Igiterane Rusange
Amahoro ya Kristo Arandura Umwiryane
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Amahoro ya Kristo Arandura Umwiryane

Iyo urukundo rwa Kristo rukikije ubuzima bwacu, twegera ukutumvikana n’ubugwaneza, kwihangana, n’ineza.

Benedata na bashiki banjye bakundwa, mu mwitozo w’isuzuma ryo guhangayika, akazi k’umutima kariyongera. Imitima ishobora kubasha kugenda yagorwa no kwihanganira ibisabwa mu kwiruka uzamuka umusozi. Muri ubu buryo, isuzuma ry’ugutera k’umutima rishobora guhishura indwara nyirabayazana naho ubundi itagaragara. Ibibazo ibyari byo byose bigaragajwe bishobora noneho kuvurwa mbere y’uko bitera ibibazo by’ingutu mu buzima bwa buri munsi.

Icyorezo cya COVID-19 cyabaye nta gushidikanya isuzuma ry’ugutera k’umutima ku isi hose! Isuzuma ryagaragaje ibisubizo byiza n’ibibi. Inkingo zizewe kandi zikora zamaze gukorwa.1 Abaganga b’umwuga, abarimu, abita ku bantu, n’abandi bitanganye ubutwari—kandi bakomeza kubikora batyo. Abantu beshi bagaragaje ubuntu n’ineza—kandi bakomeza kubikora batyo. Nyamara, ibibi byihishe byamaze kugaragara. Abantu bibasirwa barababaye—kandi bakomeza kuba uko Abo bakora kugira ngo bite kuri ubwo busumbane bakwiye gushishikazwa no gushimwa.

Icyorezo ni kandi isuzuma ry’ugutera k’umutima ry’ibya roho rigenewe Itorero ry’Umukiza n’abanyamuryango baryo. Mu buryo nk’ubwo ibisubizo ni byiza kandi ni na bibi. Ubuzima bwacu bwahawe umugisha n’ubufasha mu buryo bwisumbuyeho kandi butagatifu kurushaho, muburyo,”2 imfashanyigisho ngwino, unkurikire no kwiga inkuru nzizabishingiye ku rugobishyigikiwe n’itorero. Benshi batanze ubufasha bw’ibambe n’ihumure muri ibi bihe bigoranye kandi bakomeza gukora gutyo.3

Nyamara, mu ngero zimwe, isuzuma ry’uguhangayika k’umutima ry’ibya roho ryerekanye akamenyero kerekeza ku bushyamirane n’amacakubiri. Ibi bitanga igitekerezo ko dufite akazi ko gukora kugira ngo duhindure imitima yacu kandi dusenyere umugozi umwe nk’abigishwa nyakuri b’Umukiza. Uyu si umuhigo mushya, ariko ni uw’ingenzi.4

Ubwo Umukiza yasuye Abanefi, Yigishije ko hadakwiye kubaho impaka hagati yabo. Umuntu ufite umwuka w’ubushyamirane ntabwo ari Uwe, ahubwo ni uwa sekibi, ariwe se w’umwiryane, kandi akura imitima y’abantu kugira ngo bashyamirane n’uburakari, hagati y’umwe n’undi.5 Iyo dushyamiranye n’uburakari hagati yacu, Satani araseka maze Imana y’ijuru igahogora.6

Satani araseka kandi Imana igahogora ku mpamvu nibura ebyiri. Iya mbere, ubushyamirane uca intege ubuhamya bwacu duhuriyeho ku isi ya Yesu Kristo n’incungu iza binyuze mu “bigwi, … imbabazi, n’inema.”7 Umukiza yaravuze ati: “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane. … Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”8 N’imbusane na yo ni ukuri—buri wese azi ko tutari abigishwa Be iyo tuterekanye urukundo hagati y’umuntu n’undi. Umurimo We wo mu minsi ya nyuma uba ubangamiwe iyo ubushyamirane cyangwa umwiryane9 biriho mu bigishwa Be.10 Iya kabiri, ubushyamirane si bwiza mu buryo bwa roho kuri twe nk’abantu ku giti cyacu. Twamburwa amahoro, umunezero, n’ituze, n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvamo Roho burabangamirwa.

Yesu Kristo yasobanuye ko inyigisho Ye ntabwo “ari iyo gukura imitima y’abantu kugira ngo bashyamirane n’uburakari, hagati y’umwe n’undi; ahubwo ko inyigisho [Ye] [iriho] kugira ngo ibintu nk’ibyo birandurwe.”11 Niba nihutira kurakara cyangwa gusubiza ibitekerezo bitandukanye ndakara cyangwa ngaca urubanza, “ntsindwa” isuzuma ry’ugutera k’umutima ku bya roho. Iri suzuma natsinzwe ntirivuze ko nta byiringiro mfite. Ahubwo rishyira ahagaragara ko ngomba guhinduka. Kandi ibyo ni byiza kubimenya.

Nyuma y’uruzinduko rw’Umukiza muri Amerika, abantu bari umwe, kandi ntihari ubushyamirane mu gihugu hose.12 Mutekereza ko abantu basenyeraga umugozi umwe kubera ko bose bari bamwe cyangwa kubera ko batari bafite ibitekerezo bitandukanye? Ndabishidikanya. Ahubwo, ubushyamirane n’umwiryane byarayoyotse kubera ko bashyize kuba umwigishwa w’Umukiza kwabo hejuru y’ibindi byose. Impaka zabo zaburijwemo imbere y’urukundo rw’umukiza rwabo basangiye, kandi babaye umwe “nk’abaragwa b’ubwami bw’Imana.”13 Umusaruro wari uko hatari kubaho abantu … bishimye kubarusha baremwe n’ikiganza kw’Imana.14

Ubumwe busaba umuhate.15 Butera imbere iyo dukujije urukundo rw’Imana mu mitima yacu16 kandi tukibanda ku iherezo ryacu rihoraho.17 Duhujwe n’irangamimerere ryacu ry’ibanze nk’abana b’Imana18 n’ukwiyemeza kwacu ku kuri kw’inkuru nziza yagaruwe. Urukundo rw’Imana rwacu no kuba umwigishwa wa Yesu Kristo kwacu birema guhangayikira abandi by’ukuri. Duha agaciro urusobe rw’imiterere y’abandi, imyumvire n’impano.19 Niba tudashoboye gushyira kuba umwigishwa wa Yesu Kristo hejuru y’inyungu bwite n’imyumvire, dukwiye kongera gusuzuma ibintu byacu by’ibanze ndetse tugahinduka.

Dushobora kuba twavuga, “Birumvakana dushobora kugira ubumwe—Niba gusa wakwemeranya nanjye!” Amayeri meza kurushaho ni ukubaza, “Ni iki nakora kugira ngo ntize umurindi ubumwe? Ni gute nshobora gusubiza kugira ngo mfashe uyu muntu kurushaho kwegera Kristo? Ni iki nshobora gukora kugira ngo ngabanye ubushyamirane kandi nubake umuryango w’Itorero witanaho unagira n’ibambe?”

Iyo urukundo rwa Kristo rugenga ubuzima bwacu,20 duhangana n’ukutumvikana mu bugwaneza, ukwihangana, n’ineza.21 Duhangayikishwa gake n’ibyiyumviro byacu bwite ndetse tugahangayikishwa kurushaho n’ibyabandi. Dushaka guhosha no kunga.22 Ntitwishora mu “mpaka zishidikanywaho,” gucira urubanza abo tutabyumvikanaho rumwe cyangwa kugerageza gutuma basitara.23 Ahubwo, twibwira ko abo tutabyumvikanaho rumwe bari gukora uko bashoboye mu buzima bafite cyangwa ibyo banyuramo.

Umugore wanjye yakoze nk’umunyamategeko mu myaka irenga 20. Nk’umunyamategeko, yakoranye kenshi n’abandi bashyigikiraga beruye imyumvire itandukanye. Ariko yize kutabyumvikanaho rumwe atabaye umunyakinyabupfura gike. Yashoboraga kubwira urundi ruhande rw’ababurana, “Nshobora kubona ko tutari buze kumvikana kuri iki kibazo. Ndagukunda. Nubaha igitekerezo cyawe. Ndiringira ko washobora kunyereka ikinyabupfura kimwe.” Kenshi, ibi byatumye habaho kubahana ndetse n’ubucuti nubwo hari impaka.

Yewe n’abahoze ari abanzi bashobora guhinduka umwe mu kuba abigishwa b’Umukiza wabo.24 Muri 2006, nitabiriye ukwegurira Imana Ingoro y’Imana ya Helsinki Finilande kugira ngo mpe icyubahiro data na ba sogokuru bari barabaye abinjiye mu Itorero bwa mbere muri Finilande. Abanyafinilande, harimo data, bari barifuje ingoro y’Imana muri Finilande mu myaka mirongo. Icyo gihe, Akarere k’Ingoro y’Imana kari buhuze Finilande, Estoniya, Letoniya, Lituwaniya, Belarusi n’Uburusiya.

M’Ukwegurira Imana, nize ikintu gitangaje. Umunsi wa mbere wo gukorera muri rusange wari warahariwe abanyamuryango b’Abarusiya kugira ngo bakore imigenzo yo mu ngoro y’Imana. Biragoye gusobanura ukuntu ibi byari bitangaje. Abarusiya n’Abanyafinilande barwanye intambara nyinshi mu binyejana birenga. Data ntiyizeraga kandi akanga Uburusiya gusa ahubwo n’Abarusiya bose. Yerekanaga ibyiyumviro nk’ibyo afite ishyaka, kandi ibyiyumviro bye byari ibiranga umwiryane w’Umunyafinilande afitiye Umurusiya. Yari yarafashe mu mutwe imivugo y’ibisigo yabaraga intambara y’ikinyejana cya 19 hagati y’Abanyafinilande n’Abarusiya. Ibyo yaciyemo mu Ntambara ya II y’Isi, ubwo Finilande n’Uburusiya bari bashyamiranye na none, ntacyo byakoze ngo bihindure ibitekerezo bye.

Umwaka mbere y’ukwegurira Imana Ingoro ya Helsinki Finilande, komite y’ingoro y’Imana, igizwe n’abanyamuryango b’Abanyamuryango b’Abanyafinilande gusa, yarahuye kugira ngo iganire ku migambi y’ukwegurira Imana. Mu nama, umuntu yabonye ko Abera b’Abarusiya bazaba bagenda iminsi myinshi kugira ngo bitabire ukwegurira Imana kandi babe bakwiringira kwakira imigisha yabo y’ingoro y’Imana mbere yo gusubira mu rugo. Uhagarariye komite, Umuvandimwe Sven Eklund, yatanze igitekerezo ko Abanyafinilande bashobora gutegereza akandi kanya gato, ko Abarusiya bakwiye kuba abanyamuryango ba mbere bakora imigenzo y’ingoro y’Imana mu Ngoro ya Helsinki Finilande. Abagize komite bose baremeye. Abera b’Indahemuka b’iminsi ya Nyuma b’Abanyafinilande bakereje imigisha y’ingoro y’Imana yabo kugira ngo bashakire umwanya Abera b’Abarusiya.

Umuyobozi w’Intara wari uhari muri iyo nama ya komite y’ingoro y’Imana, Umukuru Dennis B. Neuenschwander, nyuma yanditse: “Sinigeze nishimira Abanyafinilande kurusha uko nari ndi muri uwo mwanya. Amateka agoranye ya Finilande n’umuturanyi wabo w’iburasirazuba, urukundo rw’ingoro y’Imana rw’abanyamuryango, n’ugushishikara kwabo ko kera kabaye hari imwe yubatswe ku butaka bwabo bwite byashyizwe ku ruhande. Kureka Abarusiya bakinjira mu ngoro y’Imana mbere [byari] ukwerekana urukundo n’ubwitange.”25

Ubwo nabwiraga data iyi neza, umutima we wakozweho maze ararira, ikintu kidapfa kubaho kuri uwo Munyafinilande w’umutima ukomeye. Kuva icyo gihe kugeza ku rupfu rwe imyaka itatu nyuma yaho, ntiyigeze yerekana andi marangamutima mabi ku Burusiya. Ahumetswe n’urugero rw’Abanyafinilande bagenzi be, data yahisemo gushyira kuba umwigishwa wa Yesu Kristo hejuru y’ibindi bintu byose. Abanyafinilande ntibyabagabanyirije kuba Abanyafinilande, Abarusiya ntibyabagabanyirije kuba Abarusiya; nta tsinda na rimwe ryataye umuco waryo, amateka cyangwa ibyo banyuzemo kugira ngo bahoshe umwiryane. Ntibakeneye kubikora. Ahubwo, bahisemo kugira kuba abigishwa ba Yesu Kristo kwabo ikintu cy’ibanze cyabo.26

Niba bashobora kubikora, natwe twabishobora. Dushobora no kuzana umurage wacu, umuco n’ibindi tunyuramo mu Itorero rya Yesu Kristo. Samweli ntiyatereranye umurage we nk’Umulamani,27 cyangwa Morumoni ngo atererane uwe nk’Umunefi.28 Ariko buri umwe yashyize imbere kuba umwigishwa w’Umukiza kwe.

Niba tutari umwe, ntituri Abe.29 Mureke tube intwari mu gushyira urukundo rw’Imana rwacu no kuba abigishishwa b’Umukiza hejuru y’ibindi byose.30 Mureke dukomeze igihango nk’umwimerere mu kuba abigishwa kwacu—igihango cyo kuba umwe.

Mureke dukurikize urugero rw’Abera baturuka ku isi hose bahindutse abigishwa ba Kristo mu buryo bunoze. Dushobora kwishingikiriza Yesu Kristo, ari we “mahoro yacu, akuyeho … ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya; amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango [igitambo cy’impongano] ye.”31 Umuhamya wacu wa Yesu Kisto ku isi azakomezwa, kandi tuzaguma muri buzima bwa roho.32 Ndabahamiriza ko “nitwirinda impaka” tukaba “abahuza ibitekerezo mu rukundo na Nyagasani tukunga ubumwe nawe mur kwizera,” amahoro Ye azaba ayacu.33 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See “The First Presidency Urges Latter-day Saints to Wear Face Masks When Needed and Get Vaccinated Against COVID-19,” Newsroom, Aug. 12, 2021, newsroom.ChurchofJesusChrist.org; “Vaccines Explained,” World Health Organization, who.int/emergencies/diseases/novel-coronavirus-2019/covid-19-vaccines/explainers; “Safety of COVID-19 Vaccines,” Centers for Disease Control and Prevention, Sept. 27, 2021, cdc.gov/coronavirus/2019-ncov/vaccines/safety/safety-of-vaccines.html; “COVID-19 Vaccine Effectiveness and Safety,” Morbidity and Mortality Weekly Report, Centers for Disease Control and Prevention, cdc.gov/mmwr/covid19_vaccine_safety.html.

  2. Russell M. Nelson, “Sisters’ Participation in the Gathering of Israel,” Liahona, Nov. 2018, 69.

  3. See Doctrine and Covenants 81:5.

  4. Many apostles and prophets have addressed unity and contention over the years. See, for example, Marvin J. Ashton, “No Time for Contention,” Ensign, May 1978, 7–9; Marion G. Romney, “Unity,” Ensign, May 1983, 17–18; Russell M. Nelson, “The Canker of Contention,” Ensign, May 1989, 68–71; Russell M. Nelson, “Children of the Covenant,” Ensign, May 1995, 32–35; Henry B. Eyring, “That We May Be One,” Ensign, May 1998, 66–68; D. Todd Christofferson, “Come to Zion,” Liahona, Nov. 2008, 37–40; Jeffrey R. Holland, “The Ministry of Reconciliation,” Liahona, Nov. 2018, 77–79; Quentin L. Cook, “Hearts Knit in Righteousness and Unity,” Liahona, Nov. 2020, 18–22; Gary E. Stevenson, “Hearts Knit Together,” Liahona, May 2021, 19–23.

  5. 3 Nephi 11:28–29.

  6. See Moses 7:26, 28, 33. This does not suggest that the Savior’s atoning sacrifice is ongoing or that He is continuing to suffer; Jesus Christ has completed the Atonement. However, His infinite and perfect empathy and compassion that He claimed as a result of completing His atoning sacrifice allow Him to feel disappointment and sadness.

  7. 2 Nephi 2:8.

  8. John 13:34, 35.

  9. Enmity is the state or feeling of being actively opposed to someone or something; it connotes hostility, antagonism, animosity, rancor, and deep-seated dislike or ill will. The Greek word translated as “enmity” is also translated as “hatred.” Ni imbusane ya agape, isobanurwa nk“urukundo.” See James Strong, The New Strong’s Expanded Exhaustive Concordance of the Bible (2010), Greek dictionary section, number 2189.

  10. See John 17:21, 23.

  11. 3 Nephi 11:30.

  12. 4 Nephi 1:18.

  13. 4 Nephi 1:17.

  14. 4 Nephi 1:16.

  15. President Russell M. Nelson has said, “The Lord loves effort” (in Joy D. Jones, “An Especially Noble Calling,” Liahona, May 2020, 16).

  16. See 4 Nephi 1:15. There are those who have achieved this kind of unity. In Enoch’s day, “the Lord called his people Zion, because they were of one heart and one mind, and dwelt in righteousness; and there was no poor among them” (Moses 7:18).

  17. See Mosiah 18:21.

  18. See Acts 17:29; Psalm 82:6.

  19. See 1 Corinthians 12:12–27.

  20. See Moroni 7:47–48.

  21. See Doctrine and Covenants 107:30–31.

  22. Dallin H. Oaks, “Defending Our Divinely Inspired Constitution,” Liahona, May 2021, 107.

  23. See Romans 14:1–3, 13, 21.

  24. The Savior criticized His “disciples, in days of old, [who] sought occasion against one another and forgave not one another in their hearts; and for this evil they were afflicted and sorely chastened. Wherefore,” Jesus admonished His latter-day disciples, “I say unto you, that ye ought to forgive one another” (Doctrine and Covenants 64:8–9).

  25. Elder Dennis B. Neuenschwander, personal communication.

  26. In a typical Finnish fashion, when Brother Eklund discussed this decision, he said it was simply logical. Instead of praising the Finns’ magnanimity, he expressed appreciation for the Russians. The Finns were grateful for the significant contribution of the Russians to the work being done in the Helsinki Finland Temple. (Sven Eklund, personal communication.)

  27. See Helaman 13:2, 5.

  28. See 3 Nephi 5:13, 20.

  29. See Doctrine and Covenants 38:27.

  30. See Luke 14:25–33.

  31. Ephesians 2:14–15.

  32. See Ephesians 2:19.

  33. See Russell M. Nelson, “The Canker of Contention,” Ensign, May 1989, 71.