Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 67


Igice cya 67

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, mu minsi ya mbere y’Ugushyingo 1831. Umwanya wari uw’igiterane kidasanzwe, n’itangazwa ry’amahishurirwa yari yaratanzwe na Nyagasani binyujijwe ku Muhanuzi yahawe agaciro kandi arakoreshwa (reba umutwe w’igice cya 1). William W. Phelps yari yarashinze icapiro ry’Itorero muri Independence, muri Missouri. Igiterane cyemeje itangazwa ry’amahishurirwa mu Book of Commandments no gucapa ibitabo 10.000 (kubera ingorane zitunguranye byaje kugabanywa bikaba ibitabo 3.000). Abavandimwe benshi batanze ubuhamya ko amahishurirwa icyo gihe yakusanyijwe kugira ngo atangazwe yari ay’ukuri mu by’ukuri, nk’uko byahamijwe na Roho Mutagatifu wisutse kuri bo. Amateka ya Joseph Smith amenyesha ko nyuma y’ihishurwa ryamenyekanye nk’ igice cya 1 ryari rimaze kwakirwa, habayeho ikiganiro cyerekeranye n’ururimi rwakoreshejwe mu mahishurirwa. Iri hishurirwa ryakurikiyeho.

1–3, Nyagasani yumva amasengesho y’abakuru Be kandi akabarinda; 4–9, Yashyizeho umuhigo ku muntu urusha abandi gushishoza ngo yigane iryoroheje mu mashishurwa Ye; 10–14, Abakuru b’abakiranutsi bazabeshwaho na Roho kandi bazabona mu maso h’Imana.

1 Dore kandi nimwumve, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye mwiteranyirije hamwe, numvise amasengesho yanyu, kandi nzi imitima yanyu, n’ibyifuzo byanyu byangezeho.

2 Dore kandi nimurebe, amaso yanjye ari kuri mwe, kandi amajuru n’isi biri mu maboko yanjye, kandi ubutunzi bwanyu bw’ubuziraherezo ni njyewe ubutanga.

3 Mwagerageje kwemera ko muzahabwa umugisha wabagenewe; ariko dore, ni ukuri ndababwira hahoze ubwoba mu mitima yanyu, kandi ni ukuri iyi niyo mpamvu mutawuhawe.

4 Kandi ubu njyewe, Nyagasani, ndabahamiriza ukuri kw’aya mategeko ari imbere yanyu.

5 Amaso yanyu yabaye ku mugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya, kandi mwamenye imvugo ye n’inenge ze mwarazimenye; kandi mwashatse mu mitima yanyu ubumenyi kugira ngo mushobore kuvuga birenze imvugo ye; ibi nabyo murabizi.

6 Ubu, nimushakishe mu Gitabo cy’Amategeko, ndetse iryoroheje muri yo, maze mutore ushishoza kurusha abandi muri mwe;

7 Cyangwa, nihagira uwo ariwe wese muri mwe uzakora rimwe nk’iri, ubwo muratsindishirizwa muvuga ko mutazi ko ari ay’ukuri;

8 Ariko niba mudashobora gukora rimwe nk’iri, murabihanirwa nimudahamya ko ari ay’ukuri.

9 Kuko muzi ko nta bukiranutsi buri muri yo, kandi ko igikiranutse kimanukira hasi kivuye hejuru, kivuye kwa Data w’imicyo.

10 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira ko ari uburenganzira bwanyu, n’isezerano mbahaye ko mwimikiwe uyu murimo, kugira ngo uko muziyambura amashyari n’ubwoba, kandi mukiyoroshya imbere yanjye, kuko mutiyoroshya bihagije, umwenda ukingiriza uzatanyuka nuko muzambone kandi mumenye ko ndiho—atari n’ubwenge bw’umubiri cyangwa ubwenge kamere, ahubwo n’ubwa roho.

11 Kuko nta muntu wabonye Imana na rimwe mu mubiri, keretse bibeshejweho na Roho w’Imana.

12 Nta muntu kamere uwo ariwe wese washobora kurokoka mu maso h’Imana, nta n’uw’ubwenge bw’isi.

13 Ntimushobora kurokoka mu maso h’Imana ubu, nta n’umurimo w’abamarayika; kubera iyo mpamvu, nimukomeze mwihanganye kugeza mutunganye.

14 Ibitekerezo byanyu ntibihindukire; kandi niba mubikwiye, mu gihe gikwiriye cyanjye bwite, muzabona kandi mumenye icyo mwahawe kubw’amaboko y’umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya. Amena.