Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 81


Igice cya 81

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 15 Werurwe, 1832. Frederic G. Williams ahamagariwe kuba umutambyi mukuru n’umujyanama mu Buyobozi bw’Ubutambyi Bukuru. Inyandiko z’amateka zerekana ko igihe iri hishurirwa ryakirwaga muri Werurwe 1832, ryahamagariye Jesse Gause umurimo w’umujyanama wa Joseph Smith mu Buyobozi. Nyamara, ubwo yananirwaga gukomeza mu buryo buhamye uyu murimo, umuhamagaro wimuriwe nyuma y’aho kuri Frederic G. Williams. Ihishurirwa (ryabaye muri Werurwe 1832) ryaba rigaragara nk’intambwe yerekeza ku mikorere ku mugaragaro y’Ubuyobozi bwa Mbere, kubera ko by’umwihariko riteganya urwego rw’umujyanama muri urwo rwego kandi kubera ko risobanura agaciro k’uwo mwanya. Umuvandimwe Gause yakoze igihe gito ariko yirukanywe mu Itorero mu Ukuboza 1832. Umuvandimwe Williams yimitswe kuri uwo murimo wihariye ku itariki ya 18 Werurwe 1833.

1–2, Imfunguzo z’ubwami zihora zifitwe n’Ubuyobozi bwa Mbere; 3–7, Niba Frederick G. Williams abaye indahemuka mu murimo we, azabona ubugingo buhoraho.

1 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira mugaragu wanjye Frederick G. Williams: Tega ugutwi ijwi rivuga ijambo, ijambo rya Nyagasani Imana yawe, kandi wumve umuhamagaro uhamagariwe, ndetse kuba umutambyi mukuru mu itorero ryanjye, n’umujyanama w’umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya.

2 Nkaba naramuhaye imfunguzo z’ubwami, zihora ari iz’Ubuyobozi bw’Ubutambyi Bukuru:

3 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndamwemera kandi nzamuha umugisha, ndetse nawe, nuba umukiranutsi mu nama, mu murimo nagutoranyirije, ugasenga iteka, mu magambo no mu mutima, mu ruhame cyangwa wiherereye, no mu murimo wawe utangaza inkuru nziza mu gihugu cy’abazima, no hagati y’abavandimwe bawe.

4 Kandi mu gukora ibi bintu uzaba ukorera ibyiza bikomeye bagenzi bawe, kandi wagura ikuzo ry’ukubereye Nyagasani.

5 Kubera iyo mpamvu, ube umukiranutsi, uhagarare mu murimo nagutoranyirije, utabare umunyantege nkeya, uzamure amaboko atentebuka, kandi ukomeze amavi adandabirana.

6 Ukomereze muri ibi bintu ndetse kugeza ku ndunduro, kandi uzahabwa ikamba ry’ukudapfa ry’ubugingo buhoraho mu mazu nabateguriye kwa Data.

7 Dore, kandi urebe, aya niyo magambo ya Alufa na Omega, ndetse Yesu Kristo. Amena.