Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 13


Igice cya 13

Igice cyavanywe mu mateka ya Joseph Smith kivuga ukwimikwa kw’Umuhanuzi na Oliver Cowdery ku Butambyi bwa Aroni hafi ya Harmony, Pennsylvania, Gicurasi, 1829. Ukwimikwa kwakozwe n’ibiganza by’umumarayika wivuze ko ari Yohana, umwe witwa Yohana Umubatiza mu Isezerano Rishya. Umumarayika yasobanuye ko abikora ayobowe na Petero, Yakobo, na Yohana, Intumwa za mbere, bari bafite imfunguzo z’ubutambyi bwo hejuru, bwitwa Ubutambyi bwa Melikisedeki. Isezerano ryahawe Joseph na Oliver, ko mu gihe cya ngombwa ubu butambyi bwo hejuru buzabahabwa. (Reba igice 27:7–8:12.)

Imfunguzo n’ububasha by’Ubutambyi bwa Aroni byavuzweho.

1 Kuri mwebwe bagaragu bagenzi banjye, mu izina rya Mesiya mbahaye Ubutambyi bwa Aroni, ufite imfunguzo z’umurimo w’abamarayika, n’uw’inkuru nziza y’ukwihana, n’uw’umubatizo wibiza kubw’ukubabarirwa ibyaha; kandi ibi ntibizongera na rimwe kuvanwa ku isi, kugeza ubwo abahungu ba Lewi bazongera gutambira igitambo Nyagasani mu bukiranutsi.