Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 14


Igice cya 14

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe David Whitmer, i Fayette, New York, Kamena 1829. Umuryango wa Whitmer wari warashishikajwe cyane n’ugusemura Igitabo cya Morumoni. Umuhanuzi yashyize icyicaro cye mu rugo rwa Peter Whitmer Mukuru, aho yabaye kugeza ubwo umurimo w’ubusemuzi urangijwe n’uburenganzira bw’umwanditsi ku gitabo cyari kigiye gusohoka bubonetse. Batatu mu bahungu ba Whitmer, kubera ko buri wese yari yarahawe ubuhamya ku mwimerere y’uwo murimo, bumvise barebwa byimbitse n’ikibazo cy’umurimo wabo bwite. Iri hishurwa (n’ibice 15 na 16 bikurikira) byatanzwemo igisubizo kuri ubwo busabe binyuze muri Urimu na Tumimu. David Whitmer yaje kuba umwe mu Bahamya Batatu ku Gitabo cya Morumoni.

1–6, Abakozi mu ruzabibu bazabona agakiza; 7–8, Ubugingo buhoraho nibwo busumba izindi mu mpano z’Imana 9–11, Kristo yaremye amajuru n’isi.

1 Umurimo ukomeye kandi utangaje uri hafi yo kuza ku bana b’abantu.

2 Dore, ndi Imana, itondere ijambo ryanjye, rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkota y’amugi abiri, ryo kugabanyamo kabiri ingingo ebyiri n’umusokoro; kubera iyo mpamvu itondere amagambo yanjye.

3 Dore, umurima umaze kwera kugira ngo usarurwe; kubera iyo mpamvu, uwifuza gusarura, nimureke yahuremo umuhoro we n’imbaraga ze zose, maze asarure igihe umunsi ukomeje, kugira ngo ashobore kwihunikira kubw’agakiza karambye mu bwami bw’Imana.

4 Koko, uwo ari we wese wahuramo umuhoro we kandi agasarura, uwo niwe uhamagawe Imana.

5 Kubera iyo mpamvu, nimunsaba muzahabwa; nimukomanga muzakingurirwa.

6 Shakisha kuzana no gushyiraho Siyoni. Ubahiriza amategeko yanjye mu bintu byose.

7 Kandi, niwubahiriza amategeko kandi ukihangana kugeza ku ndunduro uzabona ubugingo buhoraho, aribwo mpano isumba izindi mu mpano z’Imana.

8 Kandi hazabaho, ko nusaba Data mu izina ryanjye, mu kwizera wemera, uzakira Roho Mutagatifu, we utanga ibyo kuvuga, kugira ngo ushobore guhagarara nk’umuhamya w’ibintu mwembi muzumva kandi muzabona, ndetse kugira ngo ushobore gutangariza ukwihana iki gisekuru.

9 Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana iriho, waremye amajuru n’isi, urumuri rudashoboka guhishwa mu mwijima.

10 Kubera iyo mpamvu, ngomba guhishura ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye ivuye mu Banyamahanga ku Nzu ya Isirayeli.

11 Kandi dore, uri David, kandi uhamagariwe gufasha, iki kintu nugikora, kandi ukagira ukwizera, uzahabwa umugisha haba mu bya roho no mu by’umubiri, kandi ingororano yawe izaba ikomeye. Amena.