Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 29


Igice cya 29

Ihishurwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, hari abakuru batandatu, i Fayette, New York, Nzeri 1830. Iri hishurirwa ryatanzwe iminsi mikeya mberey’igiterane, cyatangiye ku wa 26 Nzeri 1830.

1–8, Kristo akoranya Intore Ze, 9–11, Ukuza Kwe kuzaba intangiro y’Imyaka Igihumbi, 12–13, Aba Cumi na babiri bazacira urubanza Isirayeli yose, 14–21, Ibimenyetso, ibyorezo, n’ukurimbuka bizabanziriza Ukuza kwa Kabiri, 22–28, Umuzuko wa nyuma n’urubanza rwa burundu bikurikira Imyaka Igihumbi 29–35, Ibintu byose ni ibya roho kuri Nyagasani, 36–39, Umubisha n’ingabo ze bajugunywe hanze y’ijuru kugira ngo bagerageze umuntu, 40–45, Ukugwa n’Impongano bizana agakiza, 46–50, Abana batoya bacunguwe binyuze mu Mpongano.

1 Tega amatwi ijwi rya Yesu Kristo, Umucunguzi wanyu, Igihangange Ndiho, nyir’ukuboko kw’impuhwe yahongeye ibyaha byanyu;

2 Uzakoranya abantu be ndetse nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, ndetse benshi bazumva ijwi ryanjye kandi biyoroshye imbere yanjye, maze bantakambire mu isengesho rikomeye.

3 Dore, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko muri iki gihe ibyaha byanyu bibabariwe, kubera iyo mpamvu muhawe ibi bintu; ariko mwibuke kudakora icyaha ukundi, hato ukurimbuka kutabazaho.

4 Ni ukuri, ndababwira ko mwatoranyijwe mu isi kugira ngo mutangaze inkuru nziza yanjye n’ijwi ry’umunezero, risa nk’ijwi ry’impanda.

5 Nimuzamure imitima yanyu maze mwishime, kuko ndi hagati yanyu, kandi ndi umuvugizi wanyu na Data, kandi ni ubushake bwe kubaha ubwami.

6 Kandi, nk’uko byanditswe—Icyo aricyo cyose muzasaba mu kwizera, mwihurije mu isengesho bijyanye n’itegeko ryanjye, muzagihabwa.

7 Kandi muhamagariwe gutuma habaho ikoraniro ry’intore zanjye, kuko intore zanjye zumva ijwi ryanjye kandi ntizinangire imitima yazo;

8 Kubera iyo mpamvu itegeko ryavuye kuri Data ko bazakoranyirizwa ahantu hamwe muri iki gihugu, kugira ngo bategurire imitima yabo guhangana n’umunsi ubwo ibyago n’ukurimbuka bizohererezwa abagome.

9 Kuko isaha iregereje n’umunsi uraje ubwo isi yeze; kandi abirasi bose n’abakora kigome bazaba nk’ibikenyeri, kandi nzabitwika, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, kugira ngo ubugome butaba ukundi ku isi;

10 Kuko isaha iregereje, kandi ibyavuzwe n’intumwa zanjye bigomba kuzuzwa, kuko uko babivuga niko bizabaho;

11 Kuko nzihishura nturuke mu ijuru n’ububasha n’ikuzo rikomeye, hamwe n’ingabo zaho, maze nturane mu bukiranutse n’abantu ku isi imyaka igihumbi, kandi abagome ntibazabaho.

12 Kandi byongeye, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, kandi hasohotse itegeko rihamye, kubw’ubushake bwa Data, ko intumwa zanjye, Abacumi na babiri bari kumwe nanjye mu murimo wanjye i Yerusalemu, bazahagarara iburyo bwanjye ku munsi w’ukuza kwanjye mu nkingi y’umuriro, bambaye ibishura by’ubukiranutsi, n’amakamba ku mitwe yabo, mu ikuzo ndetse nkanjye, kugira ngo bacire urubanza inzu ya Isirayeli uko yakabaye, mu by’ukuri abenshi barankuze kandi bubahirije amategeko yanjye, kandi nta wundi n’umwe.

13 Kuko impanda izavuga igihe kirekire kandi iranguruye, ndetse nko ku Musozi wa Sinayi, kandi isi yose izahinda umushyitsi, maze bazazuke—koko, ndetse abapfuye bapfiriye muri njye, kugira ngo bahabwe ikamba ry’ubukiranutsi, kandi bambikwe, ndetse nkanjye, kugira ngo babe hamwe nanjye, kugira ngo dushobore kuba umwe.

14 Ariko, dore, ndababwira ko mbere y’uyu munsi ukomeye, hazabaho ko izuba rizijima, n’ukwezi kuzahinduka nk’amaraso, n’inyenyeri zizahanuka ku ijuru, kandi hazabaho ibimenyetso birushijeho gukomera mu ijuru hejuru no hasi mu isi.

15 Kandi hazabaho amarira n’umuborogo mu ngabo z’abantu;

16 Kandi hazabaho urubura rukomeye rugushijwe kugira rurimbure imyaka ku isi.

17 Kandi hazabaho, kubera ubugome bw’isi, ko nzihorera ku bagome, kuko ntibazihana, kuko inkongoro y’uburakari bwanjye iruzuye, kuko dore, amaraso yanjye ntazabasukura nibatanyumvira.

18 Kubera iyo mpamvu, Njyewe Nyagasani Imana nzohereza ibibugu ku isi, bizafata abahatuye, kandi bizarya imibiri yabo, kandi izajoga inyo;

19 Kandi indimi zabo zizagobwa kugira ngo zitazavuga zindwanya, n’umubiri wabo uzomoka ku magufa yabo, n’amaso yabo azabanogokamo;

20 Kandi hazabaho ko inyamaswa z’ishyamba n’ibiguruka byo mu kirere bizabaconshomera.

21 Kandi itorero rikomeye kandi ry’amahano, ariryo habara ry’isi yose, rizarimburwa n’umuriro ukongora, bijyanye n’uko byavuzwe n’akanwa k’Umuhanuzi Ezekiyeli, wavuze iby’ibi bintu, bitarabaho ariko nta kabuza bigomba, kuko ndiho, kuko amahano atazahabwa intebe.

22 Kandi byongeye, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko imyaka igihumbi nirangira, n’abantu bakongera gutangira guhakana Imana yabo, ubwo nzagirira isi impuhwe ariko by’igihe gitoya;

23 Kandi imperuka izabaho, kandi ijuru n’isi bizakongoka maze bishire, kandi hazabaho ijuru rishya n’isi nshya.

24 Kuko ibintu bishaje byose bazashira, n’ibintu byose bizahinduka bishya, ndetse n’ijuru n’isi, n’ibibiriho byose, haba abantu n’inyamaswa, ibiguruka byo mu kirere, n’amafi yo mu nyanja;

25 Kandi nta n’agasatsi kamwe, haba na gatoya, kazabura, kuko ni igihangano cy’ukuboko kwanjye.

26 Ariko, dore, ni ukuri ndababwira, mbere y’uko isi izashira, Mikayile, Umumarayika mukuru wanjye, azavuza impanda ye, nuko noneho abapfuye bose bazakanguke, kuko imva zabo zizakinguka, maze bazazuke—koko, ndetse bose.

27 Kandi abakiranutsi bazakoranyirizwa iburyo bwanjye kugira ngo babone bugingo buhoraho; naho abagome ibumoso bwanjye nzagira ipfunwe ryo kubamenya imbere ya Data;

28 Kubera iyo mpamvu nzababwira nti—Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wateguriwe sekibi n’abamarayika be.

29 Kandi ubu, dore, ndababwira, nta gihe icyo aricyo cyose na rimwe natangaje n’akanwa kanjye bwite ko bazagaruka Kuko aho ndi badashobora kuhaza, kuko nta bubasha bafite.

30 Ariko mwibuke ko imanza zanjye zose zidacirwa abantu, kandi uko amagambo yasohotse mu kanwa kanjye ndetse ni nako azuzuzwa, ko uwa mbere azaba uwa nyuma, n’uwa nyuma akazaba uwa mbere mu bintu ibyo aribyo byose naremesheje ijambo ry’ububasha bwanjye, aribwo bubasha bwa Roho wanjye.

31 Kuko kubw’ububasha bwa Roho wanjye narabaremye; koko, ibintu byose haba ibya roho n’iby’umubiri—

32 Bwa mbere ibya roho, ubwa kabiri iby’umubiri, aribyo ntangiriro y’umurimo wanjye; kandi byongeye, bwa mbere iby’umubiri, n’ubwa kabiri ibya roho, aribyo bya nyuma by’umurimo wanjye—

33 Ndababwira ibi kugira ngo mushobore kubyumva mu buryo busanzwe, ariko ku bwanjye imirimo yanjye ntigira iherezo, nta n’intangiriro, ahubwo mwabihawe kugira ngo mushobore gusobanukirwa, kubera ko mwabinsabye kandi mwabyumvikanyeho.

34 Kubera iyo mpamvu, ni ukuri ndababwira ko ibi bintu ku bwanjye ari ibya roho, kandi igihe icyo aricyo cyose sinigeze mbaha itegeko ryari iry’umubiri, cyangwa umuntu, cyangwa abana b’abantu, cyangwa Adamu, so, naremye.

35 Dore, namuhaye ko azaba uko yifuza, kandi namuhaye itegeko, ariko nta tegeko ry’umubiri namuhaye, kuko amategeko yanjye ari aya roho, ntabwo ari aya kamere cyangwa ay’isi, nta nubwo ari ayo mu buryo bw’abantu, cyangwa bw’inyamaswa.

36 Kandi habayeho ko Adamu, kubera ko yashutswe na sekibi—kuko, dore, sekibi yariho mbere ya Adamu, koko yanyigometseho, avuga ati: Mpa icyubahiro cyawe, aricyo bubasha bwanjye, ndetse igice kingana n’icya gatatu cy’ingabo z’ijuru cyanteye umugongo kubera amahitamo yabo;

37 Kandi bajugunywe hasi, nuko bityo haza sekibi n’abamarayika be;

38 Kandi, dore, hari ahantu habateguriwe uhereye ku ntangiriro, aho hantu ni ikuzimu.

39 Kandi bigomba kubaho ko sekibi azagerageza abana b’abantu, cyangwa ntibashobore kwigenga; kuko niba batarigeze bumva ibisharira ntibashobora kumenya ibiryohereye—

40 Kubera iyo mpamvu, habayeho ko sekibi yashutse Adamu, nuko afata ku rubuto rubujijwe maze arenga ku itegeko, bimuhindura imbata y’ubushake bwa sekibi, kubera ko yiyeguriye igishuko.

41 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani Imana, natumye ajugunywa hanze y’Ubusitani bwa Edeni, amva mu muso, kubera igicumuro cye, cyatumye apfa mu bya roho, arirwo rupfu rwa mbere, ndetse urwo rupfu nyine, nirwo rupfu rwa nyuma, arirwo rwa roho, ruzatangazwa ku bagome ubwo nzavuga nti: Nimuve aho ndi, mwa bivume mwe.

42 Ariko, dore, ndababwira ko njyewe, Nyagasani Imana, natumye Adamu n’urubyaro rwe, batazapfa urupfu rw’umubiri, kugeza ubwo njyewe, Nyagasani Imana, nzohereza abamarayika kubatangariza ukwihana n’ubucunguzi, binyuze mu kwizera izina ry’Umwana Wanjye w’Ikinege.

43 Kandi njyewe, Nyagasani Imana, nageneye umuntu iminsi y’igeragezwa rye—kugira ngo kubw’urupfu rusanzwe ashobore kuzamurwa mu budapfa bw’ubugingo buhoraho, ndetse abenshi bazemera;

44 Kandi abatazemera babone ugucirwaho iteka; kuko badashobora gucungurwa mu kugwa kwabo kwa roho, kubera ko batihana;

45 Kuko bakunda umwijima kurusha umucyo, kandi ibikorwa byabo ni bibi, kandi bahabwa ibihembo byabo n’uwo bahisemo kumvira.

46 Ariko dore, ndababwira, ko abana batoya bacunguwe uhereye ku ntangiriro y’isi binyuze mu Mwana wanjye w’Ikinege;

47 Kubera iyo mpamvu, ntibashobora gukora icyaha, kuko Satani atahawe ububasha bwo gushuka abana batoya, kugeza igihe batangiye kugira uburyozwe imbere yanjye;

48 Kuko babihawe ndetse mbishaka, bijyanye n’ibinshimishije ubwanjye, ko ibintu bikomeye bibazwa kwa ba se.

49 Kandi byongeye, ndababwira, ni nde ufite ubwenge, ntategetse kwihana?

50 Kandi udafite ubumenyi, ni njyewe ufite gukora ibijyanye n’ibyanditse. Naho ubu ntacyo mbatangariza ukundi muri iki gihe. Amena.