Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 30


Igice cya 30

Ihishurirwa ryanyujijwe mu Muhanuzi Joseph Smith rigenewe David Whitmer, Peter Whitmer Mutoya, na John Whitmer, i Fayette, New York, Nzeri 1830, nyuma y’igiterane cy’iminsi itatu, i Fayette, ariko mbere y’uko abakuru b’Itorero bari baratandukanyijwe. Mu ntangiriro, iki kintu cyatangajwe nk’amahishurirwa atatu; cyateranyirijwe mu gice kimwe n’Umuhanuzi kubw’inyandiko yo muri 1835 y’Inyigisho n’Ibihango.

1–4, David Whitmer yarihanangirijwe kubw’ukunanirwa gukorana umwete; 5–8, Peter Whitmer Mutoya agomba guherekeza Oliver Cowdery mu butumwa mu Balamani, 9–11, John Whitmer yahamagariwe kwigisha inkuru nziza.

1 Dore, ndakubwira, David, ko watinye umuntu kandi ntiwanyiyambaje kubw’imbaraga nk’uko wakagombye.

2 Ahubwo igitekerezo cyabaye ku bintu by’isi kurusha ku bintu byanjye, Umuremyi wawe, n’umurimo wahamagariwe, kandi ntiwitaye kuri Roho wanjye, n’abo naguhaye, ahubwo wumviye abo ntagutegetse.

3 Kubera iyo mpamvu, wasigaye unyibazaho ubwawe, kandi utekereza byimbitse ku bintu wahawe.

4 Kandi iwawe hazaba mu rugo rwa so, kugeza nguhaye andi mategeko. Kandi uzafasha mu murimo mu itorero, n’imbere y’isi, no mu duce tuhazengurutse. Amena.

5 Dore, ndakubwira, Peter, ko uzafata urugendo rwawe n’umuvandimwe wawe Oliver, kuko igihe kirageze ko mbona ko ari ngombwa ko ufungura akanwa kawe kugira ngo utangaze inkuru nziza yanjye; kubera iyo mpamvu, witinya, ahubwo uzite ku magambo n’inama y’umuvandimwe wawe, azaguha.

6 Kandi ubabazwe n’imibabaro ye yose, uhore unzamuriraho umutima wawe mu isengesho n’ukwizera, kubw’ukugobotorwa kwe n’ukwawe, kuko namuhaye ububasha bwo kubaka itorero ryanjye mu Balamani.

7 Kandi nta n’umwe natoranyirije kuba umujyanama we mu itorero, ku byerekeye ibintu by’itorero, uretse umuvandimwe we, Joseph Smith, Mutoya.

8 Kubera iyo mpamvu, wite kuri ibi bintu kandi ugire umwete mu kubahiriza amategeko yanjye, maze uzahabwe umugisha ku bugingo buhoraho. Amena.

9 Dore, ndakubwira, mugaragu wanjye John, ko utangira uhereye iki gihe n’ahazaza gutangaza inkuru nziza yanjye, nk’aho ufite ijwi ry’impanda.

10 Kandi umurimo wawe uzabera mu rugo rw’umuvandimwe wawe Philip Burroughs, no mu gace kahazengurutse, koko, aho ariho hose ushobora kumvikana, kugeza ngutegetse kuhava.

11 Kandi umurimo wawe uko wakabaye uzabera muri Siyoni, na roho yawe yose, uhereye ubu n’ahazaza; koko, uzahora ufungura akanwa kawe ku mpamvu yanjye, udatinya icyo muntu ashobora gukora, kuko ndi kumwe nawe. Amena.