Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 32


Igice cya 32

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Parley P. Pratt na Ziba Peterson, i Manchester, New York, mu ntangiriro y’Ukwakira 1830. Inyungu n’ibyifuzo bikomeye byumviswe n’abakuru ku birebana n’Abalamani, byerekeranye n’abari baravuze mbere imigisha Itorero ryari ryarigishijwe mu Gitabo cya Morumoni. Kubw’ibyo, habayeho ukwinginga kugira ngo Nyagasani azerekane ugushaka Kwe ku byerekeranye niba abakuru bazoherezwa muri icyo gihe mu moko y’abahinde mu burengerazuba. Ihishurirwa ryakurikiyeho.

1–3, Parley P. Pratt na Ziba Peterson bahamagariwa kubwiriza Abalamani no guherekeza Oliver Cowdery na Peter Whitmer Mukuru, 4–5, Bagomba gusenga kubw’ugusobanukirwa ibyanditswe.

1 Kandi ubu ku byerekeye umugaragu wanjye Parley P. Pratt, dore, ndamubwira ko nk’uko ndiho nshaka ko azatangaza inkuru nziza yanjye kandi akanyigiraho, kandi akaba umugiraneza kandi woroheje.

2 Kandi ko icyo namutoranyirije ari uko azajyana n’abagaragu banjye, Oliver Cowdery na Peter Whitmer, Mukuru, mu gasi mu Balamani.

3 Kandi Ziba Peterson na we azajyana na bo, kandi nanjye ubwanjye nzajyana na bo kandi mbe hagati yabo, kandi ndi umuvugizi wabo kuri Data, kandi nta kintu na kimwe kizabananira.

4 Kandi bazita ku byanditswe, kandi ntibazitega irindi hishuriwa na rimwe, kandi bazahora basenga kugira ngo mbahishurire ibi bintu babisobanukirwe.

5 Kandi bazita kuri aya magambo kandi ntibazayakerensa, kandi nzabaha umugisha. Amena.