Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 16


Igice cya 16

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith rigenewe Peter Whitmer Mutoya, i Fayette, New York, Kamena 1829 (reba umutwe w’igice cya 14). Peter Whitmer Mutoya hanyuma yabaye umwe mu Bahamya Umunani ku Gitabo cya Morumoni.

1–2, Ukuboko kwa Nyagasani kuri hejuru y’isi yose; 3–6. Kwigisha inkuru nziza no gukiza roho ni ikintu cy’agaciro gakomeye kurusha ibindi.

1 Umva, mugaragu wanjye Peter, kandi utege ugutwi amagambo ya Yesu Kristo, Nyagasani wawe n’Umucunguzi wawe.

2 Kuko dore, ndakubwira nshize amanga kandi mfite ububasha, kuko ukuboko kwanjye kuri hejuru y’isi yose.

3 Kandi ndakubwira ko nta muntu ubizi uretse njyewe na we wenyine—

4 Kuko ibihe byinshi wansabye kumenya icyaba icy’agaciro gakomeye kurusha ibindi kuri wowe.

5 Dore, urahirwa kubw’iki kintu, no kubwo kuvuga amagambo yanjye naguhaye bijyanye n’amategeko yanjye.

6 Kandi ubu, dore, ndakubwira, ko ikintu kizaba icy’agaciro gakomeye kurusha ibindi kuri wowe kizaba gutangariza ukwihana aba bantu, kugira ngo ushobore kunzanira za roho, kugira ngo ushobore kuruhukana na bo mu bwami bwa Data. Amena.