Igiterane Rusange
Mwongere Mwiringire
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Mwongere Mwiringire

Kwiringira Imana natwe hagati yacu bizana imigisha y’ijuru.

Rimwe, nkiri muto cyane, by’akanya gato natekereje kuba nava mu rugo bucece. Mu buryo bw’umuhungu w’umwana muto, numvaga nta muntu unkunda.

Mama wanjye wankurikiranaga yaranyumvaga akanampumuriza. Nari ntuje mu rugo.

Wari watekereza na rimwe wava mu rugo? Kenshi, kuva mu rugo bisobanuye ko kwiringira kwawe kwahungabanye—kwiringirira ubwacu, kwizerana, kwiringira Imana. Iyo kwiringira kubuze, twibaza uburyo twakongera kwiringira nanone.

Ubutumwa bwanjye uyu munsi ni uko, twaza mu rugo twava mu rugo, Imana iza idusanga.1 Muri we dushobora kubona ukwizera n’intege, ubushishozi no gusobanukirwa, kongera kwiringira. Nawe, Adusaba kumurikira mugenzi wawe, kurushaho kubabarira no kugabanya kwicira urubanza ubwacu no hagati yacu, bityo Itorero Rye ryaba ahantu twakumva turi mu rugo, twaba tuje bwa mbere cyangwa tugarutse.

Kwiringira ni igikorwa cy’ukwizera. Imana idufasha kugumana ukwizera. Ariko, ukwiringira kwa muntu gushobora kugwa iyo:

  • Inshuti, uwo mukorana, cyangwa uwo ariwe wese twiringira atari umwizerwa, agukomerekeje, cyangwa akaduhemukira.2

  • Uwo twashakanye aduhemukiye.

  • Cyangwa mu buryo butandukanye, umuntu dukunda arokotse rupfu, impanuka, cyangwa uburwayi.

  • Iyo duhuye n’ikintu tutumva neza mu nkuru nziza, cyangwa se ikintu kirebana n’amateka y’Itorero cyangwa umurongo w’Itorero, kandi umuntu akavuga ko Itorero ryacu hari ukuntu rihisha cyangwa ritavuga ukuri.

Ibindi bintu bishobora kuba bidasobanutse neza ariko nabyo binganya ubukana.

Ahari ntitwibona ubwacu mu Itorero, ntitwumva turimo neza, twumva abandi baducira urubanza.

Cyangwa, nubwo twakoze buri kintu twasabwaga gukora, ibintu ntibiragenda neza. Twirengagije ibyo Roho Mutagatifu yadukoreye, dushobora kutumva tuzi ko Imana iriho cyangwa ko inkuru nziza ari ukuri.

Abenshi bakeneye kugarura ukwiringira mu mibanire n’abantu hamwe n’imibereho y’uyu munsi muri rusange.3

Uko dutekereza ku kwiringira, tuzi ko Imana ari Imana y’ukuri kandi “idashobora kubeshya.”4 Tuzi ko ukuri ari ubumenyi bw’ibintu uko biri, uko byahoze, kandi bizamera.5 Tuzi ko uguhishurirwa kugikomeza kandi ko kunganirwa mu bitekerezo bishyira ukuri kudahinduka mu bintu bihindagurika.

Tuzi ko ibihango bitubahirijwe bikomeretsa umutima. “Nakoze ibintu by’ubupfapfa,” niko yavuze. “Wabasha kumbabarira?” Umugabo n’umugore bashobora gufatana ibiganza, bizeye kongera kwiringirana. Mu bundi buryo, umufungwa yatekereza ati , “Iyo nubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi, simba ndi aha.”

Tuzi ko umunezero mu nzira y’Igihango cya Nyagasani, hamwe n’imihamagaro yo gukora mu Itorero Rye ari ubutumire bwo kumva ukwiringira n’urukundo rw’Imana idufitiye kandi tunafitanye hagati yacu. abanyamuryango, harimo n’ingaragu, bakunze gukora imirimo mu Itorero hamwe no hanze yaryo.

Biturutse mu ihumekerwa, ubwepiskopi buhamagara abashakanye vuba gukora umurimo mu ishuri ry’incuke rya paruwasi. Bwa mbere, umugabo yicara mu nguni, ahe wenyine kandi hitaruye. Buhoro buhoro, agatangira kumwenyura hamwe n’abana. Nyuma, bombi bagashimira Imana. Mbere, ubwepiskopi buvuga ko umugore yashakaga abana, umugabo ntiyabashakaga. Ubu, gukora umuhamagaro byarabahinduye kandi byabahaye ubumwe. Byazanye kandi umunezero w’abana mu rushako n’urugo rwabo.

Mu wundi mujyi, umubyeyi w’umugore ukiri muto ufite abana bato n’umugabo we baratangaye baranarengwa ariko bemera umuhamagaro wo kuba umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure. Nyuma y’aho, Umuhindo w’urubura waciye amashanyarazi, bisiga mu bigega bashyiramo ibiribwa ubusa kandi n’amazu akonja imbeho nk’iyo muri firigo. Kuko bari bafite amashanyarazi n’ubushyuhe, uyu muryango wagize ubuntu bwo gufungurira urugo rwabo imiryango myinshi n’abantu kugeza umuriro ugarutse .

Kwiringira byigaragaza iyo dukoranye ukwizera ibintu bigoye. Gufasha no kwitanga byongera ubushobozi bikanacenshura imitima. Kwiringira Imana natwe hagati yacu bizana imigisha y’ijuru.

Nyuma yo kurokoka kanseri, umuvandimwe wizera yagonzwe n’imodoka. Aho kugira ngo yibabarire, yarasabye mu isengesho ati, “Ni iki nakwigira muri ibi bibaye?” Aho yararwariye mu ndembe, yiyumvisemo kwita ku muforomo wari uhangayikishijwe n’umugabo n’abana. Umurwayi ubabara asanga ibisubizo uko yiringira Imana akanafasha abandi.

Ubwo umuvandimwe w’Umugabo ufite ingorane zijyane no gukoresha amashusho y’urukozasoni arindiriye ku muryango w’ibiro, umuyobozi w’urumambo asenga ashaka kumenya icyo yamufasha. Ijwi ryumvikana riramubwira riti, “Fungura umuryango umwinjize.” Hamwe n’ukwizera no kwiringira Imana izadufasha, umuyobozi w’ubutambyi afungura umuryango agahobera umuvandimwe. Buri wese yumva urukundo ruhindura ubuzima no kwiringira Imana no kwizerana. Yongerewemo imbaranga, umuvandimwe ashobora gutangira kwihana no guhinduka.

Mu gihe ingorane zacu zitureba ku giti cyacu, amahame y’inkuru nziza hamwe na Roho Mutagatifu yadufasha kumenya niba, gute, na ryari twongera kwiringira abandi. Iyo ukwiringira gusenyutse cyangwa kugahemukirwa, umubabaro uraza; niyo mpavu tugomba gushungura ngo tumenye igihe ukwizera no kudacika intege bikenewe mu kongera kwiringira abantu.

Ariko, twubashye Imana n’uguhishurirwa bwite, Umuyobozi Russell M. Nelson arizeza ko , “Ntugomba guhangayika ngo ni nde uwakwiringira utekanye.”6 Ushobora kwiringira Imana buri gihe. Nyagasani atuzi neza kurushaho kandi aradukunda kurusha uko twiyizi nuko twikunda. Urukundo Rwe rudashira n’ubumenyi bwuzuye bw’abahise, ibiriho ubu n’ibizaza bituma ibihango n’amasezerano Ye adahinduka kandi akizerwa.

Mwiringiree icyo ibyanditswe byita “mu bihe bitambuka.”7 Hamwe n’umugisha w’Imana, uko ibihe bitambuka, ndetse no gukomeza kwizera no kubaha, twabona ibisubizo n’amahoro.

Nyagasani yarahumurije ati:

“Ahari kurira kwararira umuntu ijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.”8

“Ikoreze Nyagasani umutwaro wawe nawe azakuramira.”9

“Nyagasani akiza agahinda kose.”10

Mwiringire Imana11 hamwe n’ibitangaza byayo. Twebwe n’imibanire yacu bishobora guhinduka. Binyuze mu Mpongano ya Kristo Nyagasani, twakuraho kamere yacu yo kwikunda maze tugahinduka umwana w’Imana, wubaha, wiyoroheje,12 wuzuye ukwizera n’ukwiringiye gukwiriye. Iyo twihana, iyo twatura tukanareka ibyaha byacu, Nyagasani avuga ko Atongera kubyibuka ukundi.13 Si uko abyibagirwa; ahubwo, mu buryo budasanzwe, asa nk’aho ahitamo kutabyibuka, kandi natwe ntitwakagombye.

Mwiringire icyo Imana ibabwira mu mitima kugirango muhitemo mu bushishozi. Dushobora kubabarira abandi mu gihe nyacyo n’uburyo nyabwo nk’uko Nyagasani avuga ko tugomba kubikora,14 “tugira ubwenge nk’inzoka, kandi tukaba nk’inuma tutagira amahugu.”15

Rimwe na rimwe iyo imitima yacu iminetse kandi ishenjaguwe, tuba twabasha gutega amatwi guhumurizwa no kuyoborwa na Roho Mutagatifu.16 Gucirwa urubanza no kubabarirwa byombi bitangirana no kwemera ikosa. Kenshi guca imanza byibanda ku byahise. Imbabazi zireba zibohoye ku hazaza. “Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugirango abari mu isi bakizwe na we.”17

Intumwa Pawulo arabaza ati, “Ni nde wadutanya n’urukundo rwa Kristo?” Arasubiza ati, “Naho rwaba cyangwa ubugingo , … cyangwa uburebure bw’igihagaro, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, … bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”18 Ariko, hari umuntu ushobora kudutandukanya n’Imana na Yesu Kristo—kandi uwo muntu ni twebwe, ubwacu. Nk’uko Yesaya abivuga, “Ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.”19

Binyuze mu rukundo rw’Imana hamwe n’itegeko ry’Imana, Nitwe dufite uruhare mu mahitamo yacu n’ingaruka zayo. Ariko urukundo rw’impongano “nti rugira iherezo kandi ruhoharo iteka.”20 Iyo twiteguye kujya mu rugo, nubwo twaba “tukiri kure,”21 Imana ifite ibambe ryo kuduha ikaze, ikaduhan’ ibyishimo ibyo ari ibyo ifite.22

Umuyobozi J. Reuben Clark yaravuze ati, “Nemera ko Data wa twese wo mu Ijuru ashaka gukiza buri wese mu bana be, … kuburyo mu butabera bwayo n’impuhwe azaduha ibihembo byose by’ibikorwa byacu, azaduha byose ashobora kuduha, mu bundi buryo, nemera ko azadutegeka ibihano bitoya ashobora gutanga.”23

Ku musaraba, nabwo Umukiza wacu ugira impuhwe ibyo yatakambiye Se byari bifite icyo bishingiyeho “Data, ubababarire,” ahubwo “Data, ubababarire; kuko batazi icyo bakora.”24 Amahitamo yacu n’ubwisanzure bigira igisobanuro kuko tuzabazwa ibyo twakoze imbere y’Imana n’imbere yacu bwite kubo turi bo, kubyo tuzi kandi dukora. Igishimishije, dushobora kwiringira ubutabera bwuzuye n’impuhwe zitunganye mu guca imanza neza intekerezo zacu n’ibikorwa byacu.

Dusoza uko twatangiye—hamwe n’ibambe ry’Imana uko tujya mu rugo kuri We no ku bandi.

Muribuka Umugani wa Yesu Kristo w’umugabo wari ufite abahungu babiri?25 Umuhungu umwe yavuye mu rugo maze atagaguza umurage we. Igihe yakangukiye, uyu muhungu yashatse kugaruka mu rugo. Undi muhungu, kuko yumvanga yarubahirije amategeko ati “Maze imyaka myinshi,”26 ntiyashakaga guha ikaze umuvandimwe we.

Bavandimwe, mwibuke ko Yesu ariho adusaba gukingura imitima yacu, imyumvire yacu, ibambe, no kwiyoroshya, kandi tukireba muri ibyo byombi?

Nk’uwo muhungu cyangwa umukobwa, twazerera nyuma tugashaka kugaruka mu rugo. Imana irindiriye kuduha ikaze.

Nka wa muhungu wundi cyangwa wa mukobwa, Imana itwingingira kunezererwa hamwe uko twese kandi buri umwe agaruka mu rugo akamusanga. Aturarikira guhindura amateraniro, amahuriro, amashuri ibinti bifunguye, by’ukuri, byizewe—hakaba mu rugo kuri buri wese. Hamwe n’ubugwaneza, imyumvire, n’ubwumvikane, buri wese ashakisha Nyagasani yiyoroheje akanasenga akanaha ikaze imigisha y’inkuru nziza Ye yagaruwe ku bantu bose.

Inzira y’ubuzima bwacu ni gatozi, ariko dushobora kongera kugaruka ku Mana Data n’Umwana we ukundwa binyuze mu kwiringira mu Mana, hagati yacu, natwe ubwacu.27 Yesu yarigishije ati, “ntimutinye, mwizere gusa.”28 Nk’uko Joseph Smith yabikoze, nta bwoba twakwiringira muri Data wo mu Ijuru utwitaho.29 Bakundwa bavandimwe na bashiki banjye, shaka neza nanone ukwizera n’ukwiringira—igitangaza akwizeza uno munsi. Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Capa