Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 48


Igice cya 48

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph, ari i Kirtland, muri Ohio, kuwa 10 Werurwe 1831. Umuhanuzi yabajije Nyagasani ibyerekeye uburyo bw’imikorere mu kugura ubutaka kubw’ugutuzwa kw’Abera. Iki cyari ikintu cy’ingenzi kirebana n’ukwimuka kw’abanyamuryango b’Itorero baturuka mu burasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe, mu kumvira itegeko rya Nyagasani kugira ngo bazashobore guteranira muri Ohio (rebaibice 37:1–3; 45–64).

1–3, Abera muri Ohio bagomba gusangira ubutaka bwabo n’abavandimwe babo, 4–6, Abera bagomba kugura ubutaka, kubaka umurwa, no gukurikira inama z’abakozi bayoboye.

1 Ni ngombwa ko muzahama muri iki gihe ahantu mutuye, uko bizaba bikwiye ku bihe murimo.

2 Kandi igihe mufite ubutaka, muzagabana n’abavandimwe b’iburasirazuba;

3 Kandi igihe mutabona ubutaka, bazagure muri iki gihe muri utwo turere dukikije, uko bibabereye byiza, kuko ni ngombwa ko bagira ahantu ho kuba muri iki gihe.

4 Ni ngombwa ko mubika imari yose mushobora, kandi ko mubona byose mushobora mu bukiranutsi, kugira ngo mushobore gushobozwa kugura ubutaka kubw’umurage, ndetse n’umurwa.

5 Ahantu ntiharahishurwa; ariko nyuma y’uko abavandimwe banyu baturutse iburasirazuba hazabaho abantu bamwe bazashyirwaho, kandi bazahabwa ahantu, cyangwa hazabahishurirwa.

6 Kandi bazatoranyirizwa kugura ubutaka, no gutangira gushyiraho urufatiro rw’umurwa, nuko noneho muzatangire gukorana n’imiryango yanyu, buri muntu bijyanye n’umuryango we, bijyanye n’ibihe, kandi nk’uko yatoranyijwe n’ubuyobozi n’umwepiskopi w’itorero, bijyanye n’imyitwarire n’amategeko mwahawe, kandi muzahabwa nyuma y’aha. Bigende bityo. Amena.