Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 64


Igice cya 64

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe abakuru b’Itorero, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 11 Nzeri 1831. Umuhanuzi yarimo kwitegura kwimukira i Hiram, muri Ohio, kugira ngo asubukure umurimo we ku busemuzi bwa Bibiliya, wari warashyizwe ku ruhande ubwo yari ari muri Missouri. Itsinda ry’abavandimwe bari barategetswe kujya i Siyoni (Missouri) biyemeje bashishikaye gukora imyiteguro yo kugenda mu Ukwakira, Muri iki gihe bari bahuze cyane, ihishurwa nibwo ryakiriwe.

1–11, Abera bategetswe kubabarirana, ngo hato icyaha kiruta ibindi kidahama muri bo; 12–22, Abatihana bagomba kuzanwa imbere y’Itorero; 23–25, Utanga icya cumi ntazatwikwa ku munsi w’Ukuza kwa Nyagasani; 26–32, Abera babuzwa gufata imyenda; 33–36, Abigometse bazacibwa muri Siyoni; 37–40, Itorero rizacira imanza amahanga; 41–43, Siyoni izasagamba.

1 Dore, ni uko ababwira Nyagasani Imana yanyu, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, nimwumve kandi mutege ugutwi, kandi mwemere umugambi wanjye kuri mwe.

2 Kuko ni ukuri ndababwira, nshaka ko muzatsinda isi; kubera iyo mpamvu nzabagirira ibambe.

3 Muri mwe harimo abakoze ibyaha; ariko ni ukuri ndababwira, iki gihe gusa, kubw’ikuzo ryanjye bwite, no kubw’agakiza ka roho, nabababariye ibyaha byanyu.

4 Nzababera umunyempuhwe, kuko nabahaye ubwami.

5 Kandi imfunguzo z’amayobera y’ubwami ntizizamburwa umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya, binyuze mu nzira nashyizeho, mu gihe akiriho, igihe cyose yumvira imigenzo yanjye.

6 Hari abamushatseho impamvu ariko nta shingiro;

7 Icyakora, yakoze icyaha, ariko ni ukuri ndababwira, njyewe, Nyagasani, mbabarira ibyaha abatura ibyaha byabo imbere yanjye kandi bagasaba imbabazi; batarakoze ibyaha bizana urupfu.

8 Abigishwa banjye, mu minsi ya kera, bashakishije impamvu umwe ku wundi kandi ntibababarirana mu mitima yabo; kandi kubw’iki kibi barababaye kandi baracyahwa bikomeye.

9 Kubera iyo mpamvu, ndababwira, ko mukwiriye kubabarirana; kuko utababarira umuvandimwe ibicumuro bye ahamana urubanza imbere ya Nyagasani; kuko muri we hagumamo icyaha gikomeye kurushaho.

10 Njyewe Nyagasani, nzababarira abo nzababarira, ariko mwebwe musabwe kubabarira abantu bose.

11 Kandi mukwiriye kuvuga mu mitima yanyu muti—Nimureke Imana ice urubanza hagati yanjye nawe, maze ikugororere bijyanye n’ibikorwa byawe.

12 Kandi utihana ibyaha bye, kandi ntabyature, muzamuzane imbere y’itorero, maze mumukorere uko icyanditswe kibabwira, haba kubw’itegeko cyangwa kubw’ihishurwa.

13 Kandi ibi muzabikore kugira ngo Imana ishobore guhabwa ikuzo—atari ukubera utababarira, kubera ko utagira ibambe, ahubwo kugira ngo mutsindishirizwe imbere y’itegeko, kugira ngo mudacumura ku mucamanza wanyu—

14 Ni ukuri ndavuze, kubw’iyi mpamvu muzakore ibi bintu.

15 Dore, njyewe, Nyagasani, narakariye uwari umugaragu wanjye Ezra Booth, ndetse n’umugaragu wanjye Isaac Morley, kuko batubahirije haba ibwiriza, n’itegeko.

16 Bashakishije ikibi mu mitima yabo, kandi njyewe, Nyagasani nabimye Roho wanjye. Baciriye urubanza rw’ikibi ikintu kitarimo ikibi; nyamara nababariye umugaragu wanjye Isaac Morley.

17 Ndetse n’umugaragu wanjye Edward Partridge, dore yakoze icyaha, kandi Satani yashatse kurimbura roho ye; ariko igihe ibi bintu babihishuriwe, kandi bakihana ikibi, barababarirwa.

18 Kandi ubu, ni ukuri ndavuga ko ari ingenzi kuri njye ko umugaragu wanjye Sidney Gilbert, nyuma y’ibyumweru bikeya, azagaruka mu nshingano ze, no ku murimo we w’ubusimbura mu gihugu cya Siyoni;

19 Kandi ibyo yabonye kandi yumvise bishobora guhishurirwa abigishwa banjye, kugira ngo badatikira. Kandi kubw’iyi mpamvu navuze ibi bintu.

20 Kandi byongeye, ndababwira, kugira ngo umugaragu wanjye Isaac Morley adashobora gushukwa birenze ibyo yashobora kwihanganira, no kubagira inama mbi, natanze itegeko ko igikingi cye kigomba kugurishwa.

21 Sinshaka ko umugaragu wanjye Frederic G. Williams azagurisha igikingi cye, kuko njyewe, Nyagasani, nzahamana igihome mu karere ka Kirtland, mu gihe cy’imyaka itanu, ntazarimburamo abagome, kugira ngo bityo nshobore gukiza bamwe.

22 Kandi nyuma y’uwo munsi, njyewe, Nyagasani, sinzacira urubanza umunyacyaha uwo ariwe wese uzazamukana umutima unyotewe mu gihugu cya Siyoni, kuko njyewe, Nyagasani, nkeneye imitima y’abana b’abantu.

23 Dore, ubu haritwa none kugeza ku munsi w’ukuza kw’Umwana w’Umuntu, kandi ni ukuri ni umunsi w’igitambo, n’umunsi w’icya cumi cy’abantu banjye; kuko utanga icya cumi ntazatwikwa ku munsi w’ukuza kwe.

24 Kuko nyuma ya none haje ugutwika—ibi ni ukuvuga mu buryo bwa Nyagasani—kuko ni ukuri ndavuga, ejo abibone bose n’abakora ubugome bazaba nk’ibikenyeri, kandi nzabatwika, kuko ndi Nyagasani Nyiringabo, kandi nta n’umwe nzarokora ngo asigare muri Babiloni.

25 Kubera iyo mpamvu, niba munyemera, mukore mu gihe hakitwa none.

26 Kandi ntibikwiriye ko abagaragu banjye, Newel K. Whitney na Sidney Gilbert, bazagurisha iduka ryabo n’imitungo yabo hano; kuko ibi ntibyaba ari ubushishozi kugeza ubwo abasigaye mu itorero, bahamye aha hantu, bazazamukira mu gihugu cya Siyoni.

27 Dore, bivugwa mu mategeko yanjye, cyangwa birabujijwe, kujyamo umwenda abanzi banyu;

28 Ariko dore, ntibivugwa ko Nyagasani atawufata igihe abishimye, kandi ngo yishyure uko bikwiriye.

29 Kubera iyo mpamvu, nk’uko muri abasimbura, muri ku murimo wa Nyagasani; kandi icyo mukora cyose bijyanye n’ugushaka kwa Nyagasani ni inshingano ya Nyagasani.

30 Kandi yagushyizeho ngo utunge abera be muri iyi minsi ya nyuma, kugira ngo bashobore kubona umurage mu gihugu cya Siyoni.

31 Kandi dore, njyewe, Nyagasani, ndabibatangarije, kandi amagambo yanjye ni ay’ukuri kandi ntazananirwa, ko bazawubone.

32 Ariko ibintu byose bigomba kubaho mu gihe cyabyo.

33 Kubera iyo mpamvu, ntimukananirwe mu gukora icyiza, kuko murimo gushyiraho urufatiro rw’umurimo ukomeye. Kandi mu bintu bitoya havamo ibikomeye.

34 Dore, Nyagasani asaba umutima n’ubwenge bifite ubushake; kandi abafite ubushake n’abumvira bazarya ibyiza by’igihugu cya Siyoni muri iyi minsi ya nyuma.

35 Kandi abigometse bazacibwa mu gihugu cya Siyoni, maze birukanwe, kandi ntibazaragwa igihugu.

36 Kuko ni ukuri ndavuga ko abigometse atari ab’amaraso ya Efurayimu, kubera iyo mpamvu bazarobanurwa.

37 Dore, njyewe, Nyagasani, nagize itorero ryanjye muri iyi minsi ya nyuma nk’umucamanza wicaye ku musozi, cyangwa ahirengeye, kugira ngo acire urubanza amahanga.

38 Kuko hazabaho ko abatuye Siyoni bazaca imanza z’ibintu byose birebana na Siyoni.

39 Kandi ababeshyi n’indyarya basuzumwa na bo, kandi abatari intumwa n’abahanuzi bazamenyekana.

40 Kandi ndetse n’umwepiskopi, ariwe mucamanza, n’abajyanama be, nibataba indahemuka mu busonga bwabo bazacirwaho iteka, maze abandi bazashyirwe mu kigwi cyabo.

41 Kuko dore, ndababwira ko Siyoni izasagamba, kandi ikuzo rya Nyagasani rizayibaho.

42 Kandi izabera abantu ibendera; maze abantu ba buri bwoko munsi y’ijuru bazayizaho.

43 Kandi umunsi uzabaho ubwo amahanga y’isi azahinda umushyitsi kubera yo, kandi agire ubwoba kubera ibihangange byayo, Nyagasani yabivuze. Amena.