Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 33


Igice cya 33

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Ezra Thayre na Northrop Sweet, i Fayette, New York, Ukwakira 1830. Mu kuvuga iri hishurirwa, amateka ya Josph Smith yemeza ko “Nyagasani … ahora yiteguye kwigisha abashakisha bafite umwete mu kwizera.”

1–4, Abakozi bahamagariwe gutangaza inkuru nziza ku isaha ya cumi n’imwe; 5–6, Itorero ritangizwa, n’intore zigakoranywa, 7–10, Nimwihane, kuko ubwami bw’ijuru buri hafi; 11–15, Itorero ryubatse ku rutare rw’inkuru nziza; 16–18, Nimwitegure kubw’ukuza kw’Umukwe.

1 Dore, ndababwira, bagaragu banjye Ezra na Northrop, nimufungure amatwi yanyu maze mwumve ijwi rya Nyagasani Imana yanyu, nyir’ijambo rizima kandi rifite ububasha, rityaye kurusha inkota y’amugi abiri, ngo risaturemo kabiri ingingo n’umusokoro, ubuzima na roho, kandi ni imenya ibitekerezo n’ibyifuzo by’imitima.

2 Kuko ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko muhamagariwe kurangurura amajwi yanyu nk’urusaku rw’impanda, mutangariza inkuru nziza yanjye igisekuru cyangiritse kandi cyayobye.

3 Kuko dore, umurima ureze utegereje gusarurwa, kandi ni isaha ya cumi na rimwe, kandi nicyo gihe cya nyuma mpamagaye abakozi ngo baze mu ruzabibu rwanjye.

4 Kandi uruzabibu rwanjye rwarangiritse muri buri gace; kandi nta n’umwe uhari ukora ibyiza uretse bakeya; kandi bararindagira mu buryo bwinshi kubera ubutambyi bw’indonke, kubera ko bose bafite ibitekerezo byangiritse.

5 Kandi ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko iri torero ari njyewe warishinze kandi narihamagariye kuva mu gasi.

6 Kandi bityo nzakoranya intore zanjye zituruke mu mpande enye z’isi, ndetse abenshi bazanyemera, kandi bakumvira ijwi ryanjye.

7 Koko, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko umurima weze utegereje gusarurwa, kubera iyo mpamvu, nimwahuremo imihoro yanyu, maze musarure n’ubushobozi bwanyu bwose, ubwenge, n’imbaraga.

8 Nimufungure iminwa yanyu kandi izuzuzwa, kandi muzahinduka ndetse nka Nefi wa kera, wavuye i Yerusalemu akajya mu gasi.

9 Koko, nimufungure iminwa yanyu kandi ntimwizigame, maze muzikorere imiba ku migongo yanyu, kuko dore, ndi kumwe namwe.

10 Koko, nimfungure iminwa yanyu kandi izuzuzwa, muvuga muti: Nimwihane, nimwihane, kandi nimutegure inzira ya Nyagasani, kandi mugorore inzira ze, kuko ubwami bw’ijuru buri hafi;

11 Koko, nimwihane kandi mubatizwe, buri wese muri mwe, kubw’ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu; koko, nimubatizwe ndetse n’amazi, nuko hanyuma haze umubatizo w’umuriro n’uwa Roho Mutagatifu.

12 Dore, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, iyi ni inkuru nziza yanjye, kandi mwibuke ko bazagira ukwizera muri njye cyangwa ntibazashobore gukizwa ukundi;

13 Kandi kuri uru rutare nzubakaho itorero ryanjye; koko, kuri uru rutare mwubatseho, kandi nimukomeza, amarembo y’ikuzimu ntazabashobora.

14 Kandi muzibuka gukomera ku ngingo n’ibihango by’itorero.

15 Kandi abazagira ukwizera muzabemeze mu itorero ryanjye, mubarambikaho ibiganza, kandi nzabaha Roho Mutagatifu.

16 Kandi Igitabo cya Morumoni n’ibyanditswe bitagatifu mwabihawe nanjye kubw’inyigisho, kandi ububasha bwa Roho wanjye abeshaho ibintu byose.

17 Kubera iyo mpamvu, nimube indahemuka, muhore musenga, mwaboneje amatabaza yanyu kandi yaka, mufite amavuta, kugira ngo mushobore kuba mwiteguye ukuza kw’Umukwe—

18 Kuko dore, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko nje bwangu. Bigende bityo. Amena.