Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 62


Igice cya 62

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph, ku nkombe y’Umugezi wa Missouri i Chariton, muri Missouri, ku itariki ya 13 Kanama 1831. Kuri uyu munsi Umuhanuzi n’itsinda rye, ryavaga muri Independence bajya i Kirtland, bahuye n’abakuru batandukanye bajyaga mu gihugu cya Siyoni, maze, nyuma y’indamutso zinejeje, bahabwa iri hishurwa.

1–3, Ubuhamya bwanditswe mu ijuru; 4–9, Abakuru bagomba kugenda kandi bakabwiriza bijyanye n’ubushishozi kandi uko bayobowe na Roho.

1 Dore, kandi nimwumve, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, niko Nyagasani Imana avuga, ndetse Yesu Kristo, umuvugizi wanyu, uzi intege nkeya za muntu n’uko yarinda abageragezwa.

2 Kandi ni ukuri amaso yanjye ari ku batarajya mu gihugu cya Siyoni; kubera iyo mpamvu ubutumwa bwanyu ntiburuzura.

3 Icyakora, murahirwa, kuko ubuhamya mwatanze bwanditswe mu ijuru ngo abamarayika baburebe; maze babishimire, kandi ibyaha byanyu bibabarirwe.

4 Kandi ubu nimukomeze urugendo rwanyu. Nimuteranire hamwe mu gihugu cya Siyoni; maze mukore inama kandi munezererwe hamwe, kandi muture isakaramentu Musumba Byose.

5 Kandi noneho mushobora kugaruka gutanga ubuhamya, koko, ndetse mwese hamwe, cyangwa babiri babiri, uko mubishaka, ntacyo bintwaye, muzabe gusa abakiranutsi, maze mutangarize ubutumwa bwiza abatuye isi, cyangwa mu materaniro y’abagome.

6 Dore, njyewe, Nyagasani, nabashyize hamwe kugira ngo isezerano rishobore kuzuzwa, ko abakiranutsi muri mwe mugomba kurindwa kandi mukanezererwa hamwe mu gihugu cya Missouri. Njyewe, Nyagasani, nsezeranya abakiranutsi kandi sinshobora kubeshya.

7 Njyewe, Nyagasani, ndashaka ko, niba uwo ariwe wese muri mwe yifuza kugenda ku mafarasi; cyangwa ku nyumbu, cyangwa ku magare, azahabwa uyu mugisha, nawuhabwa n’ukuboko kwa Nyagasani, n’umutima ushima mu bintu byose.

8 Ibi bintu bigumane namwe ngo mukore bijyanye n’ubushishozi n’amabwiriza ya Roho.

9 Dore, ubwami ni ubwanyu. Kandi dore, kandi nimurebe, mpora ndi kumwe n’abakiranutsi. Bigende bityo. Amena.