Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango



Inyigisho n’Ibihango

Igice cya 1

Ihishurwa ryatanzwe rinyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ku ya 1 Ugushyingo, 1831, mu giterane kidasanzwe cy’abakuru b’Itorero, cyabereye i Hiram, Ohio. Amahishurwa menshi yari yaratanzwe na Nyagasani mbere y’iki gihe, kandi ikusanywa ryayo ngo atangazwe mu buryo bw’igitabo ryari imwe mu ngingo zemejwe mu giterane. Iki gice kigize ijambo ry’ibanze ku nyigisho, ibihango, n’amategeko yatanzwe muri ubu busonga.

1–7, Ijwi ry’umuburo rirabwira abantu bose, 8–16, Ubuyobe n’ubugome bibanjirije Ukuza kwa Kabiri, 17–23, Joseph Smith ahamagarirwa kugarura ku isi ukuri n’ububasha bwa Nyagasani, 24–33, Igitabo cya Morumoni gitangazwa n’Itorero ry’ukuri rishingwa; 34–36, Amahoro azavanwa ku isi, 37–39, Nimwitondere aya mategeko.

1 Nimwumve, O mwebwe bantu b’itorero ryanjye, niko ijwi ry’utuye ahirengeye rivuga, kandi amaso ye akaba ari ku bantu bose; koko, ni ukuri ndababwira nti: Nimwumve mwebwe bantu ba kure; na mwe muri mu birwa byo mu nyanja, nimutege amatwi mwese hamwe.

2 Kuko ni ukuri ijwi rya Nyagasani riri ku bantu bose, kandi nta n’umwe uzaricika; kandi nta jisho ritazabona, nta n’ugutwi kutazumva, nta n’umutima utazakorwaho.

3 Kandi abigometse bazahinguranywa n’ishavu, kuko ubukozi bw’ibibi bwabo buzavugirwa ku dusongero tw’amazu, n’ibikorwa by’ibanga byabo bizahishurwa.

4 Kandi ijwi ry’umuburo rizaba ku bantu bose, binyuze mu minwa y’abigishwa banjye, natoranyije mu iyi minsi ya nyuma.

5 Kandi bazakomeza ntanuzabahagarika, kuko ni njyewe Nyagasani wabibategetse.

6 Dore, ubu ni ubushobozi bwanjye, n’ubushobozi bw’abagaragu banjye, ni ijambo ry’ibanze ryanjye ku gitabo cy’amategeko yanjye, nabahaye ngo babatangarize, mwebwe mutuye isi.

7 Kubera iyo mpamvu, nimutinye kandi muhinde umushyitsi, mwa bantu mwe, kuko ibyo njyewe Nyagasani nategetse muri yo bizasohora.

8 Kandi ni ukuri ndababwira, ko abagenda, bashyiriye ubutumwa bwiza abatuye isi, bahawe ububasha bwo guhambira hombi ku isi no mu ijuru, abatemera n’abigometse;

9 Koko, ni ukuri, kubahambira umunsi umujinya w’Imana uzasukwa ku bagome bitagira urugero—

10 Umunsi Nyagasani azaza guhemba buri muntu ibijyanye n’ibyo yakoze, no kugerera buri muntu ibijyanye n’ibyo yagereyemo mugenzi we.

11 Kubera iyo mpamvu ijwi rya Nyagasani rije ku mpera z’isi, kugira ngo abashaka kumva bumve:

12 Nimwitegure, nimwitegure ibigiye kuza, kuko Nyagasani ari hafi;

13 Kandi uburakari bwa Nyagasani bwarakongejwe, n’inkota ye yuhiriwe mu ijuru, none igiye kugwa ku batuye isi.

14 Kandi ukuboko kwa Nyagasani kuzahishurwa; n’umunsi uraje ngo abatazumva ijwi rya Nyagasani, kandi ntibumve ijwi ry’abagaragu be, kandi ntibitondere amagambo y’abahanuzi n’intumwa, bazacibwa mu bantu;

15 Kuko bataye imigenzo yanjye, kandi batatiriye igihango cyanjye gihoraho;

16 Ntibasaba Nyagasani gushyiraho ubukiranutsi bwe, ahubwo buri muntu agendera mu nzira ye bwite, n’inyuma y’ishusho y’imana ye bwite, ifite ishusho isa n’isi, kandi ikozwe mu kintu cy’ikigirwamana, cyashaje kandi kizarimbukira muri Babiloni, ndetse Babiloni ikomeye, ariyo izarimbuka.

17 Kubera iyo mpamvu, njyewe Nyagasani, kubera ko nzi icyago kizagera ku batuye isi, nahamagaye umugaragu wanjye Joseph Smith, Muto, nuko muvugishiriza mu ijuru kandi namuhaye amategeko;

18 Ndetse nahaye amategeko abandi, kugira ngo bazatangarize ibi bintu isi; kandi ibi byose kugira ngo bizashobore gusohora, ibyanditswe n’abahanuzi—

19 Ibintu bifite intege nke mu isi bizahaguruka maze bisenye ibihangange n’abakomeye, kugira ngo umuntu atazishingikiriza mugenzi we, ntanagire icyizere mu kuboko kw’umuntu—

20 Ahubwo kugira ngo umuntu ashobore kuvuga mu izina rya Nyagasani Imana, ndetse Umukiza w’isi;

21 Kugira ngo ukwizera nako gushobore kwiyongera mu isi;

22 Kugira ngo igihango cyanjye gihoraho gishobore kwimakazwa;

23 Kugira ngo ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye bushobore gutangarizwa n’abanyantege nke n’aboroshye ku impera z’isi, n’imbere y’abami n’abategetsi.

24 Dore, ndi Imana kandi nabivuze; aya mategeko ni ayanjye, kandi yahawe abagaragu banjye mu ntege nke zabo, bijyanye n’ururimi rwabo, kugira ngo bashobore kuyasobanukirwa.

25 Kandi igihe baba barakoze amakosa, bishobore kumenyekana;

26 Kandi niba barashakishije ubushishozi bashobore kwigishwa;

27 Kandi niba barakoze ibyaha bashobore gucyahwa, kugira ngo bashobore kwihana;

28 Kandi niba bariyoroheje bashobore kugirwa abakomeye, kandi bahabwe umugisha uvuye hejuru, kandi bakire ubumenyi rimwe na rimwe.

29 Kandi nyuma yo guhabwa inyandiko y’Abanefi, koko, ndetse umugaragu wanjye Joseph Smith, Muto, yashoboye kugira ububasha bwo gusemura binyuze mu mpuhwe z’Imana, kubw’ububasha bw’Imana, Igitabo cya Morumoni.

30 Ndetse abo aya mategeko yahawe, bashoboye kugira ububasha bwo kubaka urufatiro bw’iri torero, no kurivana mu buhumyi no mu mwijima, itorero ryonyine ry’ukuri kandi ririho ku isi yose, rikaba ari ryo njyewe, Nyagasani, nishimira, kubwiriramo itorero riteranye atari ku giti cy’umuntu—

31 Kuko njyewe Nyagasani sinshobora kurebera icyaha na gatoya;

32 Icyakora, uwihana kandi akubahiriza amategeko ya Nyagasani azababarirwa;

33 Kandi utihana, azamburwa ndetse n’urumuri yahawe; kuko Roho wanjye atazahora ahendahenda umuntu, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

34 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, mwebwe mutuye isi: njyewe, Nyagasani niteguye gutuma ibi bintu bimenyekana ku bantu bose;

35 Kuko sindobanura ku butoni, kandi nshaka ko abantu bose bazamenya ko umunsi uje bwangu; isaha ntiragera, ariko iri hafi, ubwo amahoro azamburwa isi, maze sekibi akazagira ububasha ku butegetsi bwayo bwite.

36 Ndetse Nyagasani azagira ububasha ku bera be, kandi azaba ku ngoma rwagati muri bo, nuko azamanukire gucira urubanza Idumeya, cyangwa isi.

37 Nimwitondere aya mategeko, kuko ni ay’ukuri no kwizerwa, kandi ubuhanuzi n’amasezerano ari muri yo azuzuzwa.

38 Ibyo njyewe Nyagasani navuze, narabivuze, kandi sinsaba imbabazi; kandi nubwo amajuru n’isi byashira, ijambo ryanjye ntirizashira, ahubwo rizasohora uko ryakabaye, haba kubw’ijwi ryanjye bwite cyangwa kubw’ijwi ry’abagaragu banjye, ni kimwe.

39 Kuko dore, kandi reba, Nyagasani ni Imana, na Roho arabihamya, kandi inyandiko ni iy’ukuri, kandi ukuri kuzahoraho ubuziraherezo n’iteka ryose. Amena.