Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 16


Igice cya 16

Abagome bafata ukuri nk’ugukomeye—Abahungu ba Lehi bashakana n’abakobwa ba Ishimayeli—Liyahona iyobora inzira zabo mu gasi—Ubutumwa buva kuri Nyagasani bwandikwa kuri Liyahona rimwe na rimwe—Ishimayeli apfa; umuryango we ukitotomba kubera imibabaro. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko nyuma njyewe, Nefi, maze kuvugisha abavandimwe banjye, dore barambwiye bati: Wadutangarije ibintu bikomeye, birenze ibyo dushobora kwiyumanganyiriza.

2 Kandi habayeho ko nababwiye ko nzi ko navuze ibintu bikomeye ku bagome, bijyanye n’ukuri; kandi abakiranutsi nabatsindishirije, kandi mpamya ko bazazamurwa ku munsi wa nyuma, kubera iyo mpamvu, abafite inkomanga bafata ukuri nk’ugukomeye, kuko kubabaga imitima.

3 Kandi ubu bavandimwe, iyo muba abakiranutsi kandi mwifuza gutega amatwi ukuri, maze mukakwitaho, kugira ngo mutambuke mwemye imbere y’Imana, ntimwakwitotombye kubera ukuri, kandi ngo muvuge muti: Uvuga ibintu bikomeye kuri twe.

4 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nashishikaje abavandimwe banjye, n’umurava wose, kugira ngo bubahirize amategeko ya Nyagasani.

5 Kandi habayeho ko biyoroheje imbere ya Nyagasani; kugeza ubwo nagize umunezero n’ibyiringiro bikomeye muri bo, ko bazagendera mu nzira z’ubukiranutsi.

6 Ubwo, ibi bintu byose byavuzwe kandi byakozwe ubwo data yabaga mu ihema mu kibaya yise Lemuweli.

7 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nafashe umwe mu bakobwa ba Ishimayeli mugira umugore; ndetse n’abavandimwe banjye bafashe abakobwa ba Ishimayeli babagira abagore; na Zoramu afata umukobwa mukuru wa Ishimayeli amugira umugore.

8 Kandi bityo data yari amaze kuzuza amategeko yose ya Nyagasani yari yaramuhaye. Ndetse, njyewe, Nefi, nari narahawe umugisha bihebuje na Nyagasani.

9 Kandi habayeho ko ijwi rya Nyagasani ryavugishije data mu ijoro, nuko rimutegeka ko umunsi ukurikiyeho agomba kuzafata urugendo rwe mu gasi.

10 Kandi habayeho ko ubwo data yabyukaga mu gitondo, maze akerekeza ku muryango w’ihema, yatangajwe no kubona ku butaka umwiburungushure w’uruziga ukoranye ubugeni buhambaye; kandi wari uw’umuringa mwiza. Kandi mu mwiburungushure harimo inshinge ebyiri; kandi rumwe rwerekezaga ku nzira tugomba kuzanyuramo mu gasi.

11 Kandi habayeho ko twakoranyirije hamwe ibintu ibyo ari byo byose twashoboraga kujyana mu gasi, n’ibyasigaye ku bidutunga Nyagasani yaduhaye; nuko dufata imbuto z’ubwoko bwose twashoboraga kujyana mu gasi.

12 Kandi habayeho ko twafashe amahema yacu twerekeza mu gasi, twambuka umugezi wa Lamani.

13 Kandi habayeho ko twakoze urugendo rw’igihe cy’iminsi ine, mu cyerekezo cyo hafi y’amajyepfo n’amajyepfo y’iburasirazuba, nuko turongera tubamba amahema yacu; maze aho hantu tuhita izina rya Shazeri.

14 Kandi habayeho ko twafashe imiheto yacu n’imyambi yacu, nuko twerekeza mu gasi kwica ibyo kurya by’imiryango yacu; nuko nyuma twari tumaze kwica ibyo kurya by’imiryango yacu twongeye kugaruka mu miryango yacu mu gasi, i Shazeri. Kandi twongeye kwerekeza mu gasi, dukurikiye cya cyerekezo, dukomereza mu bice bikungahaye mu gasi, byari mu mbibi hafi y’Inyanja Itukura.

15 Kandi habayeho ko twakoze urugendo mu gihe cy’iminsi myinshi, twica ibyo kurya mu nzira, n’imiheto yacu n’imyambi yacu n’amabuye yacu n’imihumetso yacu.

16 Kandi twakurikiraga ibyerekezo by’umwiburungushure, byatuyoboraga mu bice birumbutse mu gasi.

17 Nuko nyuma y’uko twari tumaze gukora urugendo rw’iminsi myinshi, hariho igihe twabambye amahema yacu, kugira ngo twongere twiruhukire kandi tubone ibyo kurya by’imiryango yacu.

18 Kandi habayeho ko ubwo njyewe, Nefi, najyaga kwica ibyo kurya, dore, navunnye umuheto wanjye, wari ukoze mu cyuma cyiza; nuko nyuma y’uko nari maze kuvuna umuheto wanjye, dore, abavandimwe banjye barandakariye kubera ibura ry’umuheto wanjye, kuko tutabonye ibyo kurya.

19 Kandi habayeho ko twagarutse mu miryango yacu nta byo kurya, kandi kubera ko bari bananiwe, kubera urugendo rwabo, bagowe cyane kubera no gushaka ibyo kurya.

20 Kandi habayeho ko Lamani na Lemuweli n’abahungu ba Ishimayeli batangiye kwitotomba bikabije, kubera ingorane n’imibabaro yabo mu gasi; ndetse na data yatangiye kwitotombera Nyagasani Imana ye; koko, kandi bose bari bishwe n’agahinda bikabije, kugeza aho bitotombeye Nyagasani.

21 Ubwo habayeho ko njyewe, Nefi, kubera ko nari nagowe n’abavandimwe banjye kubera ibura ry’ umuheto wanjye, kandi kubera ko imiheto yabo yari yatakaje ukureguka kwayo, byatangiye gukomera bikabije, koko, ku buryo tutabonaga ibyo kurya.

22 Kandi habayeho ko njyewe Nefi, nabwiye byinshi abavandimwe banjye, kuko bongeye kunangira imitima yabo, ndetse kugeza aho binubiye Nyagasani Imana yabo.

23 Kandi habayeho ko, njyewe, Nefi nakoze umuheto mu igiti, n’umwambi mu gakoni kagororotse; kubera iyo mpamvu, nitwaje umuheto n’umwambi, n’umuhumetso hamwe n’amabuye. Maze mbwira data nti: Ni hehe najya ngo mbone ibyo kurya?

24 Kandi habayeho ko yabajije Nyagasani, kuko bari biyoroheje kubera amagambo yanjye; kuko nababwiye ibintu byinshi mu mbaraga za roho yanjye.

25 Kandi habayeho ko ijwi rya Nyagasani ryaje kuri data; kandi mu by’ukuri yari yacyashywe kubera ukwitotombera Nyagasani, ku buryo yamanuwe hasi mu ndiba y’agahinda.

26 Kandi habayeho ko ijwi rya Nyagasani ryamubwiye riti: Reba ku mwiburungushure, maze urebe ibintu byanditseho.

27 Kandi habayeho ko ubwo data yabonaga ibintu byari byanditse ku mwiburungushure, yagize ubwoba ahinda umushyitsi bikabije, ndetse n’abavandimwe banjye n’abahungu ba Ishimayeli n’abagore bacu.

28 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nabonye inshinge zari mu mwiburungushure, ko zakoraga bigendeye ku ukwizera n’umurava n’uko twazitagaho.

29 Ndetse zari zanditsweho inyandiko nshya, yari yeruye kugira ngo isomwe, yaduhaye ibisobanuro ku byerekeye inzira za Nyagasani; kandi yandikwaga ikanahindurwa rimwe na rimwe bijyanye n’ukwizera n’umurava twayihaga. Kandi uko niko twabonye ko mu bikorwa bitoya Nyagasani ashobora gukuramo ibintu bikomeye.

30 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nerekeje hejuru mu mpinga y’umusozi, nkurikije amerekezo yari yatanzwe ku mwiburungushure.

31 Kandi habayeho ko nishe inyamaswa z’agasozi, kugeza ubwo nabonye ibyo kurya by’imiryango yacu.

32 Kandi habayeho ko nagarutse ku ihema ryacu, mfite inyamaswa nari nishe; kandi ubwo igihe babonaga ko nari maze kubona ibyo kurya, mbega umunezero bagize! Kandi habayeho ko biyoroheje imbere ya Nyagasani, kandi bamuhaye amashimwe.

33 Kandi habayeho ko twongeye gufata urugendo rwacu, tugenda hafi inzira imwe nko mu ntangiriro; nuko nyuma y’uko twari tumaze kugenda igihe cy’iminsi myinshi twongeye kubamba amahema yacu, kugira ngo dushobore kuhacumbika mu mwanya runaka.

34 Kandi habayeho ko Ishimayeli yapfuye, maze ahambwa ahantu hitwaga Nahomu.

35 Kandi habayeho ko abakobwa ba Ishimayeli barize bikabije, kubera ukubura se, no kubera imibabaro yabo mu gasi; nuko bitotombera data, kubera ko yabakuye mu gihugu cya Yerusalemu, bavuga bati: Data yapfuye; koko, kandi twarazerereye cyane mu gasi, kandi twagowe n’umubabaro mwinshi, inzara, inyota n’umunaniro; none nyuma y’aya makuba yose tugomba kurimbukira mu gasi n’inzara.

36 Kandi uko niko bitotomberaga data, ndetse na njye; kandi bifuje kwongera gusubira i Yerusalemu.

37 Nuko Lamani abwira Lemuweli ndetse n’abahungu ba Ishimayeli ati: Dore, reka twice data, ndetse n’umuvandimwe wacu Nefi, wihaye kuba umuyobozi wacu n’umwigisha wacu, twebwe bakuru be.

38 Ubu, avuga ko Nyagasani yamuvugishije, ndetse ko abamarayika bamufashije. Ariko dore, tuzi ko atubeshya; nuko akatubwira ibi bintu, kandi agakora ibintu byinshi mu buriganya, kugirango abeshye amaso yacu, atekereza, wenda, ko yashobora kutuyobora mu gasi katazwi runaka; nuko hanyuma yazamara kutuyobya, yatekereje ubwe kwigira umwami n’umutegetsi kuri twe, kugira ngo azadukoreshe bijyanye n’ugushaka kwe n’ibimushimisha. Kandi muri ubu buryo ni ko umuvandimwe wanjye Lamani yakongeje uburakari mu mitima yabo.

39 Kandi habayeho ko Nyagasani yari kumwe natwe, koko, ndetse ijwi rya Nyagasani ryaraje kandi ribabwira amagambo menshi, kandi ryarabacyashye bihebuje; nuko nyuma bamaze gucyahwa n’ijwi rya Nyagasani batera umugongo uburakari bwabo, nuko bihana ibyaha byabo, ku buryo Nyagasani yongeye kuduha umugisha w’ibyo kurya, maze ntitwarimbuka.