Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 60


Igice cya 60

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ku itariki ya 8 Kanama 1831, muri Independence, mu Karere ka Jackson. Kuri uyu mwanya abakuru bari baragiye mu Karere ka Jackson kandi baragize uruhare mu kweza igihugu n’ikibanza cy’ingoro bifuje kumenya icyo bagomba gukora.

1–9, Abakuru bagomba kubwiriza inkuru nziza mu makoraniro y’abagome; 10–14, Ntibagomba gupfusha ubusa igihe cyabo, cyangwa ngo batabe impano zabo; 15–17, Bazakarabe ibirenge byabo nk’ikimenyetso cy’ubuhamya ku bahakana inkuru nziza.

1 Dore, niko Nyagasani abwira abakuru b’itorero rye, bagomba kugaruka bwangu mu gihugu bavuyemo: Dore, biranshimishije, ko mwazamutse kugeza ubu.

2 Ariko bamwe simbishimiye, kuko batazafungura iminwa yabo, ahubwo bazahisha impano nabahaye, kubera gutinya umuntu. Abo baragowe, kuko uburakari bwanjye bubakongejweho.

3 Kandi hazabaho ko, niba batarushijeho kumbera indahemuka, bazamburwa, ndetse ibyo bafite.

4 Kuko njyewe, Nyagasani, ntegeka mu majuru hejuru, no mu ngabo z’isi; kandi umunsi nzateranyiriza hamwe ibyo ntunze, abantu bose bazamenya igitanga ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana.

5 Ariko ni ukuri, nzababwira ibyerekeye urugendo rwanyu mujya mu gihugu mwaturutsemo. Muzakore ubwato, cyangwa mubugure, uko bizababera byiza, ntacyo bintwaye, maze mufate urugendo bwangu mwerekeze ahantu hitwa St. Louis.

6 Nuko abagaragu banjye, Sidney Rigdon, Joseph Smith Mutoya, na Oliver Cowdery, bafate urugendo rwabo berekeze Cincinnati;

7 Kandi bari aha hantu bazazamure ijwi ryabo maze batangaze ijambo ryanjye n’amajwi aranguruye, nta mujinya cyangwa gushidikanya, bazamure ibiganza bitagatifu hejuru yabo. Kuko nshobora kukugira mutagatifu, n’ibyaha byawe bikababarirwa.

8 Kandi abasigaye bafate urugendo rwabo bahereye St. Louis, babiri babiri, maze babwirize ijambo, nta huti huti, mu makoraniro y’abagome, kugeza bagarutse mu matorero mwavuyemo.

9 Kandi ibi byose kubw’ineza y’amatorero; kubw’uyu mugambi narabohereje.

10 Kandi umugaragu wanjye Edward Partridge asaranganye ifeza namuhaye, umugabane umwe awuhe abakuru banjye bategetswe kugaruka;

11 Kandi ubishoboye, awugarure kubw’uburyo bw’umusimbura, kandi utabishoboye, ntabwo ari ngombwa.

12 Kandi ubu ndavuga ku basigaye bagomba kuza muri iki gihugu.

13 Dore, boherejwe kubwiriza inkuru nziza mu makoraniro y’abagome; kubera iyo mpamvu, mbahaye itegeko, bityo: Ntimuzapfushe ubusa igihe cyanyu, cyangwa ngo mutabe impano yanyu kugira ngo idashobora kumenyekana.

14 Kandi nyuma yo kuzamukira mu gihugu cya Siyoni, no gutangaza ijambo ryanjye, muzagaruka bwangu, mutangaza ijambo ryanjye mu makoraniro y’abagome, nta huti huti, nta n’umujinya cyangwa impaka.

15 Kandi aho abantu batazabacumbikira muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, batabareba, ngo hato mutabashotora, ahubwo mu ibanga; maze mukarabe ibirenge byanyu, nk’ikimenyetso cy’ubuhamya kibashinja ku munsi w’urubanza.

16 Dore, ibi birahagije kuri mwe, n’ubushake bw’uwabohereje.

17 Kandi kubw’akanwa k’umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya, hazahishurwa ibireba Sidney Rigdon na Oliver Cowdery. Ibisigaye bizamenyekana nyuma y’aha. Bigende bityo. Amena.