Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 41


Igice cya 41

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Itorero, i Kirtland, Ohio, ku wa 4 Gashyantare 1831. Iri hishurirwa ribwiriza Umuhanuzi n’abakuru b’Itorero gusenga kugira ngo bahabwe “itegeko” ry’Imana (reba igice cya 42). Joseph Smith yari amaze kugera i Kirtland avuye New York, ubwo Leman Copley, umunyamuryango w’Itorero mu nkengero za Thompson, Ohio, “yasabaga Umuvandimwe Joseph na Sidney [Rigdon] … kubana na we kandi akabaha amazu n’ibibatunga.” Ihishurirwa rikurikira risobanura aho Joseph na Sidney bagomba kuba ndetse rihamagarira Edward Partridge kuba umwepiskopi wa mbere w’Itorero.

1–3, Abakuru bazayobora Itorero kubwa roho y’ihishurirwa, 4–6, Abigishwa bazabona kandi bubahirize itegeko rya Nyagasani 7–12, Edward Partridge atoranyirizwa kuba umwepiskopi w’Itorero.

1 Nimutege amatwi kandi mwumve, O mwebwe bantu banjye, niko Nyagasani n’Imana yanyu avuga, mwebwe nishimira guha umugisha usumba imigisha yose, mwebwe munyumva, kandi mwebwe mutanyumva nzabavuma, mwebwe muvuga izina ryanjye, n’umuvumo urusha iyindi yose uburemere.

2 Nimutege amatwi, O mwa bakuru mwe b’itorero ryanjye nahamagaye, dore mbahaye itegeko, ko muzateranira hamwe kugira ngo mwumvikane ku ijambo ryanjye;

3 Kandi kubw’isengesho ryanyu mu kwizera muzahabwa itegeko ryanjye, kugira ngo mushobore kumenya uko muyobora itorero ryanjye no kugira ibintu byose imbere yanjye neza.

4 Kandi nzaba umutegetsi wanyu ninza, kandi dore, ndaje bwangu, kandi muzabona ko itegeko ryanjye ryubahirizwa.

5 Uwakira itegeko ryanjye kandi akaryubahiriza, uwo niwe mwigishwa wanjye; kandi uvuga ko aryakira kandi ntaryubahirize, uwo ntabwo ari umwigishwa wanjye, kandi azirukanwa muri mwe;

6 Kuko si byiza ko ibintu byagenewe abana b’ubwami byahabwa abadakwiriye, cyangwa imbwa, cyangwa amasimbi ngo ajugunyirwe ingurube.

7 Kandi byongeye, ni byiza ko umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya azubakirwa inzu, yo kubamo no gusemuriramo.

8 Kandi byongeye, ni byiza ko umugaragu wanjye Sidney Rigdon azabaho uko abona abishimye, apfa kuba yubahiriza amategeko yanjye.

9 Kandi byongeye, nahamagariye umugaragu wanjye Edward Partridge; kandi ntanze itegeko, ko azashyirwaho kubw’ijwi ry’itorero, kandi akimikwa nk’umwepiskopi w’itorero, gusiga ubucuruzi bwe no kumara igihe cye cyose mu mirimo y’itorero;

10 Kwita ku bintu byose uko azabishingwa mu mategeko yanjye umunsi nzayatanga.

11 Kandi ibi kubera ko umutima we utunganye imbere yanjye, kuko ameze nka Natanayeli wa kera, utarigeze uburiganya.

12 Aya magambo murayahawe, kandi aratungaye imbere yanjye; kubera iyo mpamvu, mwitondere uko muyafata, kuko agomba kuzabazwa roho zanyu ku munsi w’urubanza. Bigende bityo. Amena.