Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 46


Igice cya 46

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Itorero, i Kirtland, Ohio, kuwa 8 Werurwe 1831. Muri iki gihe cya mbere cy’Itorero, uburyo buhuriweho bwo kuyobora imirimo y’Itorero yari itaranononsorwa. Icyakora, umuco wo kwakira gusa abanyamuryango n’abakirimo kwiga mu materaniro y’isakaramentu n’andi makoraniro y’Itorero yari yarabaye nk’aho ari rusange. Iri hishurirwa rivuga ugushaka kwa Nyagasani ku byerekeye imikorere n’imiyoborere y’amateraniro n’ibwiriza Rye ku gushakisha no gutandukanya impano za Roho.

1–2, Abakuru bagomba kuyobora amateraniro uko babwirijwe na Roho Mutagatifu, 3–6, Abashakisha ukuri ntibagomba guhezwa mu mirimo y’isakaramentu, 7–12, Mubaze Imana maze musabe impano za Roho, 13–26, Urutonde rwa zimwe muri izi mpano rutangwa, 27–33, Abayobozi b’Itorero bahabwa ububasha bwo gutandukanya impano za Roho.

1 Nimwumve, O mwebwe bantu b’itorero ryanjye; kuko ni ukuri ndababwira ko ibi bintu mwabibwiwe kubw’inyungu yanyu n’ubumenyi.

2 Ariko nubwo ibyo bintu byanditswe, buri gihe byahawe abakuru b’itorero ryanjye uhereye mu ntangiriro, kandi bizabaho iteka, kuyobora amateraniro yose uko bayobowe kandi babwirijwe na Roho Mutagatifu.

3 Icyakora, mutegetswe kutirukana na rimwe umuntu uwo ariwe wese mu materaniro yanyu yo mu ruhame, akorerwa imbere y’isi.

4 Mutegetswe kandi kutirukana umuntu uwo ariwe wese ubarirwa mu itorero mu materaniro y’isakaramentu; nyamara, niba uwo ariwe wese yaracumuye, ntimugatume afata ku isakaramentu kugeza ubwo atanze impongano.

5 Kandi byongeye ndababwira, ntimuzirukane mu materaniro y’isakaramentu abashakisha bose ubwami nta buryarya—Ibi mvuga byerekeye abatari abo mu itorero.

6 Kandi byongeye ndababwira, ku bijyanye n’amateraniro yanyu y’ukwemeza, ko niba hari abatari abo mu itorero, bashakisha ubwami nta buryarya, ntimuzabirukane.

7 Ariko mutegetswe mu bintu byose gusaba Imana, itanga ititangiriye, kandi ibyo Roho abahamirije nibyo nifuza ko mugomba gukorana umutima utunganye, kandi mugatambuka imbere yanjye mwemye, kandi mukita ku iherezo ry’agakiza kanyu, mugakora ibintu byose musenga kandi mutanga amashimwe, kugira ngo mutarangazwa na robo mbi, cyangwa inyigisho y’amadayimoni, cyangwa amategeko y’abantu, kuko amwe ari ay’abantu, naho andi ari ay’amadayimoni.

8 Kubera iyo mpamvu, murabe maso hato mudashukwa, kandi kugira ngo mudashukwa nimusabe nta buryarya impano nziza kurusha izindi, muhore mwibuka impamvu zitangwa.

9 Kuko ni ukuri ndababwira, zitangwa kubw’inyungu z’abankunda kandi bakubahiriza amategeko yanjye, n’uwifuza gukora atyo; kugira ngo abashakisha cyangwa bansaba bose bashobore kugirirwa akamaro, abasaba atari ikimenyetso kugira ngo bashobore kugipfusha ubusa ku marari yabo mabi.

10 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, nifuza ko mugomba guhora mwibuka, kandi muhora mufite mu bitekerezo byanyu izo mpano izo ari zo, zahawe itorero.

11 Kuko bose ntibahawe buri mpano; kuko hariho impano nyinshi, kandi buri muntu yahawe impano na Roho w’Imana.

12 Bamwe bahabwa imwe, kandi bamwe bahabwa indi, kugira ngo bose ibagirire akamaro.

13 Bamwe bayihabwa na Roho Mutagatifu ngo bamenye ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana, kandi ko yabambwe kubw’ibyaha by’isi.

14 Abandi bahabwa kwemera amagambo yabo, kugira ngo nabo bashobore kubona ubugingo buhoraho nibakomeza kuba indahemuka.

15 Kandi byongeye, bamwe bahabwa na Roho Mutagatifu kumenya itandukaniro ry’imikorere, uko bizashimisha uwo Nyagasani, bijyanye n’uko Nyagasani abishaka, bihuje n’impuhwe ze ku bijyanye n’ibisabwa n’abana b’abantu.

16 Kandi byongeye, bamwe bahabwa na Roho Mutagatifu kumenya itandukaniro ry’imikorere, yaba iy’Imana, kugira ngo buri muntu ahabwe uko Roho yiyerekana kugira ngo afashwe.

17 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, bamwe bahabwa, kubwa Roho w’Imana, ijambo ry’ubushishozi.

18 Undi agahabwa ijambo ry’ubumenyi, kugira ngo bose bashobore kwigishwa gushishoza no kugira ubumenyi.

19 Kandi byongeye, bamwe bahabwa kugira ukwizera ko gukizwa;

20 Abandi bagahabwa kugira ukwizera ko gukiza.

21 Kandi byongeye, bamwe, bahabwa gukora ibitangaza;

22 Naho abandi bagahabwa guhanura;

23 N’abandi gutandukanya imyuka.

24 Kandi byongeye, bamwe bahabwa kuvuga mu ndimi;

25 Naho undi agahabwa gusobanura indimi.

26 Kandi izi mpano zose zituruka ku mana, ngo zigirire akamaro abana b’abantu.

27 Kandi umwepiskopi w’itorero, n’undi nk’uwo Imana izatorera kandi izimikira kurinda itorero no kuba abakuru mu itorero, bagomba guhabwa gutandukanya izo mpano zose ngo hato hatabaho uwo ariwe wese muri mwe wigisha kandi nyamara atari uw’Imana.

28 Kandi hazabaho ko usaba muri Roho azahabwa muri Roho.

29 Kugira ngo bamwe bashobore guhabwa kubona izo mpano zose, ngo hashobore kubaho umutwe, kugira ngo buri munyamuryango ashobore kugirirwa akamaro nazo.

30 Usaba muri Roho asaba bijyanye n’ugushaka kw’Imana, kubera iyo mpamvu bikorwa ndetse mu gihe abisaba.

31 Kandi byongeye, ndababwira, ibintu byose bigomba gukorwa mu izina rya Kristo, ibyo aricyo byose musaba muri Roho;

32 Kandi mugomba Imana amashimwe muri Roho kubw’umugisha uwo ariwo wose wahawe.

33 Kandi mugomba gukoresha ubugiraneza n’ubutagatifu imbere yanjye ubudahwema. Bigende bityo. Amena.