Igiterane Rusange
Icyo Turi Kwiga kandi Tutazibagirwa
Igiterane rusange Mata 2021


Icyo Turi Kwiga kandi Tutazibagirwa

Nureba ubuzima bwawe mu isengesho, ndemera ko uzabona inzira nyinshi Nyagasani yakuyoboyemo binyuze muri iki gihe cy’ingorane.

Bavandimwe banjye bakundwa, Nari ntegerezanye amatsiko rino teraniro rikoranywe ikoranabuhanga. Ubwa nyuma twagize iteraniro ry’ubutambyi ry’igiterane rusange hari muri Mata 2019. Habaye byinshi mu myaka ibiri ishize. Bamwe muri mwe mwabuze abanyu mukunda. Abandi batakaje akazi; imibereho, cyangwa amagara. Kandi abandi babuze amahoro cyangwa ibyiringiro by’ahazaza. Mbabajwe na buri umwe muri mwe wanyuze muri ibi cyangwa akagira ibindi atakaza. Buri gihe nsenga ko Nyagasani abahumuriza. Uko mukomeza kureka Imana ikaganza mu buzima bwanyu, nzi ko Ifite icyizere cyinshi ku byerekeye ahazaza hanyu nk’uko yigeze kukigira.

Mu butane twanyuzemo, hari n’ibintu twabonye. Bamwe babonye ukwizera kwimbitse muri Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo. Abenshi babonye imibonere mishya ku buzima—ndetse n’imibonere ihoraho. Ushobora kuba warabonye imishyikirano ikomeye kurushaho n’abo ukunda na Nyagasani. Ndiringira ko wabonye ubushobozi burenze bwo Kumwumva no kubona icyahishuwe bwite. Ibigeragezo bikomeye akenshi biduha uburyo bwo gukura butari kuza mu bundi buryo.

Subiza amaso inyuma imyaka ibiri ishize. Ni gute wakuze? Ni gute wize? Ushobora kuba warifuzaga gusubira muri 2019 ukagumayo! Ariko nureba ubuzima bwawe mu isengesho, ndemera ko uzabona inzira nyinshi Nyagasani yari ari kukuyoboramo binyuze muri iki gihe cy’ingorane, bikagufasha kuba umugabo witanga, warahindutse kurushaho—umugabo w’ukuri w’Imana.

Nziko Nyagasani adufitiye imigambi ihambaye kandi y’akataraboneka—bwite no muri rusange. N’ibambe n’ukwihangana, aravuga ati:

Turi abana bato, kandi ntiturumva ukuntu imigisha Data wo mu Ijuru yaduteguriye ihambaye;

Ntitwakwihanganira ibintu byose ubu; cyakora, twishime, kuko Azatuyobora inzira yose.1

Bavandimwe banjye nkunda, mpanya ko Yahoze, nubu ari, kutuyobora koko, uko dushaka kumwumva. Arashaka ko no kwiga, ndetse binyuze—wenda cyane cyane binyuze —mu makuba.

Amakuba ni umwigisha ukomeye. N’iki wowe wize mu myaka ibiri ishize ushaka kuzahora wibuka? Ibisubizo byanyu bizaba byihariye, ariko nabaha ibitekerezo by’amasomo ane niringira ko twese twize kandi tutazibagirwa.

Isomo rya 1: Urugo ni Ishingiro ry’Ukwizera no Guhimbaza.

Akenshi iyo Nyagasani atuburiye ku bizazane byo mu minsi ya nyuma, Anatugira inama ko dukwiye kuguma mu ahantu hatagatifu, kandi ntituhave.2 Aha “hantu hatagatifu” harimo bidasubirwamo ingoro za Nyagasani n’inzu zo gusengeramo. Ariko ubushobozi bwacu bwo gukoranira aha hantu bwarakumiriwe mu buryo butandukanye, twize ko hamwe mu hantu hatagatifu cyane ku isi ari mu rugo—yego, ndetse mu rugo rwawe .

Bavandimwe, mufite ubutambyi bw’Imana. Uburenganzira bw’ubutambyi buhuje bidatandukanywa n’ububasha bw’ijuru.”3 Wowe n’abo mu muryango wawe mwabonye imigenzo y’ubutambyi. Ni mu migenzo y’ubutambyi ububasha bw’ubumana bugaragara .4 Ubwo bubasha buhora buhari kuri wowe n’umuryango wawe mu rugo rwawe bwite uko mukomeza ibihango mwagiranye.5

Imyaka 185 ishize gusa, uyu munsi, 3 Mata 1836, Eliya yagaruye imfunguzo z’ubutambyi zemerera imiryango yacu komekanywa hamwe ubuziraherezo. Niyo mpamvu byari byiza gutanga isakaramentu mu rugo rwawe. Ni gute utekereza ko byagize ingaruka abo mu muryango wawe kukubona—umubyeyi, sekuru, umugabo, umwana cyangwa umuvandimwe—utanga uno mugenzo mutagatifu? Ni iki uzakora kugumana icyo cyiyumviro gitagatifu mu muryango wawe?

Ushobora kumva ko hakiri byinshi ukeneye gukora kugira ngo ugire urugo rwawe ubuturo bw’ukwizera by’ukuri. Niba ari uko, nyamuneka mubikore! Niba wubatse, jya inama n’umugore wawe nk’umufasha mungana muri uno murimo w’ingenzi. Hari bike ushobora gukurikira biruta ibi. Hagati y’ubu n’igihe Nyagasani azagarukira, twese dukeneye ingo zacu kuba ahantu h’umutuzo m’umutekano.6

Imitekerereze n’ibikorwa bitumira Roho bizongera ubutagatifu bw’urugo rwawe. Ikindi kizwi kandi ni uko ubutagatifu buzayoyoka niba hari ikintu mu myitwarire yawe cyangwa mu by’ubamo bidasesereza Roho Mutagatifu, kuko ubwo amajuru aterera iyo.7

Mwaba mwaribajije impamvu Nyagasani ashaka ko tugira ingo zacu ishingiro ryo kwiga inkuru nziza no kubaho mu nkuru nziza? Si ibyo kudutegura gusa no kudufasha mu cyorezo. Izi nzitizi ku guterana zizageraho ziveho. Cyakora, ukwiyemeza ko kugira urugo rwawe ubuturo bw’ ibanze bw’ukwizera ntigukwiye kwigera kurangira. Uko ukwizera n’ubutagatifu bigabanyuka muri ino si yaguye, ugukenera kwawe kw’ahantu hatagatifu biriyongera. Mbasabye gukomeza kugira urugo rwanyu ahantu hatagatifu koko kandi ntimukurwe8 kuri iyo ntego y’ingenzi.

Isomo rya 2: Turakenerana

Imana ishaka ko dukorana tukanafashanya. Niyo mpamvu Atwohereza ku isi mu miryango akanadutunganyiriza mu maparuwasi n’imambo. Ni yo mpamvu adusaba gufashakanya. Ni yo mpamvu Adusaba kubaho mu isi ariko ntitube ab’ isi.9 Dushobora kugera kuri byinshi turi kumwe kurusha turi twenyine.10 Umugambi w’Imana w’ibyishimo watambamirwa iyaba abana Be bigungaga umwe aha undi ahandi.

Iki cyorezo cyabaye icyihariye kuko cyageze kuri buri wese mu isi igihe kimwe by’umwihariko. Ubwo bamwe barwaye kurusha abandi, twese twabangamiwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kubera ibi, ikigeragezo kiduhuje gifite imbaraga zo kudufasha kunga abana b’Imana kurusha uko bitigize mbere. Nuko, ndabaza, iki kigeragezo duhuriyeho cyaba cyarabazanye hafi y’abaturanyi banyu—abavandimwe na bashiki banyu hirya y’umuhanda no ku isi hose?

Kuri ibi, amategeko amakomeye abiri ashobora kutuyobora: irya mbere, gukunda Imana, irya kabiri, gukunda mugenzi wacu.11 Twerekana urukundo rwacu dufasha.

Niba uzi umuntu uri wenyine, muvugishe—n’iyo waba wumva uri wenyine nawe! Ntimugomba kugira impamvu cyangwa ubutumwa cyangwa ubucuruzi bwo gukorana. Musuhuze gusa kandi umwereke urukundo rwawe. Ikoranabuhanga rishobora kugufasha. Icyorezo gihari cyangwa kidahari, buri mwana w’Imana w’agaciro akeneye kumenya ko atari wenyine!

Isomo rya 3: Ihuriro ry’Ubutambyi Ryawe Ryakorewe Ibirenze Inama Gusa

Mu gihe cy’icyorezo, Inama z’ihuriro zo ku Cyumweru zaretswe akanya gato. Amahuriro amwe ubu ashobora guhura ku buryo bw’ikoranabuhanga. Cyakora, umurimo Nyagasani yahaye amahuriro y’ubutambyi ntabwo wigeze ugarukira ku nama gusa. Inama ni agace gato k’icyo ihuriro ryakorewe n’icyo rishobora gukora.

Bavandimwe banjye b’Ubutambyi bwa Aroni n’amahuriro y’abakuru, mwagure imirorere yanyu y’impamvu dufite amahuriro. Ni gute Nyagasani yifuza ko mwakoresha ihuriro ryanyu mu gusohoza umurimo we—ubu? Mushakishe icyahishuwe kiva kuri Nyagasani. MwIcishe bugufi! Mubaze! Mutege amatwi! Niba mwarahamagariwe kuyobora, mujye inama nk’ubuyobozi ndetse n’abanyamuryango b’ihuriro. Icyo ari cyo cyose wahamagiriwe mu butambyi bwawe, reka Imana Iganze mu kwiyemeza kwawe nk’umunyamuryango w’ihuriro ryawe no mu murimo wawe. Mwumvane umunezero ubukiranutsi muzazana uko mwitanga rwose mu gikorwa cyiza.12 Amahuriro ari mu mwanya w’umwihariko mu kwihutisha ikoraniro rya Isirayeli ku mbibi zombi z’urusika.

Isomo rya 4: Tumva Yesu Kristo Kurushaho Iyo Dutuje

Turi mu gihe yahanuwe cyera, ubwo ibintu byose bizaba mu midugararo; kandi by’ukuri, imitima y’abantu izashenguka kubera ubwoba; kuko ubwoba buzataha abantu bose.13 Ibyo byari ukuri mbere y’icyorezo, kandi bizakomeza bibe ukuri na nyuma. Imidugararo mu isi izakomeza kwiyongera. Bitandukanye, ijwi rya Nyagasani ntabwo ari ijwi ry’urusaku rwinshi, ahubwo ni ijwi ry’ituze ritunganye, nk’ukongorera, kandi ricengera no kugeza ku bugingo .14 Kugira ngo wumve iri jwi rituje, nawe ugomba kuba utuje!15

Hari igihe, icyorezo cyari cyarahagaritse ibikorwa ubundi byakuzuza ubuzima bwacu. Vuba aha dushobora guhitamo kuzuza icyo gihe na none n’urusaku n’imidugararo y’isi. Cyangwa tugakoresha igihe cyacu twumva ijwi rya Nyagsani atwongorera ubujyanama Bwe, ihumure n’amahoro bye. Igihe cy’ituze ni igihe gitagatifu—igihe kizafasha kugira icyahishuwe bwite kikazana amahoro.

Ishyire ku murongo wo kugira igihe wenyine n’abawe ukunda. Ugururira umutima wawe Imana mu isengesho. Fata igihe cyo kwirundumurira mu byanditswe bitagatifu no guhimbaza mu ngoro y’Imana.

Bavandimwe banjye nkunda, hari ibintu byinshi Nyagasani ashaka ko twigira ku byo twabonye muri iki cyorezo. Nashyize ku rutonde bine gusa. Mbatumiye gukora urutonde rwanyu bwite, murwiteho neza, munarusangize abo mukunda.

Ahazaza ni heza ku bantu b’Imana bakomeza ibihango.16 Nyagasani azakomeza guhamagara abagaragu Be bafite ubutambyi bari indakemwa guha umugisha, guhumuriza no gukomeza inyokomuntu no gufasha gutegurira isi n’abantu bayo Ukuza kwa Kabiri Kwe. Birakwiye ko buri umwe muri twe yagera ku gipimo kigenwa n’umugenzo mutagatifu twabonye. Dushobora gukora ibi. Mbihamije ntyo, hamwe no kubagaragariza urukundo mfitiye buri umwe muri mwe, bavandimwe banjye bakundwa, mu izina rya Yesu Kristo ritagatifu, amena.

Capa