Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 22


Igice cya 22

Ihishurwa ryaherewe Umuhanuzi Joseph Smith i Mancheter, New York, Mata 16 1830. Iri hishurirwa ryahawe Itorero kubera bamwe bari barabatijwe mbere bifuza kwifatanya n’Itorero batabatijwe ba kabiri.

1, Umubatizo ni igihango gishya kandi gihoraho, 2–4, Umubatizo ukozwe n’ubifitiye ububasha ni ngombwa.

1 Dore, ndakubwira ko ibihango bya kera byose nategetse ko bihagarikwa kubw’uyu muhangokandi iki ni igihango gishya kandi gihoraho, ndetse cyahozeho uhereye mu ntangiriro.

2 Kubera iyo mpamvu, n’ubwo umuntu yabatizwa inshuro ijana ntacyo byamumarira, kuko mudashobora kwinjira mu irembo ry’impatanwa kubw’itegeko rya Mose, cyangwa kubw’imirimo yanyu.

3 Kuko ni ukubera imirimo yanyu ipfuye nategetse ko iki gihango cya nyuma n’iri torero binshyirirwaho, ndetse nko mu gihe cya kera.

4 Kubera iyo mpamvu, nimunyure mu irembo, nk’uko nabategetse, kandi ntimukagerageze kugira inama Imana yanyu. Amena.