Igice cya 10
Lehi ahanura ko Abayuda bazajyanwa bunyago n’Abanyababiloni—Avuga iby’ukuza mu Bayuda kwa Mesiya, Umukiza, Umucunguzi—Lehi avuga na none iby’ukuza k’umuntu ugomba kubatiza Ntama w’Imana—Lehi avuga iby’urupfu n’izuka rya Mesiya—Agereranya ugutatana n’ugukoranyirizwa hamwe kw’Abisirayeli n’igiti cy’umwelayo—Nefi avuga ku Mwana w’Imana, ku mpano ya Roho Mutagatifu, no ku kamaro kw’ubukiranutsi. Ahagana 600–592 M.K.
1 Kandi ubu njyewe, Nefi, nkomeje gutanga inkuru kuri ibi bisate by’ibikorwa byanjye, n’ingoma yanjye n’umurimo; kubera iyo mpamvu, kugira ngo nkomeze n’inkuru yanjye, ngomba kugira icyo mvuga ku bintu bya data, ndetse n’ibyo abavandimwe banjye.
2 Kuko dore, habayeho ko nyuma y’uko data yari amaze kuvuga amagambo y’inzozi ze, ndetse no kubashishikariza umwete wose, yababwiye ibyerekeye Abayuda—
3 Ko nyuma bashobora kuzarimburwa, ndetse na wa murwa munini Yerusalemu, kandi benshi bakazatwarwa bunyago i Babiloni, bijyanye n’igihe gikwiriye bwite cya Nyagasani, bakazongera kugaruka, koko, ndetse bakavanwa mu buretwa; maze nyuma y’uko bazavanwa mu buretwa bakazongera gutunga igihugu cy’umurage wabo.
4 Koko, ndetse imyaka magana atandatu uhereye igihe data yaviriye i Yerusalemu, Nyagasani Imana azahagurutsa umuhanuzi mu Bayuda—ndetse Mesiya, cyangwa, mu yandi magambo, Umukiza w’isi.
5 Ndetse yavuze ibyerekeye ukuntu umubare munini w’abahanuzi wari waratanze ubuhamya kuri ibi bintu, byerekeye uyu Mesiya, wari waravuzwe, cyangwa uyu Mucunguzi w’isi.
6 Kubera iyo mpamvu, inyokomuntu yose yariyarazimiye kandi yaraguye, kandi yari kuzahora ityo keretse yishingikirije kuri uyu Mucunguzi.
7 Ndetse yavuze ibyerekeye umuhanuzi wagombaga kuza mbere ya Mesiya, gutegura inzira ya Nyagasani—
8 Koko, ndetse yagombaga kugenda kandi agatangariza mu gasi ati: Nimutegure inzira ya Nyagasani, kandi mugorore inzira ze; kuko hari uhagaze hagati yanyu mutazi, kandi ni umunyembaraga kundusha, sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze. Kandi data yavuze cyane ku byerekeye iki kintu.
9 Kandi data yavuze ko agomba kuzabatiriza muri Betabara, hirya ya Yorodani; ndetse yavuze ko azabatirisha amazi; ndetse ko agomba kuzabatiza Mesiya n’amazi.
10 Kandi nyuma yuko azaba amaze kubatiza Mesiya n’amazi, azamenya kandi azahamya ko yabatije Ntama w’Imana, uzakuraho ibyaha by’isi.
11 Kandi habayeho ko nyuma y’uko data yari amaze kuvuga aya magambo yabwiye abavandimwe banjye ibyerekeye inkuru nziza izigishwa mu Bayuda, ndetse n’ibyerekeye ugukenderera kw’Abayuda mu ukutizera. Kandi nyuma y’uko bazaba bamaze kwica Mesiya, ugomba kuzaza, kandi nyuma y’uko azaba amaze kwicwa azahaguruka mu bapfuye, maze azigaragarize, ku bwa Roho Mutagatifu, Abanyamahanga.
12 Koko, ndetse data yavuze cyane ibyerekeye Abanyamahanga, ndetse n’ibyerekeye inzu ya Isirayeli, ko bazagereranywa n’igiti cy’umwelayo, amashami yacyo azahwanyuzwa maze akazatatanyirizwa ku isi yose.
13 Kubera iyo mpamvu, yavuze ko ari ngombwa ko tuzajyanwa duhuje umutima mu gihugu cy’isezerano, kugira ngo twuzuze ijambo rya Nyagasani, ko tuzatatanyirizwa ku isi yose.
14 Kandi nyuma y’uko inzu ya Isirayeli izatatanywa, bazongera bakoranyirizwe hamwe, cyangwa, muri make, nyuma y’uko Abanyamahanga bazaba barakiriye ubwuzure bw’Inkuru Nziza, amashami y’umwimerere y’igiti cy’umwelayo, cyangwa ibisigisigi by’inzu ya Isirayeli, azaterwaho, cyangwa bazamenya ibya Mesiya nyakuri, Nyagasani n’Umucunguzi wabo.
15 Kandi ni muri iyo mvugo data yahanuye maze akabwira abavandimwe banjye, ndetse ibindi bintu byinshi simbyandika muri iki gitabo; kuko nanditsemo byinshi nk’uko nabyifuzaga mu kindi gitabo cyanjye.
16 Kandi ibintu byose navuze, byakozwe ubwo data yabaga mu ihema, mu kibaya cya Lemuweli.
17 Kandi habayeho ko nyuma njyewe, Nefi, kubera ko nari narumvise amagambo yose ya data, yerekeye ibintu yabonye mu iyerekwa, ndetse n’ibintu yavuze ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, ububasha yakiriye kubw’ukwizera Umwana w’Imana—kandi Umwana w’Imana yari Mesiya wagombaga kuza—Njyewe, Nefi, nifuzaga na none ko nabona, kandi nkumva, kandi nkamenya iby’ibi bintu, ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, we mpano y’Imana kuri bose bamushakana umwete, nko mu bihe bya kera kimwe no mu gihe agomba kwigaragariza abana b’abantu.
18 Kuko ni umwe ejo hashize, uyu munsi, n’iteka ryose; kandi inzira yateguriwe abantu bose uhereye ku iremwa ry’isi, niba bibayeho ko bihana kandi bakamusanga.
19 Kuko uzashakana umwete azahabwa; kandi amayobera y’Imana azabahishurirwa, ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu kimwe no muri ibi bihe nko mu bihe bya kera, kandi kimwe no mu bihe bya kera nko mu bihe bizaza; kubera iyo mpamvu, inzira ya Nyagasani ni uruhererekane rumwe ruhoraho.
20 None ibuka, wowe muntu, kubera ibikorwa byawe byose uzajyanwa mu rubanza.
21 Kubera iyo mpamvu, niba warashatse gukoresha ubugome mu minsi y’igeragezwa ryawe, ubwo uzagaragara wanduye imbere y’intebe y’urubanza y’Imana; kandi nta kintu cyanduye gishobora kubana n’Imana; niyo mpamvu, ugomba gucibwa iteka ryose.
22 Kandi Roho Mutagatifu yampaye uburenganzira ko ngomba kuvuga ibi bintu, maze simbyiharire.