Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 71


Igice cya 71

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith na Sidney Rigdon, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 1 Ukuboza 1831. Umuhanuzi yari yarakomeje gusemura Bibiliya hamwe na Sidney Rigdon nk’umwanditsi we kugeza iri hishurwa ryakirwa, mu gihe byashyirwaga ku ruhande by’agateganyo kugira ngo bahabwe ubushobozi byo kuzuza ibwiriza ryatanzwe hano. Abavandimwe bagombaga kujya kubwiriza kugira ngo bagabanye ibyiyumviro bitari byiza byari byaratejwe Itorero nk’igisubizo cy’itangazwa ry’amabaruwa yanditswe na Ezra Booth, bari barayobye.

1–4, Joseph Smith na Sidney Rigdon boherejwe gutangaza inkuru nziza; 5–11, Abanzi b’Abera bazakorwa n’isoni.

1 Dore, ni uko Nyagasani abwira mwebwe bagaragu banjye Joseph Smith Mutoya, na Sidney Rigdon, ko igihe mu by’ukuri cyaje ku buryo ari ngombwa kandi by’ingenzi kuri njye ko mugomba gufungura akanwa mu gutangaza inkuru nziza yanjye, ibintu by’ubwami, musobanura byimbitse amayobera yabyo mubivanye mu byanditse, bijyanye n’icyo gice cya Roho n’ububasha azabahabwa, ndetse nk’uko mbishaka.

2 Ni ukuri ndababwira, nimutangarize isi mu turere dukikije, ndetse no mu itorero, mu mwanya w’igihe, ndetse kugeza ubwo bizahishurwa.

3 Ni ukuri ubu ni ubutumwa bw’igihe, nabahaye.

4 Kubera iyo mpamvu, nimukore mu ruzabibu rwanjye. Nimuhamagarire abatuye isi, kandi mutange ubuhamya, kandi mutegurire inzira amategeko n’amahishurwa agomba kuza.

5 Ubu, dore ubu nibwo bushishozi; usoma, nasobanukirwe ndetse yakire.

6 Kuko uwakira azahabwa by’igisagirane kurushaho, ndetse ububasha.

7 Kubera iyo mpamvu, nimukoze isoni abanzi banyu, mubahamagarire guhura na mwe haba mu ruhame no mu mwiherero; kandi uko muba abakiranutsi ikimwaro cyabo kizigaragaza.

8 Kubera iyo mpamvu, nibahishure impamvu zabo zikomeye zirwanya Nyagasani.

9 Ni ukuri, ni uko Nyagasani ababwira—Nta ntwaro iriho yakorewe kukurwanya izasugira;

10 Kandi nihagira uwo ariwe wese uzamura ijwi kuri wowe azakorwa n’isoni mu gihe cyanjye gikwiye.

11 Kubera iyo mpamvu, nimwubahirize amategko yanjye; ni ay’ukuri no kwizera Bigende bityo. Amena.