Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 53


Igice cya 53

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Algernon Sidney Gilbert, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 8 Kamena 1831. Abisabwe na Sidney Gilbert, Umuhanuzi yabajije Nyagasani ibyerekeye umurimo n’icyiciro by’Umuvandimwe Gilbert mu Itorero.

1–3, Umuhamagaro wa Sidney Gilbert n’ugutorwa mu Itorero ni ukwimikwa nk’umukuru; 4–7, Agomba kandi gufasha nk’umusimbura w’umwepiskopi.

1 Dore, ndakubwira, mugaragu wanjye Sidney Gilbert, ko numvise amasengesho yawe; kandi wantakambiye ngo uhishurirwe, na Nyagasani Imana yawe, ibyerekeye umuhagagaro wawe n’ugutorwa mu itorero, nashyizeho muri iyi minsi ya nyuma.

2 Dore, njyewe, Nyagasani, wabambwe kubw’ibyaha by’isi, nguhaye itegeko ko uzarekura iby’isi.

3 Ujyane ukwimikwa kwanjye, ndetse n’ukw’umukuru, kwigisha ukwizera n’ukwihana n’ukubabarirwa ibyaha, bijyanye n’ijambo ryanjye, n’ukwakira Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza;

4 Ndetse no kuba umusimbura muri iri torero ahantu uzatoranyirizwa n’umwepiskopi bijyanye n’amategeko azatangwa nyuma y’aha.

5 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, uzafata urugendo rwawe hamwe n’abagaragu banjye Joseph Smith, Mutoya, na Sidney Rigdon.

6 Dore, iyi niyo migenzo ya mbere uzahabwa; naho ibisigaye uzabimenyeshwa mu gihe kizaza, bijyanye n’umurimo wawe mu ruzabibu rwanjye.

7 Kandi byongeye, ndifuza ko uzamenya ko hakizwa gusa uwihangana kugeza ku ndunduro. Bigende bityo. Amena.