Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 88


Igice cya 88

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 27 na 28 Ukuboza 1832, ko ku itariki ya 3 Mutarama 1833. Umuhanuzi yigereranyije nk’ “ikibabi cya elayo… cyahwanyuwe ku Giti cya Paradizo, ubutumwa bwa Nyagasani bw’amahoro kuri twebwe”. Iri hishurirwa ryagaragaye nyuma y’uko abatambyi bakuru mu giterane basenze “ bihariye kandi baranguruye babwira Nyagasani kuduhishurira ugushaka kwe ku iyubakwa ya Siyoni.”

1–5, Abera b’indahemuka bahabwa Umuhoza, ariwe sezerano ry’ubugingo buhoraho; 6–13, Ibintu byose bigenzura kandi bikagengwa n’Urumuri rwa Kristo; 14–16, Umuzuko uza binyuze mu Gucungurwa; 17–31, Kumvira itegeko rya selestiyeli, terestiriyeli, cyangwa telestiyeli bitegurira abantu ubwami n’amakuzo; 32–35, Abazahama mu cyaha bakomeje kwandura; 36–41, Ubwami bwose bugengwa n’itegeko; 42–45, Imana yatanze itegeko ku bintu byose; 46–50, Umuntu ndetse azasobanukirwa Imana; 51–61, Umugani w’umuntu wohereza abagaragu be mu murima kandi na we agahindukira akabagenderera; 62–73, Nimwegere Nyagasani, kandi muzabona mu Maso he; 74–80, Nimwiyeze kandi umwe yigishe undi inyigisho z’ubwami; 81–85, Buri muntu waburiwe agomba kuburira mugenzi we; 86–94, Ibimenyetso, imvururu z’ikirere, n’abamarayika bitegurira inzira ukuza kwa Nyagasani; 95–102, Impanda z’abamarayika zihamagara abapfuye uko bakurikiranye; 103–116, Impanda z’abamarayika zitangaza ukugarurwa kw’inkuru nziza, ukugwa kwa Babiloni, n’urugamba rw’Imana ikomeye; 117–126, Nimushake ubumenyi, mwubake inzu y’Imana (ingoro), kandi mukenyere umushumi w’urukundo rutizigama; 127–141, Itegeko ry’Ishuri ry’Abahanuzi ryashyizweho, harimo n’umugenzo w’ukozwa ibirenge.

1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani abwira mwebwe mwiteranyirije hamwe kugira ngo mwakire ugushaka kwe kuri mwebwe:

2 Dore, ibi bishimisha Nyagasani, kandi abamarayika banezerewe kubwanyu, ibyiza by’amasengesho yanyu byazamukiye mu matwi ya Nyagasani Nyiringoma, kandi byanditswe mu gitabo cy’amazina y’abejejwe, ndetse abo mu isi ya selestiyeli.

3 Kubera iyo mpamvu, ubu mboherereje undi Muhoza, ndetse mwebwe nshuti zanjye, kugira ngo bihame mu mitima yanyu, ndetse Roho Mutagatifu w’isezerano; uwo Muhoza wundi ni we nasezeranyije abigishwa banjye, nk’uko byanditswe mu buhamya bwa Yohana.

4 Uyu Muhoza ni isezerano mbahaye y’ubugingo buhoraho, ndetse ikuzo ry’ubwami bwa selestiyeli;

5 Iryo kuzo ni iry’itorero ry’Imfura, ndetse ry’Imana, umutagatifu kurusha bose, binyuze muri Yesu Kristo Umwana we—

6 Uzamuka mu ijuru, nk’uko nanone yamanukiye munsi y’ibintu byose, muri ibyo yasobanukiwe ibintu byose, kugira ngo ashobore kuba muri byose kandi binyuze mu bintu byose, urumuri rw’ukuri;

7 Uko kuri kuramurika. Uru nirwo rumuri rwa Kristo. Nk’uko nanone ari mu zuba, no mu rumuri rw’izuba, no mu bubasha bwaryo riremwemo.

8 Nk’uko na none ari mu kwezi, kandi ari urumuri rw’ukwezi, n’ububasha bwako kuremwemo.

9 Na none nk’urumuri rw’inyenyeri, n’ububasha bwazo zaremwemo;

10 Ndetse n’isi, n’ububasha bwayo, ndetse isi duhagazeho.

11 Kandi urumuri rumurika, rubaha urumuri, runyura muri we rumurikira amaso yanyu, rukaba urumuri rumwe ruha ubuzima ubwenge bwanyu.

12 Urwo rumuri ruva imbere y’Imana kugira ngo rusendere mu burumbarare bw’isanzure—

13 Urumuri ruri mu bintu byose, rugaha ubuzima ibintu byose, rikaba ari itegeko rigenga ibintu byose, ndetse ububasha bw’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami, ikaba mu gituza cy’ubuziraherezo, kandi iri hagati y’ibintu byose.

14 Ubu, ni ukuri ndababwira, ko binyuze mu gucungurwa kwabashyireweho, habayeho umuzuko w’abapfuye.

15 Kandi roho n’umubiri nibyo bikoze ikiremwamuntu.

16 Kandi umuzuko w’abapfuye niko gucungurwa kwa muntu.

17 Kandi ugucungurwa kwa muntu kubaho binyuze muri we uha ubuzima ibintu byose, mu gituza cye hategekewemo ko abakene n’abagwaneza b’isi bazayiragwa.

18 Kubera iyo mpamvu, ikwiriye kwezwa ikavanwaho ugukiranirwa kose, kugira ngo ishobore gutegurirwa ikuzo rya selestiyeli;

19 Kuko nyuma y’ibyo igipimo cy’iremwa ryayo, izambikwa ikamba ry’ikuzo, ndetse mu maso y’Imana Data.

20 Kugira ngo imibiri y’abo mu bwami bwa selestiyeli ishobore kuyegukana ubuziraherezo n’iteka ryose, kuko kubw’iki cyifuzo yarakozwe kandi yararemwe, kandi kubw’iki cyifuzo baratagatifujwe.

21 Kandi abataratagatifujwe binyuze mu itegeko nabahaye, ndetse itegeko rya Kristo, bagomba kuragwa ubundi bwami, ndetse iry’ubwami bwa terestiriyeli, cyangwa iry’ubwami bwa telestiyeli.

22 Kuko udashobora kuyoboka itegeko ry’ubwami bwa selestiyeli adashobora kuyoboka ikuzo rya selestiyeli.

23 Kandi udashobora kuyoboka itegeko ry’ubwami bwa terestiriyeli ntiyashobora kuyoboka ikuzo rya terestiriyeli.

24 Kandi udashobora kuyoboka itegeko ry’ubwami bwa telestiyeli ntashobora kuyoboka ikuzo rya telestiyeli; kubera iyo mpamvu ntaba akwiriye mu bwami bw’ikuzo. Kubera iyo mpamvu agomba kuyoboka ubwami butari ubwami bw’ikuzo.

25 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, isi iyoboka itegeko ry’ubwami bwa selestiyeli, kuko yuzuje igipimo cy’iremwa ryayo, kandi ntirengaku itegeko—

26 Kubera iyo mpamvu, izezwa; koko, nubwo izapfa, izongera kubaho, kandi izagumana ububasha buyibeshaho, kandi umukiranutsi azayiragwa.

27 Kuko nubwo bapfa, bazongera nanone bazuke, umubiri wa roho.

28 Abafite roho ya selestiyeli bazahabwa wa mubiri umwe wahoze ari umubiri kamere, ndetse muzahabwa imibiri, kandi ikuzo ryanyu rizaba iryo kuzo ribeshaho imibiri yanyu.

29 Mwebwe mwabeshejweho n’igice cy’ikuzo rya selestiyeli icyo gihe muzahabwa nk’iryo, ndetse risendereye.

30 Kandi ababeshejweho n’igice cy’ikuzo rya terestiriyeli icyo gihe bazahabwa nk’iryo, ndetse risendereye.

31 Ndetse ababeshejweho n’igice cy’ikuzo rya telestiyeli icyo gihe bazahabwa nk’iryo, ndetse risendereye.

32 Kandi abasigaye nabo bazahabwa ubuzima, icyakora bazongera bagaruke mu mwanya wabo bwite, kunezererwa ibyo bategereje guhabwa, kubera ko batari bategereje kunezererwa ibyo bashoboraga kuba barahawe.

33 Kuko, ni iki se byamarira umuntu iyo yemerewe impano, kandi ntahabwe ya impano? Dore, ntanezezwa n’ibyo yahawe, nta nubwo anezezwa n’uwamuhaye iyo mpano.

34 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ko ikigengwa n’itegeko kirengerwa nanone n’itegeko kandi kigatunganywa kandi kikezwa na ryo.

35 Ko uwica itegeko, kandi ntayoboke itegeko, ahubwo akagerageza kwikorera ubwe itegeko, kandi akifuza kuguma mu cyaha, kandi akaguma burundu mu cyaha, ntashobora kwezwa n’itegeko, cyangwa impuhwe, ubutabera, cyangwa urubanza. Kubera iyo mpamvu, bagomba kugumana ubwandure.

36 Ubwami bwose bwahawe itegeko;

37 Kandi hariho ubwami bwinshi, kuko nta mwanya uriho ahatari ubwami, kandi nta bwami buba ahatari umwanya; haba ubusumba ubundi cyangwa ubwami butoya.

38 Kandi buri bwami bwahawe itegeko, kandi kuri buri tegeko hariho imbibi ndetse n’ibisabwa.

39 Ibiremwa byose bitubahiriza ibyo bisabwa ntibitsindishirizwa.

40 Kuko ubwenge buyoboka ubwenge; ubushishozi bugahabwa ubushishozi; ukuri kukemera ukuri; ubugiraneza bugakunda ubugiraneza; umucyo ukayoboka umucyo; impuhwe zikagirira ibambe impuhwe kandi zikabaza ibyazo; urubanza rukanyura imbere y’uwicaye ku ntebe y’ubwami kandi ugenga kandi agakora ibintu byose.

41 Asobanukiwe ibintu byose, kandi ibintu byose biri imbere ye, kandi ibintu byose biramukikije, kandi ari hejuru y’ibintu byose, kandi mu bintu byose, kandi binyuze mu bintu byose, kandi azengurutse ibintu byose; kandi ibintu byose biriho kubwe, kandi ni ibye, ndetse Imana, ubuziraherezo n’iteka ryose.

42 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, yatanze itegeko ku bintu byose, rituma bigenda mu bihe byabyo n’ibihembwe byabyo.

43 Kandi inzira zabyo zaragenwe, ndetse inzira z’amajuru n’isi, zikubiyemo isi n’imibumbe yose.

44 Kandi bihana urumuri hagati yabyo mu bihe byabyo no mu myanya yabyo, mu minota yabyo, mu masaha yabyo, mu minsi yabyo, mu byumweru byabyo, mu mezi yabyo, mu myaka yabyo—ibi byose ni umwaka umwe ku Mana, ariko si ku muntu.

45 Isi izenguruka ku mababa yayo, n’izuba rigatanga urumuri rwaryo ku manywa, kandi ukwezi kugatanga urumuri rwako ninjoro, kandi inyenyeri nazo zigatanga urumuri rwazo, uko zizenguruka ku mababa yazo mu ikuzo ryazo, zikikijwe n’ububasha bw’Imana.

46 Ni iki nagereranya n’ubu bwami, kugira ngo musobanukirwe?

47 Dore, ibi byose ni ubwami, kandi umuntu uwo ariwe wese wabonye bumwe cyangwa ubutoya muri bwo yabonye Imana igendagenda mu buhangange bwayo n’ububasha.

48 Ndababwira, yarayibonye; nyamara uwaje mu be ntiyamenyekanye.

49 Urumuri rumurika mu mwijima, kandi umwijima nturusobanukirwe, nyamara, umunsi uzaza ubwo muzasobanukirwa ndetse Imana, kubera ko mwahawe ubuzima muri yo kandi kubwayo.

50 Icyo gihe muzamenya ko mwambonye, ko ndiho; kandi ko ndi urumuri rw’ukuri ruri muri mwe, kandi ko muri muri njye; naho ubundi ntimwashoboraga gutunganirwa.

51 Dore, ndagereranya ubu bwami n’umuntu waba afite umurima, maze akohereza abagaragu be mu murima guhinga uwo murima.

52 Nuko akabwira uwa mbere ati: Genda maze uhinge mu murima, kandi mu isaha ya mbere ndagusangayo, kandi urabona umunezero mu maso yanjye.

53 Kandi yabwiye uwa kabiri ati: Jya nawe mu murima, kandi ku isaha ya kabiri ndagusura n’umunezero mu maso yanjye.

54 Ndetse n’uwa gatatu, amubwira ati: Ndakugenderera;

55 N’uwa kane, arakomeza kugeza kuwa cumi na kabiri.

56 Nuko nyiri umurima asanga uwa mbere mu isaha ya mbere, maze ahamana na we iyo saha yose, maze ashimishwa n’umucyo wo mu maso ha nyiri umurima.

57 Kandi icyo gihe yavuye ku wa mbere ngo ashobore na none kugenderera uwa kabiri, n’uwa gatatu, n’uwa kane, agakomeza kugeza ku wa cumi na kabiri.

58 Kandi bityo bose babonye urumuri rwo mu maso ha shebuja, buri muntu mu isaha ye, kandi mu gihe cye, no mu mwanya we—

59 Atangiriye ku wa mbere, agakomeza kugeza ku wa nyuma, kandi uhereye ku wa nyuma kugeza ku wa mbere, kandi uhereye ku wa mbere kugeza ku wa nyuma;

60 Buri muntu ku rutonde rwe bwite, kugeza ubwo isaha igerwaho, ndetse bijyanye n’uko shebuja yari yamutegetse, kugira ngo shebuja ashobore guherwa ikuzo muri we, kandi nawe muri shebuja, kugira ngo bose bashobore guhabwa ikuzo.

61 Kubera iyo mpamvu, uyu mugani ndawugereranya n’ubu bwami bwose, n’ababutuye—buri bwami mu isaha yabwo, mo mu gihe cyabwo, no mu mwanya wabwo, ndetse bijyanye n’itegeko Imana yatangaje.

62 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, nshuti zanjye, mbasigiye aya magambo kugira ngo mutekereze byimbitse mu mitima yanjyu, hamwe n’iri tegeko mbahaye, ko muzantakambira nkiri hafi—

63 Nimunsange nanjye nzabasanga; nimunshakane umwete muzambona; musabe, kandi muzahabwa; mukomange, kandi muzakingurirwa.

64 Icyo muzasaba Data mu izina ryanjye, gikwiriye kuri mwebwe, muzagihabwa;

65 Kandi nimusaba icyo aricyo cyose kidakwiriye kuri mwe, kizahinduka ugucirwaho iteka kwanyu.

66 Dore, ibyo mwumva ni nk’ijwi ry’urangururira mu gasi—mu gasi, kubera ko mudashobora kumubona—ijwi ryanjye, kubera ko ijwi ryanjye ari Roho, Roho wanjye ni ukuri, ukuri kurihangana kandi ntikugira iherezo; kandi nikuba muri mwe, kuzasagamba.

67 Kandi niba ijisho ryawe rirangamiye ikuzo ryanjye, imibiri yanyu uko yakabaye izasendera urumuri, kandi nta mwijima uzaba muri mwe; kandi uwo mubiri wasenderejwe urumuri ugasobanukirwa ibintu byose.

68 Kubera iyo mpamvu, nimwiyeze kugira ngo ibitekerezo byanyu birangamire Imana, kandi iminsi izaza kugira ngo muzayibone; kuko izabahishurira mu maso hayo, kandi bizaba mu gihe cyayo bwite, no mu buryo bwayo bwite, kandi bijyanye n’ugushaka kwayo bwite.

69 Nimwibuke isezerano rikomeye kandi rya nyuma nabahaye, mujugunye ibitekerezo byanyu by’ubupfapfa n’igitwenge cyanyu gikabije kure yanyu.

70 Nimuhame, muhame muri uyu mwanya, kandi muhamagaze ikoraniro ryitonze, ndetse ry’abakozi ba mbere muri ubu bwami bwa nyuma.

71 Kandi ababuriwe mu rugendo rwabo nibatakambire Nyagasani, kandi batekereze byimbitse kuri uwo muburo bahawe mu mitima yabo, mu mwanya mutoya.

72 Dore, kandi nimurebe, nzita ku mikumbi yawe, kandi nzahagurutsa abakuru kandi mbohereze.

73 Dore, nzihutisha umurimo wanjye mu gihe cyawo.

74 Kandi mbahaye, mwebwe bakozi ba mbere muri ubu bwami bwa nyuma, itegeko kugira ngo mwiteranyirize hamwe, kandi mwitunganye, kandi mwitegure, kandi mwiyeze; koko nimusukure imitima yanyu, kandi mukarabe ibiganza byanyu n’ibirenge imbere yanjye, kugira ngo nshobore kubasukura;

75 Kugira ngo mbatangire ubuhamya kuri So, n’Imana yanyu, n’Imana yanjye, kugira ngo mube abere ku maraso y’igisekuru cy’ubugome; kugira ngo nshobore kuzuza iri sezerano, iri sezerano rikomeye kandi rya nyuma, nabagiriye, ubwo nzabyemeza.

76 Na none, mbahaye itegeko ko muzakomeza isengesho n’ukwiyiriza uhereye iki gihe na nyuma y’aho.

77 Kandi mbahaye itegeko ko muzigishanya inyigisho y’ubwami.

78 Nimwigishanye umwete kandi inema yanjye izabana namwe, kugira ngo mushobore kwigishwa birushijeho gutungana mu magambo, mu ihame, mu nyigisho, mu itegeko ry’inkuru nziza, mu bintu byose birebana n’ubwami bw’Imana, bikwiriye kuri mwe ko mubyumva.

79 Ku byerekeye ibintu haba mu ijuru cyangwa mu isi, no munsi y’isi, ibintu byabayeho, ibintu biriho, ibintu bigomba kuzabaho mu gihe gitoya, ibintu biri imuhira, ibintu biri kure, intambara n’urujijo rw’amahanga, n’imanza ziri mu gihugu; ndetse n’ubumenyi bw’ibihugu n’ubw’ubwami—

80 Ko muba mwiteguye mu bintu byose ubwo nzongera kubohereza gutunganya umuhamagaro nabahamagariye, n’ubutumwa nabatumye.

81 Dore, mbohereje guhamya no kuburira abantu, kandi ni ngombwa kuri buri muntu waburiwe aburira mugenzi we.

82 Kubera iyo mpamvu, basigaye nta mpamvu bafite, kandi ibyaha byabo biri ku mitwe yabo bwite.

83 Unshakisha kare azambona, kandi sinzamurekura.

84 Kubera iyo mpamvu, nimugumye, mukorane umwete, kugira ngo mushobore gutunganywa mu murimo wanyu kugira ngo mujye mu Banyamahanga bwa nyuma, abenshi akanwa ka Nyagasani kazahamagara, kugira ngo babumbe itegeko kandi bafatanyishe ikimenyesho ubuhamya, kandi bategurire abera kubw’igihe cy’urubanza kizaza.

85 Kugira ngo roho zabo zishobore guhunga umujinya w’Imana, ukurimburwa kw’amahano gutegereje abagome, haba muri iyi si cyangwa mu isi izaza. Ni ukuri, ndababwira, abatari abakuru ba mbere nibakomeze mu ruzabibu kugeza ubwo akanwa ka Nyagasani kazabahamagara, kuko igihe cyabo kitaraza, imyambaro yabo ntiyasukuweho amaraso y’iki gisekuru.

86 Nimukomere ku mudendezo utuma mugira ubwisanzure; ntimwihambire mu cyaha, ahubwo mureke ibiganza byanyu bisukurwe, kugeza ubwo Nyagasani azazira.

87 Kuko nta minsi isigaye ngo isi izahinde umushyitsi kandi ngo idandabirane hirya no hino nk’umusinzi, kandi izuba rizihisha, kandi rizanga gutanga urumuri, kandi ukwezi kuzahinduka nk’amaraso; kandi inyenyeri zizarakara bikabije, kandi zihanantukire hasi nk’imbuto z’umutini zigwa ziva ku giti cy’umutini.

88 Kandi nyuma y’ubuhamya bwanyu haje umujinya n’uburakari ku bantu.

89 Kuko nyuma y’ubuhamya bwanyu haje ubuhamya bw’imishyitsi, izatera iminiho hagati muri yo, kandi abantu bazagwa ku butaka kandi ntibazashobora guhagarara.

90 Ndetse haje ubuhamya bw’ijwi ry’inkuba, n’ijwi ry’imirabyo, n’ijwi ry’imiyaga, n’ijwi ry’imiraba y’inyanja ivubura inyuma y’inkombe.

91 Kandi ibintu byose bizaba mu mudugararo; kandi ni ukuri, imitima y’abantu izananirwa; kuko ubwoba buzasaga abantu bose.

92 Kandi abamarayika bazaguruka baturuka rwagati mu ijuru, basakuza n’ijwi riranguruye, bavuza impanda y’Imana, bavuga bati: Nimwitegure, nimwitegure, O mwebwe abatuye isi; kuko urubanza rw’Imana yacu ruraje. Dore, kandi nimurebe, Umukwe araje; nimusohoke mumusanganire.

93 Kandi ako kanya hazagaragara ikimenyetso gikomeye mu ijuru, kandi abantu bose bazakibonera hamwe.

94 Kandi undi mumarayika azavuza impanda ye, avuga ati: Ririya torero rikomeye, nyina w’ibizira, watumye amahanga yose anywa kuri vino y’umujinya w’ubusambanyi bwe, agatoteza abera b’Imana, aikamena amaraso yabo—we wicaye mu mazi menshi, no ku birwa byo mu nyanja—dore, ni urukungu rw’isi; ahambiriye mu miba; imigozi ya irakomeye, nta muntu washobora kuhambura; kubera iyo mpamvu, yiteguye gutwikwa. Kandi azavuza impanda ye igihe kirekire kandi iragurure, kandi amahanga yose azayumva.

95 Kandi hazabaho umutuzo mu ijuru mu gihe w’igice cy’isaha; maze ako kanya nyuma y’aho inyegamo y’ijuru izarambuka, nk’uko umuzingo urambuka nyuma y’uko wari warazinzwe, kandi mu maso ha Nyagasani hazahishurwa;

96 Kandi abera bari ku isi, bariho, bazahabwa ubuzima kandi bajyanwe kumusanganira.

97 Kandi abasinziririye mu mva zabo bazazuka; kuko imva zabo zizafunguka; kandi nabo bajyanwe kumusanganira hagati mu nkingi y’ijuru—

98 Ni aba Kristo, umuganura, abazamanukana nawe bwa mbere, n’abari ku isi no mu mva zabo, bajyanwe bwa mbere kumusanganira; kandi ibi byose kubw’ijwi ry’urusaku rw’impanda y’umumarayika w’imana.

99 Kandi nyuma y’ibi undi mumarayika azavuga arenga, ariyo mpanda ya kabiri, maze noneho haze ugucungurwa kw’ababaye aba Kristo ku kuza kwe; abahawe umugabane wabo muri iyo nzu y’imbohe yabateguriwe, kugira ngo bashobore guhabwa inkuru nziza, kandi bacirwe urubanza bijyanye n’abantu mu mubiri.

100 Kandi byongeye, indi mpanda izavuga, ariyo mpanda ya gatatu; maze noneho roho z’abantu bagomba gucirwa urubanza, kandi baciriweho urubanza;

101 Kandi aba nibo basigaye mu bapfuye, kandi ntibazongera kubaho kugeza ubwo imyaka igihumbi izashira, bivuga, kugeza ku mpera y’isi.

102 Kandi indi mpanda izavuga, ariyo mpanda ya kane, ivuga ati: Habonetse mu bagomba gusigara kugeza kuri uwo munsi ukomeye kandi wa nyuma, ndetse impera, bazagumya kuba banduye.

103 Kandi indi mpanda izavuga, ariyo mpanda ya gatanu, akaba umumarayika wa gatanu ushinzwe inkuru nziza ihoraho—aguruka anyuze hagati mu ijuru, ku mahana yose, imiryango, indimi, n’abantu.

104 Kandi iri rizaba ijwi ry’impanda ye, rivuga riti: ku bantu bose, haba mu ijuru no mu isi, kandi bari munsi y’isi—kuko buri gutwi kuzaryumva, na buri vi rizapfukama, kandi buri rurimi ruzatura, mu gihe bazumva ijwi ry’impanda, rivuga riti: Nimutinye Imana, kandi muhe ikuzo uwicaye ku ntebe y’ubwami; ubbziraherezo n’iteka ryose; kuko isaha y’urubanza rwe iraje.

105 Kandi byongeye, undi mumarayika azavuza impanda ye, ariwe mumarayika wa gatandatu, avuga ati: Yaguye uwatumye amoko yose anywa kuri vino y’umujinya w’ubusambanyi bwe, yaguye, yaguye!

106 Kandi byongeye, undi mumarayike azavuza impanda ye, ariwe mumarayika wa karindwi, avuga ati: Birarangiye; birarangiye! Ntama w’Imana yatsinze kandi yengesheje ibirenge umuvure wenyine, ndetse umuvure w’umujinya w’inkazi w’Imana Ishoborabyose.

107 Kandi ubwo abamarayika bazambikwa ikamba ry’ikuzo ry’imbaragaza ze, kandi abera bazuzuzwa ikuzo rye, kandi bahabwe umurage wabo kandi bareshye nawe.

108 Kandi ubwo umumarayika wa mbere azongera kuvugiriza impanda ye mu matwi y’abariho bose, kandi ahishure ibikorwa by’ibanga by’abantu, kandi imirimo ikomeye y’Imana mu myaka igihumbi ya mbere.

109 Kandi ubwo umumarayika wa kabiri azavuza impanda ye, kandi ahishure ibikora by’ibanga by’abantu, n’ibitekerezo n’ingamba z’imitima yabo, n’imirimo ikomeye y’Imana mu myaka igihumbi ya kabiri.

110 Bikomeze bityo, kugeza ubwo mumarayika wa karimdwi azavuza impanda ye, kandi azahagarara wenyine ku butaka no ku nyanja, maze arahire mu izina ry’uwicaye ku ntebe y’ubwami, ko nta gihe kirekire gisigaye, ngo Satani azabohwe, ya nzoka ishaje, yitwa sekibi, kandi ntazabohorwa mu gihe cy’imyaka igihumbi.

111 Kandi noneho azabohorwa akanya gatoya, kugira ngo ashobore gukoranyiriza hamwe ingabo ze.

112 Kandi Mikayile, umumarayika wa karindwi, ndetse umumarayika ukomeye, azakoranyiriza hamwe ingabo ze, ndetse ingabo z’ijuru.

113 Kandi sekibi azakoranyiriza hamwe ingabo ze; ndetse ingabo z’ikuzimu, kandi azazamukira kurwana na Mikayile n’ingabo ze.

114 Nuko noneho hazabaho intambara y’Imana Ikomeye; na sekibi n’ingabo ze bazajugunywa mu mwanya wabo, kugira ngo ntibazagire ububasha ukundi ku bera na gato.

115 Kuko Mikayile azarwana intambara zabo, kandi azatsinda ushakisha intebe y’uwicaye ku ntebe y’ubwami, ndetse Ntama.

116 Iri ni ikuzo ry’Imana, n’abatagatifujwe; kandi ntibazabona urupfu ukundi.

117 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndababwira, nshuti zanjye, nimuhamagaze iteraniro risesuye, nk’uko nabategetse.

118 Kandi nk’uko bose batagira ukwizera, nimushakishe mufite umwete kandi mwigishanye amagambo y’ubushishozi; koko, nimushakishe mu bitabo byiza amagambo y’ubushishozi; mushakishe ubumenyi, ndetse kubw’ukwiga ndetse no kubw’ukwizera.

119 Nimwitegure; mutegure buri kintu gikenewe; kandi mutangize inzu, ndetse inzu y’isengesho, inzu yo kwiyiririzamo, inzu y’ukwizera, inzu y’ubumenyi, inzu y’ikuzo, inzu ya gahunda, inzu y’Imana;

120 Kugira ngo ibyo mwinjiza bibe mu izina rya Nyagasani; kugira ngo ibyo mutanga bibe mu izina rya Nyagasani; kugira ngo indamutso zibe mu izina rya Nyagasani, n’ibiganza byazamuriwe Musumba Byose.

121 Kubera iyo mpamvu, nimuhagarike amagambo yanyu yose y’amanjwe, urwamenyo rwose, ibyifuzo byanyu byose by’irari, ubwibone bwanyu bwose n’ubupfapfa, n’ibikorwa byose byanyu by’ubugome.

122 Nimwitoranyemo umwigisha, kandi ntimutume bose babera abavugizi icyarimwe; ahubwo umwe avuge igihe kimwe maze bose batege ugutwi amagambo ye, kugira ngo ubwo bose barangiza kuvuga ngo bose bubakwe na bose, kandi ngo buri muntu ashobore kugira amahirwe angana.

123 Nimurebe ko mukundana, mureke kugira ubugugu, mumenye gusaranganya nk’uko inkuru nziza ibisaba.

124 Nimureke kuba abanebwe; mureke kwiyanduza; mureke kubonanamo ikosa; mureke kuryamira bidakenewe; mujye mu buriri bwanyu kare, kugira ngo mutaruha; mubyuke kare, kugira ngo imibiri yanyu n’ubwenge bwanyu bishobore kugira imbaraga.

125 Kandi ikiruta ibintu byose, mwiyambike umushumi w’urukundo rutizigama, nk’igishura, aricyo mushumi w’ubutungane n’amahoro.

126 Muhore musenga, kugira ngo mutananirwa, kugeza nje. Dore, kandi nimurebe, nzaza bwangu, maze mbajyane iwanjye. Amena.

127 Kandi byongeye, gahunda y’inzu yateguriwe ubuyobozi bw’ishuri ry’abahanuzi, ryashyizweho kubw’ukwigishwa kwabo mu bintu byose biri ngombwa kuri bo, ndetse kubw’abayobozi bose b’itorero, cyangwa mu yandi magambo, abahamagariwe umurimo mu itorero, bitangiriye ku batambyi bakuru, ndetse ukamanuka kugeza ku badiyakoni—

128 Kandi ibi bizaba gahunda y’inzu y’ubuyobozi bw’ishuri: Uwatoranyirijwe kuba umuyobozi, cyangwa umwigisha, azaba ahagaze mu mwanya we, mu nzu izamutegurirwa.

129 Kubera iyo mpamvu, azaba uwa mbere mu nzu y’Imana, mu mwanya aho ikoraniro mu nzu rishobora kumva amagambo ye yitonze kandi mu buryo yumvikana, atagombye kurangurura.

130 Kandi igihe aje mu nzu y’Imana, kuko agomba kuba uwa mbere mu nzu—dore, ibi ni byiza, kugira ngo abe urugero—

131 Aritamba ubwe mu isengesho ari ku mavi ye imbere y’Imana, mu kimenyetso cyangwa urwibutso rw’igihango gihoraho.

132 Kandi igihe hagize uwinjira inyuma ye, umwigisha arahaguruka, kandi, n’ibiganza bizamuye byerekeye ku ijuru, koko, ndetse bitaziguye, akaramutsa umuvandimwe cyangwa abavandimwe be n’aya magambo:

133 Ese uri umuvandimwe cyangwa abavandimwe? Ndakuramutsa mu izina rya Nyagasani Yesu Kristo, mu kimenyetso cyangwa urwibutso rw’igihango gihoraho, igihango nkwakiriyemo nk’umunyamuryango, n’ubushake buhamye, butanyeganyega, kandi budahinduka, bwo kuba inshuti yawe n’umuvandimwe binyuze mu inema y’Imana mu migozi y’urukundo, ngo tunyure mu mategeko yose y’Imana nta mugayo, gutanga ishimwe, ubuziraherezo n’iteka ryose. Amena.

134 Kandi ugaragaye ko adakwiriye iyi ndamutso ntazagira umwanya muri mwebwe; kuko ntimuzemera ko inzu yanjye izanduzwa na we.

135 Kandi uwinjije kandi ari indahemuka imbere yanjye, kandi ari umuvandimwe, cyangwa niba ari abavandimwe, bazaramutsa umuyobozi cyangwa umwigisha n’ibiganza bizamuye byerekejwe ku ijuru, hamwe n’iri sengesho n’igihango bimwe, cyangwa avuga Amena, mu kimenyetso kimwe.

136 Dore, ni ukuri, ndababwira, uru ni urugero kuri mwebwe rw’indamutso hagati yanyu mu nzu y’Imana, mu ishuri ry’abahanuzi.

137 Kandi muhamagariwe gukora ibi kubw’isengesho n’ugutanga ishimwe, uko Roho izabaha icyo muvuga mu bikorwa byanyu byose mu nzu ya Nyagasani, mu ishuri ry’abahanuzi, kugira ngo rihinduke ubuturo bwera, taberinakoro ya Roho Mutagatifu kubw’ukubakwa kwanyu.

138 Kandi nta n’umwe muri mwebwe muzakira muri iri shuri uretse uwasukuweho amaraso y’iki gisekuru.

139 Kandi azakirwa kubw’umugenzo wo koza ibirenge, kuko kubw’iyi mpamvu umugenzo wo koza ibirenge washyizweho.

140 Kandi byongeye, umugenzo wo koza ibirenge ugomba gukorwa n’umuyobozi, cyangwa umukuru uyoboye w’itorero.

141 Ugomba gutangizwa n’isengesho; kandi nyuma yo gusangira umugati na vino, agomba gukenyera bijyanye n’icyigereranyo cyatanzwe mu gice cya cumi na gatatu cy’ubuhamya bwa Yohana bundeba. Amena.

Capa