Izina ry’Itorero Ni Ntakuka
Iyo dukurikije inama ya Nyagasani ku bushake uko ihishuwe binyuze mu muhanuzi We uriho, cyane cyane iyo ihabanye n’imitekerereze yacu ya mbere, asaba ukwiyoroshya n’ukwitanga, Nyagasani aduha umugisha w’ububasha bw’inyongera bw’ibya roho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 16 Kanama, 2018, Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: “Nyagasani yanyemeje mu bwenge bwange akamaro k’izina yahishuriye Itorero Rye, yewe Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.1 Dufite akazi imbere yacu kugira ngo twishyire mu bwuzuzanye n’ugushaka Kwe.”2
Hashize iminsi ibiri, kuwa 18 Kanama, nari ndi kumwe n’Umuyobozi Nelson i Montreal, Kanada. Nyuma y’inama y’abanyamuryango muri Palais de Congrés y’agahebuzo, Umuyobozi Nelson yasubije ibibazo bivuye mu banyamakuru. Yemeye ko byari bigiye “kuba imbogamizi [kongera gusubiramo izina ry’Itorero] kureka umuco [umwe] gakondo umaze imyaka irenga ijana.” Ariko, yongeyeho ati, “Izina ry’Itorero ni ntakuka.”3
Nyuma y’ibyumweru birindwi, Umuyobozi Nelson yavuze mu giterane rusange ati: “Nyagasani yanyemeje mu bwenge bwanjye akamaro k’izina yatangiye iteka ku bw’Itorero Rye, yewe Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. … Ni Umukiza Ubwe wivugiye ati, ‘Ku bw’ibyo ni ko itorero ryanjye rizitwa.’” Maze Umuyobozi Nelson asubiramo ati, “Izina ry’Itorero ni ntakuka.”4
Ikibazo Cyiza
Ikibazo cyiza kiraboneka: Kubera iki ubu, ubwo mu gihe cy’imyaka mirongo twari twarakiriye izina ry’irigenurano “Morumoni”? “Korali Tabernacle y’Abamorumoni,”utuvidewo tugufi “Ndi Umumorumoni”, indirimbo y’Ishuri ry’ibanze “I Am a Mormon Boy[Ndi Umuhungu w’Umumorumoni]”?
Inyigisho ya Kristo ntihinduka kandi ni ubuziraherezo. Nyamara intambwe zihariye kandi z’ingirakamaro z’umurimo w’Umukiza zihishurwa mu gihe cyazo gikwiye. Iki gitondo Umuyobozi Nelson yavuze ati, “Ukugarurwa ni uruhererekane, ntabwo ari igikorwa.”5 Kandi Nyagasani yavuze ati, “Ibintu byose bigomba kubaho mu gihe cyabyo.”6 Ubu ni igihe cyacu, kandi turi kongera gushyiraho izina ryahishuwe ry’Itorero.
Indangamimerere n’iherezo ry’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bisaba ko twitirirwa izina Rye. Vuba aha nari muri Kirtland, Ohio, aho Umuhanuzi Joseph Smith, hamwe n’abanyamuryango b’Itorero bake gusa, bahanuye bati, “Iri Torero rizuzura Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo—rizuzura isi.”7 Nyagasani yarondoye umurimo w’ubu busonga nk’“umurimo utangaje n’igitangaza.”8 Yavuze ku “gihango [kizabasha] kuzuzwa mu minsi ya nyuma,” cyemerera “isi yose … [guhabwa] umugisha.”9
Amagambo y’iki giterane arimo gusemurwa kiba mu ndimi 55. Amaherezo, aya magambo azumvwa anasomwe mu ndimi 98 mu bihugu n’amafasi birenga 220.
Ubwo Umukiza azagaruka mu ijabo n’ikuzo, abanyamuryango b’indahemuka b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bazaba bari mu mahanga yose, abantu bose, amoko yose n’imico yose y’isi.
Ubuhangange Bwiyongera bw’Itorero
Ubuhangange bw’Itorero rya Yesu Kristo ryagaruwe ntibuzaba buri kuri abo bari abanyamuryango b’Itorero gusa. Kubera ukwigaragaza kw’ijuru mu minsi yacu, kubera icyanditswe gitagatifu cyagaruwe ku isi n’impano ikomeye ya Roho Mutagatifu, tuzaba urumuri rurabagirana ku mpinga y’umusozi uko ibihu byijimye by’ukutemera muri Yesu Kristo bizana umwijima mu isi. Nubwo benshi bakwemerera isi igakingiriza ukwizera kwabo mu Mucunguzi, ntituzakurwa mu mwanya wacu.10 Abakristo batari mu banyamuryango bacu bazakira uruhare rwacu n’umuhamya wacu wizewe wa Kristo. Yewe n’abo Bakristo baturebanye ugushidikanya umunsi umwe bazatwakira nk’incuti. Muri iyi minsi iri kuza, tuzitirirwa izina rya Yesu Kristo.
Murakoze ku bw’imihate yanyu ihebuje mu kwimakaza izina nyakuri ry’Itorero. Mu giterane imyaka itatu ishize, Umuyobozi Nelson yadusezeranije “ko ukwitonda kwacu gukaze mu gukoresha izina nyaryo ry’Itorero ry’Umukiza … [bizatuzanira] ukwizera kwiyongeye no kugera ku bubasha bwa roho buhambaye kurushaho.”11
Iri sezerano ryamaze gusohozwa n’abigishwa biyemeje ku isi hose.12
Umuvandimwe Lauri Ahola uturuka mu burengerazuba bwa Leta zunze Ubumwe yemera ko rimwe na rimwe abona biteye ipfunwe gusangiza izina ryuzuye ry’Itorero. Ariko kubera inama y’umuhanuzi, arihambira. Ku nshuro imwe, yarimo asura inshuti ku itorero ry’ukundi kwemera. Ngaya amagambo ye:
Umuntu baziranye yarabajije, “Uri Umumorumoni?”
“‘Naravuze nti, yego, ndi umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.’ Yatangiye kumbaza ibibazo byinshi, buri kimwe gitangirana na: ‘Ese Itorero rya Morumoni ryemera … ?’ Kandi buri nshuro, natangiye igisubizo cyanjye n’interuro: ‘Mu Itorero rya [Yesu] Kristo ryagaruwe, twemera …’
“… Ubwo yabonye ko ntari ndi kwemera izina ‘Morumoni,’ yambajije avugiye aho, ‘Ntabwo uri Umumorumoni?’
“Bityo namubajije niba yari azi uwo Morumoni yari we—ntabyo yari azi. Namubwiye ko Morumoni yari umuhanuzi … [kandi nari] mfite ishema ryo kuba nsanishwa na [we].
“‘Ariko, ’ narakomeje, ‘Morumoni ntiyapfiriye ibyaha byanjye. Morumoni ntiya … babajwe i Getsemani cyangwa apfire ku musaraba [ku bwanye]. … Yesu Kristo ni Imana yanjye n’Umukiza wanjye. … Ndetse ni ku izina Rye nshaka kumenyerwaho. …’
“… Nyumya y’amasegonda make y’ituze, [umuntu baziranye yaratangaye], ‘Bityo, uri Umukristo!’”13
Muribuka amagambo y’Umuyobozi Nelson? “Mbasezeranije ko niba tuzakora uko dushoboye kugira ngo dukosore izina nyaryo ry’Itorero rya Nyagasani, We iri Torero ribereye Irye azasuka ububasha Bwe n’imigisha ku mitwe y’Abera b’iminsi ya Nyuma, tutigeze tubonera ibisa nka byo.”14
Nyagasani Iteka Afungura Inzira
Nyagasani iteka yubahiriza amasezerano Ye. Adufungurira inzira uko dukora umurimo We.
Mu myaka myinshi twari twariringiye kugura imbuga za interineti ChurchofJesusChrist.org [ItoreroryaYesuKristo.org] na ChurchofJesusChrist.com [ItoreroryaYesuKristo.com]. Nta na rumwe rwacuruzwaga. Hafi y’igihe cy’itangazo ry’Umuyobozi Nelson, zombi zari zihari mu buryo butunguranye. Byari igitangaza.15
Nyagasani yaguye imihate yacu mu gusubiramo amazina yari yarasanishijwe n’Itorero igihe kirekire.
Mu kujya mbere m’ukwizera, izina rya Korali Tabernacle y’Abamorumoni ryahinduwe Korali Tabernacle i Temple Square. Urubuga LDS.org, rwasuwe inshuro zirenga miliyoni 21 buri kwezi, rwimuriwe kuri ChurchofJesusChrist.org.16 Izina rya LDS Business College ryahinduwe Ensign College. Urubuga Mormon.org rwoherejwe muri ChurchofJesusChrist.org. Ibicuruzwa birenga igihumbi byari bifite izina “Morumoni” cyangwa “LDS” bisanishijwe byarahinduwe. Abera b’Iminsi ya Nyuma b’Indahemuka bahinduye imbuga, podcasts, na konti za Twitter.
Twayobotse ikirangantego gishya gishingiye muri Yesu Kristo.
“Hagati mu kirangantego ni ukwerakana kw’igishushanyo cy’amabuye y’urugarika cya Thorvaldsen cyitwa Christus. Cyerekana Nyagasani wazutse, uriho asanganira kugira ngo ahobere abantu bose bazamusanga.
“Mu buryo bw’ikimenyetso, Yesu Kristo ahagaze munsi y’ubuheto [bitwibutsa] Umukiza wazutse asohoka mu gituro.”17
Icapwa ry’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryagenekerejwe mu ndimi zirenga 50. Amazina mashya y’imbuga za interineti yamazwe gufatwa ku isi hose.
Ishimwe ku bw’Ubufasha bw’Abandi
Twishimiye abantu benshi beza kandi bagwa neza bubahirije icyifuzo cyacu cyo kwitwa izina ryacyu nyaryo. Vuba aha nasomye inkuru yasubiyemo amagambo y’umukaridinali w’umu Gatolika ikomoza ku “Bera b’Iminsi ya Nyuma.”18 Ubwo nasuranye n’umuyobozi w’itorero rya Gikristo ukwezi gushize mu burasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe, yakomoje ku Itorero bwa mbere mu izina ryacu ryuzuye kandi abikurikizaho inshuro irenga imwe n’“Itorero rya Yesu Kristo.”
Twabonye ko kongera amagambo atandatu ku izina ryacu bitaba biboneye mu itangazamakuru, ariko, nk’uko Umuyobozi Nelson yabivuze mbere, “itangazamakuru ribishinzwe rizishyira mu mwanya wacu mu gusubiza ubusabe bwacu.”19 Murakoze ku bwo kuduha ireme nk’iryo muha imiryango y’umuco, imikino ngororamubiri, politike cyangwa iy’abaturage mukoresha izina ryacu dukunda.
Hazaba bake, biringira guharabika cyangwa kugabanya uburemere bw’ubutumwa bwacu, bazakomeza kutwita “Abamorumoni” cyangwa “Itorero rya Morumoni.” Mu kinyabupfura, turasaba na none abanyamakuru batabogama kubahiriza icyifuzo cyacu cyo kwitwa izina ryacu rimaze imyaka 200.
Ubutwari bw’Abera b’Iminsi ya Nyuma
Hari abanyamuryango ibihumbi n’ibihumbi b’Abera b’Iminsi ya Nyuma batangaje mu butwari izina ry’Itorero. Uko dukora akacu, abandi bazakurikiraho. Nkunda iyi nkuru ituruka i Tahiti.
Iriura Jean ufite imyaka icumi yiyemeje gukurikiza inama y’Umuyobozi Nelson.
“Mu isomo ryo ku ishuri rye baganiye ku mpera z’icyumweru zabo … maze Iriura avuga ku … itorero.
“Umwarimu we, Vaite Pifao, yaravuze ati, ‘O, bityo uri Umumorumoni?’
“Iriura yatangaje ashize amanga, ‘Oya … Ndi umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma!’
“Umwarimu we yarasubije ati ‘Yego, … uri Umumorumoni.’
“Iriura yaratsimbaraye, ‘Oya mwarimu, Ndi umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma!’
“Madamu Pifao yatangajwe n’ukwemera kwa Iriura ndetse anibaza impamvu yari atsimbaraye ku gukoresha izina rirerire ry’itorero rye. [Yafashe umwanzuro wo kwiga byisumbuyeho ibyerekeye Itorero.]
“[Nyuma, ubwo Mushiki wacu] Vaite Pifao yabatijwe [yerekanye inyiturano] ko Iriura yumviye inama y’Umuyobozi Nelson.”20
“Izina ry’Itorero ni ntakuka.” Mureke tujye mbere m’ukwizera. Iyo dukurikije inama ya Nyagasani ku bushake uko ihishuwe binyuze mu muhanuzi We uriho, cyane cyane iyo ihabanye n’imitekerereze yacu ya mbere, asaba ukwiyoroshya n’ukwitanga, Nyagasani aduha umugisha w’ububasha bw’inyongera bw’ibya roho.21 Twakira ukwemeza kwa Nyagasani n’ukwemerwa Kwe.
Ndi umuhamya wiboneye amaso ku maso ububasha bw’ijuru buba ku bitugu by’umuhanuzi wacu ukunzwe, Umuyobozi Russell M. Nelson. Icyifuzo Cye nyakuri ni ugushimisha Nyagasani no guha umugisha abana bose ba Data wo mu Ijuru. Kuva mu bunararibonye butagatifu, bwite, ndahamya urukundo Nyagasani amufitiye. Ni umuhanuzi w’Imana.
Ntahamya ko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.