Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 72


Igice cya 72

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 4 Ukuboza 1831. Abakuru batandukanye n’abanyamuryango bari barateranye kugira ngo bamenye inshingano yabo kandi barusheho kwiyubaka mu nyigisho z’Itorero. Iki gice ni icyegeranyo cy’amahishurwa yatanzwe ku munsi umwe. Imirongo 1 kugera ku 8 imenyekanisha umuhamagaro wa Newel K. Whitmer nk’umwespiskopi. Icyo gihe yarahamagawe kandi arimikwa, nyuma yabyo imirongo 9 kugera kuri 23 yakiriwe, itanga amakuru y’inyongera ku nshingano z’umwepiskopi. Nyuma y’aho, imirongo 24 kugeza kuri 26 yarahishuwe, itanga amabwiriza yerekeye ukwikoranyiriza i Siyoni.

1–8, Abakuru bagomba guha umwespiskopi amakuru y’ubusonga bwabo; 9–15, Umwepiskopi acunga ububiko kandi akita ku bakene n’abatindi; 16–26, Abepiskopi bagomba kwemeza ubudakemwa bw’abakuru.

1 Nimwumve, kandi mutege ugutwi ijwi rya Nyagasani, O mwebwe mwiteranyirije hamwe, mukaba abatambyi bakuru b’itorero ryanjye, mwahawe ubwami n’ububasha.

2 Kuko ni ukuri ni uko Nyagasani avuga, birakwiriye kuri njye ko mbatoranyiriza umwepiskopi, cyangwa muri mwe, w’itorero muri iki gice cy’uruzabibu rwa Nyagasani.

3 Kandi ni ukuri muri iki kintu mwakoranye ubushishozi, kuko bisabwa na Nyagasani, biturutse mu kuboko kwa buri gisonga, gutanga amakuru y’ubusonga bwe, haba mu gihe n’ubuziraherezo.

4 Kuko ukiranutse n’ushishoza mu gihe abarwa nk’indakemwa kugira ngo aragwe amazu yateguriwe uwa Data.

5 Ni ukuri ndababwira, abakuru b’itorero muri iki gice cy’uruzabibu bazatanga amakuru y’ubusonga bwabo ku mwepiskopi, uzashyirwa nanjye muri iki gice cy’uruzabibu rwanjye.

6 Ibi bintu bizashyirwa mu nyandiko, kugira ngo ishyikirizwe umwepiskopi muri Siyoni.

7 Kandi inshingano z’umwepiskopi izamenyekana kubw’amategeko yatanzwe, n’ijwi ry’igiterane.

8 Kandi ubu, ni ukuri ndakubwira, mugaragu wanjye Newel K. Whitney ni umuntu uzatoranyirizwa kandi akimikirwa ubu bubasha. Ubu ni ubushake bwa Nyagasani Imana yanyu, Umucunguzi wanyu. Bigende bityo. Amena.

9 Ijambo rya Nyagasani, hiyongereyeho itegeko ryatanzwe, rihishura inshingano y’umwepiskopi yimitswe mu itorero muri iki gice cy’uruzabibu, rukaba ari uru—

10 Gucunga ububiko bwa Nyagasani; kwakira imari y’itorero muri iki gice cy’uruzabibu.

11 Kwakira amakuru y’abakuru nkuko byategetswe mbere; no kubaha ibyo bakeneye, bakazishyura ibyo bakiriye, mu gihe bafite icyo kwishyura;

12 Kugira ngo nacyo gishobore guhabwa ku neza y’itorero, ku bakene n’abatindi.

13 Kandi udafite icyo kwishyura, imibare izajyanwa kandi ishyikirizwe umwepiskopi wa Siyoni, uzishyura ideni mu byo Nyagasani azashyira mu maboko ye.

14 Kandi imirimo y’umukiranutsi ukora mu bintu bya roho, mu kubwiriza inkuru nziza n’ibintu by’ubwami mu itorero, no mu isi, izaba ubwishyu bw’ideni ku mwepiskopi muri Siyoni;

15 Bityo buzava mu itorero, kuko bijyanye n’itegeko buri muntu uzamukiye muri Siyoni agomba gushyira ibintu byose imbere y’umwepiskopi muri Siyoni.

16 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, ko nk’uko buri mukuru muri iki gice cy’uruzabibu agomba guha umwepiskopi imibare y’ubusonga bwe muri iki gice cy’uruzabibu—

17 Icyemezo cy’umucamanza cyangwa umwepiskopi muri iki gice cy’uruzabibu, gihawe umwepiskopi muri Siyoni, gituma buri muntu yemerwa, kandi kishyura ibintu byose, kubw’umurage, kandi kugira ngo yakirwe nk’igisonga gishishoza kandi nk’umukozi w’indahemuka.

18 Naho ubundi ntazakirwa n’umwepiskopi muri Siyoni.

19 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, buri mukuru uzaha imibare umwepiskopi w’itorero muri iki gice cy’uruzabibu ashyigikirwe n’itorero cyangwa n’amatorero akoramo, kugira ngo ashobore gutuma we ubwe n’imibare ye byemezwa mu bintu byose.

20 Kandi byongeye, abagaragu banjye batoranyijwe nk’ibisonga ku bibazo byerekeranye n’ibyanditswe by’itorero ryanjye basabye inkunga umwepiskopi cyangwa abepiskopi mu bintu byose—

21 Kugira ngo amahishurwa ashobore gutangazwa, kandi agere ku mpera z’isi; kugira ngo nabo bashobore kubona imari izafasha itorero mu bintu byose;

22 Kugira ngo nabo bashobore gutuma ubwabo bemerwa mu bintu byose, kandi babarwe nk’ibisonga bifite ubushishozi.

23 Kandi ubu, dore, ibi bizaba urugero ku mashami yose atatanye y’itorero ryanjye, mu gihugu icyo aricyo cyose bazashyirwamo. Kandi ubu ndangije amagambo yanjye. Amena.

24 Amagambo makeya yiyongera ku mategeko y’ubwami, areba abanyamuryango b’itorero—abatoranyijwe na Roho Mutagatifu kugira ngo bazamukire muri Siyoni, n’abahawe amahirwe yo kuzamukira muri Siyoni—

25 Bazashyire umwepiskopi icyemezo cyatanzwe n’abakuru b’itorero, cyangwa icyemezo cyatanzwe n’umwepiskopi;

26 Bitabye bityo uzazamukira mu gihugu cya Siyoni ntazabarwa nk’igisonga gifite ubushishozi. Uru naryo ni urugero. Amena.