Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 65


Igice cya 65

Ihishurirwa ku isengesho ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 30 Ukwakira 1831.

1–2, Imfunguzo z’ubwami bw’Imana zashinzwe umuntu ku isi, kandi umugambi w’inkuru nziza uzatsinda; 3–6, ubwami bw’Imana bw’imyaka igihumbi buzaza maze kwifatanye n’ubwami bw’Imana ku isi.

1 Nimwumve, kandi dore, ijwi nk’iry’umwe woherejwe hasi avuye mu ijuru, akaba ari umunyembaraga n’umunyabubasha, ugenda kugera ku mpera z’isi, koko, ufite ijwi ribwira abantu riti—Nimutunganye inzira ya Nyagasani, mugorore inzira ze.

2 Imfunguzo z’ubwami bw’Imana zashinzwe umuntu ku isi, kandi uhereye icyo gihe inkuru nziza irihirika kugera ku mpera z’isi, nk’uko ibuye ritarimbuwe n’intoki mu musozi rizihirika, kugeza ryuzuye isi yose.

3 Koko, ijwi rirarangurura riti—Nimutunganye inzira ya Nyagasani, mutegure ifunguro ry’umugoroba rya Ntama, mwitegure Umukwe.

4 Nimusenge Nyagasani, mutakambire izina rye ritagatifu, mumenyekanishe imirimo ye itangaje mu bantu.

5 Nimutakambire Nyagasani, kugira ngo ubwami bwe bushobore gukwira ku isi, kugira ngo abayituye bashobore kubwakira, kandi bitegure kubw’iminsi izaza, aho Umwana w’Umuntu azamanuka mu ijuru, yambaye ukubengerana kw’ikuzo rye, guhura n’ubwami bw’Imana bwashyizwe ku isi.

6 Kubera iyo mpamvu, ubwami bw’Imana nibukwire, kugira ngo ubwami bw’ijuru bushore kuza, kugira ngo mwebwe, O Mana, muhabwe ikuzo mu ijuru nko mu isi, kugira ngo abanzi banyu batsindwe; kubw’icyubahiro cyanyu, ububasha n’ikuzo, buri gihe n’iteka ryose. Amena.