Igice cya 21
Mesiya azaba urumuri ku Banyamahanga kandi azabohora imbohe—Isirayeli izakoranywa n’ububasha mu minsi ya nyuma—Abami bazaba ba se babarera—Gereranya Yesaya 49. Ahagana 588–570 M.K.
1 Kandi byongeye: Nimwumve, mwebwe nzu ya Isirayeli, mwe mwese mwahwanyuwe kandi mukirukanwa kubera ubugome bw’abungeri b’abantu banjye; koko, mwe mwese mwahwanyuwe, mukaba mwaratatanyirijwe kure, mukaba muri abo mu bantu banjye, O nzu ya Isirayeli. Nimuntege ugutwi, O mwa birwa mwe, kandi mwumve abantu banjye baturuka kure; Nyagasani yampamagariye mu nda; kuva mu rura rwa mama yavuze izina ryanjye.
2 Kandi yagize akanwa kanjye nk’inkota ityaye; mu gicucu cy’ukuboko kwe niho yampishe, kandi yangize umwambi utyaye; mu mutana we niho yampishe;
3 Kandi yarambwiye ati: Uri umugaragu wanjye, wowe Isirayeli, nzaherwamo ikuzo.
4 Nuko naravuze nti: Naruhijwe n’ubusa, Nakoresheje imbaraga zanjye mu busabusa no mu bitagira umumaro; nta kabuza urubanza rwanjye rufitwe na Nyagasani, n’umurimo wanjye ufitwe n’Imana yanjye.
5 None ubu, Nyagasani aravuga—uwambumbiye mu nda ngo nzabe umugaragu we, kugira ngo nongere muzanire Yakobo—nubwo Isirayeli itakoranywa, nyamara nzagira ikuzo mu maso ya Nyagasani, kandi Imana yanjye izambera imbaraga zanjye.
6 Nuko aravuga ati: Ni ikintu cyoroshye cy’uko waba umugaragu wanjye ngo uhagurutse imiryango ya Yakobo, kandi ugarure abacitse ku icumu ba isirayeli. Nzaguha kandi kuba urumuri rw’Abanyamahanga, kugira ngo ushobore kuba agakiza kanjye kugera ku mpera z’isi.
7 Uko niko Nyagasani, Umucunguzi wa Isirayeli, Mutagatifu Rukumbi wayo, abwira uwo muntu yasuzuguye, uwo amahanga yanze, umugaragu w’abatware: Abami bazamubona maze bahaguruke, ibikomangoma nabyo bizamuramya, kubera Nyagasani w’ indahemuka.
8 Nyagasani niko avuga: Mu gihe gikwiriye narabumvise, O birwa by’inyanja, kandi ku munsi w’agakiza narabafashije; kandi nzababungabunga, maze mbahe umugaragu wanjye kubw’igihango cy’abantu, kugira ngo azahure isi, kugira ngo amatongo ayatangeho imirage;
9 Kugira ngo ubwire imbohe uti: Nimusohoke; n’abicaye mu mwijima uti: Nimwigaragaze. Bazarisha ku mayira, kandi inzuri zabo zizaba ahirengeye hose.
10 Ntibazasonza cyangwa ngo bagire inyota, nta nubwo ubushyuhe cyangwa izuba bizabakubita; kuko ubafitiye impuhwe azabayobora, ndetse azabayobora ku masoko y’amazi.
11 Kandi nzagira imisozi yanjye yose utuyira, n’inzira zanjye zizaba nyabagendwa.
12 Kandi ubwo, wowe nzu ya Isirayeli, dore, aba bazaturuka kure; kandi uragowe, bamwe bazava mu majyaruguru no mu burengerazuba; abandi bazava mu gihugu cya Sinimu.
13 Nimuririmbe, mwa majuru mwe; kandi munezerwe, nawe wa si we; kuko ibirenge by’abari mu burasirazuba bizashikama; kandi nimuturike muririmbe, mwa misozi mwe; kuko ntibazongera gukubitwa ukundi; kuko Nyagasani yahumurije abantu be, kandi azagirira impuhwe abababaye be.
14 Ariko dore, Siyoni yaravuze iti: Nyagasani yarantaye, kandi Nyagasani wanjye yaranyibagiwe—ariko azerekana ko atabikoze.
15 Kuko mbese umugore yakwibagirwa umwana we yonsa, kugeza ubwo atagirira ibambe umwana wo mu nda ye? Koko, bo bashobora kwibagirwa, nyamara sinzakwibagirwa, wowe nzu ya Isirayeli.
16 Dore nguharagase mu biganza by’intoki zanjye; inkike zawe zizahora imbere yanjye.
17 Abana bawe bazihutira kurwanya abakurimbura; kandi abakugize amatongo bazakuvamo.
18 Ubura amaso yawe hirya no hino maze urebe; aba bose bazikoranyiriza hamwe, maze bazagusange. Kandi nk’uko ndiho rwose, Nyagasani ni ko avuga, uzabambara bose, nk’umurimbo, kandi uzabitera ndetse nk’umugeni.
19 Kuko amatongo yawe n’ibirare byawe, n’igihugu cy’irimbuka ryawe, bizaba ndetse imfunganwa kubera abaturage; kandi ’abakumiraga bazakuba kure.
20 Abana uzagira, nyuma y’uko watakaje aba mbere, bazongera mu matwi yawe bakubwire bati: Uyu mwanya ni impatanwa kuri njyewe; mpa umwanya kugira ngo nture.
21 Maze wibwire mu mutima wawe uti: Ni nde wambyariye aba, abonye naratakaje abana banjye, kandi ndi incura, imbohe, kandi njarajara? Kandi ni nde wabareze? Dore, nasizwe njyenyine; aba, bari hehe?
22 Nyagasani Imana ni uko ivuga: Dore, nzaramburira Abanyamahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye; kandi bazazana abahungu bawe mu maboko yabo, n’abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu byabo.
23 Kandi abami bazakubera ba so bakurera, n’abamikazi babo bazakubera ba nyoko bakonsa; bazagupfukamira bubame hasi, maze barigate umukungugu wo ku birenge byawe; nawe uzamenya ko ndi Nyagasani; abantegereza batazakorwa n’isoni.
24 Mbese abakomeye bazanyagwa iminyago, cyangwa abajyanywe ari imbohe bazira ukuri bakarekurwa?
25 Ariko Nyagasani aravuga ati: ndetse imbohe z’abakomeye zizajyanwa, n’iminyago y’abanyamwaga izarekurwa; kuko nzarwanya ukurwanya, kandi nzatabara abana bawe.
26 Kandi abagutsikamira nzabagaburira umubiri wabo bwite; bazasinda amaraso yabo bwite nka divayi iryohereye; kandi abantu bose bazamenya ko njyewe, Nyagasani, ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, Ushoborabyose wa Yakobo.