Igiterane Rusange
Amahoro Bwite mu Bihe Bigoranye
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Amahoro Bwite mu Bihe Bigoranye

Ntibyigeze biba bikomeye nk’ubu gushaka amahoro bwite.

Mperutse guhwa ubutumwa bwo kwemeza igice cya Nauvoo cy’amateka. Nk’igice cy’ubwo butumwa, nashoboye gusura Gereza y’Ubwigenge muri Missouri. Ubwo narebaga gereza, nitegereje ibituma haba igice gikomeye cy’amateka y’Urusengero. Ubuzima bw’abera bwarakanzwe kubera itegeko ryo gutsemba ryatanzwe na Guverineri wa Missouri. Byiyongeyeho, Umuhanuze Joseph Smith n’abagenzi be ntoranywa bari bafunzwe barenganywa muri Gereza y’Ubwigenge. Imwe mu mpamvu z’uko kurwanywa kw’abanyamuryango yari uko benshi barwanyaga uburetwa.1 Uku gutotezwa gukannye kwa Joseph Smith n’abayoboke be byerekana urugero rurenze rwo gukoresha amahitamo by’abakiranirwa bigira ingaruka ku bakiranutsi. Igihe cya Yosefu muri Gereza y’Ubwigenge cyerekana ko ingorane atari igihamya cyo kutemerwa na Nyagasani cyangwa ukwakwa imigisha Ye.

Nakozweho ubwo nasomye ibyo Umuhanuzi Joseph Smith yavuze igihe yari afunzwe muri Gereza y’Ubwigenge: “Mana, Urihe? Kandi riri hehe ihema ritwikira ubwihisho bwawe?”2 Joseph yabajije igihe abantu ba Nyagasani “bazababazwa n’ibi bibi n’ugutotezwa kutemewe n’amategeko.”3

Umukuru Cook asura gereza y’umudendezo

Ubwo nahagarara muri Gereza y’ Ubwigenge, nakozweho cyane ubwo nasomaga igisubizo cya Nyagasani : “Mwana wanjye, amahoro abane nawe; ingorane zawe n’imibabaro yawe bizaba ariko igihe gito;ubundi nushikama, Imana izaguhesha ikuzo.”4 Biragaragara ko ukurwanywa bishobora kudutunganyiriza ahazaza mu isi no mu ijuru.5

Amagambo meza y’Umukiza ati “Mwana wanjye, amahoro abane nawe”6 bifite icyo bivuze cyane kuri njye kandi bifite igisobanuro gikomeye muri ino minsi yacu. Binyibutsa ibyigisho Bye ku ntumwa Ze mu Ugufasha Kwe ku isi.

Mbere y’ukubabara kwa Kristo mu busitani bwa Getsemani no k’ umusaraba, yasabye intumwa ze “gukundana; nk’uko nabakunze”7 nyuma abahumuriza n’aya magambo “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye: icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”8

Imwe mu nyito ikunzwe y’Umukiza na Nyagasani wacu, Yesu Kristo , ni “Igikomangoma cy’Amahoro.”9 Amaherezo ubwami bwe buzashyirwaho burimo amahoro n’urukundo “n’ubushishozi n’ubutabera” iteka ryose.10 Dutegereje ingoma y’imyaka igihumbi ya Mesiya.

N’ubwo tubona uko ingoma y’imyaka igihumbi, tuzi ko amahoro ataboneka cyane muri uno minsi yacu.11 Mu buzima bwanjye, sinigeze mbone uku kubura kw’ubupfura. Twibasirwa n’umujinya, imvugo z’intonganya kandi ziyenza, ibikorwa bikabije bisenya amahoro n’ituze.

Amahoro mu isi cyangwa aho tuba ntasezeranijwe cyangwa ngo yiringirirwe kugeza ukuza kwa Kabiri kwa Yesu Kristo. Umukiza, yahaye amabwiriza intumwa Ze ko ivugabutumwa rye ryo ku isi ritazazana amahoro ku isi. Yarigishije ati “Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi.”12 Amahoro ku isi ntago biri mu byo Umukiza yigishije mu ivugabutumwa rye ku isi. Amahoro ku isi ntago abaho uno munsi.

Ariko, amahoro bwite ashobora kugerwaho n’ubwo hari umujinya, intonganya n’amacakubiri byangiza bikanonona isi yacu y’ubu. Ntibyigeze biba bikomeye nk’ubu gushaka amahoro bwite. Indirimbo nziza dukunda yandikiwe urubyiruko rw’ubu n’Umuvandimwe Nik Day yitwa “Amahoro muri Kristo” ivuga iti “Iyo hatari amahoro ku isi, hari amahoro muri Kristo.”13 Twahawe umugisha kugira ino ndirimbo mbere y’icyorezo cya COVID-19.

Ino ndirimbo yerekana mu buryo bwiza ugushaka kw’amahoro kandi itsindagira bihagije ko amahoro atsikamye mu buzima n’ivugabutumwa bwa Yesu Kristo. Umuyobozi Joseph F. Smith yaravuze ati “Ntihashobora kuza ku isi roho y’amahoro n’urukundo… kugeza abantu babonye ukuri kw’Imana n’ubutumwa bw’Imana …, bakenemera ubumenyi n’ubushobozi bwo mu ijuru.”14

N’Ubwo tutazareka umwete wo kugera ku mahoro y’isi, twijejwe ko dushobora kubona amahoro bwite nk’uko Kristo abyigisha. Iri hame ryavuzwe mu Inyigisho n’Ibihango: “Mumenye ko we ukora iby’abakiranutsi azabona ishiwe rye, n’amahoro muri ino si, n’ubugingo budashira mu isi ikurikira.”15

Ni iyihe “mirimo y’abakiranutsi” izadufasha guhangana n’intonganya ikagabanya amakimbirane, tukabona amahoro mu isi? Inyigisho zose za Kristo zitunga urutoki muri iki cyerekezo. Ndavuga zimwe mu zo nizera ko zikomeye.

Uwa Mbere: Kunda Imana, Komeza amategeko Yayo, Unababarire Buri Wese.

Umuyobozi George Albert Smith yabaye Umuyobozi w’Urusengero muri 1945. Yari azwi mu myaka ye nk’Intumwa nk’umuyobozi ukunda amahoro. Mu myaka 15 yabanzirije mbere y’uko aba Umuyobozi mukuru, imbogamizi n’ibigeragezo z’uguhungabana gukomeye ku isi, gukurikiwe n’urupfu n’ isenya rya Intambara y’isi ya kabiri, ntiyari irimo amahoro.

Ku ndunduro z’Intambara y’Isi ya Kabiri, mu giterane cye cya mbere mu Ukwakira 1945, Umuyobozi Smith yibukije Abera ubutumire bw’ Umukiza bwo gukunda bagenzi babo no kubabarira abanzi noneho anigisha ati, “Iyo ni yo mitekerereze Abera bose bakagombye gushaka kugira niba biringira guhagarara imbere Ye bakabona ibiganza Bye bibaha ikaze mu rugo.”16

Uwa Kabiri: Shaka Imbuto za Roho

Intumwa Pawulo mu ibaruwa ye yandikiye Aba Galatiya, ivuga itandukaniro hagati y’imirimo y’abakiranutsi itugira abakwiye kuragwa ubwami bw’ Imana n’imirimo ishobora, itagira kwihana, ishobora kutugira abadakwiye. Mu idukwiza harimo imbuto za Roho “urukundo, umunezero, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, ukwizera, kugwa neza [no] kwirinda.”17 Pawulo yongeyeho kwakirana imitwaro no kudacogorera kugira neza18 Muri iyo mirimo itari iyo gukiranuka avuga ni kwangana, gutongana, n’ ishyari.19

Rimwe mu masomo akomeye mu Isezerano rya Kera rireba Data Abrahamu. Abrahamu na Loti, umwishywa we, bari abaherwe, ariko babona batabana. Kugirango bavaneho ishyari Abrahamu yaretse Loti ahitamo ubutaka ashaka. Loti yahisemo ikibaya cya Yorodani, cyari gifite amazi ari na cyiza. Abrahamu yafashe ubutaka burumbuka gake bwa Mamure. Ibyanditswe bisoma ko Abrahamu yateye ihema rye yubakirayo “Nyagasani igicaniro.”20 Loti, ku rundi ruhande,“yimura ihema rye agera i Sodomu.”21 Isomo rirumvikana, tugomba kumvikana tukavanaho amakimbirane ku bintu bitarimo ubukiranutsi kugirango tugire imibanire y’amahoro. Nk’ uko Umwami Benyamini yigishije ati “ntimuzagira umutima wo gukomeretsanya ahubwo wo kubana amahoro”22 Ahubwo ku myitwarire ijyanye n’ubukiranutsi n’ibikenewe by’inyigisho, dukeneye kuguma twemye dutsikamye.

Niba dushaka amahoro ari icyo gihembo cy’imirimo y’ ubukiranutsi, nti tuzatera amahema yacu ku isi. Tuzatera amahema yacu ku ingoro y’Imana.

Uwa Gatatu: Gukora Amahitamo yo Guhitamo Ubukiranutsi

Amahoro n’amahitamo birahura nk’ibigize umugambi w’Agakiza. Nk’uko byavuzwe mu nkuru nziza kuri “Amahitamo no Kuzuza inshingano,” “Amahitamo ni ubushobozi n’amahirwe Imana yaduhaye yo guhitamo no kwikorera.”23 Nuko rero, amahirwe ari ku mutima w’ugukura bwite n’ibitubaho biduha umugisha uko dukurikira Umukiza.24

Amahitamo yari ikibazo mu Inama ya mbere y’umubiri yo mu Ijuru” n’ amakimbirane hagati y’abahisemo gukurikira Kristo n’bayoboke ba Satani25 Kureka ubwibone no guhitamo Umukiza byadufasha kugira urumuri Rwe n’amahoro Ye. Ariko amahoro bwite yagira imbogamizi abantu bakoze amahitamo mu buryo bwangiza bukanababaza.

Nizeye ko ubwishingizi bw’amahoro twumvishe mu mitima yacu bwakomejwe n’ubumenyi twari dufite bw’ibyo Umukiza w’Isi yatugereraho. Ibi byanditswe muri Igisha Inkuru Nziza Yanjye:“Ubwo twizera Impongano ya Yesu Kristo, Ashobora kudufasha kunyura mu bigeragezo, uburwayi,n’ububabare. Dushobora kuzura umunezero, amahoro, n’ihumure. Byose by’akarengane bishobora kugirwa neza binyuze mu Impongano ya Yesu Kristo”26

Uwa Kane: Kubaka Zayoni mu Mitima n’Ingo Zacu.

Turi abana b’Imana n’igice cy’umuryango We. Turi kandi igice cy’umuryango teavutsemo. Umuryango ni ifatizo ry’ibyishimo n’amahoro. Umuyobozi Russel M. Nelson yatwigishije—no muri iki cyorezo twize—ko gukurikiza iby’idini mu rugo, bya“ Rekura ububasha bw’imiryango … guhindura ingo [zacu] mu ahera y’ukwizera.”27 Iyo dufite uku gukurikiza iby’idini mu ngo zacu, tuzanagira amahoro y’Umukiza.28 Turabizi ko abenshi muri mwe mudafite umugisha w’ingo z’abakiranutsi ko munakimbirana n’abahitamo ubukiranirwa. Umukiza ashobora kuturinda n’amahoro yo kutuyobora k’umutekano n’ubwugamo mu miyaga y’ubuzima.

Mbijeje ko umunezero, urukundo no kunyurwa byumvwa mu miryango y’abakiranutsi bitanga amahoro n’ibyishimo. Urukundo n’ubugwaneza biri hagati mu kugira Zayoni mu mitima n’ingo zacu.29

Uwa Gatanu: Kurikira Inama z’Umuhanuzi Wacu.

Amahoro yacu azamurwa iyo dukurikira umuhanuzi wa Nyagasani, Umuyobozi Russel M. Nelson. Mu kanya turazakubona akanya ko kumwumva. Yateguriwe guhera mu ndiba z’isi uno muhamagaro. Umwiteguro we bwite wari udasanzwe.30

Yatwigishije ko dushobora “kumva amahoro n’umunezero yo kwihangana mu bihe bigoye,” ubwo dukomeza gushaka kuba nk’Umukiza wacu, Yesu Kristo.32 Yatugiriye inama yo kwihana buri munsi, ngo tubone ukozwa kwa Nyagasani, gukira, imbaraga zikomeza.32 Ndi umuhamya ko icyahishuwe cyabonywe kandi gikomeza kubonywa cyo mu ijuru n’umuhanuzi wacu dukunda.

Iyo tumwubaha tukanamwemera nk’umuhanuzi wacu, duhimbaza Data wacu wo mu Ijuru n’ Umukiza wacu, Yesu Kristo. Dufashwa na Roho Mutagatifu.

Ndahamya nkanatanga ubuhamya bwanjye bw’Intumwa ko Yesu Kristo, Umukiza n’Umucunguzi w’isi, ayobora urusengero Rwe Rwagarutse. Ubuzima Bwe n’ubutumwa bw’Impongano ni isoko rizima ry’amahoro. Ni “Igikomangoma cy’amahoro.” Ndahamya ko Ariho. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. .“People in Independence did not like that the Saints preached to Indians and disapproved of slavery” (Saints: The Story of the Church of Jesus Christ in the Latter Days, vol. 1, The Standard of Truth, 1815–1846 [2018], 172)

  2. Doctrine and Covenants 121:1.

  3. Doctrine and Covenants 121:3.

  4. Doctrine and Covenants 121:7–8.

  5. See 2 Nephi 2:11–15.

  6. Doctrine and Covenants 121:7.

  7. John 13:34.

  8. .John 14:27

  9. Isaiah 9:6; 2 Nephi 19:6. The Savior, in His Beatitudes, also taught, “Blessed are the peacemakers: for they shall be called the children of God” (Matthew 5:9).

  10. .“With judgment and with justice … for ever” (see Isaiah 9:6–7; 2 Nephi 19:6–7; see also Galatians 5:22)

  11. See Doctrine and Covenants 1:35. President Wilford Woodruff declared this in 1894 and again in 1896 (see The Discourses of Wilford Woodruff, sel. G. Homer Durham [1946], 251–52; see also Marion G. Romney, in Conference Report, Apr. 1967, 79–82; Ezra Taft Benson, “The Power of the Word,” Ensign, May 1986, 79–80; Dallin H. Oaks, “Preparation for the Second Coming,” Liahona, May 2004, 9).

  12. Matthew 10:34.

  13. Nik Day, “Peace in Christ,” 2018 Mutual theme song, Liahona, Jan. 2018, 54–55; New Era, Jan. 2018, 24–25 The hymn “Peace in Christ” teaches;

    When we live the way He lived,

    muri kristo harimo amahoro

    He gives us hope

    When hope is gone.

    He gives us strength

    When we can’t go on

    He gives us shelter

    In the storms of life.

    When there’s no peace on earth,

    muri kristo harimo amahoro

  14. Teachings of Presidents of the Church: Joseph F. Smith (1998), 400

  15. Doctrine and Covenants 59:23.

  16. See George Albert Smith, in Conference Report, Oct. 1945, 169–70.

  17. Galatians 5:22–23.

  18. See Galatians 6:2, 9.

  19. See Galatians 5:20.

  20. Genesis 13:18.

  21. Genesis 13:12.

  22. Mosiah 4:13.

  23. Gospel Topics, “Agency and Accountability,” topics.ChurchofJesusChrist.org.

  24. We are “free to choose liberty and eternal life, through the great Mediator of all men” (2 Nephi 2:27). Amahitamo anafasha amahitamo y’abandi mabi kutubabaza ndetse n’urupfu. The scriptures make it clear that the Lord God gave agency so that man could choose good or evil (see 2 Nephi 2:16).

  25. See Gospel Topics, “Agency and Accountability,” topics.ChurchofJesusChrist.org.

  26. .Preach My Gospel: A Guide to Missionary Service (2019), 52, ChurchofJesusChrist.org; emphasis added

  27. Russell M. Nelson, “Becoming Exemplary Latter-day Saints,” Liahona, Nov. 2018, 113.

  28. See Doctrine and Covenants 19:23.

  29. I was fortunate to grow up in a home where peace prevailed. This was primarily due to the influence of our mother, who was a faithful member of the Church. My father was outstanding in every way but was less active. Mother honored our father and avoided contention. She taught us as children to pray and attend church. She also taught us to love and serve each other (see Mosiah 4:14–15). Growing up in such a home provided peace and has been a great blessing in my life.

  30. Russell M. Nelson graduated from the University of Utah Medical School first in his class at age 22. He had long desired to be a surgeon and received the best training available at major medical institutions. He faithfully fulfilled military commitments in Korea and Japan. For many years he was a pioneer in open-heart surgery and was recognized worldwide. As remarkable as this preparation was to bless people all over the world with his medical skills, President Nelson’s spiritual preparation was even more important. He is the father of a large family of children, grandchildren, and great-grandchildren. He has faithfully served his family and Church throughout his life.

  31. See Russell M. Nelson, “Opening Message,” Liahona, May 2020, 6; see also Russell M. Nelson, “Joy and Spiritual Survival,” Liahona, Nov. 2016, 81–84.

  32. Russell M. Nelson, “Opening Message,” 6.