Igiterane Rusange
Kora ibyo Gukiranuka, Kunda Impuhwe, no Kugendana n’Imana Wicisha Bugufi
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Kora ibyo Gukiranuka, Kunda Impuhwe, no Kugendana n’Imana Wicisha Bugufi

Gukora ibyo Gukiranuka bivuga gukora ibihesha icyubahiro. Dukora ibihesha Imana icyubahiro tugendana na Yo twicishije bugufi. Dukora ibihesha icyubahiro n’abandi iyo dukunda impuhwe.

Nk’abayoboke ba Yesu Kristo, ndetse nk’Abera b’Iminsi ya Nyuma, duharanira—ndetse dushishikarizwa guharanira—kurushaho gukora neza no kurushaho kuba beza.1 Wenda waribajije, nk’uko nabikoze, “Ese ndimo nkora ibihagije?” “Ni iki kindi nkwiye kuba nkora?” cyangwa “Ni gute, nk’umuntu udatunganye, nakuzuza ibisabwa kugirango ‘ntuturane n’Imana mu mibereho y’ibyishimo bitagira iherezo’?”2

Umuhanuzi wo mu Isezerano rya Kera Mika yabajije ikibazo muri ubu buryo: “Mbese nditwara kuri Nyagasani, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki?”3 Mika akoresheje uburyo bwo gusetsa ariko anegura yibajije niba amaturo y’umurengera yaba ahagije kuba ingurane y’icyaha, avuga ati: “Aho Nyagasani yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku … cyaha cy’ubugingo bwanjye?”4

Igisubizo ni oya. Ibikorwa byiza ntibihagije. Agakiza ntikagurwa.5 Nta n’ubwo ibitambo bihambaye Mika yari azi byabasha gucungura icyaha niyo cyaba ari gito cyane. Ku bwacu twenyine, ikizere cyo gusubira kuba imbere y’Imana cyaba ari ntacyo.6

Tudafite imigisha ituruka kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, ntabwo twazigera tubasha na rimwe gukora ibihagije cyangwa kuba beza bihagije ku bwacu. Nyamara inkuru nziza ni uko ku mpamvu kandi binyuze muri Yesu Kristo dushobora kuba beza bihagije.7 Abantu bose bazakizwa urupfu rw’umubiri kubw’ubuntu bw’Imana, binyuze mu rupfu n’Umuzuko wa Yesu Kristo.8 Kandi niduhindukiza imitima yacu ku Mana, gukizwa urupfu rwa roho birahari ku bantu bose “binyuze mu mpongano ya [Yesu] Kristo … kubw’ukumvira amategeko n’imigenzo by’Inkuru nziza.”9 Dushobora gucungurwa ibyaha tugahagarara imbere y’Imana tudahumanye kandi turi abaziranenge. Nk’uko Mika yabisobanuye, “Yewe mwana w’umuntu we, [Imana] yakweretse icyiza icyo ari cyo; Icyo Nyagasani agushakaho ni iki?, Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda impuhwe , no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi”10

Ubujyanama bwa Mika bwo guhindukiriza imitima yacu ku Mana kugirango tube dukwiriye agakiza burimo ibintu bitatu bisobekeranye. Gukora ibyo gukiranuka bisobanuye gukora ibihesha icyubahiro ku Mana no ku bantu. Dukora ibihesha Imana icyubahiro tugendana na Yo twicishije bugufi. Dukora ibihesha icyubahiro n’abandi iyo dukunda impuhwe. Noneho gukora ibyo gukiranuka ni uburyo bufatika bwo gushyira mu bikorwa amategeko aruta ayandi ariyo irya mbere n’irya kabiri , “gukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose … [hamwe no] gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”11

Gukora ibyo gukiranuka no kugendana n’Imana wicishije bugufi ni ukugambirira kuvana ukuboko kwacu mu gukiranirwa, kugendera mu mategeko Yayo, no kuguma turi indahemuka by’ ukuri.12 Umuntu ukiranutse atera umugongo icyaha kandi agahindukirira Imana, agirana ibihango na Yo, ndetse akubahiriza ibyo bihango. Umuntu ukiranutse ahitamo kumvira amategeko y’Imana, arihana iyo atsinzwe, kandi arakomeza akagerageza.

Ubwo Kristo wazutse yasuraga Abanefi, Yasobanuye ko itegeko rya Mose ryasimbujwe irindi tegeko riruseho. Yabategetse kudatura ibitambo n’amaturo y’ibitambo byoswa ukundi ahubwo bagatura umutima umenetse na roho ishenjaguwe. Yanasezeranije ko, kandi uzansanga afite umutima umenetse na roho ishenjaguwe, nzamubatiza n’umuriro ndetse na Roho Mutagatifu.13 Iyo twakiriye kandi tugakoresha impano ya Roho Mutagatifu nyuma y’umubatizo, dushobora kunezezwa no guhora turi kumwe na Roho Mutagatifu ndetse tukigishwa ibintu byose tugomba gukora,14 harimo n’uko twagendana n’Imana twicisha bugufi.

Igitambo cya Yesu Kristo kubw’icyaha no gukizwa urupfu rwa roho ni ibya buri muntu wese ufite umutima umenetse na roho ishenjaguwe.15 Umutima umenetse na roho ishenjaguwe bidutera kwihana tunezerewe buri munsi no kugerageza kurushaho kuba nka Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Uyo tubikora gutyo, twakira guhumanurwa, gukizwa uburwayi, n’ububasha bukomeza by’Umukiza. Ntidukora ibyo gukiranuka no kugendana n’Imana twicishije bugufi gusa, tuniga gukunda kugira Impuhwe nk’uko Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo babikora.

Imana yishimira impuhwe kandi ntigononwa k’uko zikoreshwa. Mu magambo ya Mika kuri Yehova, “Ni iyihe Mana ihwanye nawe, ibabarira gukiranirwa, … izatugirira ibambe,” kandi “izaroha … imuhengeri w’inyanja ibyaha byose.”16 Gukunda impuhwe nk’uko Imana ibikora bifitanye isano no gukora ibikorwa by’ubutabera ku bandi no kutabahohotera.

Akamaro ko kudahohotera abandi kagaragazwa mu nkuru irebana na Hillel Umukuru, intiti y’Umuyahudi yabayeho mu kinyejana cya mbere ya Kristo. Umwe mu banyeshuri ba Hillel yari yararenzwe n’uburyo Torah—ibitabo bitanu bya Mose hamwe n’amategeko 613 akubiyemo ndetse n’inyandiko za ba Mwigisha zishamikiyeho zigoye kumva. Umunyeshuri yagerageje Hillel ngo asobanure Torah akoresheje igihe yabasha guhagarara ku kuguru kumwe gusa. Hillel yashoboraga kuba adashikamye neza ariko yemeye uwo muhigo. Yasubiyemo ibyanditswe mu Balewi, avuga ati, “Ntugahore, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”17 Hillel noneho yanzuye ati: “Icyo wowe wanga, ntukagikorere mugenzi wawe. Iki nicyo Torah; ibisigaye ni ibisobanuro. Jya mbere maze wige.”18

Igihe cyose gukora ibihesha icyubahiro n’abandi ni igice cyo gukunda impuhwe. Zirikana ikiganiro numvise imyaka mirongo ishize muri serivisi y’indembe mu bitaro bya Johns Hopkins i Baltimore, Maryland, muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Umurwayi, Bwana Jackon, yari umugabo w’impfura ushimishije wari uzwi cyane n’abakozi b’ibitaro. Yari yarigeze gushyirwa mu bitaro mbere y’aho inshuro nyinshi ngo avurwe indwara zishingiye ku nzoga. Kuri iyi nshuro, Bwana Jackson yasubiye mu bitaro kubera ibimenyetso byaje gusuzumwa nko kubyimba kw’impindura kwatewe no kunywa inzoga.

Ageze igihe cye cyo gutaha, Dogiteri Cohen, umuganga w’umunyamurava kandi wemerwa, yasuzumye Bwana Jackson ndetse yemeza ko gushyirwa mu bitaro byari bikwiriye. Dogiteri Cohen yashinze Dogiteri Jones, umuganga wari ugiye kumusimbura, gushyira mu bitaro Bwana Jackson no kugenzura uburyo avurwa.

Dogiteri Jones yari yarize mu ishuri rikomeye ry’ubuvuzi kandi nibwo yari amaze gutangira amasomo ye y’icyiro cya gatatu cya kaminuza. Aya mahugurwa avunanye ahuzwa kenshi no kudasinzira, wenda nibyo byateye igisubizo kitari cyiza cya Dogiteri Jones. Bihuye n’uko yari umurwayi we wa gatanu muri iryo joro, Dogiteri Jones yarabyitotombeye cyane kuri Dogiteri Cohen. Yumvise bidakwiye ko azagomba kumara amasaha menshi yita kuri Bwana Jackson, kubera ko ibyamubayeho, nyuma ya byose, ariwe wabyiteye.

Igisubizo gishimangira cya Dogiteri Cohen cyavuzwe hafi nko kongorera. Yaravuze ati, “Dogiteri Jones, wabaye umuganga kugirango wite ku bantu no gukora ngo ubakize uburwayi. Ntiwabaye umuganga ngo ubacire imanza. Niba utumva itandukaniro, nta burenganzira ufite bwo kwihugura muri iki kigo.” Nyuma y’iri kosora, Dogiteri Jones yakurikiranye Bwana Jackson abyitayeho mu gihe yari mu bitaro.

Bwana Jackson kuva icyo gihe yarapfuye. Dogiteri Jones na Dogiteri Cohen bombi bagize ishya n’ihirwe mu myuga yabo. Ariko ku gihe cy’ingenzi mu mahugurwa ye, Dogiteri Jones yakeneye kwibutswa gukora ibyo gukiranuka, gukunda impuhwe, no kwita kuri Bwana Jackson adaciye imanza.19

Uko imyaka yahise, nungukiye muri uko kwibutswa. Gukunda impuhwe bisobanuye ko tudakunda gusa impuhwe Imana itugenera; twishimira ko Imana igenera izo mpuhwe abandi. Ndetse dukurikiza urugero Rwe. “Bose barasa ku Mana,”20 kandi twese dukeneye ubuvuzi bwa roho ngo dufashwe kandi dukizwe. Nyagasani yaravuze ati, “Ntimuzarutishe umuntu undi, cyangwa umuntu umwe ntazitekereze ko aruta undi.”21

Yesu Kristo yiyerekaniyeho icyo bisobanuye gukora ibyo gukiranuka no gukunda impuhwe. Ku bushake bwe yiyegereje abanyabyaha, abafata neza kandi mu cyubahiro. Yigishije ku munezero wo kubahiriza amategeko y’Imana ndetse yashatse kuzamura aho gushinja abanyantege nke. Yamaganye abamureze gufasha abantu babonaga nk’abatabikwiriye. Uko kwibaraho ubukiranutsi kwaramubabaje ndetse kuracyamubabaza na n’ubu.23

Kumera nka Kristo, umuntu akora ibyo gukiranuka, akagira imyitwarire ihesha icyubahiro Imana no ku bandi bantu icyarimwe. Umuntu w’umukiranutsi ni imfura mu magambo no mu bikorwa kandi yemera ko itandukaniro mu myumvire cyangwa imyemerere bitabuza ubugwaneza kamere n’ubucuti. Abantu bakora ibyo gukiranuka “ntimuzagira umutima wo gukomeretsanya ahubwo wo kubana amahoro”24 hagati yabo.

Kumera nka Kristo, umuntu akunda impuhwe. Abantu bakunda impuhwe ntibaca imanza; bereka ibambe abandi, cyane cyane kuri babandi bafite amahirwe make; ni abanyabuntu, abagwaneza, kandi ni abanyacyubahiro. Aba bantu bita kuri buri muntu n’urukundo hamwe no kumwumva, batitaye ku mimerere ye nk’uruhu rwe, igitsina, idini rye, igitsina kimukurura, ikiciro cy’ubudehe cye, ndetse n’ubwoko, cyangwa kudahuza ubwenegihugu. Ibi bisimburwa n’urukundo rusa n’urwa Kristo.

Kumera nka Kristo, umuntu ahitamo Imana,25 agendana Nawe yicishije bugufi, ashakisha kumushimisha, kandi yubahiriza ibihango bagiranye. Abantu bagendana n’Imana bicishije bugufi bibuka icyo Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo babakoreye.

Ese ndimo nkora ibihagije? Ni iki kindi nkwiye kuba nkora? Igikorwa dukora nk’igisubizo cy’ibi bibazo ni ingenzi ku byishimo byacu muri ubu buzima ndetse n’iteka ryose. Umukiza ntashaka ko dufata agakiza nk’aho kizana. N’iyo tumaze gukora ibihango bitagatifu, biba byashyika ko twashobora kugwa tukivutsa ubuntu kandi tugatandukana n’Imana nzima. Rero, tugomba kumvira kandi tugasenga buri gihe kugirango twirinde kugwa mu gishuko.26

Ariko mu gihe kimwe, Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo ntibashaka ko duheranwa n’igihirahiro gihoraho mu rugendo rwacu rw’ubuzima, twibaza niba twarakoze ibihagije ngo dukizwe kandi dukuzwe. Ku buryo bwizewe ntibashaka ko duhangayikishwa n’amakosa twamaze kwihana, tukayatekereza nk’ibikomere bitajya bikira,27 cyangwa tukagirira umususu bikabije ko wenda twakongera gusitara na none.

Dushobora gusuzuma intambwe yacu bwite. Twamenya “ko inzira y’ubuzima [turimo] dukurikira, ikurikije ubushake bw’Imana”28 iyo dukora ibyo gukiranuka, gukunda impuhwe no kugendana n’Imana yacu twicishije bugufi. Ducengeza imiterere ya Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo muri kamere yacu kandi tugakundana.

Iyo ukoze ibi bintu, uzakurikira inzira y’igihango kandi uzegukana “guturana n’imana mu mibereho y’ibyishimo bitagira iherezo.”29 Ubugingo bwanyu buzuzuzwamo ikuzo ry’Imana ndetse n’urumuri rw’ubuzima butagira iherezo.30 Muzuzuzwa umunezero urenze imyumvire yacu.31 Ndahamya ko Imana iriho kandi ko Yesu ari Kristo, Umukiza n’Umucunguzi wacu, kandi agirira impuhwe kuri bose mu rukundo no mu munezero. Ntimubikunda? Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa