Igiterane Rusange
Urumuri Rufata ku Rumuri
Igiterane rusange Mata 2021


Urumuri Rufata ku Rumuri

Uko twongeza ukwizera kwacu muri Kristo, twakira urumuri ku gipimo gikomeye kugeza rwirukanye umwijima wose.

Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, Nezerewe hamwe nawe kuri iki Cyumweru cya Pasika cyahawe umugisha mu gutekereza ku rumuri rw’agahebuzo rwarashe nk’izuba ku isi hamwe n’Umuzuko wa Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.

Mu murimo We wo ku isi, Yesu yatangaje ko: “Ni jye mucyo w’isi: Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”1 Roho wa Kristo ari muri byose kandi atanga ubuzima ku bintu byose.2 Aganza umwijima naho ubundi wari butuzenguruke.

Mu myaka ishize, bashakisha kwitemberera, abahungu banjye babiri nanjye twaherekeje itsinda ry’Urubyiruko rw’Abahungu kuri Moaning Cavern [Ubuvumo bwo Gusukiraho amarira], hitiriwe ijwi ryo mu gihe kimwe ryagiraga nyiramubande riturutse mu kanwa kabwo. Ubuvumo ni umwobo mu rutare ufungukira mu cyumba gihagaze gifite ubujyakuzimu bungana na metero 55, icyumba kimwe kigari kuruta ibindi cy’ubuvumo muri California.

Ishusho
Ubuvumo bwo Gusukiraho amarira

Hari inzira ebyiri rukumbi zimanukamo: ingazi zizengurutse zitekanye cyangwa kumanuka ku mugozi ukagera hasi ku butaka bw’ubuvumo; abahungu banjye nanjye twahisemo kumanuka ku mugozi. Umuhungu wanjye mukuru yagiye mbere, mu gihe umuhungu wanjye muto na njye twagiye bwanyuma ku bwende kugira ngo tuze kumanukana.

Nyuma y’uko abatuyoboye bacu baduhaye amabwiriza bakanaturinda neza batuzirika neza mu kiziriko gifashe umugozi ukomeye, twegeye inyuma kugeza ubwo twahagaze ku gasongero gato maze twiremamo icyizere, kuko aha hari ahantu hanyuma ho gusibirira inyuma ndetse n’ahantu hanyuma twashoboraga kubona urumuri rw’izuba ruturuka mu munwa w’ubuvumo.

Intambwe yacu isubira inyuma yaturoshye mu buvumo burebure kandi bugari cyane ku buryo bwashoboraga kumira igishushanyo cya Statue of Liberty. Aho twazengurutse mu kizunga kigenda gake uko amaso yacu yamenyeraga umwijima wari aho. Uko twakomeje ukumanuka kwacu, umucyo w’amatara y’amashanyarazi wamuritse urukuta rutangaje rw’urutare rwo mu buvumo n’imyunyu ngugu yo ku gisenge cy’urwo rutare birabagirana.

Nta nteguza, amatara yahise azima ako kanya. Tunaganye hejuru y’inyenga, twari tumizwe mu mwijima wimbitse cyane ku buryo tutashoboraga no kubona ibiganza byacu ku migozi imbere yacu. Ijwi ryahamagaye muri ako kanya, “Data, Data, uri aho?”

Narasubije nti “Ndi hano, Muhungu wanjye, Ndi aha ngaha”

ugutakaza urumuri kutateganyijwe kwari kugenewe kwerekana ko nta mashanyarazi, umwijima w’ubuvumo utari gushobororwa. Kwaratsinze; “twumvishe” umwijima. Ubwo amashanyarazi yagarutse, umwijima wahise uhunga ako kanya, nk’uko umwijima ugomba guhora uhunga, no ku rumuri ruke kurusha izindi. Abahungu banjye nanjye twasigiwe urwibutso rw’umwijima tutigeze tumenya, igisingizo gihambaye kurushaho ku bw’urumuri tutazigera twibagirwa, ndetse n’icyizere ko tutari na rimwe twenyine mu mwijima.

Ukururuka kwacu muri ubwo buvumo mu buryo bumwe busa nk’urugendo rwacu rwo mu buzima. Twacitse urumuri rw’agahebuzo rw’ijuru maze tumanukira mu rusika rw’amazinda tuza mu isi yuzuye umwijima. Data wo mu Ijuru ntabwo yadutereranye mu mwijima ahubwo yadusezeranyije urumuri ku bw’urugendo rwacu binyuze mu Mwana We Akunda, Yesu Kristo.

Tuzi ko urumuri rw’izuba ari ingenzi ku buzima bwose ku isi. N’urumuri ruturuka ku Mukiza wacu ni ingenzi ku buzima bwacu bwa roho ku buryo bungana. Mu rukundo Rwe rutunganijwe, Imana itanga Urumuri rwa Kristo kuri buri muntu waje mu isi3 kugira ngo batandukanye icyiza n’ikibi4 kandi bahutireho gukora icyiza mu buryo buhoraho.5 Urwo rumuri, rwigaragaza binyuze mu byo twita kenshi umutimanama wacu, rudutera guhora dukora no kuba beza kurushaho, tuba abeza dushobora kuba bo.

Uko dukomeza ukwizera kwacu muri Kristo, twakira urumuri ku gipimo gikomeye kugeza rwirukanye umwijima wose ushobora gukwirakwira iruhande rwacu. Ibyo biri iby’Imana ni urumuri, kandi uwo wakiye urumuri, kandi agakomeza mu Mana, yakira urundi rumuri; kandi urwo rumuri rugenda rurabagirana kugeza ku munsi utunganijwe.6

Urumuri rwa Kristo rudutegura kwakira urugero rwiza rw’ugufasha rwa Roho Mutagatifu, ari rwo “bubasha bwemeza bw’Imana bw’ukuri kw’Inkuru nziza.”7 Umunyamuryango wa gatatu w’Ubumana, Roho Mutagatifu “ni umuntu wa Roho.”8 isoko ihambaye kuruta izindi y’urumuri Data wo mu Ijuru abaha muri ubu buzima runyura muri Roho Mutagatifu, rufite urugero rwiza ruzamurikira imitekerereze yawe kandi runuzuze ubugingo bwawe umunezero.”9

Mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, binyuze mu bushobozi bw’ubutambyi, mubatizwa mu mazi menshi ku bw’ugukurwaho ibyaha. Maze ibiganza bikakuramburwa ku mutwe wawe rero iyi “impano itavugwa”10 ya Roho Mutagatifu igahita iguhabwa.

Nyuma y’aho, iyo ibyifuzo n’ibikorwa byawe byibanda ku nzira y’igihango, Roho Mutagatifu, nk’urumuri muri wowe, izahishura kandi ihamye ukuri,11 ikuburire ku kaga, ihumure12 inahumanure,13 kandi itange amahoro14 ku bugingo bwawe.

Kubera urumuri rufata ku rumuri,15 umubano uhoraho wa Roho Mutagatifu uzakuyobora ku gukora amahitamo azakunda ku kugumisha mu rumuri; mu binyuranye, amahitamo akozwe nta ruhare rwa Roho Mutagatifu azakunda ku kuyobora mu bicucu by’umwijima. Umukuru Robert D. Hales yigishije: “Iyo urumuri ruhari, umwijima uraneshwa kandi ugomba guhunga. Iyo urumuri rwa Roho Mutagatifu ruhari, umwijima wa Satani urahunga.”16

Natanga igitekerezo ko wenda iki ari igihe cyo kwibaza: Ese mfite urwo rumuri mu buzima bwanjye? Niba ntarwo, ni ryari narugize?

Nk’uko urumuri rw’izuba rwuzura buri munsi isi kugira ngo ruhindure kandi runabungabunge ubuzima, ushobora kongeza urumuri ruri muri wowe iyo uhisemo kumukurikira—Yesu Kristo.

Igitonyanga cy’umucyo w’izuba kiyongera buri gihe ushatse Imana mu isengesho; wize ibyanditswe bitagatifu kugira ngo “Umwumve”;17 ukorere ku bujyanama n’icyahishuwe kiva mu bahanuzi bacu bariho; kandi ukubaha ukanakurikiza amategeko kugira ngo ugendere mu migenzo yose ya Nyagasani.18

Uzatumira urumuri rw’izuba rwa roho mu bugingo bwawe n’amahoro mu buzima bwawe buri gihe wihannye. Uko ufashe isakaramentu buri cyumweru kugira ngo witirirwe izina ry’Umukiza, kugira ngo uhore umwibuka unakurikize amategeko Ye, urumuri Rwe ruzamurika muri wowe.

Haba hari umucyo w’izuba mu bugingo bwawe buri gihe usangiye inkuru nziza kandi ugatanga n’ubuhamya bwawe. Buri uko mukorerana nk’uko Umukiza yabikoze, ubwuzu Bwe bwumvikana mu mutima wawe. Urumuri rwa Data wo mu Ijuru rutura buri gihe mu ngoro Ye ntagatifu kandi no kuri abo bose biyerekana mu Nzu ya Nyagasani. Urumuri Rwe muri wowe rwongerwa n’ibikorwa byawe by’ineza, ukwihangana, imbabazi, ibikorwa by’urukundo kandi rugaragarira mu migaragarire yawe y’ibyishimo. K’urundi ruhande, twiyegurira ikigeragezo iyo twihutira kurakara cyangwa dutinda kubabarira. “Uko ugumisha isura yawe mu cyerekezo cy’umucyo w’izuba, ibicucu ntibishobora kwifasha uretse kugwa inyuma yawe.”19

Uko ubaho kugira ngo ube ukwiye umubano wa Roho Mutagatifu, wongeza mu by’ukuri “ubushobozi bwawe bwa roho bwo kwakira icyahishuwe.”20

Ubuzima bugira imbogamizi n’ibyago, kandi tugomba twese guhura n’iminsi imwe yijimye na serwakira. Muri ibyo byose, ni “tureka Imana ikaganza mu buzima bwacu,”21 urumuri rwa Roho Mutagatifu ruzaduhishurira ko hari intego n’ubusobanuro mu bigeragezo byacu, kandi ko hanyuma bizaduhinduramo abantu beza, buzuye kurushaho dufite ukwizera gushikamye kurushaho n’ibyiringiro bicyeye kurushaho muri Kristo, tuzi ko Imana yari iri kumwe natwe mu minsi yacu y’umwijima icyo gihe cyose. Nk’uko Umuyobozi Russell M.Nelson yatanze inama, “Umwijima wiyongera ukurikira ikigeragezo utuma urumuri rwa Yesu Kristo rumurika cyane kurusha uko rwigeze kumurika.”22

Ibihe by’ubuzima bwacu bishobora kutujyana ahantu hatitezwe kandi hatifuzwa. Niba icyaha cyarakujyanye yo, kuraho irido ry’umwijima maze utangire ubu kwegera wicishije bugufi Data wo mu Ijuru n’umutima umenetse na roho ishenjaguwe kandi wihane. Azumva isengesho ryawe ry’ukwihebera. N’ubutwari uyu munsi, mwegere kandi azakwegera.23 Ntujya wigera uba kure y’ububasha bukiza bw’Impongano ya Yesu Kristo.

Nturuka ku babyeyi beza no ku bakurambere b’indahemuka bakiriye urumuri rwa Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, kandi yahaye umugisha ubuzima bwabo n’ibisekuru byakurikiye hamwe n’ukudahungabanywa n’ibintu kwa roho. Data yavugaga kenshi kuri se, Milo T Dyches, kandi yasangiraga uko ukwizera kwe mu Mana kwari urumuri kuri we ijoro n’amanywa. Sogokuru yari umurinzi w’ishyamba kandi yakundaga kenshi kujyenda ku ifarasi mu misozi wenyine, ishyira ubuzima bwe mu maboko n’ubuyobozi bw’Imana nta gushidikanya.

Bitinze umuhindo umwe, Sogokuru yari wenyine mu misozi hejuru. Itumba ryari ryamaze kugera ubwo yambikaga uruhu bicaraho imwe mu mafarashi akunda cyane, yitwa Igikomangoma gishaje, maze imujyana ku mashini zisya imbaho kugira ngo apime ibiro anapime uburebure bw’ibiti mbere y’uko bishobora kubazwamo imbaho.

Mu kabwibwi, yarangije umurimo we maze yongera yurira ku ntebe ye hejuru y’ifarashi. Icyo gihe, igipimo cy’ubushyuhe cyari cyamanutse cyane, kandi serwakira ikakaye y’itumba yariri gukwirakwira umusozi. Adafite inzira cyangwa urumuri ngo rumuyobore, yahindukije Igikomangoma mu cyerekezo yatekereje ko cyabayobora kuri sitasiyo y’abarinzi.

Ishusho
Milo Dyches akora urugendo mu muyaga

Nyuma yo kugenda ibirometero mu mwijima, Igikomangoma yagabanyije umuvuduko, maze irahagarara. Sogokuru yakomeje gushishikariza Igikomangoma kujya mbere, ariko ifarashi yaranze. Hamwe n’urubura rwinshi rutatumaga babona rwari rubazengurutse, Sogokuru yabonye ko akeneye ubufasha bw’Imana. Nk’uko yari yarabigenje mu buzima bwe bwose, yicishije bugufi “[yasabye] mu kwizera, ari nta cyo ashidikanya.”24 Ijwi ritoya rituje ryarasubije, “Milo, oroshya imigozi ifashe ku mutwe w’Igikomangoma.” Sogokuru yarubashye, ndetse n’uko yoroheje uburyo afashemo imigozi, Igikomangoma yarizengurukije kandi igendagenda mu cyerekezo gitandukanye. Amasaha nyuma y’aho, Igikomangoma na none yarahagaze maze imanura umutwe. Banyuze mu rubura rwagwaga cyane, Sogokuru yabonye ko bari bageze ku irembo rya sitasiyo y’abarinzi mu mutekano.

Hamwe n’izuba ryo ku manywa, Sogokuru yagiye ashakisha ibimenyetso by’ibinono by’Igikomangoma mu rubura. Yariruhukije ubwo yabonaga aho yorohereje imigozi y’Igikomangoma: hari ku gasongero k’umukingo w’umusozi muremure, aho intambwe imwe imbere yari kuba yararoshye ifarasi n’uyiriho bombi mu mukingo bakitura ku bitare bishinyitse hasi.

Yifashishije ibyo byamubayeho n’ibindi byinshi, Sogokuru yatanze inama, “Umusangirangendo mwiza cyane kandi uhambaye kurusha abandi uzigera ugira ni Data wo mu Ijuru.” Iyo data yagereranyaga inkuru ya Sogokuru, ndibuka iyo yasubiragamo amagambo yo mu byanditswe bitagatifu:

“Wiringire Nyagasani n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

“Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”25

Ishusho
Umukiza afashe itara

Ndahamya ko Yesu Kristo ari urumuri ruzira iherezo “ruvira mu mwijima.”26 Nta mwijima ushobora guhagarika, kuzimya, kunesha, cyangwa gutsinda urwo rumuri. Data wo mu Ijuru atangira ubuntu urwo rumuri kuri mwe. Ntimujya muba mwenyine. Yumva kandi asubiza buri sengesho. Yo “yabakuye mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’igitangaza.”27 Iyo ubaza, “Data, Data, urahari?” Azahora asubiza, “Ndi hano, muhungu wanjye, Ndi aha ngaha”

Mbaye umuhamya ko Yesu Kristo yujuje umugambi wa Data wo mu Ijuru nk’Umukiza n’Umucunguzi wacu;28 Ni urumuri rwacu, ni ubuzima bwacu, kandi ni inzira yacu. Urumuri rwe ntiruzigera rugabanyuka;29 ikuzo Rye ntirizigera rihagarara, urukundo Rwe ku bwawe ruhoraho—ejo hashize, uyu munsi, n’iteka ryose. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa