurweho, ndetse iryo mwahawe.

11 Nimwikureho ubukozi bw’ibibi buri hagati muri mwe; mwiyeze imbere yanjye;

12 Kandi niba mwifuza amakuzo y’ubwami, nimuhitemo umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, kandi mumushyigikire imbere yanjye kubw’isengesho ry’ukwizera.

13 Kandi byongeye, ndababwira, ko niba mwifuza amayobera y’ubwami, nimumuhe ibimutunga n’imyambaro, n’ikintu icyo aricyo cyose akeneye kugira ngo arangize umurimo namuteketse;

14 Kandi nimutabikora azihamanira n’abamwakiriye, kugira ngo nshobore kwiharira ubwanjye abantu batunganye imbere yanjye.

15 Nongeye kubivuga, nimwumve mwa bakuru mwe b’itorero ryanjye, natoranyije: Ntimwoherejwe kwigishwa, ahubwo mwoherejwe kwigisha abana b’abantu ibintu nashyize mu biganza byanyu kubw’ububasha bwa Roho wanjye;

16 Kandi mugomba kwigishwa n’ijuru. Nimwiyeze maze muzahabwe ingabire n’ububasha, kugira ngo mushobore gutanga nk’uko nabivuze.

17 Nimwumve, kuko, dore, umunsi ukomeye wa Nyagasani rwose uregereje.

18 Kuko umunsi uraje ngo Nyagasani azarangururire ijwi rye mu ijuru, amajuru azahindagana kandi isi izahinda umushyitsi, kandi impanda y’Imana izavuga ijwi rirenga kandi ritinda, maze ribwire amahanga asinziriye riti: Mwa bera mwe nimuhaguruke kandi mubeho; mwa banyabyaha mwe nimugumye musinzire kugeza igihe nzongera guhamagara.

19 Kubera iyo mpamvu nimukenyere hato mutazasangwa mu bagome.

20 Nimuzamure amajwi yanyu kandi ntimwifate. Nimuhamagarire amahanga kwihana, haba abakuru cyangwa abato, haba imfungwa cyangwa abigenga, muvuga muti: Nimwitegure umunsi ukomeye wa Nyagasani;

21 Kuko niba njyewe, uri umuntu, nzamuye ijwi ryanjye kandi nkabahamagarira kwihana, maze mukanyanga, muzavuga iki igihe umunsi uzaza ubwo inkuba zizahindira mu mpera z’isi, zibwira amatwi y’ibiriho byose, zivuga—Nimwihane, kandi mwitegure umunsi ukomeye wa Nyagasani?

22 Koko, kandi byongeye, igihe imirabyo izakubitira iburasirazuba igana iburengerazuba, kandi izahindira ku biriho byose, maze igatuma amatwi y’abumva bose aziba, ivuga aya magambo—Nimwihane, kuko umunsi ukomeye wa Nyagasani uje?

23 Kandi byongeye, Nyagasani azarangururira ijwi rye mu ijuru, avuga ati: Nimutege ugutwi, mwa mahanga b’isi mwe, kandi mwumve neza amagambo y’iyo Mana yabaremye.

24 O, mwa mahanga y’isi mwe, ni kangahe nari kubabundikirira hamwe nk’uko inkoko ibundikirira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, ariko ntimubishake!

25 Ni kangahe nabahamagaje akanwa k’abagaragu banjye, n’umurimo w’abamarayika, n’ijwi ryanjye bwite, n’uguhinda kw’inkuba, n’ijwi ry’imirabyo, n’ijwi ry’imihengeri, n’ijwi ry’imitingito y’isi, n’urubura, n’ijwi ry’inzara n’ibyorezo by’ubwoko bwose, n’urusaku rukomeye rw’impanda, n’ijwi ry’imanza, n’ijwi ry’impuhwe umunsi wose. N’ijwi ry’ikuzo n’icyubahiro n’ubutunzi bw’ubugingo buhoraho, kandi biba byarabakirishije agakiza kadashira, ariko ntimubishake!

26 Dore, umunsi wabayeho, ubwo inkongoro y’umujinya w’uburakari bwanjye wuzuye.

27 Dore, ni ukuri ndababwira, ko aya ari amagambo ya Nyagasani Imana yanyu.

28 Kubera iyo mpamvu, nimukore, nimukore, mu ruzabibu rwanjye bwa nyuma—bwa nyuma nimuhamagare abatuye isi.

29 Kuko mu gihe cyanjye bwite gikwiye nzaza ku isi mu rubanza, kandi abantu banjye bazacungurwa kandi bazaba ku ngoma hamwe nanjye ku isi.

30 Kuko igihe cy’imyaka igihumbi gihambaye, navuze kubw’akanwa k’abagaragu banjye, kizaza.

31 Kuko Satani azabohwa, kandi niyongera kubohorwa azabaho igihe gitoya, nuko noneho haze impera y’isi.

32 Kandi ubaho mu bukiranutsi azahindurwa mu guhumbya kw’ijisho, kandi isi izavaho nk’aho ari kubw’umuriro.

33 Kandi abagome bazajugunywa mu muriro utazima, kandi iherezo ryabo nta muntu urizi ku isi, nta n’uzarimenya na rimwe, kugeza ubwo bazaza imbere yanjye mu rubanza.

34 Nimwumve aya magambo. Dore, ndi Yesu Kristo, Umukiza w’isi. Nimwihunikire ibi bintu mu mitima yanyu, kandi mureke ubukana bw’ubuziraherezo bube mu bitekerezo byanyu.

35 Nimube maso. Mwubahirize amategeko yanjye yose. Bigende bityo. Amena.

Capa