Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 122


Igice cya 122

Ijambo Nyagasani yabwiye Umuhanuzi Joseph Smith, igihe yari imbohe muri gereza i Liberty, Missouri. Iki gice cyavanywe mu rwandiko rwandikiwe Itorero ku itariki ya 20 werurwe 1839 (reba umutwe w’igice cya 121).

1–4, Impera z’isi zizabaririza izina rya Joseph Smith; 5–7, Ibyago bye byose n’imibabaro bizamuha ubunararibonye kandi bibeho kubw’ineza ye; 8–9, Umwana w’Imana yamanutse hasi yabo bose.

1 Impera z’isi zizabaririza izina ryawe, nuko abapfapfa bazaguhe urw’amenyo, kandi ikuzimu hazakurwanya;

2 Mu gihe abiyoroshya mu mutima, n’abanyabwenge, n’abatware, n’abatunganye, bazabona ubutitsa inama, n’ubushobozi, n’imigisha biturutse mu kuboko kwawe.

3 Kandi abantu bawe ntibazagutera umugongo na rimwe kubw’ubuhamya bw’abagambanyi.

4 Kandi nubwo ingaruka yabyo izakujugunya mu mage, n’inyuma y’ibyuma n’inkuta, uzazirikanwa mu cyubahiro; kandi ariko by’igihe gitoya kandi ijwi ryawe rizaba riteye ubwoba hagati y’abanzi bawe kurusha intare y’inkazi, kubera ubukiranutsi bwawe; kandi Imana yawe izakuba iruhande ubuziraherezo n’iteka ryose.

5 Niyo ahamagarirwa kunyura mu makuba, niyo waba mu byago hagati y’abavandimwe b’ikinyoma; niyo waba mu byago hagati y’abambuzi, niyo waba mu byago ku butaka cyangwa mu nyanja;

6 Niyo waregwa ubwoko bwose bw’ibirego; niyo abanzi bawe bakugwaho, niyo baguca ku muryango wa so na nyoko n’abavandimwe bawe, kandi niyo kubw’inkota ibanguye abanzi bawe baguca mu gituza cy’umugore wawe, n’urubyaro rwawe, kandi imfura yawe, nubwo ifite imyaka itandatu gusa y’ubukure, izihambira ku myambaro yawe, maze ivuge iti: Data, data, kuki udahamanye natwe? O, data, abo bagabo bagiye kukugira bate? Kandi icyo gihe hazabaho ko azagushikuzwaho kubw’inkota, kandi ugakururirwa mu nzu y’imbohe, maze abanzi bawe bakagukubakuba nk’impyisi zikubirije amaraso y’intama;

7 Kandi niyo wajugunywa mu cyobo, cyangwa mu maboko y’abicanyi, kandi igihano cy’urupfu kikakwemezwaho, niyo wajugunywa mu kuzimu; niyo imiraba ikomeye yakugambanira; niyo imiyaga ikarishye yahinduka umwanzi wawe, niyo amajuru yakusanya umwijima, n’ibihe by’ikirere byose bikivanga ngo bisibe inzira, kandi hejuru ya byose, niyo inzasaya nyazo z’ikuzimu zakwasamura umunwa kubwawe, umenye, mwana wanjye, ko ibi bintu byose bizaguha ubunararibonye, kandi bizaba kubw’ineza yawe.

8 Umwana w’umuntu yamanutse munsi y’abo bose. Waba se umuruta?

9 Kubera iyo mpamvu, ihambire ku nzira yawe, kandi ubutambyi buzahamana nawe; kuko imbibi zabo zashyizweho, ntibazirenga. Iminsi yawe irazwi, kandi imyaka yawe ntizaba mikeya, kubera iyo mpamvu, witinya icyo umuntu ashobora gukora, kuko Imana izabana nawe ubuziraherezo n’iteka ryose.

Capa