Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 95


Igice cya 95

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 1 Kamena 1833. Iri hishurirwa ni amabwiriza y’Imana akomeza yo kubaka inzu yo kuramirizamo n’ibwiriza, inzu ya Nyagasani (reba igice 88:119–136).

1–6, Abera bagomba gucyahwa kubw’ukunanirwa kubaka inzu ya Nyagasani; 7–10, Nyagasani yifuza gukoresha inzu Ye ahundagaza ingabire ku bantu Be n’ububasha buvuye mu ijuru; 11–17, Inzu igomba kwemwegurirwa nk’ahantu ho kuramiriza n’ishuri ry’Intumwa.

1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani ababwira mwebwe nkunda, kandi abo nkunda ndanabahana kugira ngo ibyaha byabo bishobore kubabarirwa, kuko mu gihano nteguriramo inzira y’ugutabarwa kwabo mu bintu byose ku kigeragezo, kandi narabakunze—

2 Kubera iyo mpamvu, mukwiriye guhanwa kandi mukirukanwa imbere yanjye;

3 Kuko mwankoreye icyaha kibi cyane, mu byo mutafashe nk’itegeko rikomeye mu bintu byose, nabahaye ku byerekeye ukubakwa kw’inzu yanjye;

4 Kubw’umwiteguro nateganyije gutegurira intumwa zanjye kwicira uruzabibu rwanjye bwa nyuma, kugira ngo nzatume umurimo wanjye ubaho, kugira ngo nshobore gusuka Roho wanjye ku bantu bose—

5 Dore, ni ukuri ndababwira, ko hariho benshi bimitswe muri mwe, nahamagaye ariko bakeya muri bo baratoranyijwe.

6 Abataratoranyijwe bakoze icyaha kibi cyane, muri cyo bagenda mu mwijima ku manywa y’ihangu.

7 Kandi kubw’iyi mpamvu mbahaye itegeko ko muzatumiza iteraniro ryanyu ryitonze, kugira ngo ukwiyiriza ubusa kwanyu n’umuborogo wanyu bishobore kuzamukira mu matwi ya Nyagasani Nyiringabo, aribyo bisobanura, umuremyi w’umunsi wa mbere, intangiriro n’iherezo.

8 Koko, ni ukuri ndababwira, mbahaye itegeko ko mugomba kubaka inzu, muri iyo nzu nkaba mfite umugambi wo guhundagariza umugisha ku bo natoranyije n’ububasha buvuye mu ijuru;

9 Kuko iri ni isezerano rya Data kuri mwe; kubera iyo mpamvu mbategetse kugumayo, ndetse nk’uko intumwa zanjye zagumye i Yerusalemu.

10 Ariko, abagaragu banjye bakoze icyaha kibi cyane, maze amakimbirane ahaguruka mu ishuri ry’abahanuzi, bikaba byari bibi cyane kuri njye, niko Nyagasani avuga, kubera iyo mpamvu narabohereje no bahanwe.

11 Ni ukuri ndababwira, ndashaka ko muzubaka inzu. Nimwubahiriza amategeko yanjye muzagira ububasha bwo kubaka.

12 Nimutubahiriza amategeko yanjye, urukundo rwa Data ntiruzakomezanya namwe, kubera iyo mpamvu muzagenda mu mwijima.

13 Ubu hano harimo ubushishozi, n’igitekerezo cya Nyagasani—inzu niyubakwe, atari mu buryo bw’isi, kuko simbahaye ko muzabaho mu buryo bw’isi;

14 Kubera iyo mpamvu, niyubakwe mu buryo nzereka batatu muri mwe, muzatoranya kandi mukabimikira ubu bubasha.

15 Kandi urugero rwayo ruzaba ibirenge mirongo itanu na bitanu mu bugari, kandi ibe ibirenge mirongo itandatu na bitandatu mu burebure, mu ngombe yayo y’imbere.

16 Kandi igice kigufi cy’ingombe y’imbere kinyegurirwe kubw’igitambo cy’isakaramentu cyanyu, no kubw’ukubwiriza kwanyu, n’ukwiyiriza ubusa kwanyu, n’ugusenga kwanyu, no kuntura ibyifuzo byanyu bitagatifu cyane, niko Nyagasani wanyu avuga.

17 Kandi igice gisumba ahandi cy’ingombe y’imbere kinyegurirwe kubw’ishuri ry’intumwa zanjye, niko Mwana Ahman avuga; cyangwa mu yandi magambo, Alphus; cyangwa mu yandi magambo, Omegus; ndetse Yesu Kristo Nyagasani wanyu. Amena.

Capa