Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 51


Igice cya 51

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Thompson, muri Ohio, ku wa 20 Gicurasi 1831. Muri iki gihe Abera bimukaga bava mu bihugu by’iburasirazuba batangiye kugera muri Ohio, kandi byabaye ngombwa ko habaho amasezerano asobanutse y’ugutuzwa kwabo. Kubera ko uyu murimo warebanaga by’umwihariko n’inshingano z’umwepiskopi, Umwepiskopi Edward Partrige yasabye amabwiriza kuri iki kintu, nuko Umuhanuzi abaza Nyagasani.

1–8, Edward Partrige atoranyirizwa kugenga ubuyobozi n’imitungo; 9–12, Abera bagomba gukorana nta buryarya kandi bagahabwa bingana, 13–15, bagomba kugira ububiko bw’umwepiskopi no gucunga imitungo bijyanye n’itegeko rya Nyagasani, 16–20, Ohio igomba kuba ahantu ho gukoranira h’agateganyo.

1 Nimunyumve, niko Nyagasani Imana yanyu avuze, kandi nzavugisha umugaragu wanjye Edward Partridge, maze muhe amabwiriza; kuko ni ngombwa ko ahabwa amabwiriza y’uko ayobora aba bantu.

2 Kuko ni ngombwa ko bayoborwa bijyanye n’amategeko, nibitaba bityo, bazacibwa.

3 Kubera iyo mpamvu, nimureke umugaragu wanjye Edward Partridge, n’abo yatoranyije, nishimiye, agenere aba bantu imigabane yabo, buri muntu anganya n’undi bijyanye n’umuryango we, bijyanye n’imibereho ye, n’ibyo yifuza, n’ibyo akeneye.

4 Kandi umugaragu wanjye Edward partridge, nagenera umuntu umugabane we, azajya amuha inyandiko izamuhesha umugabane we, kugira ngo azawuhamane, ndetse ubu burenganzira n’uyu murage mu itorero, kugeza igihe acumuriye maze akemezwa nk’udakwiye kubw’ijwi ry’itorero, bijyanye n’amategeko n’ibihango by’itorero, kubarwa mu itorero.

5 Kandi nacumura kandi akemezwa ko akwiye kubarwa mu itorero, ntazagira ububasha bwo kuburana uwo mugabane yatuye ku mwepiskopi kubw’abakene n’abatindi bo mu itorero ryanjye; kubera iyo mpamvu, ntaziharira impano, ariko azagira uburenganzira ku mugabane yagenewe.

6 Kandi bityo ibintu byose birindwe, bijyanye n’amategeko y’igihugu.

7 Kandi mureke iby’aba bantu bihabwe aba bantu.

8 Kandi imari yasigaye kuri aba bantu—nihabeho umusimbura washyiriweho aba bantu, ngo afate ifeza yo kubaha ibibatunga n’imyambaro, bijyanye n’ibyifuzo by’aba bantu.

9 Kandi buri muntu nakore nta buryarya, kandi abe kimwe n’undi muri aba bantu, kandi bahabwe bimwe, kugira ngo bashobore kuba umwe, ndetse nk’uko nabibategetse.

10 Kandi ibyagenewe aba bantu ntibitwarwe ngo bihabwe abo mu rindi torero.

11 Kubera iyo mpamvu, irindi torero nirihabwa ifeza y’iri torero, bagomba kwishyura iri torero na none bijyanye n’uko bazumvikana;

12 Kandi ibi bizakorwa binyuze ku mwepiskopi cyangwa umusimbura, uzashyirwaho kubw’ijwi ry’itorero.

13 Kandi byongeye, umwepiskopi azashyiraho ububiko bw’iri torero, kandi ibintu byose haba ifeza n’inyama, birushijeho gukenerwa n’aba bantu, bibikwe mu maboko y’umwepiskopi.

14 Kandi nawe azibikira ibikenewe na we ubwe, n’ibikenewe n’umuryango we, ubwo azaba akora uyu murimo.

15 Kandi bityo mpaye aba bantu uburenganzira bwo kwisuganya bijyanye n’amategeko yanjye.

16 Kandi mbahaye iki gihugu kubw’igihe gitoya, kugeza ubwo njyewe, Nyagasani, nzabatunga mu bundi buryo, kandi nkabategeka kwigendera.

17 Kandi igihe n’umunsi ntibabimenyeshejwe, kubera iyo mpamvu nibakorere muri iki gihugu mu gihe cy’imyaka, kandi ibi bizababera byiza.

18 Dore, ibi bizabera urugero umugaragu wanjye Edward Partridge, ahandi hantu, mu matorero yose.

19 Kandi uzaboneka ari indahemuka, umukiranutsi, n’igisonga cy’ubwenge azinjira mu munezero wa Nyagasani we, kandi azaragwa ubugingo buhoraho.

20 Ni ukuri, ndababwira, ndi Yesu Kristo, uje bwangu, mu gihe mudatekereza. Bigende bityo. Amena.