Igiterane Rusange
Reka Ukwihangana Gukore Umurimo Wakwo Unoze, kandi Mubifate byose nk’Umunezero!
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Reka Ukwihangana Gukore Umurimo Wakwo Unoze, kandi Mubifate byose nk’Umunezero!

Iyo tugize ukwihangana, ukwizera kwacu kuriyongera. Uko ukwizera kwacu kwiyongera, ni nako bigenda ku munezero wacu.

Imyaka ibiri ishize, murumuna wanjye muto, Chad, yinjiye mu mwenda ukingiriza. Urugendo rwe rwo mu bundi buzima rwasize igikomere ku mutima wa muramu wanjye, Stephanie, abana babo babiri bato, Braden na Bella, ndetse n’andi bose basigaye bo mu umuryango. Twakuye ihumure mu magambo y’Umukuru Neil L. Anderson mu giterane rusange icyumweru kimwe mbere y’uko Chad yitaba Imana: “Mu bikomeye mu bigeragezo byo ku isi, wihanganye komeza ujye imbere, nuko imbaraga zikiza z’Umukiza zizakuzanira urumuri, gusobanukirwa, amahoro, n’ibyiringiro” (“Ukomerekejwe,” Liyahona, Nzeri. 2018, 85).

Ishusho
Chad Jaggi n’umuryango

Dufite ukwizera muri Yesu Kristo; tuzi ko tuzongera kubonana na Chad, ariko kumubura muri ubu buzima birababaza! Benshi babuze ababo bakunda. Biragoye kwihangana kugeza igihe bazongera kubonana nabo.

Umwaka nyuma y’uko apfuye, twumvise ari nk’igicu cy’umwijima cyari kitubudikiye. Twashakiye ubuhungiro mu kwiga ibyanditswe bitagatifu byacu, gusengana umutuzo mwishi, no kujya mu ngoro kenshi cyane. Imirongo y’iyi ndirimbo yafashe ibyiyumviro byacu muri icyo gihe: “Umuseke uratambitse, Isi iri gukanguka, ibicu by’ijoro ry’umwijima birimo kurangira” (“Umuseke uratambitse,” Indirimbo, no. 52).

Umuryango wacu wasanze ko 2020, wari kuzaba umwaka wo kwigira bashya! Twari turimo kwiga Ngwino, Unkurikire yacu isomo ryo mu Isezerano Rishya igitabo cya Yakobo ugushyingo 2019 ubwo inyigisho yatwihishuriraga. Yakobo igice cya 1 umurongo wa 2 havuga ngo, “Bavandimwe banjye, mubifate nk’umunezero wanyu igihe muguye mu ngorane nyinshi” (Ihindura rya Joseph Smith, Yakobo 1:2 [muri yakobo 1:2, footnote a]). Mu cyifuzo cyacu cyo gutangira umwaka mushya, ikinyacumi cy’umwaka gishya, hamwe n’umunezero, twafashe umwanzuro ko muri 2020 twari “ku kubifata byose nk’umunezero wacu.” Twagize ibyiyumviro bikomeye cyane by’iyi nyigisho kuburyo Noheli iheruka twahaye impano abavandimwe bacu imipira yanditseho n’inyuguti zitsindagiye, “Bifate byose nk’umunezero.” Umwaka wa 2020 mu by’ukuri wagombaga kuba umwaka w’umunezero no kunezerwa.

Ariko, hano turi—2020 ahubwo wazanye icyorezo cya COVID-19 ku isi yose, imidugararo, ibiza byinshi n’ingorane z’ubukungu. Data wa twese wo mu ijuru ashobora kuba ari kuduha igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukareba niba dusobanukiwe neza icyo kwihangana bivuze ndetse no kumenya gufata ibyemezo biduha umunezero.

Igitabo cya Yakobo guhera ubwo cyafashe igisobanuro gishya kuri twe. Yakobo, igice cya 1 umurongo 3 n’uwa 4 birakomeza:

“Kumenya ibi, ko ukugerageza kwizera kwawe gutera kwihangana.

“Ariko mureke ukwihangana gukore umurimo wakwo unoze, kugira ngo muzabe intungane byuzuye, ntakindi mwifuza.”

Mu ngufu zacu zo gushakira umunezero mu bigeragezo byacu, twibagiwe ko kwihangana ari urufunguzo rutuma ibyo bigeragezo bituzanira ibyiza.

Umwami Benyamini yatwigishije kwiyambura umuntu kamere no kuba “Abera binyuze mu mpongano ya Kristo Nyagasani, kandi [tugahinduka] nk’umwana, wubaha, wicisha bugufi, wiyoroshyai, wihangana, wuzuye urukundo, ufite ubushake bwo kugandukira byose” (Mosiah 3:19).

Igice cya 6 cya Bwiriza Inkuru Nziza Yanjye cyigisha imico yingenzi ya Kristo dushobora kwigana: “Kwihangana ni ubushobozi bwo kwihanganira ugutinda, ingorane, kurwanywa, cyangwa imibabaro tutarakaye, ducitse intege, cyangwa ngo duhangayike. Ni ubushobozi bwo gukora ubushake bw’Imana no kwakira igihe cyayo. Iyo wihangana, wihanganira igitutu kandi ushobora guhangana n’ingorane utuje kandi wiringiye” (Bwiriza Inkuru Nziza Yanjye: Imfashanyigisho y’Umurimo w’ivugabutumwa, ivugurura., ivugurura. ed. [2019], 126).

Akazi kanoze k’ukwihangana nanone kagaragarira mu buzima bw’umwe mu ntumwa za Kristo zo hambere, Simoni w’Umunyekanani. Aba Zeloti bari itsinda ry’Abayahudi b’abenegihugu barwanyaga bikomeye ubuyobozi bw’Abaromani. Itsinda ry’Abazeloti ryahohoteraga Abaromani, Abayahudi bakoranaga nabo bya hafi, n’Abasadukayo mu kwiba ibyabo no gukurikirana ibindi bikorwa byabo kugira ngo bifashe intego wabo (Reba Encyclopedia Britannica, “Zealot,” britannica.com). Simoni w’umunyekanani yari Umuzeloti (reba Luka 6:15). Tekereza Simoni agerageza kwumvisha umukiza kwegura intwaro, akayobora itsinda ry’abasirikare cyangwa kurema imidugararo muri Yerusalemu. Yesu yarigishije:

“Hahirwa abicisha bugufi: kuko aribo bazaragwa isi. …

“Hahirwa abanyembabazi: kuko aribo bazazigirirwa. …

“Hahirwa abatanga amahoro: kuko aribo bazitwa abana b’Imana” (Matayo 5:5, 7, 9).

Simoni ashobora kuba yarakiriye kandi agashyigikira imitekerereze ya kimuntu ye abigiranye ishyaka n’uguharana, ariko ibyanditswe byerekana ko binyuze mu nyigisho n’urugero rw’Umukiza, intego ye warahindutse. Ukuba umwigishwa kwe kuri Kristo byahindutse ipfundo ry’intego y’ibikorwa by’ubuzima bwe.

Uko dukora kandi tukarinda Ibihango tugirana n’Imana, Umukiza ashobora kudufasha “kuvuka bwa kabiri; koko, kubyarwa n’Imana, twakuwe mu mimerere ya kamere n’ukugwa, tukimurirwa mu cyiciro cy’ubukiranutsi, twaracunguwe n’Imana, tugahinduka abahungu n’abakobwa bayo” (Mosaya27:25).

Mu matsinda yose, amadini, ndetse n’imitwe ya politike by’iyi minsi turimo, reka kuba umwigishwa wa Yesu Kristo bibe aribyo twirata kandi dushikamyeho n’umurava. “Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari naho umutima wawe uzaba” (Matayo 6:21). Kandi ndetse mureke ntitwibagirwe ko, n’intumwa za Kristo “zakoze ugushaka kw’Imana, nazo “[zakeneye] kugira ukwihangana” (Abaheburayo 10:36).

Nk’uko kugerageza kw’ukwizera kwacu gutera ukwihangana, iyo tugize ukwihangana, ukwizera kwacu kuriyongera. Uko ukwizera kwacu kwiyongera, ni nako umunezero wacu uba mwinshi.

Muri Werurwe ishize, umukobwa wacu wa kabiri Emma, nk’uko abavugabutumwa benshi mu itorero, bategetswe kujya mu kato. Abavugabutumwa benshi batashye mu rugo. Abavugabutumwa benshi bategereje kwongera gusubizwa mu murimo. Abenshi ntibabonye imigisha yabo y’ingoro mbere yo kujya ku murimo. Mwarakoze, Abakuru n’ Abakobwa. Turabakunda.

Emma na mugenzi we mu Buholandi bagowe cyane n’ibyo byumweru byinshi bya mbere—bagowe barira mu buryo bwose. Hamwe n’amahirwe make cyane yo guhura n’abandi n’igihe gito cyo kujya hanze, ukwishingikiriza ku Mana kwa Emma kwariyongereye. Twasenganye nawe kuri interineti nuko tumubaza uko twamufasha. Adusaba kwihuza n’inshuti ze yigishaga kuri interineti mu Buholandi!

Umuryango wacu watangiye kwihuza kuri interineti, umwe kuri umwe, hamwe n’inshuti za Emma mu Buholandi. Twabasabye kwihuza natwe buri cyumweru, kuri interinet, cy’umuryango twiga Ngwino, Unkurikire . Floor, Laura, Renske, Freek, Benjamini, Stal, na Muhammad bose babaye inshuti zacu. Bamwe mu nshuti zacu zo mu Buholandi zinjiye “mu nzira igororotse” (3 Nefii 14:13). Abandi baracyerekwa “ukugororoka kw’inzira, ndetse n’ugufungana bw’irembo, bagomba kwinjiramo” (2 Nefi 31:9). Ni abavandimwe bacu na bashiki bacu muri Kristo. Buri cyumweru “tubifata nk’umunezero” uko tugendendera hamwe dukura mu nzira yacu y’ibihango.

“Tureke ukwihangana gukore umurimo wako unoze” (Yakobo 1:4) mu kudashobora guhurira twese kuri paruwasi nk’umuryango muri iki gihe. Ariko tubifata nk’umunezero kwizera kw’umiryango wacu kwiyongera binyuze mu mikoreshereze mishya y’ikoranabuhanga na Ngwino, Unkurikire no kwiga Igitabo cya Morumoni.

Umuyobozi Russell M. Nelson yasezeranije ati: “Imbaraga zanyu zihoraho muri iki gikorwa, ndetse no muri ibyo bihe wumva ko udatsinze cyane - bizahindura ubuzima bwawe, ubw’umuryango wawe, ndetse n’isi” (“Genda imbere mu Kwizera (“Go Forward in Faith,” Liyahona, Gicuransi2020, 114).

Aho dukorera ibihango bitagatifu n’Imana—mu ngoro—harafunze by’igihe gito. Aho turindira ibihango byacu n’Imana —mu rugo—harafunguye! Dufite amahirwe mu ngo yo kwiga tukanatekereza ku bwiza bw’umwihariko w’ibihango byo mu ngoro. Nubwo twabura uko twinjira aho hantu hatagatifu, Imitima “yacu …izishima cyane kubw’imigisha tuzasukwaho” (Inyigisho n’ Ibihango 110:9).

Abenshi batakaje akazi; abandi batakaje amahirwe. Gusa, hamwe n’ibyo byose, Umuyobozi Nelson yadutangarije ubushize ko: “amaturo ava mu banyamuryango bacu k’ubushake yiyongereye, hamwe n’ubufasha bujya mu kigega cyacu gifasha. … Twese hamwe tuzatsinda ibi bihe bigoye. Nyagasani azabaha umugisha uko mukomeza guha abandi umugisha” (Urukuta rwa Facebook rwa Russell M. Nelson’s, posti yo muri Kanama. 16, 2020, facebook.com/russell.m.nelson).

“Mugire amahoro” ni itegeko ry’Imana, ntabwo ari mugire ubwoba (Matayo 14:27).

Rimwe na rimwe tubura ukwihangana iyo dutekereje ko “dukora ibintu byose neza” ariko n’ubundi ntitubone imigisha twifuza. Enoki yagendanye n’Imana imyaka 365 mbere y’uko we n’abantu be bazamurwa. Imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu yo kugerageza gukora buri kintu cyose neza nuko nyuma biraba. (Reba Inyigisho n’Ibihango 107:49.)

Urupfu rw’umuvandimwe wanjye Chad rwaje amezi make tumaze kuruhurwa mu nshingano zo guhagararira ivugabutumwa muri Utah Ogden. Byari bitangaje mu gihe twari dutuye muri California y’amajyepfo, mu mavugabutumwa 417 yose twakabaye twaroherejwemo mu mwaka wa 2015, twoherejwe muri Utah y’amajaruguru. Inzu y’ivugabutumwa yari iminota 30 utwaye uvuye ku rugo rwa Chad. Kanseri ya Chad yamenyekanye tumaze kwakira umuhamagaro w’ivugabutumwa. Ndetse no mubihe bigoye cyane, twari tuzi neza ko Data wa twese wo mu Ijuru yatwibukaga kandi yari arimo kudufasha kugirango tubone umunezero

Ndahamya iby’imbaraga z’umunezero z’umukiza Yesu Kristo zicungura, zitagatifuza, kandi zicisha bugufi. Ndahamya ko iyo dusenze Data wa twese wo mu Ijuru mu izina rya Yesu Kristo, aradusubiza. Ndahamya ko uko twumva, tugatega amatwi, ndetse tukanumvira ijwi rya Nyagasani n’umuhanuzi we Uriho, Umuyobozi Russel M.Nelson, dushobora kwemerera “ukwizera kugakora akazi kakwo kanoze” kandi ”tukabifata nk’umunezero” (Yakobo 1:2, 4). Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa