Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 55


Igice cya 55

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph rigenewe William W. Phelps, ari i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 14 Kamena 1831. William W. Phelps, wari ufite icapiro, n’umuryango we yari amaze kugera i Kirtland, kandi Umuhanuzi yasabye Nyagasani amakuru amwerekeye.

1–3, William W. Phelps ahamagarwa kandi agatoranyirizwa kubatizwa, kugirwa umukuru, no kwigisha inkuru nziza; 4, Agomba kandi kwandika ibitabo kubw’abana mu mashuri y’Itorero; 5–6, Agomba gufata urugendo rwo kujya muri Missouri, hazaba akarere k’imirimo ye.

1 Dore, niko Nyagasani akubwira, mugaragu wanjye William, koko, ndetse Nyagasani w’isi uko yakabaye, urahamagawe kandi uratoranyijwe; kandi nyuma y’uko uba umaze kubatizwa kubw’amazi, kandi niba ubikoze urangamiye ikuzo ryanjye, uzahabwa ukubabarirwa kw’ibyaha byawe n’ukwakira Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza;

2 Kandi ubwo uzatoranywa kubw’ukuboko k’umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, kugira ngo ube umukuru muri iri torero, ubwirize ukwihana n’ukubabarirwa ibyaha kubw’inzira y’umubatizo mu izina rya Yesu Kristo, Umwana w’Imana iriho.

3 Kandi uwo ariwe wese uzarambikaho ibiganza, niba ashengutse imbere yanjye, uzagira ububasha bwo gutanga Roho Mutagatifu.

4 Kandi byongeye, uzezwa kugira ngo ufashe umugaragu wanjye Oliver Cowdery gukora umurimo wo gucapa, n’uwo gutoranya no kwandika ibitabo kubw’amashuri muri iri torero, kugira ngo abana batoya nabo bashobore guhabwa ubumenyi imbere yanjye uko binshimishije.

5 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, kubw’iyi mpamvu muzafate urugendo hamwe n’abagaragu banjye Joseph Smith, Mutoya, na Sidney Rigdon, kugira ngo mushobore gutuzwa mu gihugu cy’umurage wanyu kugira ngo mukore uyu murimo.

6 Kandi byongeye, umugaragu wanjye Joseph Coe nawe nafate urugendo rwe hamwe nabo. Ibisigaye muzabihishurirwa nyuma y’aha; ndetse uko nshaka. Amena.