Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 79


Igice cya 79

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 12 Ugushyingo 1832.

1–4, Jared Carter ahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza n’Umuhoza.

1 Ni ukuri ndababwira, ko nshaka ko umugaragu wanjye Jared Carter azongera kujya mu bihugu by’iburasirazuba, ahantu ku handi, n’umurwa ku murwa, mu bubasha bw’ukwimikwa yimitswemo; atangaza ubutumwa bwiza bw’umunezero uhambaye, ndetse inkuru nziza ihoraho.

2 Kandi nzamwoherezaho Umuhoza, uzamwigisha ukuri n’inzira azanyuramo;

3 Kandi naba indahemuka, nzongera kumwambika ikamba ry’imishandiko.

4 Kubera iyo mpamvu, umutima wawe niwishime, mugaragu wanjye Jared Carter, kandi witinya, niko Nyagasani avuga, ndetse Yesu Kristo. Amena.