Igiterane Rusange
Ibisanzwe Bishya
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Ibisanzwe Bishya

Ndabahamagarira kurushaho guhindukiza imitima, imitekerereze, n’ubugingo bwanyu kuri Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo.

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, iyi minsi ibiri y’igiterane rusange yabaye agahebuzo! Ndemeranya n’Umukuru Jeffery R. Holland. Nk’uko yabikomojeho, ubutumwa, amasengesho, n’umuziki byose byahumetswe na Nyagasani. Ndashimira abo bose bagizemo uruhare mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Mu bikorwa byose, nabashushanyije mu mitekerereze yanjye muri kumva igiterane. Nasabye Nyagasani kumfasha gusobanukirwa ibyo muri kwiyumvamo, ibibahangayikishije cyangwa ibyo mugerageza gukemura. Nibajije icyo navuga kugirango nsoze iki giterane cyabohereza imbere mufite icyizere cy’ejo hazaza nzi ko Nyagasani ashaka ko mwiyumvamo.

Tuba mu gihe cy’agahebuzo, cyateganyijwe n’abahanuzi ibinyejana byinshi. Ubu ni ubusonga aho nta mugisha wa roho uzimwa abakiranutsi.1 N’ubwo hari imvuru mu isi,2 Nyagasani yakwifuza ko twategereza ejo hazaza hamwe no kuhitegana umunezero.3 Reka ntitwizengurekeho mu kwibuka ejo hashize. Ikoraniro rya Isirayeli rirakomeje. Nyagasani Yesu Kristo ayoboye gahunda z’Itorero Rye, kandi rizagera ku ntego ziva ku Mana zaryo.

Umuhigo kuri wowe najye ni ukumenya neza ko buri umwe muri twe azagera ku bushobozi buva ku Mana bwe. Uyu munsi twumva kenshi kubyerekeye “ibisanzwe bishya.” Niba mushaka koko kwakira ibisanzwe bishya, Ndabahamagarira kurushaho guhindukiza imitima yanyu, imitekerereze yanyu, n’ubugingo bwanyu kuri Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo. Reka ibyo bibe ibisanzwe bishya byanyu .

Mwakire ibisanzwe bishya byanyu mwihana buri munsi. Mushake kurushaho kuba intungane mu bitekerezo, magambo, no mu bikorwa. Mufashe abandi. Mugumane imyumvire ihoraho. Mwogeze imihamagaro yanyu. Kandi tutaye ku mbogamizi zanyu, bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, mubeho buri munsi kugirango mube mwiteguye kurushaho guhura n’Umuremyi wanyu.4

Niyo mpamvu dufite ingoro z’Imana. Imigenzo ya Nyagasani n’ibihango bye bidutegura kubw’ubuzima buhoraho, imigisha y’Imana ihambaye kurusha iyindi yose.5 Nk’uko mubizi, icyorezo cya COVID cyasabye gufunga ingoro z’Imana zacu by’agateganyo. Hanyuma twatangiye kongera kuzifungura mu buryo buhuje neza burimo ubwitonzi kandi mu byiciro. Ubu Icyiciro cya 2 ubwo kiri mu ngoro z’Imana nyinshi, ibihumbi by’abashakanye baromekanyijwe ndetse n’ibihumbi bakiriye ingabire zabo bwite mu mezi make ashize gusa. Dutegereje umunsi ubwo abanyamuryango bose b’Itorero b’indakemwa bazashobora gukorera abakurambere babo bakanaramiriza mu ngoro y’Imana ntagatifu.

Ubu nejejwe no gutangaza imigambi y’ubwubatsi bw’ingoro z’Imana nshyashya esheshatu zigiye kubakwa ahantu hakurikira: Tarawa, Kiribati; Port Vila, Vanuatu; Lindon, Utah; Umujyi Munini cyane wa Gwatemala, Gwatemala; São Paulo Iburengerazuba, Burezili; na Santa Cruz, Boliviya.

Uko twubaka tukanabungabunga izi ngoro z’Imana, turasenga ko buri umwe muri mwe aziyubaka akanibungabunga kugirango ashobore kuba indakemwa ngo yinjire mu ngoro y’Imana ntagatifu.

Ubu, bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, mbahaye umugisha wo kuzuzwa amahoro ya Nyagasani Yesu Kristo. Amahoro Ye arenze uko umubiri upfa wabisobanukirwa.6 Mbahaye umugisha w’icyifuzo cy’inyongera n’ubushobozi bwo kumvira amategeko y’Imana. Nsezeranije ko uko muzabikora, muzasukwaho imigisha myinshi, harimo ubutwari buhambaye burushijeho, kwiyongera kw’icyahishuwe cy’umuntu ku giti cye, ubwumvikane bwiza mu ngo zanyu burushijeho, n’umunezero niyo haba hari ugushidikanya.

Twajya imbere turi kumwe kugirango dusohoze inshingano zacu ziva ku Mana—zo kwitegura ubwacu no gutegura isi Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani. Mbisenze ntyo, hamwe no kubagaragariza urukundo mbafitiye, mu izina rya Yesu Kristo ritagatifu, amena.

Capa